Victoire Ingabire aracyakora byinshi kandi ari mu gihome!

Umugabo Simeon Musengimana aherutse gushinga iradio idasanzwe ayita « Ijwi rya rubanda ». Iyi radio ikorera kuri internet imaze kwamamara bitangaje mu babasha kuba bagera kuri internet. Uretse ko n’abatayigeraho bashobora kuba bakurikira ibiyivugwaho, dore ko aho itumanaho rya telefoni ryatereye imbere umunyarwanda aho ari hose n’iyo yaba ari mu murima ahinga ashobora kumva ahamagawe na radio « Ijwi rya rubanda »! Ubundi kimwe mu biranga intege nke z’abaharanira ko ibintu bihinduka mu Rwanda ni ukutagira aho bavugira. Gukorera kuri internet ni amaburakindi. Niwo mwanya wonyine abanyarwanda bashobora kwinigura (liberté d’expression) batikanga ko ubutegetsi bw’igitugu bubahitana. Ubutegetsi bushobora gukurikirana nibyo abitabaza internet, ariko rero ibyo bwakora byose ntibibuza ko igitekerezo cyatanzwe kiba cyatambutse. Intege nke z’iyo mikorere yo kuri internet twaza kuyigarukaho, ariko reka turebere hamwe ibitangaza bya radio Ijwi rya rubanda.

Igitangaza cya mbere cya Radio Ijwi rya rubanda, ni ukubona iradio ifite Umunyamakuru umwe ariko igakora 24/24. Ese ibanga ry’umunyamakuru Musengimana ni irihe kugira ngo abashe gukora iyo exploit? Ese izo mbaraga (energie) azivana he? Umunyamakuru umwe rukumbi wa radio Ijwi rya rubanda ntahagararira mu kuvuga gusa cyangwa gutangaza indirimbo n’ibindi biba byarafashwe amajwi. Afata umwanya agatelefona abanyarwanda, haba mu Rwanda, haba ahasigaye hose ku isi! Aha abanyarwanda b’ingeri zose ijambo. Nta kibazo kivugwa haba muri politki no buzima busanzwe kimusoba. Mu gihe tugitegereje kumenya ibanga Bwana Musengimana akoresha kimwe n’aho avoma imbaraga, twabasha byibuza kwishimira ko ubutwari bw’umunyamaukuru Musengimana afite aho abukomora! Aho nta handi ni kuri Madame Victoire Ingabire!

Burya abategekesha igitugu baribeshya, bakishuka cyane, igihe bibwira ko iyo bafunze umuntu, bamurigishije cyangwa bamufunze umunwa ku buryo bwose baba bahagaritse ibikorwa bye. Siko biteye. Kugirira nabi abantu kw’abanyagitugu biri mu byihutisha irindimuka ryabo. Hari umuhanga wavuze ati « le sang des martys c’est la semance des chrétiens ». Kandi koko uko ubukristu bwagiye butotezwa n’abanyagitugu nibyo byatumaga burushaho gukomera. Nta gushidikanya ko guhohoterwa kwa Madame Ingabire biri mu bintu by’ibanze bizakora ku butegetsi bwa Kagame. Umunsi wose urangiye Ingabire Umuhoza ari mu gihome, ungana n’iminsi ijana igabanutse ku gihe ingoma ya Kagame yari kuzamara. Ikimenyetso gikomeye ni radio Ijwi rya rubanda. Habonetse abandi banyarwanda nk’ijana bagira determination nk’iya Simeoni Musengimana, n’ejo wakumva Kagame yahirimye.

Gukorera kuri internet ni amaburakindi. Ubundi ntibyagombye kubaho ko habanza ibikorwa kuri internet, nyuma bikajya byajya muri réalité. Amaradiyo cyangwa ibinyamakuru byagombye kuba byakirwa n’inyakiramajwi abantu benshi bashobora gutunga nyangwa se ibyandikwa bigasomwa no mu mpapuro. Siko ibintu byagombye kugenda ko ibikorwa bigaragarira gusa kuri za mudasobwa. Ibikorwa muri réalité, nibyo bigomba guhitamo internet nk’igitangazamakuru. Internet yagombye kuba igikoresho (icyifashisho), ntiyagombye kuba ishingiro ry’ibikorwa. Umuntu wese aba agomba kwibaza ati: Ese internet iramutse itariho, ibikorwa byanjye byakomeza? Iyo igisubizo kibaye ko internet itariho ibikorwa bitakomeza, ni ukuvuga ko imikorere iba ifutamye cyane, abantu baba baba bagomba guhindura imikorere. Internet igiye yifashishwa mu gutiza imbaraga ibikorwa biriho muri réalité, nta gushidikanya ko yakora ibitangaza.

Abanyapolitiki bacu (cyane cyane abaharanira ko ibintu bihinduka), bakwiye kurangwa n’ibikorwa bifatika mbere na mbere. Itangazamakuru rikorera kuri internet, yaba amaradiyo cyangwa ibinyamakuru byandikwa, bizajya bibunganira. Niba hagomba kubaho revolusiyo, internet yagombye gushyigikira ibikorwa biri mu rwego koko rwo guhindura ibintu mu gihugu. Ntabwo bikwiriye ko internet yatiza umurindi abanyapolitiki batarangwa n’ibikorwa, ahubwo ugasanga bibwira ko gutanga amatangazo yamagana kuri internet aribyo bihindura ibintu. Niba ishyaka rikorera mu gihugu ni urugero, rikaba ridashobora kwitabaza itangazamakuru risanzwe, ahubwo rigakoresha internet, nta gushidikanya ko ibikorwa byaryo bidashora kugira icyo bihindura kigaragara mu gihugu. Ibikorwa bivugwa ku maradio akorera ku mirongo ya FM cg. SW ndetse na televiziyo zikabyerekana, nibyo byagaragaza ko abantu baba bahindura ibintu by’ukuri.

Radio Ijwi rya rubanda nitere imbere. Umunyamakuru wayo nashyigikirwe ku « bitangaza » akora. N’ibindi bitangazamakuru n’amaradiyo akorera kuri internet nibitere imbere. Ariko ababikoresha bibuke ikintu gikomeye: Bagomba gushyigikira ibikorwa kurusha uko bashyigikira gahunda ziri mu magambo, cyane cyane iz’abanyapolitiki bamwe bashobora kwibeshya ko internet ubwayo ariyo yahindura ibintu uko babyifuza. Ibikorwa bigomba kuruta amagambo, iyo bitabaye ibyo hari igihe internet yahinduka gusa urubuga rw’ibihuha, uretse ko n’ibihuha ngo hari abo bifasha kwivura stress! Ku bakeneye kwivura, ibihuha biri kuvugwa ubu dusanga kuri rwizanews nabyo bibagereho!

La rédaction, Le Médiateur Umuhuza

 


7 commentaires

  1. jb dit :

    Yewe mubonye INTWARI ntimugasekwe. Arimo kurya umurage wa se GITERA w’irondakoko ryabokamye. Azavamo se arinde umwibuka. Ndiwe nakwisabira imbabazi nkisangira abana, ibyo kuba MANDELA byo, c’est pas n’importe qui mu rwa Gasabo. igihe cya ba Gitera, Kayibanda, Interahamwe, etc… cyararangiye. NEVER AGAIN!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  2. Abona dit :

    Mr Siméon, ur’ Intwari iruta izindi. Komera turagushyigikiye. Ingabire Umuhoza we yabaye Igitambo cy’abanyarwanda ntazijyera yibagiranwa mu mateka y’Urwanda. Kandi azatsinda, naho yapfa uyumunsi ariko ukuri kwe kuzajyeraho gutsinde sekibi.

  3. Karasankima dit :

    Umubyeyi, ndahamya ko utajya wumvaradio ijwi rya rubanda. Uzafate umwanya ukurikire neza uzasanga ntaho ihuriye na cya kivumvuri ngo ni radio rwanda ndetse uwaha abanyarwanda bose internet ndahamya ko abakngera gukurikira amaradiyo yo mu Rwanda ari mbarwa

  4. Kamanayo dit :

    Iyi nkuru isobanuye icyo isobanuye abatabizi bicwa no kutabimenya

  5. umubyeyi dit :

    sha jye ndumiwe none se ibyo bikorwa ingabire akomeje gukora ni bihe musobanurire ntabyo mwadushiriyeho,ni byo uyo simeo akora na ma futi gusa umwanya mu nini usanga aru wi ndirimbo ubundi aga hitishaho amagambo nka2 ya za speech za ingabire,sha byarabayobeye iyo radiyo izamara imyaka niyindi ntakizahinduka ndabarahiye mu singa

  6. mukama dit :

    Mutubalize uyu musomyi wanditse iki gitekerezo, abo avuga baba baratangiye ibikorwa noneho tube alibo tuyoboka! Nyine ubuze inda ngo amena umugi! Komera Siméon uli intwali!!!

  7. igihuha@yahoo.com dit :

    UBUSE KOKO IYINKURU ISOBANUY’ICYI§.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste