Gasabo : Abanyeshuri 3 barakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Kuwa gatanu tariki 1 Kamena 2012 mu kagari ka Nyagahinga umurenge wa Rusoro mu karere ka Gasabo polisi y’igihugu yataye muri yombi abanyeshuri batatu bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Polisi y’igihugu dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi bidasanzwe kubona ingengabitekerezo ya Jenoside isigaye igaragara mu rubyiruko.

Abo banyeshuri biga mu ishuri ryisumubuye rya APERWA babwiye bagenzi babo(abacitse ku icumu) ngo ni “Ibinyendaro bya FARG”. Ko FARG ari ikigega Leta yashyizeho ngo abanyeshuri bacitse ku icumu babashe kwiga.

Abo banyeshuri ni Rurangwa Khamis w’imyaka 18, Karasira Innocent w’imyaka 17na Gakemanyi Jean Claude.

Ubu bari mu maboko ya Polisi mu gihe iperereza rigikomeza gukorwa mu gihe ubuyobozi bw’ikigo bigagamo bwo buteganya guhita bubirukana.

Polisi y’igihugu ikomeje gusaba abayobozi b’amashuri guhugura abanyeshuri ku ngengabitekerezo ya Jenoside kuko bigaragara ko ibigo by’amashuri nabyo byaba birangwamo iyi ngengabitekerezo Baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa igihano cya burundu nk’uko itegeko nomero ya 18/2008 rihana ingengabitekerezo ribigena.

Polisi y’igihugu ikaba ikomeje gukangurira buri wese gufatana urunana Jenoside ikaranduranwa n’imizi yayo yose.

Source: Jean Bosco Mutibagirana, Igihe.com

 


3 commentaires

  1. bushishozi dit :

    muri guhohotera abantu wowe munyamakuru nkubaze.urumunyarwnda? Niba se uri we uzi,ikinyrwanda? Mbwizukuri. Kera iwacu twaratoreraga ukaba wabwira umuntu ijambo muryoshya ururimi mutorera musakuza muca imigani none se byaracitse byabaye ingengabitekerezo pleaze ntunige coment yange.

  2. Gacinya dit :

    ariko se ubundi abo bana koko ubwo si ibinyendaro???none se ntibafite 17 yrs old ?genosayidi ntiyabaye hakaba hashize 18? ubwo ibyo byorezo byacitse ku rihe cumu???nzaba mbarirwa ra!!

  3. Attention dit :

    Ntangajwe no kuba ino nkuru yanditswe n’IGIHE yarangiza igakabiriza itegeko n° 18/2008.

    Nkurikije uko nsomye iriya nkuru, uretse no kuba bariya bana batarageza kuri 18 ans( uretse umwe mbonye wayigejejeho) ntabwo rirya tegeko riteganya igihano cya burundu uretse mu gihe uwahamwa n’ingengabitekerezo ya Genocide yari asanzwe yarahamwe n’icyaha cya génocide cg se mu gihe yagambiriye kwica, yishe cg yateguye umugambi wo kwica ashingiye ku ngengabitekerezo ya genocide.

    Keretse niba hari andi makuru IGIHE cyaduhishe ariko ndumva ingengabitekerezo simple idahanwa icyo. Nibabishobora bakosore inkuru yabo hato batazateranya abantu.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste