Archive pour 7 juin, 2012

Padiri Hildebrand KARANGWA yakeje abami babiri none ari mu mazi abira?

Padiri Hildebrand KARANGWA yakeje abami babiri none ari mu mazi abira? padiri-karangwa-ildebrand

Padiri KARANGWA Hildebrand nyuma yaho agaragariye mw’itangazamakuru ry’ imbere mu gihugu ndetse n’iryo hanze,
ku inkuru yagira iti :  »Padiri Karangwa Hildebrand yafotowe aryamanye n’umugore » . Twifuje kumenya imvo n’imvano y’icyo kibazo twibaza ibibazo byinshi bitandukanye ndetse ni ubuzima bwe muri rusange yari abayeho mbere y’uko iyo nkuru ijya ahabona .

Padiri Hildebrand KARANGWA ni muntu ki ?

Karangwa Hildebrand w’imyaka 47 y’ amavuko akomoka mu cyahoze ari komine Mushubati (Gitarama) ubu habaye akarere ka Muhanga, yamenyekanye cyane mu myaka ya za 1996 ubwo Diyosezi ya Kabgayi yayoborwaga na Mgr Anastase MUTABAZI.

Yakoze  imirimo myinshi itandukanye cyane ariko azwi nka :

-Directeur w’ishuli rya Tumenye Bibiliya ryatangijwe bwa mbere mu Rwanda riri muri Paroisse ya Byimana

-Padiri mukuru wa Paroisse ya Gitarama(bakunze kwita mu Ruhina)

-Yakoze ingendo nyinshi mu bihugu by’amahanga cyane urugendo rwibukwa n’urwo yagiriye muri Israël
( hagamijwe kureba imikorere y’urwibutso rw ‘abayahudi arirwo Mémorial de Yad Vashem)

-Azwi na none mu ishuli nderabarezi rya Kigali ( K.I.E) aho yatanganga amasomo muri (faculté des Scienses sociales)

-Mu iseminali nkuru ya Nyakibanda aho yatanganga amasomo ya litulujiya

-Ndetse akaba ni umufatanyabikorwa wa hafi kuri K.M.C (Kigali Memorial Centre)

-N’ibindi

Nyuma yo gusa nk’aho akomeye mu bintu byinshi bitandukanye yaje kuvanga amasaka n’amasakaramentu kuko byaje kugaragara ko atagikorera Kiliziya ahubwo byamuteye kwibera nk’umulayiki mwiza! Akorera Leta ya FPR yeruye.

Ariko mbere yuko yiyegurira Leta, abamuzi neza mu iseminari yabanaga neza na bagenzi be ndetse bakabona ko azavamo umupadiri w’icyitegererezo, ariko siko byaje kugenda kuko iriya Paruwasi ya Gitarama yamubereye agaterera nzamba kuko mu myaka ishize yagiranye ikibazo gikomeye kugeza ubwo afatanye mu mashati na Padiri AHISHAKIYE Déo ku mpamvu ahanini z’uko badasangiye ubwoko.

Tubibutse ko Padiri AHISHAKIYE Déo yayoboraga ishuli rya Mutagatifu Marie Reine ry’ i Kabgayi ariko nyuma y’akazi agataha muri paruwasi ya Gitarama aho Padiri Mukuru yari KARANGWA Hildebrand. Nyuma yo gutana mu mitwe nibwo itegeko rivuye ibukuru rya Mgr Smaragde MBONYINTEGE ryaje rishyiraho ikitaraganya icumbi rya Padiri Déo mu kigo yayoboraga, bityo abona yamuva mu nzara.

Si aho gusa yagaragaye kuko mu gihe Kiliziya Gatulika yo mu Rwanda yarimo kurira ayo kwarika bitewe n’umubare munini w’abapadiri bayo bazize Genocide yo 1994 n’abishwe na FPR nyuma yaho, yaje na none kwikora munda na bake yari isigaranye batangira gufungishanya hagati yabo.  Nibwo abapadiri batatu aribo:

-Padiri Aimé RUKANIKA

-Padiri Elias KIWANUKA

-Padiri Hildebrand KARANGWA

bavunzwe cyane mu rubanza rwa mugenzi wabo Padiri Joseph NDAGIJIMANA aho gacaca yo muri Secteur ya KAMUSENYI yamukatiraga burundu ku ya 01.09.2005.

Twabibutsa ko Padiri Joseph NDAGIJIMANA yari Padiri mukuru wa paruwasi ya Byimana mu gihe cya 1994 akaba yarabashije gukiza abatutsi benshi muri icyo gihe ndetse na nyuma y’intambara abatutsi benshi ntibiyumvishaga ukuntu umuntu nkawe bamuheza mu kagozi kandi bamufata nk’intwali mu gihe cya magorwa ya 1994.

Nyuma y’ibi byose byaduteye kwibaza burya koko ntawe ucyeza abami babili cyangwa ngo akorere Imana n’abantu niyo mpamvu Padiri KARANGWA ari mu mazi abira. Abahanga mu gusesengura baremeza ko n’ubwo ntako atagize ngo akorere Leta ya FPR, ngo Leta siko ibibona ahubwo yahisemo kumukinisha ikinamico aba ariwe ubihomberamo Leta yigaramiye.

Dore nawe :

-Padiri utari Umucunga mutungo wa Diyoseze miliyoni icumi yari azikuye he ?

-Ese ubundi n’inde wakwiha guhagarika Padiri Hildebrand mu gihugu nk’ u Rwanda, ni ingufu afite mu butegetsi?
(ukamwambura ubusa, ukamufotora akakwemerera ikindi kandi ni umusore nawe yakwirwanaho)

-Urebye ku mafoto bigutera kwibaza.  Nawe se Padiri yambaye uko yavutse naho umufatanyacyaha bakoranye ayo mabi yiyambariye ibikwembe, kandi byitwa ko babafatiye muri icyo gikorwa kidasanzwe ubwose ntimwumva ko harimo agahaze ?

Ibi bitwerereka ko umutoza w’umukino ari leta ya FPR, gusa umuntu yakwibaza impamvu yateye ako gakino kadasanzwe kuri Padiri wayo kuko nk’umuntu ukomeye muri Cyama nk’uriya mupadiri nta kuntu Igihe.com cyari kumwandikaho nta ruhushya ruvuye hejuru:

1.leta y’u Rwanda na Kiliziya Gatulika ni nk’injangwe ni mbeba bangana urunuka. Kuri leta biyifasha kuyica intege ndetse no kuyangisha abaturage dore ko abo mu idini Gatulika aribo benshi ndetse bakabashinja kugira imitwe ikomeye; byongeye kandi abapadiri muri rusange bakomeza kurwanya akarengane kagirirwa abaturage bivuze ko batemera na busa imikorere ya leta  ya FPR.

2.Rimwe na rimwe iyo Leta iri mu bibazo by’urusobe na za raporo nyinshi zitandukanye ziyivuga uko iri,  ishaka ukuntu yarangaza abaturage bagahugira mu bindi.

3.Leta ishobora guteza uwo mukino igira ngo Kiliziya Gatulika irangarire mu mafuti y’abapadiri bayo biryo ibe nk’ifunze amaso ku bikorwa bya Leta ya FPR  binengwa n’abaturange.

4. Iyi nkuru y’uyu mupadiri itangajwe mu bihe harimo kwibukwa abasenyeri ba Kiliziya Gaturika bishwe na FPR muri 1994, umuntu akaba atabura kwibaza niba hatari hagamijwe kwerekana ko abihayimana ba Kiliziya Gaturika ari abanyamafuti mu buryo bwo gupfobya urupfu rw’abasenyeri bishwe na FPR. Tubibutse ko tariki 05 Kamena 1994, abasirikare ba FPR bivuganye abihayimana ba Kiliziya Gaturika benshi barimo n’abasenyeri batatu aribo Mgr Vincent Nsengiyumva wa Kigali, Mgr Joseph Ruzindana wa Byumba na Mgr Thaddée Nsengiyumva wa Kabgayi.

Inama :

Burya abantu twese twigira mu byago, ndetse n’abihayimana mbona arumwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma bakisuzuma, bagasubira mu masezerano yabo bagiranye n’Imana,  bakareba icyo bamariye amatorero yabo,  bafasha intama bashinzwe kuyobora, bitabaye ibyo imitego iri hanze aha ni uruhuri. Ejo hazaboneka ba Karangwa benshi.

Natwe abalayiki ntitugomba gucika intenge dufatiye ku mafuti akorwa n’abihayimana kuko umukobwa aba umwe agatukisha bose, hari benshi bagikora umurimo wabo neza nabo ntitwabura kubashima.

 

Frank Mugisha

Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu

Ibihwihwiswa hanze aha muri iki cyumweru

Ibihwihwiswa hanze aha muri iki cyumweru 1d6f8100-Icyumweru gishize kijya kurangira Leta y’u Rwanda yakoze agashya, nyuma y’aho Sarkozy atsindiwe amatora akagenda ariye Kagame amacash yari yamuhaye mu matora ngo undi azabangamire imirimo y’umucamanza Trévidic. Ku munsi wa nyuma wo kugira icyo impande zose zivuga ku cyegeranyo cyari cyasohowe na Trévidic muri Mutarama 2012, Leta y’u Rwanda yagerageje gusaza imigeri ishaka umunyamakuru w’umwongerezakazi iramuhereza imurangira aho ajya gukura impapuro yari isanzwe izi ko zidafite ireme maze nawe aho kuziha umucamanza azihera aba avocats b’abaregwa. Mbere yaho ariko babanje gushaka umunyamakuru w’ikinyamakuru cyitwa Libération, Maria Malagardis baramuhereza si ukuva hasi ati Inzirabwoba zari zifite Missiles Mistral 15 zahawe n’abafaransa, abandi nabo bati zaciye i Goma hari umusirikare w’umubirigi wazibonye gutyo gutyo.. Ariko ugasanga harimo nko gushaka kurangaza abacamanza no kubashyiraho igitutu mu gihe byagaragaye ko indege yahanuwe na Missile SA 16 yakorewe mu Burusiya.

-Madame Mushikiwabo ntabwo yishimiye ukuntu MONUSCO ihabwa budget ya Milliard y’amadorali ku mwaka aho kugira ngo bayahe u Rwanda ngo abe ari rwo rukemura ibibazo rwateje muri Congo bityo Rudasumbwa(mu bujura n’ubwicanyi) ashobore kugura izindi ndege.

-Ngo Général Bosco Ntaganda ajya kurwana muri Congo mu kiruhuko akaza akaruhukira muri Hotel iri mu Kinigi mu Rwanda.
-Perezida Kagame kubera gutinya imyigaragambyo asigaye ahisha n’intore zo mu ibihugu azasura ngo abenshi muri izo ntore n’abishakira za passports z’u Rwanda n’abashaka kujya bigira i Kigali muri Gwino urebe kuri cash z’imisoro y’abaturage gusa ahubwo abenshi bibereye muri opposition ku mayeri. Ngo yamenye ko bamubeshye nawe ababeshya ko atabimenye!

-Hari amakuru avuga ko mu isanduku ya Leta y’u Rwanda nta n’igiceri gisigayemo, ngo ubu Leta y’u Rwanda irimo gukoresha imyenda yaka hanze ndetse n’imisoro yaka abaturage ku mbaraga ubundi bagasohora imibare y’imihimbano ngo ubukungu bwarazamutse. Ariko wareba inzara iri mubaturage ukumirwa!

-Umupadiri Karangwa uherutse gufatirwa mu cyuho cyangwa agapangirwa ngo bamurye cash, ngo ni umuntu wa cyama cyane, ngo ubupadiri n’ubukada arabivanga. Ngo abapadiri bagenzi be cyane cyane ab’abahutu bamutinya kubi iyo bamubonye bava hasi ngo atabatambikana ngo n’interahamwe.

-Ku kibuga i Kanombe abamaneko basigaye bafotora na camera digital umuntu wese uhaciye yaba yinjira yaba asohoka.

 

Marc Matabaro

Rwiza News

Urugamba rwa nyuma rw’Inzirabwoba (Part.3)

Urugamba rwa nyuma rw'Inzirabwoba (Part.3) 57mmrecoiless34rsidefront-300x275

Canon sans recul 57mm zakoreshejwe ku mpande zombi

Zimwe mu ntwaro zakoreshejwe n’impande zarwanaga mu 1994

Panhard_AML-90_img_2308-300x300

AML 90 Inzirabwoba zarazikoresheje hagati ya 1990 na 1994

panhard-aml-60-05-300x225

AML 60 Inzirabwoba zazirwanishije cyane muri Kigali muri 1994

dscn2418-6cf10b-300x225

VBL nazo zakoreshejwe n'inzirabwoba

6a011279457f1228a401156fa057bd970c-800wi-300x98

Missile SAM 7 nazo zakoreshejwe na FPR mu guhanura za Kajugujugu n'indege z'Inzirabwoba

sa-16-gimlet_prev011.jpgfc263ac8-97f4-45c7-b541-1f22c19c1761Large1-300x225

Missile SA 16 zakoreshejwe n'Ingabo za FPR zirasa indege ya Perezida Habyalimana

fr060921_210s1-300x200

Kajugujugu za Gazelle zakoreshejwe n'inzirabwoba zirasa ku Gisozi mu 1994

Recoilless-rifle-beyt-hatotchan-11-300x160

Hari amakuru yavugaga ko ingabo za FPR zari zifite izi Canon sans recul 106mm

d-30j_122_mm_gun_howitzer_serbia_0111-300x242

D-30 122mm Howitzer nazo zakoreshejwe n'impande zombi, iz'inzirabwoba zabuze amasasu zijya kubikwa i Gisenyi, FPR yari izifite yahawe na Uganda zo kurwana urugamba rwa nyuma zakoreshwaga n'abasirikare b'abagande

M101-105mm-howitzer-beyt-hatotchan-1-300x277

105mm-howitzer zakoreshejwe n'inzirabwoba. Ingabo za FPR zazitaga Dimbahasi zabuze amasasu zijya kubikwa rugikubita muri 1994

ZPU-4_14-5mm_quadruple_anti-aircraft_guns_Russia_Russian_army_defence_industry_640-300x225

ZPU 14,5mm quadruple nazo zakoreshejwe n'impande zombi

37mm-300x224

Canon bi-tubes 37mm nazo zakoreshejwe n'impande zombi

800px-H12_Type_63_multiple_rocket_launcher-300x225

Orgue de Staline LMR 107mm Katiucha zakoreshejwe n'impande zombi

Milan_adt-er_medium_range_weapon_system_anti-tank_missile_MBDA_France_French_640-300x264

Inzirabwoba zari zafite za missiles anti-tank Milan

w86_011-300x300

Mortier 120mm zakoreshejwe n'impande zombi

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

gn-300x202

Canon sans recul 75mm nazo zakoreshejwe ku mpande zombi

Soviet_81mm_mortar_1-300x225

Mortier 82mm zakoreshejwe ku mpande zombi

last-ned2

Mortier 60mm zakoreshejwe ku mpande zombi

nsv_01-300x102

Mitrailleuse Lourde NSV-12,7 mm zaragaragaye mu ntambara

images-4

Mitrailleuse lourde DSHK 12,7mm zarakoreshejwe ku mpande zombi

dragon_M2-.50cal-Browning-Machine-Gun-w_tripod-_-dra75012-300x136

Mitralleuse Lourde Calibre 50 nazo zakoreshejwe n'Inzirabwoba

vektor-ss77-300x126

Machine gun SS-77 zikorerwa muri Afrika y'epfo nazo zakoreshejwe n'Inzirabwoba

Milkor_40mm_grenade_launcher_pic1_South_Africa_-300x191

Lance grenades 40mm nazo zarakoreshejwe ku mpande zombi

images-3

lance roquette RPG 7 yakoreshejwe cyane n'ingabo za FPR ariko n'inzirabwoba zarazikoreshaga

PKM_machine_gun-300x168

PKM machine gun yakoreshejwe cyane n'ingabo za FPR

c6-m60-300x181

FN MAG 7,62mm ikorerwa mu Bubiligi yakoreshejwe n'Inzirabwoba kugeza mu 1994

09ChinaLightMachineGunType56-300x225

FM yakoreshejwe ni imitwe imwe y'Inzirabwoba ndetse n'ingabo za FPR

507805931_small-300x225

UZI 9mm nazo inzirabwoba zarazikoresheje

bren9a-300x167

Bren ni imbunda yakorewe mu bwongereza yakoreshejwe mu ntambara ya 2 y'isi yose, ariko mu Rwanda yari igikoreshwa muri 1994. Igira urusaku rwinshi kandi ikarasa kure.

images-300x90

R4 ikorerwa mu gihugu cy'Afrika y'Epfo yakoreshejwe n'Inzirabwoba kuva mu 1991 kugeza mu 1994 ingabo za FPR zayitaga NATO

ak47_akm-300x217

AK 47 Kalachinikov yakoreshejwe cyane n'ingabo za FPR ariko imitwe y'inzirabwoba imwe n'imwe yari iyifite nka Cie QG na CE Cdo Bigogwe. Hagati ya 1990 na 1994 Inzirabwoba nazo zarayikoresheje. Ni imbunda yoroshye gukoresha kandi idasaba kozwa kenshi.Zarimo amoko menshi ari iz'ingenzi n'izi

2fn_fal2-300x150

FN FAL yakorewe mu gihugu cy'U Bubiligi, iyi mbunda yakoreshejwe cyane n'Inzirabwoba guhera mu myaka ya za 1960, yakoreshejwe cyane intambara igitangira mu 1990 ariko mu 1994 yari itagikoreshwa cyane kuko yashyuhaga vuga, igakwama cyane, yasabaga kozwa kenshi ariko ikiza yagiraga yarasaga kure kandi igahamya ku buryo bworoshye. Yarimo ubwoko bubiri ishobora guhinwa n'indi itarahinwaga.

g3hk-300x102dyn003_original_400_110_pjpeg_2551601_589c174703526dc79607c882ecd145b9

G3 ni imbunda yakoreshejwe n'imitwe imwe y'inzirabwoba mu ntambara hagati ya 1990 na 1994. Yarimo ubwoko bubiri ubuhinwa n'ubudahinwa Biracyaza.........................

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste