Padiri Karangwa Hildebrand yaragambaniwe cyangwa yafatiwe mu cyuho?
Amakuru agaragara ku rubuga igihe.com aravuga ko Karangwa Hildebrand, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Ruhina muri Diyosezi ya Kabgayi, yafotowe aryamanye n’umugore witwa Odette Uwamurera, ibi bikaba byarabereye mu Mujyi wa Kigali mu rugo rw’umusore witwa Ndayishimiye Donatien bakunze kwita Provy kuri ubu uri mu buroko.
Amakuru mashya atugeraho aratumenyesha ko Ndayishimiye Donatien usanzwe afitanye umwana na Odette, bari kumwe mu rugo iwe, aza kuva mu rugo ajya mu mujyi arahamusiga, nyuma yo kuhava Padiri nibwo yahasesekaye.
Nk’uko twabitangarijwe, hashize umwanya Padiri Karangwa ari kumwe na Odette, Donatien yahise agaruka, asanga Karangwa aryamanye n’umukobwa basanzwe bafitanye umwana, ibi kandi bikaba byari kubera mu rugo rwe, nuko arabafotora.
Amafoto yatangiye gusakara kuri internet, amwe aragaragaza Padiri Karangwa w’imyaka 47 y’amavuko uri mu mashuka hamwe n’umugore umuri iruhande.
Mu gushaka kumenya ukuri ku by’aya mafoto, IGIHE yagiranaga ikiganiro ku murongo wa telefone n’umwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, aduhamiriza ko koko ubuyobozi bwa Kiliziya iby’iki kibazo bukizi ngo kuko bohererejwe e-mail ikubiyemo amafoto agaragaraho Padiri Karangwa.
Uwo muyobozi muri Kiliziya yagize ati : “Nahamagaye Padiri Hildebrand mubaza iby’aya mafoto, ambwira ko ibyamubayeho ari abatekamutwe babimukoze, ngo kuko bamusanze ari kumwe na Uwamurera Odette, maze ngo bamushyira icyuma ku ijosi, batangira kumutegeka ibyo akora, ubundi bagafotora.”
Yakomeje agira ati : “Yambwiye ko nyuma abamufotoye bamwatse amafaranga miliyoni icumi kugirango batazabishyira ahagaragara, nyuma arayabaha, nyuma bamwaka andi miliyoni eshatu, ariko baranga bayashyira ahagaragara.”
Ndashimiye Donatien bakunze kwita Provy, twabwiwe ko nyuma yo gusanga Odette na Padiri Karangwa baryamanye mu rugo iwe ndetse akabafotora, yahise amubwira ko igisigaye agiye kujya kuyereka abayobozi muri Kiliziya.
Nk’uko ayo makuru mashya atugeraho abitumenyesha, nyuma Ndashimiye na Karangwa bagiranye ubwumvikane, uyu yemera guha Ndayishimiye Miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda kugirango bitamenyekana. Nyuma Padiri yahise atumiza izo miliyoni icumi, zizanwa n’umuntu waje aturutse mu Ntara y’Amajyepfo zihabwa Ndayishimiye.
Ayo makuru kandi akomeza atumenyesha ko mu guha amafaranga Ndayishimiye, Padiri Karangwa yagiranye n’uyu inyandiko yemeza ubwishyu bwa miliyoni icumi, impamvu y’ubwishyu yari kuri iyo nyandiko ikaba ari uko Padiri Karangwa yari yishyuye amafaranga yari asanzwe arimo Ndayishimiye.
Ubwo hasinywaga aya masezerano, twatangarijwe ko ababaye abagabo ku ruhande rwa Padiri Karangwa yari uwari waje azanye ayo mafaranga, naho ku ruhande rwa Ndayishimiye hasinya abasore babiri abana nabo, barimo umwe w’umuvandimwe we.
Nyuma y’ibi, Padiri Karangwa yahise akurikirana Ndayishimiye mu butabera, uyu ahita atabwa muri yombi hamwe n’abamubereye abagabo ubwo hasinywaga amasezerano y’ubwishyu, gusa twatangarijwe ko aba babiri baje gufungurwa, ariko Ndayishimiye we aracyari mu buroko mu gihe urubanza kuri iki kibazo kuri ubu rukiri mu ntangiriro zarwo.
Hagati aho ariko andi makuru aremeza ko Padiri Karangwa yagambaniwe n’uyu mugore, wumvikanye n’umukunzi we ko mu gihe aba amaze kugera mu buriri, ahita amubipa bityo akabagwa gitumo, bikamera nk’aho abafashe, nyuma y’aho bakazagenda bamwaka amafaranga mu rwego rwo kugirango hatagira ikimenyekana.
Ndayishimiye Donatien bakunze kwita Provy, ubusanzwe ni umunyamakuru wa Radio Isango Star ikorera i Kigali, aho asanzwe akora mu biganiro bibiri byitwa ; Isango na muzika akorana na Ally Soudy ndetse n’ikindi cyitwa Weekend Connection akorana na DJ Bob, naho Odette Uwamurera we twatangarijwe ko asanzwe akora muri imwe mu masosiyete atwara abantu n’ibintu akorera Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.
Twagerageje guhamagara Padiri Karangwa Hildebrand ngo atubwire icyo atekereza kuri ibi bimuvugwaho ndetse anadusobanurire byinshi ku ifatwa ry’ariya mafoto, dusanga umurongo we wa telefone ufunze.
Twabibutsa ko ubusanzwe abapadiri mbere yo kugezwa kuri iyo ntera babanza gusezerana kuzaba imanzi ubuzima bwabo bwose, kuburyo kiriza ko umupadiri ashaka cyangwa aryamana n’umugore mu mahame ya kiliziya.
Padiri Karangwa Hildebrand ni muntu ki?
Nk’uko bigaragara ku butumwa bwacishijwe kuri internet buherekejwe n’amafoto, bugaragara ko bwanditswe tariki ya 2 Kamena 2012, Uyu mupadiri yavukiye ahitwa i Nyarusange mu 1965, mu cyahoze ari Komini Mushubati, ubu ni Akarere ka Muhanga. ngo azwi kuba yaragaragaye mu bikorwa byo gushinja no gufungisha abapadiri bagenzi be ngo abarega kuba interahamwe. Abamuzi bemeza ko yari umuntu wa hafi wa FPR. Yanditse kandi ibitabo bivuga kuri Genocide byitwa : Le Chapelet et la Machette na le Génocide au centre du Rwanda ndetse yagiye atanga ibiganiro kuri Genocide mu manama haba mu Rwanda no mu mahanga.
Jules Kagaba
Kigali
Mbere yo gushinja ubanze mwitegereze amafoto murasanga atarafatiwe ahantu hamwe!!Padiri se we aryama ivure
iri shyano ryarabamaze kandi ribanduza sida.i nyarusange abana b’abakobwa bb’imfubyi yabamaze ababeshya kubarihira amashuri,urugero agripine wo kwa francois ukora kuri radio maria.ubugome yagome yagiye akora niyo byaba umupango byaba ari igihano cy’imana.yarishe,yaricishije yarafungishije,amaherezo ye atangiye kuyabona.turaziranye navuye mu gipadiri anseka ari nawe directeur spirituel wanjye
Oya nawe nibamutekinike (tchniquer) yumve!