ISHYAKA CNDP RYAVUYE MU BASHYIGIKIYE PEREZIDA KABILA

ISHYAKA CNDP RYAVUYE MU BASHYIGIKIYE PEREZIDA KABILA francois-tubihimbaze-rucogoza-minisitiri-wubutabera-no-gucyura-impunzi-muri-kivu-zombi.1-265x300

François Rucogoza

Amakuru dukesha Radio Okapi ikorera mu mujyi wa Goma muri Congo, aratumenyesha ko abarwanashyaka ba CNDP (Congrès national pour la défense du peuple) bafashe icyemezo cyo kuva mu bashyigikiye Perezida Kabila (Majorité présidentielle). Nk’uko abo barwanashyaka babitangarije Radio Okapi kuri iki cyumweru tariki ya 3 Kamena 2012 i Goma, icyemezo cyafatiwe mu nama ya Bureau Politique ya CNDP.

Uko kuva mu bashyigikiye Perezida Kabila byajyanye no kwegura kwa Ministre w’Intara ya Kivu y’amajyaruguru ushinzwe ubutabera Bwana François Rucogoza waturukaga muri CNDP. Uwo mu Ministre wa CNDP yavuye muri Guverinoma y’intara ya Kivu y’amajyaruguru hamwe n’abo bakoranaga bose baturuka muri CNDP.

Mu kiganiro Bwana Rucogoza yagiranye na Radio Okapi ku murongo wa telefone, yasobanuye ko muri icyo gikorwa, CNDP irashaka gushyira igitutu kuri Guverinoma ya Kivu y’amajyaruguru ngo igarure umutekano muri iyo ntara.

Bwana Rucogoza yagize ati:«bikurikije icyemezo cy’ubuyobozi bwa politiki bw’ishyaka CNDP nanjye ndimo, hafashwe icyemezo cy’uko twava muri guverinoma ya Kivu y’amajyaruguru. Ubushize, hari hatangiye ubushyamirane muri Kivu y’amajyaruguru, twashyikirije amatangazo 4 Leta ya Congo kugirango ubushyamirane buhagarare ariko Leta ya Congo yaraduhakaniye. Niyo mpamvu ubuyobozi bwa Politiki bw’ishyaka ryacu bwafashe icyemezo cy’uko ngomba kuva muri Leta ».

Mu guhakana ibivugwa ko CNDP yaba yavuye muri Leta ngo isange umutwe M23, François Ruchogoza yavuze ko ishyaka rye risaba Leta ya Congo gukurikiza amasezerano yo ku ya 23 Werurwe 2009, yateganyaga cyane cyane ko abari abarwanyi ba CNDP bakwinjizwa mu ngabo za Congo na Polisi ya Congo, abanyapolitiki ba CNDP bagashyirwa muri Leta, n’impunzi ziri mu Rwanda no muri Uganda zigatahuka.

Ariko umukuru w’ishyaka CNDP mu rwego rw’igihugu, Senateri Mwangacucu avuga ko atazi iby’icyo cyemezo.
Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru Bwana Julien Paluku we yavuze ko ataramenyeshwa ku mugaragaro iryo yegura rya Bwana Rucogoza.

Marc Matabaro

Rwiza News

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste