Eric Nshimyumuremyi amerewe nabi kubera kwangirwa kwivuza

Eric Nshimyumuremyi amerewe nabi kubera kwangirwa kwivuza Some-Imberakuri-during-the-high-national-council

Eric Nshimyumuremyi

Nyuma yuko umucamanza afatiye icyemezo cyo gusubika urubanza rw’umuyobozi w’ishyaka mu karere ka Kicukiro bwana NSHIMYUMUREMYI Eric kuwa 29/05/2012 kubera impamvu zo kudatanga dosiye ye ngo yigirwe igihe ntakindi kigamijwe usibye gutinza urubanza no kugira akomeze guhera mu gihome kimwe n’abayobozi b’amashyaka atandukanye anenga leta ya Kigali bagihezemo,umucamanza akarwimurira kuwa 07/06 ishyaka ry’Imberakuri rikomeje guterwa impungenge n’ubutabera buhabwa abarwanashyaka baryo kimwe n’abandi bose bafungiye ibitekerezo byabo.

Ikindi giteye impungenge ni ubuzima bwa bwana NSHIMYUMUREMYI Eric kuko nyuma yuko asabye kwivuza akabasha gukurwamo isasu yiyambaje inzego zose yaba we,umuryango kimwe n’ishyaka abereye umwe mu bayobozi akangirwa ubwo burenganzira ubu noneho yarembye bikomeye ubuyobozi bwa gereza bufata icyemezo cyo kumujyana mu bitaro byo ku Muhima.
Turasaba ko ubuzima bwe nubwo butitaweho mbere y’igihe,leta ya Kigali yakwibuka ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu buri muri zimwe mu nshingano yakagombye kubahiriza maze ikabungabunga ubuzima bwa Nshimyumuremyi Eric.

PS Imberakuri

 


2 commentaires

  1. jean de dieu dit :

    @ jpag
    ntago yagiye muri politike arwaye ahubwo yarashwe na police iramuhusha!! ubwo kuvubwo isasu rimuheramo. uherahe wemeza ko ari amacakubiri politike akora ? subiza ubwenge ku gihe .

  2. jgap dit :

    Aratera imbabazi kandi atazigira?niba yarasanzwe arwaye re yajyaga mukurwana mumaporitîke y.amacakubiri ashaka iki?

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste