Bamwe mu baregera indishyi mu kibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Habyalimana barasaba ko hari ibyasubirwamo mu iperereza ryakozwe.

Bamwe mu baregera indishyi mu kibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Habyalimana barasaba ko hari ibyasubirwamo mu iperereza ryakozwe. meilhac1-210x300

Me Philipe Meilhac

Maître Philippe Meilhac uhagarariye Umuryango wa Perezida Habyalimana yatangaje ko imiryango y’abaguye mu ndege ya Perezida Habyalimana mu 1994 basabye abacamanza ko hasubirwamo iperereza ku bintu bimwe na bimwe nyuma y’aho hatangarijwe imyanzuro y’iperereza ry’impuguke iyo miryango itemera uko yakabaye.

Iyo myanzuro, yatangajwe muri Mutarama 2012, ntawe itunga agatoki kuba yarahanuye iyo ndege ifatwa nk’imbarutso y’amarorerwa yakurikiyeho. Ariko ivuga umusozi wa Kanombe wariho ikigo cya gisirikare cy’Inzirabwoba nka hamwe mu hashobora kuba haraturutse missile yahanuye indege ya Perezida Habyalimana.

Ababuranira uruhande rw’abaregwa bari mu butegetsi bw’u Rwanda bari bavuze ko abo baburanira bigaragaye ko ntaho bahuriye n’iryo hanurwa. Ibyo ariko siko Me Meilhac uburanira umuryango wa Perezida Habyalimana abibona. Icyo agaya cyane muri iryo perereza ni akazi kakozwe n’umuhanga mu by’amajwi (acousticien) kashingiweho cyane n’abahanga 5 bakoze iryo perereza baje no gushyikiriza imyanzuro abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux.

Me Meilhac yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ati:” uburyo umuhanga mu majwi (acousticien) yakozemo n’ubwo gukemangwa, ntabwo yigeze ajya mu Rwanda n’imyanzuro ye ishingiye kuri bimwe mu bipimo (données géométriques) bitari byo. Twasabye abacamanza gusubiramo iperereza ku bijyanye n’amajwi (contre-expertise acoustique), n’iperereza ku buryo bushoboka bwose bw’aho missiles yaturutse, igihe yakoresheje ngo igere ku ndege, n’inzira yakoresheje kugira ngo ihamye indege, cyangwa uburyo ubuhamya bw’abantu batandukanye bwagiye buhabwa agaciro kanini kurusha ubundi”.

Uwo munyamategeko wunganira umuryango wa Perezida Habyalimana akomeza avuga ko hari bimwe mu biri muri iriya raporo byahabwa agaciro, atanga urugero rw’umwanzuro wafashwe n’abahanga ko hakoreshejwe Missiles zo mu bwoko bwa SA 16 zakorewe mu Burusiya.

Me Meilhac yavuze kandi ko hagomba kwitonderwa cyane urwandiko rwatangajwe n’ikinyamakuru Libération kivuga ko rwaturutse mu muryango w’abibumbye ONU.

Urwo rwandiko rwo mu 1994, rwashyikirijwe abacamanza, ruvuga ko Inzirabwoba zari zifite Missiles Mistral 15 zihanura indege zakorewe mu Bufaransa, kandi zari zibujijwe kugurishwa.

Me Meilhac yongeraho kandi ko mu cyegeranyo cya Human Righs Watch Africa cyo mu Kuboza 1994 cyavugaga ko hari Missiles Mistral 15 zari mu maboko y’Inzirabwoba. Iri perereza ryari ryaravuzweho mu cyegeranyo cy’abashingamateka cyitiriwe Paul Quilès cyo ku ya 15 Ukuboza 1998, cyavugaga ko nta byinshi cyavuga ku bushobozi mu byo guhanura indege bw’inzirabwoba.

Mu gusoza Me Meilhac aravuga ko ntacyabuza abaperereza kuba bakwiga no kuri ibyo bimeyetso bishya bibonetse, ariko mu gihe byaba bigaragaye ko atari ibihimbano.

Marc Matabaro
Rwiza News

 


Un commentaire

  1. kinyogote dit :

    haaaaa haro ho se babakinze nibihimbano koko

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste