« Izi mbabazi za Ingabire zifite ishingiro »: Amiel Nkuliza

Izi mbabazi za Ingabire zifite ishingiro, ahubwo iyo azisaba kare akajya kwirebera abana, byari kumufasha. Abanyapolitiki bashaka kurengera inyungu zabo bwite, bavuga ko, muri iyi baruwa ya Ingabire, nta mbabazi ngo zirimo. Imbabazi zirimo, ahubwo ni uko uwo azisaba, aruhije kuzitanga. Aba bavuga ko mu ibaruwa ya Ingabire nta mbabazi yatsemo, ni abashaka kumuca intege kugirango akomeze aryame muri iriya mva idapfundikiye ya gereza ya Kigali. Abanyapolitiki bacu, cyane cyane ababa mu Burayi, birirwa baryongora, ntibajya bamenya uburemere bwo gufungirwa mu magereza ya Kagame. Iyo agitegeka ko winjira muri gereza, ahita akoherereza n’abakubwira ko niba ushaka gusaba imbabazi, wazisaba. Uw’abandi, aba yakugiriye inama hakiri kare. Aba azi icyo avuga. Iyo wanze kuzisaba wigize ndigabo,arakwihorera, ariko aba azi aho agutegeye. Kugirango aguteshe umutwe, arabanza akaguteza abo mufunganywe, akenshi bagahimba ko uteza umutekano muke muri gereza, ko wigisha ingengabitekerezo mu bandi banyururu, ko wigisha amacakubiri, ahasigaye inkoni zikakubona. Iyo imfungwa itangiye gukubitwa iz’akabwana na bagenzi bayo na bo bafunzwe, ni ho itangira kumva ko byakomeye. Iyo bagenzi bawe bakwimye amazi yo gukaraba, ukamara nk’ukwezi utazi uko amazi asa, iyo bakugaburiye amamininwa y’ibishyimbo gusa abandi barya ibikaranze byuzuye indobo, iyo abakugemuriye abarinzi ba gereza bababujije kukugezaho ingemu yawe, ndetse bakabakubita, ni bwo utangira kubona ko imbabazi bagusabye gusaba, ugomba kuzisaba nyine kugirango uve muri uwo muriro utazima w’uburoko bw’inkotanyi. Uburoko bwa Kagame buraryana ku buryo utarabwinjiramo akeka ko iyo umuntu asabye imbabazi kugirango abusohokemo, ngo aba abaye ikigwari. Ubwo nari nkibwinjiramo, nyuma y’ukwezi kumwe gusa, nabonye intumwa zivuye kuri pariki ya Kigali zinsaba gusaba imbabazi ngo nitahire. Nahise nsubiza izo ntumwa za procureur Emmanuel Rukangira ko nta mbabazi nshaka gusaba kubera ko nta cyaha ngo nakoze da. Nyuma yo kwanga gusaba izo mbabazi, ni ho nagiye kubona mbona imihini indi hejuru. Ingabire we yagize Imana ntiyigeze wenda akubitwa inkoni zuzuye ingorofani nk’izo nakubiswe nyuma yo kwanga kwaka imbabazi, nshinjwa ko ngo nateje imyigaragambyo muri gereza ya Kimironko. Nyuma y’imyaka ibiri inkoni zitangiye guhora, izindi ntumwa za pariki zaragarutse ziti nturashaka gusaba imbabazi ngo witahire ujye kwandika Lepartisan yawe? Nazibwiye ko ngiye gutekereza uko nakwandika iyo baruwa isaba imbabazi. Maitre Hategegekimana Thomas twari dufunganywe, ni we wayinkosoreye, ashyiramo amacenga nk’aya ari muri iyi baruwa ya Ingabire na yo mu by’ukuri isaba imbabazi mu macenga! Nyuma gato y’uko ibaruwa yanjye isaba imbabazi z’icyaha ntakoze igera kuri pariki, maitre Mutembe wari ufite dossier yanjye, na we yaje kunyumvisha ko ngomba gusaba imbabazi kuko ngo iyo ntazisaba, n’ubu mba nkirimo. Iyo ntazisaba nyine, n’ubu mba nkirimo. Uwababwira uko navuyemo meze, nk’umusazi! Nari nariyeguriye Imana ntigeze menya, n’ubwo navukiye mu muryango w’abakirisitu! Parrain wanjye witwa Dominiko Makeli yari yaranyigishije gusoma ishapure kabiri ku munsi, iy’ikuzo n’ububabare. Nari narabonekewe na Yezu na Bikiramariya nk’uko abenshi bakunda kubeshya iyo binjiye mu bigeragezo by’uburoko bw’inkotanyi.
Nimureke gushinyagura, nimureke Ingabire yisabire imbabazi, ajye kwirebera abana n’umugabo. Niba ari ukuba igitabo cya demukarasi, yabirushije abagabo benshi baba babeshya ngo barakora politiki, nyamara ari inyungu zabo bashyize imbere. Iyo bitaba inyungu Ingabire aba yaraherekejwe n’abagabo benshi usanga bavuga ko ngo bari mu mashyaka ya politiki aya n’aya yo muri ubu burayi na Amerika. Ndasaba ya Mana na Bikiramariya bambonekeraga icyo gihe muri gereza ya Kimironko, ko na we aba bombi bamubonekera, agataha, akajya gushinga irindi shyaka kuko iryo yari arimo Nkiko yararishenye!

Amiel Nkuliza, Sweden.

 


16 commentaires

  1. pappy dit :

    Mwa nterahamwe mwe z inyangarwanda mwibagiwe uko mwasize U Rwanda mri 94? Twararutashye turarwubaka turuha ijambo mu mahanga, bamenya ko ibyara mweru na muhima nubwo havuka inkoramaraso havuka nabagabo, erega igihugu nicyacu nta mpamvu yo kutagisigasira, kuva na kera twarakiyoboraga umwera arabashuka arakibaha, ariko ubundi abahutu mwategetse mbahe?? Muraabo kwica guca. Nimutuze rero tubayobore muyoboke, naho Ibya KAGAME, yamaze niba arya, ko mwarushenye akaza akarwubaka yabuzwa niki, ese koko u Rwanda waruryamo iki? Ahubwo ako yirya akimara arwubaka?? Kagame turamukunda kdi twizera ko azadufasha yavaho akadushakira uzamusimbura usobanutse, uzakomereza aho yarageze

  2. umubyeyi dit :

    yego rata maso we ntawahora ahanganye nizi nkora maraso ngo na bantu,amaraso mwamenye azahora asakuza mu matwi yanyu kurinda muvuye kwisi kwanza ubanza ahubwo mwaranahahamutse,ariko reka tubareke mujye muza kumarira agahinda hano kuko ntahandi mwabona nta nu muntu yabunva,ariko icyo nababwira cyo kagame yavaho ,yapfa mwibagirwe kuzasubira gukora ibyo mwakoze kuko tuzabayungurura mwabagome mwe imitima mibi ibuzuye jye mpora nibaza ukuntu abantu nkamwe muvukana imitima yu bugome nkabyibazaho bikanyobera noneho muzitwika ngo UN yavuze ko nt a rwanda ruriko rurafasha m23 kuko nta bimenyetso bigaragara bihari erega bazi ubujura bwanyu buriya busore bwishoye muri monusco mu nkambi za UN bwinjira muvuga ngo bavuye muri m23 kandi buturutse muri fdlr ,sha imana yo mwijuru izahora ibagaragaza kubwu bugome bwanyu ba gahini gusa

  3. maso dit :

    UMUBYEYI we reka ziriya nterahamwe!!!!! Imana yarabavumye. Wowe wakwica abantu kuriya ukaba umuntu. Ubona bashaka guhisha ubwicanyi bakoze bakabigereka kuri KAGAME, bibwira ko wenda byafata. Bazarinda barunduka ari ibivume bajya mu muriro utazima. Ahasigaye reka twiryohere mu rwa Gasabo, uriya mukobwa wa Gitera asorome ku murage mubi wa se.Bibwira ko politiki yo kuri internet hari aho izabageza. Umunyarwanda w’icyi gihe wamubeshya iki, utamweretse ibikorwa, wibwira ko uzaza uraritse uruda n’amazuru ngo akuyoboke. Byararangiye.

  4. NGALULA MARTHE dit :

    # 12 Ndabona Kone yakunsubirije muri comment ye # 11, noneho ubuze ibisubizo nyabyo wisubiriramo byabindi babapakiye mumutwe ubwo bamaraga kuboza ubwonko = Lavage de cerveau, ubu mukaba mwaribereye za kasuku cyangwase ihene zirirwa zihebeba gusa, zitagira akenge ko kwirebera no kwisesengurira ibintu.

    1) Uti Kone nakore nka Kagame nawe ajye kugura diplome ? Agura iyiki se ko we impamyabushobozi yikirenga yayigiye akayitsindira, akaba nta complexe d’infériorité afite nka Kagame wibwirako kuzigura bisiba kuba ari inkandagira bitabo !

    2) Uti abazungu bose na ba Clintonbahamya amajyambere urwanda rugezeho ? Biragaragara ko utanazi uko igipimo nkicyo gikorwa, uzabaze abize bazi gupima ibyerekeranye nubukungu bwibihugu, maze bagusobanurire umwanya wuRwanda kwisi yose ! Yabewe Kagame atibaga amafranga yose yimfashanyo hamwe nayo asahura muri Congo, ahubwo akayakoresha mugutsura amajyambere mu Rwanda hose, ubu twese tuba dutunze imodoka ! Clinton se nabo bazungu sibo Kagame yibira, akabavunguriraho ! None uragirango ye kuvuga ibinyoma arengera uwo basangiye ubunyoni, kimwe nabo bazungu bandi ?

    3) Uti u Rwanda rusa neza ? Kubera se ko i Kigali bateye indabo hakanubakwa imitamenwa ya Kagame ivuye mubyibano ? Uzanyarukire mu giturage, utanarenze ibilometero 15 uvuye i Kigali maze urebe uko umudali unuka hose. Mperutse guhura numuntu uvuye mu mahanga wumunyarwanda arambwira ati iki gihugu cyacu nuku cyahindutse ? Ati umunyarwanda wese, ndetse nabakozi babafonctionnaire iyo babonye umuntu bari bazi kera uturutse hanze, aragusaba, nutabikoze akurebana amaso ubonako arimo agusaba ! Ati iri ni ishyano twagushije kuva 1994 !

    4) Uti abo ba Kone ni abicanyi birirwa bakoronkera abazungu badashaka kubumva ! Umwicanyi usya abantu akabasogota, agategura akanashyira génocide mubikorwa ariko akabyitirira abandi ninde ? Ubu arimo gusogota abacongomani abagore n’abakecuru nabana abahora iki ? Kugira ngo abone uko abasahura dore ko ari Nyiramudahaga ! Usome rapport ya HRW kubyerekeye uburyo Kagame ari kohereza abana babasore kujya kwica inzirakarengane zabacongomani, bamwe bakaba babyanzabakamucika ! Reka abagore babasatuye inda, ibihanga, babaca amaguru, etc… ngo nukugira ngo arengere inkoramaraso bafatanyije NTAGANDA. Muzahaga kunywa amaraso yabantu ryari ? Ariko nubundi ngo muri abanywabiremve. Mwasubiye kumaraso yinka ayabantu mukayareka ? Ntacyo ariko ibi byose bigiye kurangira akanyu gashoboke !

  5. umubyeyi dit :

    kuri kone, kabisa uri kone, ngo kagame atanga amafaranga kugira agure diplome ,none se nawe wazayatanze ukazigura ejo bakabitumenyesha ko hari umunya rwanda yabonye ibihembo tukakumenya nawe ukaba nka kagame ,uribaza ko abandi ba president bo bindi bihugu se batafite amafaranga yo kugura izo diplome muri africa ni kagame atunze cyane kuruta abandi bategetsi ariko mwabipinga mwe, mwabaye mute jya mwe mera, ayo mashure uvuga atagira se ,nta tuyoboye ahubwo ndamwemera nimba nkuko ubivuga atana mashure yigirira agashobora kuyobora miliyoni11 za banyarwanda nu kuri ni kumuvaho nta nicyo muza mutwara noneho kuko ubwenge afite burenzeho,izo nfashanyo nazo yiba , mu ba president bayobora ibihugu nasanze nimba aniba yiba neza mu bwenge bwinshi nubwo wavuze ngo nu muswa , utigize nkana urareba uko kigali u rwanda rusigaye rusa, abantu ingene bacyeye ,ni bihugu byi bituranyi iyo bijyiye mu rwanda barabona ko vraiment kiriho gitera imbere birenze na clinton nawe yarabivuza ni benshi babivuga kiretse mwebwe ,ahubwo se clintoni nawe ubwo kagame yamuhaye ruswa? na rice yamuhaye ruswa ,erega sha rudasumbwa nti yingiga ,ntasabiriza akura amaboko mu mufuka si nkamwe mwabuze icyo mwamara mugatangira guharabika uwo mutazafa mu kuyeho mwa baswa mwe kagame aza bayobora ,mu mutuke ,mujye mu mihanda ntacyo bizatanga na bazungu barabamenye ko muri abicanyi ruharwa mujya mumihanda bagaseka ,uyo musore yitwitse we ntakwije mu mutwe, kuko ubunyobwa nti bwatuma yitwika
    kuko hari nabahomba bari bafite za million ariko ntibitwika ubunyobwa bwa 2500 yarino kuzabona andi ,abakobwa bigize ba kabwera nabo uza zunguruke isi nusanga isi yose abakobwa bindaya arabanyarwandakazi gusa babikora kubera ubucyene buri mu rwanda uzahite umbwirankoreshe za meeting tujye mu muhanda kagame aveho ,icyo narangiza nkwibwirira nuko muri guta igihe muzibeshye musubire ibyo mwakoze muri 94 tuza bereka ,nta soni mwamaze abantu mwarangiza nta ni soni mugira mukanavuga mwabaye ibirwari mujye mureka aba fite ibyo kuvuga bavuge

  6. Kone DOSSONGUI dit :

    Uyu wiyise umubyeyi agomba kuba ari Impumyi n’igipfamatwi, cyangwa se yanditse ibi binyoma gusa gusa yanyoye ibiyobyabwenge.

    Ibyo bikombe uvuga ngo Kagame ahabwa kubera ibyo wita iterambere, niwe ubyihesha amaze gutanga amafranga. Kandi inoti zo arazifite kuko yiba imfashanyo zihabwa u Rwanda, akanasahura ubutitsa muri Congo ! Ni kimwe na ziriya ngirwadiplome agura buri kwezi, nazo nuko arazigura. Marthe ahubwo aravuga ibyo azi kandi ntanubwo arengera. None mu Rwanda abantu basigaye bitwika aruko basetse ? Abiyahura babasore kubera kubura minerval, abakobwa biga muri za universités ariko buri kuwa gatandatu bakajya kuraya i Kampala muri za quartiers zidashobotse zimwe zibamo imbwera kera bitaga « MAKANGU KANU », abanyarwanda basenyewe ntibabahe indishyi yo kwiyubakira ubu bakaba baba mubyari nkinyoni hamwe nurubyaro rwabo…. Ngayo ya majyambere u Rwanda rubonera ibikombe ejo nanone ! Burya rero niba haari nikindi kintu mbona ko utazi, nuko burya umuzungu ariwe muntu wa mbere urya ruswa. Corruption. Upfa kumwihera i cashi ubundi ibyumwatse byose akabigukorera. Ngiyo imvano yibyo bikombe nizo diplome Kagame yihesha buri munsi ejo nanone, yibwira ko bituma isi yose izi ko nta mashuri yigirira ari icyo twakwita analphabète mubyubwenge bwungukirwa mu masomo atanzwe nabahanga baminuje. Akaba ari nayo mpamvu ayobora igihugu gutya, akoresheje ubuhiri nimashini zo gusya abantu. Singaye nuwavuze ngo  » BURYA KUTIGA BIRAGATSINDWA ». Ngibyo nguko !

  7. umubyeyi dit :

    kuri marhe, ariko jye muratangaza iyo muvuga ngo ingabire yatesheje umutwe kagame ,cyangwa mubivuga ngo mwihe ka morale ,na bizimungu, ntabwo yamutesheje umutwe yarabaye president wa republica ureke ingabire ata na rang ni mwe yarafite,ugira aruta abari muri gereza ubu ugiye muri gereza wasanga umuntu ukomeye urimo ari ingabire?uziko ntasoni mufite, kagame wacu akorera mu mucyo yanga amafuti,abakora nabi ntabyihanganira dore nubwo mwaba muva inda imwe ibyo ntiwamimuzanaho,uwo akaba ariwe dukeneye ko atuyobora kuko nta injustice ibaho,marthe ubu wowe uvuga ngo u rwanda mu bihugu bya africa ni rwo rugiye kwicwa ni nzara iyo ubivuga ,wunva nta kimwaro ufite, ibihembo u rwanda rubona rubibona kuko inzara arinyinshi mu gihugu? uzajye i burundi hanyuma ,uzatubwire uko wasanze bimeze,ahubwo wibeshye iyo uvuga ko turi nyuma ya somalie niho ubwo abushaka kubibwira bari ku kunva,hahaha, nta muntu kwisi utazi u rwanda kubera iterambere, kandi mu gihugu kirimo inzara niryo terambere ntarihaba,nti mugashake rero kuvuga amafuti baciye umugani ngo ukuri kuraryana , muzitwike kuko inzira iracari ndende kubadashaka amahoro nkamwe

  8. NGALULA MARTHE dit :

    Maso we,

    Komeza wihehe imisuzi wiyizeza ko Ingabire azasaba imbabazi ! Ziki se ? Kuko yavuze ukuri kandi iyo qualité ikaba itarangwa muri kamere yanyu ? Muzamutakambira kugera ryari, ariko ntazo muzabona, umwana wumukobwa yaberetse ko mumutwe mutareshya. C’est une résistante wagereranya na MANDELA gusa, niba ibi udashobora kubyumva nuko uri igipfamatwi. Ngo muri mu mudendezo ? ! Urabibwira nde ko u Rwanda nanjye ndutuyemo, ko ntawe ukirya kabiri mu munsi uretse iyo mihirimbiri ibayoboza ikiboko, ko mu giturage ubukene buhari u Rwanda ruri inyuma yibihugu byose bya Africa uretse Somalia. Naho mu mijyi ho iyo mitamenwa witwerera, ba nyirayo turabazi, wowe ntushobora no kwemererwa gukandagira muri quartiers yubatswemo ! Icyakora buriya uri agatore bapfuye kujugunyira agacupa ka byeri ngo wandike ibi binyoma byambaye ubusa, dore ko ikinyoma no kwirarira mumafuti ari ibintu byabokamye, bitabatera nisoni, bigera naho muvuga ngo muri mu midendezo kandi mutakigira nayo kugura ikijumba cyo gutamira. Erega uwo muco urata ngo wo gukanda abantu ubica urubozo, usa naho uwiratana, ubundi uranga abanyantegenke batifitiye icyizere na mba ! Ikibababaje rero nuko résistance ya INGABIRE irenze ubwo bugiranabi bwizo nkoramaraso ushima ! Ibyo bamukorera byose, uwo mubyeyi yabibye imbuto irimo ikura vuba cyane, mwiteguro umusaruro muriyi minsi, ubundi mukomeze mwibere bya birondwe niba aribyo muhisemo. Ntimuzagire ngo sinababwiye !

  9. Jackson Taraab dit :

    Amiel, Sebufurira, Mugabo, Maso !

    Mwese mwateshejwe umutwe no kubona ko FDU nyayo (itari ruriya rwamenyo ngo ni ba Ndahayo naba Mberabanyoni)yihagazeho,ubu ikaba yarabaye umutamenwa kuva aba bakozi ba Kagame barashatse kuyivanamo bamwe mukintu cyamanyanga, ahubwo bo bakayivanamo ubwabo, bakiretrouva bari hanze yikibuga. Ngo umutego mutindi bashahu mwe !!!! Ese ubundi mwababwiye bagatumiza congrès yishyaka da, ku wumva aribo bagabo ngo bahagarariye ishyaka ra ! Heheeeee, wenda noneho baba barabonye abayoboke nyuma yuko bayitumije umwaka ushize maze bakibona ari bane nkuko ibyo bisumizi bingana : Ndahayo, Mberabanyoni, Turikumana, Benoît. Icyakora icyo gihe hiyongeyeho ngo uwitwa Rénovat n’umugorewe Espérance, maze uyu mugore ubusanzwe ngo ugira ubukana cyane nikintu cyo kurimanganya no gushaka kwifatira abantu, abonye ko muriyo congrès yabo ari ntawundi murwanashyaka numwe wa FDU ubari inyuma araturika ararira arahogora, maze atangira kuvugaguzwa asepfura yimyira ati échec nkiyi sinzi ko nzigera nyidigéra narimwe. Yongeraho ati : « sinashoboraga kwimagina narimwe ko twava mukibuga d’une manière aussi honteuse, de façon aussi lamentable ». Icyakora yabewe ikimwaro cyicaga, aba bose baba bararangije kwishyira mukagozi ! FDU na INGABIRE nta avis, inama, cyangwase indi nkunga ibonetse yose yabaturukaho ikeneye ! Kuko kugezubu imitego mwe n’abandi bajya bayibasira bose, FDU na INGABIRE bayidémolissa (démolir)nta mvune. Icyakora nimwikomeze mutwihere urwanya, kuko vous êtes devenus des clowns zisaranga muri cirques. Bon amusement les gars !!!!

  10. maso dit :

    Nyamara uyu mubyeyi yarakwiye gusaba izo mbabazi. Yaje atazi terrain agiye gukoreraho politique. Politique ya FPR iradadiye. Abanyarwanda turadamaraye, ntidushaka abatuzanaho amacakubiri nk’uriya mugore. Yaje yibwira ko poltique ya se GITERA izafata. Reka da!!!!!!!!Nundi uzabikinisha azakubitwa iz’akabwana. Wihorere RUKOKOMA uriya wise INTORE ZA KAGAME ngo ni INTERAHAMWE. Azaze yiteguye kubidusobanurira naho ubundi ayo maclubs ye adukangisha tuzaba tureba!!!! Twese turi INTORE. Uyu mugore nawe ntaruta PASTEUR BIZIMUNGU, ntaruta KALISA BCDI, bose barizunguje kuri RUDASUMBWA KAGAME, arabihorera, babona baribeshye, bamusaba imbabazi. Umwirato wa KALISA BCDI murawuzi, ubu wararangiye, ubu ni Pasteur, inkoni ye ni BIBILIYA. Kagame s’umugome, mais ni sévère, niwe muperezida dukeneye, ntidushaka uwo bazakubitira mu muhanda nk’uwo muri MALI. Abanyarwanda muriyizi, mudafite umuperezida utinyitse nka KAGAME mwadusubiza TINGITINGI. Ubu nari niyujurije umutamenwa, ntidushaka abadutobanga. Muze muvuga ubumwe bw’abanyarwanda, ibyanyu bya kera by’amazuru mubiturinde, twiryohere mu rwa Gasabo. Erega n’umuzungu yarabibonye. Tujya tubasanga mu ishyamba rya NYUNGWE saa mbiri z’ijoro bigendera n’amaguru. INGABIRE arashaka kutubuza uwo mudendezo. Nasabe imbabazi RUDASUMBWA azamurekura yisangire abana, ibya politiki abivemo. Yari azi ko azakina nk’iya se GITERA, asanga FPR ari umutamenwa. Pole INGABIRE we!!!!!

  11. Nzitunga dit :

    @Amiel
    Ushobora kuba utarasobanukiwe n’ibikubiye mu ibarwa ya Mme Ingabire.
    Soma iyi nyandiko iri hasi urasobanukirwa.
    Ikindi kandi simbona impamvu uvuga ngo Nkiko yashenye ishyaka rya Mme Ingabire kandi kugeza amagingo aya ari igice cya Nkiko kigitera Mme Ingabire ingabo mu bitugu. Waba se utazi ko igice cya Ndahayo giherutse gukorera Mme Ingabire coup d’Etat ku buyobozi bwa FDU kikaba kitegura gutahana n’Inzozi za Rukokoma?

    http://hungryoftruth.blogspot.com/2012/05/rwanda-point-de-vue-sur-la-lettre-de.html

    Rwanda: Point de vue sur la lettre de Madame Victoire Ingabire au Président Paul Kagame
    Par Un Militant des FDU-Inkingi
    Kigali, 30 Mai 2012.

    C’est une lettre personnelle adressée à la personne qui décidé de son emprisonnement. Elle a évité de s’expliquer à travers les media et a préféré une information directe. Le Président Kagame ne pourra pas prétendre un jour qu’il n’était pas informé du sens du combat politique ou des déclarations de Madame Victoire Ingabire Umuhoza.

    La lettre est écrite dans un langage très poli, respectueux et sans animosité. C’est bien un signe de maturité politique et de respect des autres et surtout ceux qui ont des points de vue différents. Cette qualité contraste avec les propos du Président Kagame envers elle (elle a été qualifiée de hourrigan…)

    La lettre explique très bien le sens de son combat et cherche à lever toute équivoque, interprétations et la prise de ses propos en dehors de leur contexte. Le Président Kagame ne pourra pas dire un jour qu’il ne savait pas ce qu’elle voulait dire.

    La lettre montre combien Madame Victoire Ingabire Umuhoza est soucieuse de la promotion de la réconciliation et de l’inclusion. Elle ne veut pas blesser, elle veut guérir et c’est le sens de ses excuses quand on lit toute la lettre. Elle est prête pour le rassemblement de tous les Rwandais et n’hésite pas à s’excuser auprès des gens qui auraient mal compris le sens de son combat ou de ses déclarations. C’est de l’humilité politique qui l’honore et c’est une preuve d’un leadership dont les rwandais ont particulièrement besoin pour le moment.

    Cette lettre est un complément de ses déclarations qu’elle est convaincue que son procès est politique et qu’elle ne peut trouver justice que par la voie politique. Cette lettre explique encore mieux la récente décision de Madame Victoire Ingabire Umuhoza de ne plus se présenter devant le tribunal car elle a complètement perdu confiance dans les tribunaux rwandais qui obéissent aux injonctions politiques.

    C’est bien un procès politique et la décision appartient au Président Kagame. La lettre a son sens.

    Je suis fier de ma Présidente.

  12. Mugabo dit :

    Amiel, komera.
    Umvugiye ibinyu none ndagushimwe.
    Uliya mubyeyi yasabye imbabazi kandi koko ni ubutwali. Ngirango lutte yatangiye aharanira demokrasi cyngwa se ubutegetsi yarangije igihe, ntigomba rero kumurangiza!
    Iyo abagana za « come & see » bagiraga amahirwe yo gusasirwa iminsi micye gusa muli 1930 ngo bumve umuka mwiza w’i Rwanda, aho kugaragurwa za hoteli gusa, yenda banagera aho bakumva ko izima litisubira nabwo ali ubwiyahuzi.
    Ahubwo nyine Afandi nawe ace inkoni izamba yakire imbabazi nk’umubyeyi nawe ufite umufasha n’abana …areke Ingabire asubire abe umubyeyi mu be.
    Abumva atarasabye imbabazi bazamusanjye mabuso aho ali maze abibasobanulire neza!!
    Mukomere.
    Mugabo.

  13. sebufurira dit :

    Bwana salaminanga ushobora kuba warasaze cyangwa ufite ikibazo mu mutwe
    !iyi nyandiko yawe nta kintu kizima gikubiyemo kuko kwikoma Ndahayo kandi ari we wakomeje gusigasira ubumwe bw’ishyaka ryari rimaze kwanduzwa na Nkiko wigize icyigomeke kubera inyungu za vuba vuba zo kujya gushaka umwanya i Kigali,ese ko utadusobanuriye imishyikirano yabereye Nairobi ni cyo yari igamije?ahubwo ibuye ryagaragaye nturiba ricyishe isuka Ndahayo arashyigikiwe ahubwo wowe na Nkiko,Sixbert,Bukeye ni mwerure mwigire muri RNC kuko mwagiye ku ka rubanda.

  14. Salaminanga dit :

    Amiel,niba uri ikigwari wowe, si uko Ingabire ateye ! Umuzi nabi cyane. Ese wadushyiriye copie yiyo barwa yawe wanditse ngo usaba imbabazi kurubuga maze tukareba koko ko ngo imeze nkiriya Ingabire yanditse acenga Kagame, maze tukabona ko koko nawe uri inyaryenge ! Kwirarira gusa, wasanga ibi byanditswe n’intore zitanyuzwe nuko muriyo barwa ya Ingabire ngo isaba imbabazi urebye ari amacenga gusa, maze ubu zakanagujwe amaso nuko agiye gukatirwa arengana, ziti reka turebe ko twakongera kumusonga tumuteshe umutwe noneho yandike indi barwa koko isaba imbabazi nyakuri maze ikatirwa rye rizabe rizabe rifite ireme kuko cette fois-ci azaba yemeye ibyaha aregwa, kandi kugezubu yarabihakanye atsemba cyane. Iyi ni indi manipulation yinkotanyi nabazikorera nka ba NDAHAYO ! Nta nicyantangaza abaye ariwe naba mberabahizi banditse amahomvu nkaya, doreko ubu barimo kwitegura kujya guhembesha asigaye muyo Kagame abagomba, akaba ari igihembo cyo kugambanira Ingabire na FDU, nta kintu cyabanezeza nko kumva Victoire yemeye ibyaha akabisabira imbabazi, kuko bibeshya bibwirako ibyo bibaye coup d’état bashatse kumukorera yagira ishingiro. Ari nabo ba Ndahayo, bose bagiranye amafuti. Ariko kuba kugezubu FDU ikiri ishyaka ryemye nyuma ya sabotage ba Ndahayo batangiye kurikorera kuva umwaka ushize, nukubera ko Nkiko yabarushije gushishoza akifatanya nabantu bashyigikiye Ingabire byukuri badashobora kumutatira. Amiel rero kuvuga ngo Nkiko ashenye FDU, ayo namakuru yibyifuzo. Subiza amerwe mwisaho kuko ibyo gusenya iryo shyaka, na Kagame ubwe, afatanyije na ba Ndahayo na ba Rukokoma, bose bazi ko batabishobora na gato ! Burya si buno ! Ubu ntitukiri muri za 1990 – 1993 ! Amasomo twarayize turayamenya bikab ari nabyo byatumye kugezubu FDU igihagaze bwuma ititaye kubabunza impuha n’inkuru zibyifuzo bakazitangaza nkaho zabaye impamo. Amiel rero komeza ubutore bwawe, nta nama zawe Ingabire nabamushyigikiye bakeneye. Merci beaucoup !

  15. Mariya Mboka dit :

    Amiel,niba wowe urikigwari, si uko Ingabire ateye ! Umuzi nabi cyane. Ese wadushyiriye copie yiyo barwa yawe wanditse ngo usaba Kagame imbabazi kumbuga maze tukareba koko ko imeze ngo nkiriya Ingabire yanditse acenga Kagame, bityo tukabona ko nawe waba uri inyaryenge ! Kwirarira gusa, wasanga ibi byanditswe n’intore zitanyuzwe nuko muriyo barwa ya Ingabire ngo isaba imbabazi urebye ari amacenga gusa, maze ubu zikaba zakanagujwe amaso nuko agiye gukatirwa arengana, ziti reka turebe ko twakongera kumusonga tumuteshe umutwe noneho yandike indi barwa koko isaba imbabazi nyakuri maze ikatirwa rye rizabe rizabe ireme kuko cette fois-ci azaba yemeye ibyaha aregwa, kandi kugezubu akaba yaratsembye abihakana cyane. Iyi ni indi manipulation yinkotanyi nabazikorera nka ba NDAHAYO ! Nta nicyantangaza abaye Ndahayo we ubwe cyangwa ba bambari be ba Mberabahizi banditse amahomvu nkaya, doreko ubu barimo kwitegura kujya guhembesha asigaye muyo Kagame abagomba, akaba ari igihembo cyo kugambanira Ingabire na FDU. Nta kintu cyabanezeza nko kumva Victoire yemeye ibyaha akabisabira imbabazi, kuko bibeshya bibwirako ibyo bibaye, coup d’état bashatse kumukorera yagira ishingiro. Arabo ba Ndahayo na ba Nkiko, bose bagiranye amafuti. Ariko kuba kugezubu FDU ikiri ishyaka ryemye, nyuma ya sabotage ba Ndahayo batangiye kurikorera kuva umwaka ushize, nukubera ko Nkiko we yabarushije iryenge akifatanya nabantu bashyigikiye Ingabire byukuri badashobora kumutatira. Amiel rero kuvuga ngo Nkiko ashenye FDU, ayo namakuru yibyifuzo. Subiza amerwe mwisaho kuko ibyo gusenya iryo shyaka, na Kagame ubwe, afatanyije na ba Ndahayo na ba Rukokoma, bose bazi ko batabishobora na gato ! Burya si buno ! Ubu ntitukiri muri za 1990 – 1993 ! Amasomo twarayize turayamenya bikaba ari nabyo byatumye kugezubu FDU igihagaze bwuma ititaye kubabunza impuha n’inkuru zibyifuzo bakazitangaza nkaho zabaye impamo. Amiel rero komeza ubutore bwawe, nta nama zawe Ingabire nabamushyigikiye bakeneye. Merci beaucoup !

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste