Perezida Kagame yatumiwe i Londres
Amakuru dukesha urubuga Jambo News aratumenyesha ko Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda yatumiwe kuzitabira inama y’ubukungu n’akanama k’ubucuruzi bya Commonwealth bizabera i Londres mu Bwongereza ku matariki ya 6 na 7 Kamena 2012.
Ibyo bikorwa byombi bizahuza ibihugu 54 bivuga ururimi rw’icyongereza. Hazigwa by’umwihariko icyifuzo cy’ibihugu bikize nk’Ubwongereza, cyo kugira uruhare mu bikorwa by’ubucuruzi ku masoko yo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Bizabera mu nzu ya Lord Mayor y’i Londres, yitwa « Mansion House ».
Kugeza ubu ntabwo turashobora kumenya niba Perezida Kagame azajya mu Bwongereza, ariko igitangaje n’ukuntu akomeje gutumirwa kwitabira imihango n’amanama mu bihugu byitwa ko biharanira kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ku by’umwihariko i Londres aho ku ya 27 Gicurasi 2012, Ministre w’Intebe wungirije w’u Bwongereza Nick Clegg yatangaje mu kiganiro yagiranaga na BBC ko: Leta y’u Bwongereza muri iyi minsi yahinduye imyitwarire ku bagomba kwemererwa kuza mu Bwongereza. Niba hari ibimenyetso byerekana ko umuntu yahonyoye uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi ibyo bikaba bigaragazwa n’abatagira aho babogamiye, icyo gihe ntabwo azashobora kwinjira mu Bwongereza.
N’ubundi uru ruzinduko ruje mu gihe inkunga ingabo za Perezida Kagame ziha Général Ntaganda n’umutwe M23, yamaganywe n’umuryango w’abibumbye ndetse na Human Rights Watch. U Rwanda ruraregwa kwemerera abarwanya ubutegetsi bwa Congo bagakoresha ubutaka bw’u Rwanda kugira ngo bashobore kugera mu birindiro byabo, kwakira bamwe mu bakuru b’inyeshyamba barimo Bosco Ntaganda, guha inyeshyamba intwaro nini n’intoya. Ibyo bikorwa byose bikorwa hirengagijwe icyemezo cy’inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi kibuza kwinjiza intwaro mu gihugu cya Congo. U Rwanda kandi ruraregwa gushyira ku ngufu abasore mu gisirikare cy’inyeshamba ndetse rugafatanya n’inyeshyamba ku rugamba.
Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ruje kandi mu gihe umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Amnesty International n’ubundi washingiwe i Londres, urega inzego z’iperereza rya gisirikare ry’u Rwanda (DMI) iyicarubozo, gufunga abantu bitemewe n’amategeko, gutoteza no gutera abantu ubwoba.
Kandi hazaba hashize umwaka, hafi umunsi ku munsi, inzego z’iperereza z’u Bwongereza (MI5) zisabye Ambassade y’u Rwanda i Londres kubuza abamaneko ba DMI bakorera muri Ambassade y’u Rwanda gutera ubwoba abaturage bafite inkomoko mu Rwanda batuye i Londres hakoreshejwe ubutaka bw’Ubwongereza.
Si ibyo gusa kuko hazaba hari hafi gushira imyaka 2 hasohotse raporo Mapping irega Ingabo za Leta y’u Rwanda kuba zarakoze ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bishobora kwitwa Genocide biramutswe byemejwe n’urukiko rubifitiye ububasha. Ibyo byaha bikaba byarakorewe ibihumbi by’impunzi z’abanyarwanda n’abasiviri b’abanyekongo.
Mu ngendo Perezida Kagame yagiriye mu minsi yashize i Paris n’Buruseli, abanyarwanda n’abakongomani bari bahagurutse bamagana ibikorwa bibi bikorwa na Leta ya Perezida Kagame. Ku banyarwanda batuye mu bihugu cy’i Burayi, uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ntabwo rwavuzwe cyane kubera ko hatigeze hamenyeshwa ndetse ngo hanemezwe urwo ruzinduko n’ababishinzwe. Ariko ku bakongomani batuye mu Burayi ubu barimo kwitegura, amatangazo ahamagarira abantu kwitabira ibikorwa byo kurwanya urwo ruzinduko ni menshi yaba amanitse yaba ku mbuga za internet.
Umuntu yasoza yibaza niba byaba bifite ishingiro kwibaza niba ibintu byose tumaze kuvuga haruguru atari ibimenyetso byerekana ihonyorwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu byerekanywe n’abantu badafite aho babogamiye nk’uko byavuzwe n’uwungirije Ministre w’intebe w’Ubwongereza. Niba ibyo bimenetso bifite ishingiro hakwibazwa impamvu Leta y’Ubwongereza ifite indimi ebyiri aho ivuga ko itazemera ku butaka bwayo abahonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu ikongera igatumira Perezida Kagame.
Marc Matabaro
Rwiza News
Sha hara banyarwanda ntazi icyo bapfa na mahoro cyangwa iterambere, ubuse ushaka izo nfashanyo bazime urwanda, maze wowe ngirango bahita baziguha none se bazimye urwanda rukagira ibibazo wibaza se abatangira kubibona ari kagame cyangwa abategetsi bo hejuru? ni twe aba turage tubibona harimo bene wanyu ,so, na nyoko ,na ba nyogosenge, mwibaza ko ibyo mwifuriza u rwanda c est qui vont subir les consequences c est pas kagame mon cher ,jya mubanza gutekereza mu byo mwandika, kuki mudashimishwa ni terambere ryi gihugu cyanyu ,reka kagame acyubake hama basi wowe ureke ku birwanya ahubwo ushake uko wamuvanaho ariko ureke ubuswa bwo mu magamo atacyo aza tumarira kandi ni mba atatowe na banyarwanda, kuwavuze ngo na bongereza bamushizeho ubwo rero kumutumira ntagitangaza kirimo batumiye president wabo bitoreye atatowe na banyarwanda ndunva ntagitangaje kirimo
Ntakuntu Kagame atatumirwa mu Bwongereza kuko nibwo bwamushyizeho kandi nibwo buzamukuraho……U Rwanda ntatandukanyirizo na Malawi aho U Bwongereza bwahagaritse imfashanyo bakabura nayo kwigurira essence….Mu Rwanda naho u Bwongereza bubikoze Kagame ntanicyumweru yamara ku butegetsi kuko 70% ya bugdet y’u Rwanda ari amahera y’a bongereza!
Niko ye azavanwaho n’ibi bigambo byanyu byo kuri internet. RUDASINGWA ari EU, RUKOKOMA mu Bubirigi, se mwaje i Kigali mugaseba!!!!!Ubundi mwajyaga mupfa gukoresha imigirigiri y’abakongomani atarenzi ijana aho za Burayi, hano ntaniyasunika amazuru!!!!Ubwo se mubona mugana he?? Muturekere RUDASUMBWA mwa nterahamwe mwe!!!!!!Yabatsinze kuva 1994, abirukansa imisozi none muheze ishyanga.Puuuuuuuuuuuuuuuuuu!!!!
EH ehuyu kasimu nawe ngokumwamagana biza kuraho kagame, iyo nduru yanyu arayimenyereye ahubwo niyo ituma bamumenya cyane bagashaka no kumenya impanvu yizo nduru zanyu bo barasoma bazi na mateka,ni ryari se mutayikomye?byatanze se uwuhe musaruro? kagame ntashobora guterwa ubwoba na bantu bahagarara kumuhanda bakavuza induru,erega bazi ko mwamaze abantu nu bwo babacumbikiye ,ariko mana iyunavuga ko mugiye kurugamba nakunva ariko ngozajya gukoma induru ubwo nu buswa kandi birababaje aho umuntu wu mugabo ava murugo rwe ngwagiye gukoma induru nu buccyucu ,ni ko mwabaye nta valeur muzi kwiha koko uwabaroze ntiyakarabye
ko atari yahaguruka i Kigali aho ntiyarambiwe induru bamuvugiriza,erega burya ntimukarenganye abazungu kuko no kumutumira tukamwamaganira imbere yabo ni byiza ahasigaye natwe tukava muri za internet maze tugashyira ibintu ahagaragara.
Ntimuzabona narimwe abazungu aribo baje bakureho kagame ryari se mugani we nitwe tugomba kumuvanaho kdi neza,gusa kuvaho neza yabigiramo uruhare kdi yaba akijije byinshi.
Ese ubwo ntimubona ko murambiranye mu mahanga yabandi ari mwe mwenyine muhora mu mihanda. Ese ko musakuza bakarenga bakamutumira bakanamushima, aho agiye hose akabaha amasomo, ba mutarambirwa mwe, mwahindutse mukayoboka murabona mudata igihe cyanyu? Muzakicuza cyahise. Pole sana.
Naho twe twikomereze na Kagame wacu. Kamage Oyeee!!!
Iyo twita KAGAME RUDASUMBWA erega n’abazungu niko babibona. Se mwatashye mukaza gukora iyo myigaragambyo hano mu rwa Gasabo mukaba ridicule. Urebye umudamararo twifiye mu rwa Gasabo hejuru ya RUDASUMBWA, nta rondakoko, nta kwishisha undi, buri wese yibereye mu bikorwa bye nta rwaserera, imburamukoro zahungiye i Burayi hejuru y’amarorerwa zakoze zirimo kudutesha igihe, zihimbira zikanagereka amafuti yazo kuri KAGAME. Muzamushobora se!!!!Mukomeze murocangwe!!!. Mwari muzi ko inama nyinshi zikomeye zisigaye zikorerwa i Kigali!!!Abazungu se mwibwira ko batazi gushishoza, bareba ibitangaza KAGAME yakomeza igihugu mumaze kukigira umuyonga. Inama nk’iriya se badatumiye KAGAME batumira nde??Ari biriya murimo guhimba by’i CONGO, ari biriya biraporo ngo ni mapping, byose murata igihe, KAGAME yanditse amateka meza, arakunzwe n’abaturage be, uretse wenda interahamwe zitarenze ijana, donc ibyanyu byose ni buleeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!
Mukuricyirane nyabuneka tumwerekeko tutarambirwa,niba azaza natwe turamwiteguye kuko ntituzemera ubuhotozi akomeje gukora narangiza ngo ajekwidegebya Iburayi!,tuzamutegereza ndentse tumuherecyeze kujyeza kucyibuga cyindege!.Karibu Polo?!.
ngo leta yu bwongereza ifite indimi ebyiri, murasetsa murashaka ko ikora ibyo mwifuza ,nama mbi babwira kagame ni president yu bashwe, mwe muzakomeza ,muzenguruke imihanda ngo muza mubuza gufata ingendo murishuka ,nta na mahanga ataziko aba congomane abenshi sont des vaut riens rero iyo mwifatanya nabo nuwari kubunva ahita ahindura gahunda kuko baca umugani mu kirundi ngo ugendana na suneba ,ugasuneba nkawe, none se basha ko ntako mutagira ngo kagame areke kwakirwa bikaba ibyubusa ubwo ntimubona ko muta igihe erega ibigambo byanyu mwandika cyangwa mu besha abazungu ni ba thomas bemera biboneye, ntabwo bazemera amagambo ya ba genocidaires bafite ibyo batinya, bitwaje kwanga kagame ngo bazabunva murata igihe ariko courage
Aliko jye narumiwe,noneho muhinduye ibicucu abamutumiye!London se yanegura u Rwanda ibya Congo wenda atalinabyo gute?Maze se isomo umuntu yakura munyandiko yanyu ni ilihe?Ahubwo wenda Kagame hali amasomo yaha Abongereza babishatse,kandi nawe Matabaro wigiye kuli Paul Kagame wavamwo umugabo ukomeye,ukareka kuba nkuko wabaye uko,kavun’imyambi. Aliko ubwo mwazaretse amatiku mugataha?Bg baguha amadorali ngo usebanye gusa,maze ubeho.