ITANGAZO RYO KUWA 30/05/2012 Nº RNC2012SP001/DRC
Ihuriro Nyarwanda (RNC) rimaze kumva uko Leta y’Urwanda ihakana igasizora ko ntaruhare ifite mumvururu zibera muri Congo muri Kivu y’ Amajyaruguru, ibyo kandi ikaba yarabivuze nyuma yuko raporo ya LONI yemeje ko ifite gihamya ko leta y’ Urwanda itanga imfashanyo zirimo n’ Amahugurwa ya gisirikare ku mitwe irwanira muri ako karere.
Ihuriro Nyarwanda ryongeye kwibutsa abanyarwanda ko ibyo leta y’ Urwanda ivuga ari ibinyoma bigamije kujijisha abanyarwanda no kuyobya uburari.
Ihuriro Nyarwanda ryongeye gukangurira abanyarwanda guhagurukira kurwanya izi ntambara zikomeje kwibasira abana b’ u Rwanda; abari n’ Abategarugori bafatwa kungufu buri munsi; Abasirikare b’ Urwanda bahasiga ubuzima buri munsi, ndetse tutibagiwe n’ uruhare izi ntambara zigira mu kwanganisha abaturage b’ibihugu byombi.
Muribuka ko ku itariki ya 11 z ‘ ukwezi kwa gatanu, umuhuzabikorwa w’ Ihuriro Nyarwanda, Dr. Theogene Rudasingwa yanditse inyandiko igenewe Umunyamabanga Mukuru wa LONI, ibihugu bikungahaye kw’isi byibumbiye mumuryango G8, abakuru b’ibihugu, umuryango w’ ubumwe bw’ Iburayi, Umuryango w’ Ubumwe bw’Afrika ndetse nabagize akanama k’umutekano ka LONI, abamenyesha ko imvururu zibera muri kariya gace ntawundi uzitera utari Prezida Kagame kubera inyungu ze bwite.
Ibyo rero byongeye gushimangirwa na LONI muri raporo yayo yamenyekanye mbere yuko itangazwa k’umugaragaro. Ntakindi Leta y’ Urwanda yari gukora uretse kwigira nyoni nyinshi no kuvuga ko iyo raporo yuzuyemo ibinyoma nkuko byatangajwe na Ministiri Mushikiwabo ku maradio mpuzamahanga.
Ihuriro Nyarwanda kandi rirongera kwibutsa abanyarwanda ko uyu muco wo kwigisha abayobozi kubeshya umaze kuba akarande nkuko twabibonye mugihe cyose ingabo z’ Urwanda zarwaniraga muri Congo ariko intambara zikagera ubwo zirangira baminisitiri b’Ububanyi namahanga bakivuga ko nta ngabo z’ Urwanda ziri muri Congo.
Ihuriro Nyarwanda kandi, riboneyeho gusaba abanyarwanda ko bagomba gufatanya n’ Ihuriro kwamagana intambara z’ umuntu ku giti cye zikomeje kuyogoza umutungo w’igihugu ndetse zimena amaraso yabana b’ Urwanda kubera inyungu z’ Umuntu.
Jean Paul Turayishimye
Umuvugizi w’Ihuriro Nyarwanda (RNC)
Email: jpturayishimye@yahoo.com
Erega nta banga ribirimo,Ingoma y’igitugu irisenya.Ndagira ngo mare impungenge Umubyeyi ko urugamba rwo kurwanya systeme ya FPR rurimo gukorwa n’amashayaka ya oposition ari hanze y’u Rwanda atari imikono y’abana.RNC,FDU INKINGI,ndetse na PSImberakuri ,Mushayidi,agizwe n’abagabo bashishoza.Kuba wumva wajya mu muhanda Kagame n’abarenzamase be bakagusya nyuma ukibagirana,ibi birashoboka kuko yabikoreye n’abandi.Icyo uru urunani rw’amashayaka rukeneye,rukeneye umurongo mushya,rukeneye ibikorwa byubahiriza uburenganzira bwa muntu.Urivugira uti;musaza wawe yaribagiranye.Ni systeme ya RPF nyine yabikoze,aricyo iyi opposition irimo kwmagana.Humura ayo warize uri hafi kuyahozwa.
Ahubwo niba uri mu Rwanda mfasha twambuke tujye kugira inama societe civile ya Congo cyane abo duturanye ku mugezi wa Rusizi na Lac kivu barwanye iyinjira ry’ingabo z’u Rwanda iwabo.
ngo duhaguruke turwanye leta, tujye mu mihanda muri i burayi muzaze muje gufata imyanya jye nagiye mu mihanda nimba nzaba nkiri muzima ntuzanamenya ko nakugendeye mu muhanda, ntuzanamenya ngo uzampe na kazi, ibyo byararambiranye ndibaza ko nta muntu yasubira gushukwa na magambo yi bisambo bishaka ubutegetsi ataru ko bakunda abaturage ko mu rwanda tumeze neza ,murashakiki koko izo ndazanyu mushira imbere kugira mumarire rubanda rugufi mu bibazo ,mwakwihanuye mukubaka urwanda neza ari ni myanya mukayisaba neza mutarinze ku gumura abandi ,musaza wanjye yagiye ku rugamba ahasiga ubuzima, harubwo se hari uwibutse ko yasize abana ngo babarihirire nishuri,icyo twarwaniriye yari gutaha twaratashye na nubu ntawe babuza gutaha ubu se ibindi atari imyanya mu rwanira murunva mu rwanira iki ntabwo dushaka gusubira mubyo twanyuzemo birahagije muzaze mubyine muzirorere
ngo abana bu rwanda bahaguruke barwanye leta ,nta soni bafite turwanye leta se idutwayi iki, turwanye leta kugira mu kunde mubone imyanya ,hanyuma se jyewe nimpaguruka nkayirwanya ,uranzi ese uzanyibuka ko nayirwanije ngo umpe na kazi ko uzaba uri ku butegetsi,izo nyungu zanyu ,muzifashe nta muturage mu rwanda ukeneye gusubira mu byo twanyuzemo tukahasiga abana ababyeyi, imiryango igashira kubera inda zanyu,ubu mu saza wanjye nti yafiriye kurugamba ubuse maman haruwamwibutse ngo ku muhungu we yahasize ubuzima reka turebe nicyo twamarira umuryango reka ntimukadushuke twarabamenye icyo nababwira mu rwanda hari amahoro, tumeze neza kagame atuyoboyeneza ndunva rero ntaco byamarira murwanyije ,kuko ntanyungu mbifitemo icyangirira akamaro ni kwicara nka tuza nkirira duke twanjye muzabyina mwirorere ntiturimo kabisa puuuu
Copie y’iyo baruwa Dr Rudasingwa yanditse http://rwandarwiza.unblog.fr/2012/05/11/open-memo-to-the-u-n-secretary-general-g8-presidents-and-prime-ministers-president-of-the-u-n-general-assembly-eu-president-au-chairman-and-president-and-all-representatives-to-the-u-n-security/
mwaduhaye copie yiyo barwa Dr Rudasingwa yaba yarandikiye abo bayobozi batandukanye!
Ukuri kuzatsinda