Maître Bernard Maingain apfana iki na Semuhanuka?

Maître Bernard Maingain apfana iki na Semuhanuka? maingain

Me Bernard Maingain

Uyu mugabo w’umunyamategeko wagirango hari icyo apfana na Semuhanuka, ariko ikinyoma yazanye uyu munsi kiranyagisha!

Nk’uko byatangajwe guhera ejo hashize tariki ya 31 Gicurasi 2012, ngo bamwe mu bunganira abayobozi b’u Rwanda baregwa guhanura indege ya Perezida Habyalimana barimo Maître Maingain bashyikirije abacamanza b’abafaransa Marc Trévidic na Nathalie Poux ngo urutonde rwakozwe n’umuryango w’abibumbye ONU rwerekana ko mu bubiko bw’Inzirabwoba harimo Missiles Mistral 15 zakorewe mu Bufaransa. Izo Missiles zikaba zari zibujijwe kugurishwa kugeza mu 1996.

Abantu benshi bagerageza gusesengura barasanga uru rutonde nta shingiro rufite kubera impamvu zikurikira:

-Niba uru rutonde rwari rwarakozwe na ONU n’ukuvuga ko Général Roméo Dallaire wategekaga MINUAR mu Rwanda yari azi iby’izo missiles. Kuba rero atarabitangaje mu buhamya yahaye urukiko rwa Arusha, ntabyandike mu gitabo cye yise: J’ai serré la main du diable, ni ibintu bitangaje cyane. Kandi byagaragaye kenshi ko uwo mujenerali ukomoka muri Canada yari inshuti magara ya FPR, rero nta kuntu yashoboraga guhisha icyo kimenyetso simusiga cyashoboraga gushinja Inzirabwoba cyane cyane Colonel BEMS Bagosora yangaga urunuka.

-Uru rutonde rw’intwaro Inzirabwoba zari zifite ngo rurimo za missiles nta kuntu rutari kugarukwaho mu mirimo y’urukiko rw’Arusha dore ko mubyo bamwe muhafungiye babajijwe harimo ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana.

-Nta kuntu Inzirabwoba zari kuba zifite za Missiles Mistral 15, abasirikare b’Inzirabwoba bahaga amakuru FPR n’amahanga babe batarabivuze, ndetse n’abasirikare bagiye bajya ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda FPR imaze gufata ubutegetsi nta kuntu izo missiles zari kuba zihari batabizi ngo babivuge.

-Mu gukora Rapport Mutsinzi, Leta y’u Rwanda yashakishije ibintu byose byashoboraga gutuma ishinja Inzirabwoba. Rero kuba yarirengagije rapport ya Human Rights Watch yavugaga ko Inzirabwoba zari zifite Missiles Mistral 15 ndetse na Missiles SAM-7 ziri hagati ya 40 na 50 n’uko yabonaga iyo rapport itari ifite ishingiro kuko nta kuntu Leta y’u Rwanda itari izi ko iyo rapport yari ihari.

Tubibutse ko atari ubwa mbere Maître Bernard Maingain aca igikuba mu binyamakuru. Muri Mutarama 2012 nabwo yarihanukiriye ati: Indege ya Habyalimana yarashwe n’intagondwa z’abahutu zari mu kigo i Kanombe. Ndetse anarenzaho ko impaka zikemutse ko ngo agiye gusaba ko impapuro zo gufata abakiriya be zakurwaho. Nyuma abantu bamaze gusoma imyanzuro y’iperereza ry’abahanga (rapport balistique) bari bagiye mu Rwanda, benshi twibajije niba Maître Maingain na bagenzi be bakeka ko abanyafurika ari injiji ku buryo bashobora kubabeshya ibyo bishakiye bakabyemera. Ibinyamakuru byo ku isi yose icyo gihe nta kindi byandikaga uretse ibyo binyoma bya Maître Maingain, ariko nyuma aho abanyamakuru bamwe na bamwe basomeye iyo rapport bagize isoni zo kongera gutangaza ibyo bari bemeje mbere.

Nk’uko bitangazwa na BBC Afrique, amakuru ava i Paris mu Bufaransa aravuga ko Missile yarashe indege ya Perezida Habyalimana yakorewe mu Burusiya ku buryo ntacyo byahindura ku iperereza ririmo gukorwa n’abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux. Ikibazo gishobora kubaho gusa n’ugukomeza kugaragaza uruhare u Bufaransa bwaba bwaragize mu gufasha abasirikare b’Inzirabwoba mu ntambara barwanaga na FPR.

Marc Matabaro
Rwiza News

 


2 commentaires

  1. kim dit :

    matabaro rwose waretse gufana ko mbona iyo batavuze ibyo ushaka ko ubabwa? ese inzirabwoba zibaye arizo zahanuye habyara ikibazo ufite ni ikihe? reka abacamanza bakore kereka niba uri mubamanuye indege ugatinya ko bazakurihisha nawe ibyo wakoze!Kuri wowe ikibi cyose kigomba kuva kuri fpr? hahaha, ko ubanza uzatungurwa ra!icyaha ni kibi cyane cyane icya genocide cyo kizasama uwagikoze wese kugeza ryari!Aho umuryango a habyara ntubahindukirana aho bukera niba utari muri coup yo kumivugana ko na byo bishoboka?
    Na nyinawundi abyara umuhungu di!!!!

  2. eko dit :

    Nonese iyinkuru nimpimbano ntacyo babonye mu archive za UN.
    Nukuvuga Maingain yabeshye itangazamakuru naryo ribesha abantu!.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste