Maître Bernard Maingain apfana iki na Semuhanuka?
Uyu mugabo w’umunyamategeko wagirango hari icyo apfana na Semuhanuka, ariko ikinyoma yazanye uyu munsi kiranyagisha!
Nk’uko byatangajwe guhera ejo hashize tariki ya 31 Gicurasi 2012, ngo bamwe mu bunganira abayobozi b’u Rwanda baregwa guhanura indege ya Perezida Habyalimana barimo Maître Maingain bashyikirije abacamanza b’abafaransa Marc Trévidic na Nathalie Poux ngo urutonde rwakozwe n’umuryango w’abibumbye ONU rwerekana ko mu bubiko bw’Inzirabwoba harimo Missiles Mistral 15 zakorewe mu Bufaransa. Izo Missiles zikaba zari zibujijwe kugurishwa kugeza mu 1996.
Abantu benshi bagerageza gusesengura barasanga uru rutonde nta shingiro rufite kubera impamvu zikurikira:
-Niba uru rutonde rwari rwarakozwe na ONU n’ukuvuga ko Général Roméo Dallaire wategekaga MINUAR mu Rwanda yari azi iby’izo missiles. Kuba rero atarabitangaje mu buhamya yahaye urukiko rwa Arusha, ntabyandike mu gitabo cye yise: J’ai serré la main du diable, ni ibintu bitangaje cyane. Kandi byagaragaye kenshi ko uwo mujenerali ukomoka muri Canada yari inshuti magara ya FPR, rero nta kuntu yashoboraga guhisha icyo kimenyetso simusiga cyashoboraga gushinja Inzirabwoba cyane cyane Colonel BEMS Bagosora yangaga urunuka.
-Uru rutonde rw’intwaro Inzirabwoba zari zifite ngo rurimo za missiles nta kuntu rutari kugarukwaho mu mirimo y’urukiko rw’Arusha dore ko mubyo bamwe muhafungiye babajijwe harimo ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana.
-Nta kuntu Inzirabwoba zari kuba zifite za Missiles Mistral 15, abasirikare b’Inzirabwoba bahaga amakuru FPR n’amahanga babe batarabivuze, ndetse n’abasirikare bagiye bajya ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda FPR imaze gufata ubutegetsi nta kuntu izo missiles zari kuba zihari batabizi ngo babivuge.
-Mu gukora Rapport Mutsinzi, Leta y’u Rwanda yashakishije ibintu byose byashoboraga gutuma ishinja Inzirabwoba. Rero kuba yarirengagije rapport ya Human Rights Watch yavugaga ko Inzirabwoba zari zifite Missiles Mistral 15 ndetse na Missiles SAM-7 ziri hagati ya 40 na 50 n’uko yabonaga iyo rapport itari ifite ishingiro kuko nta kuntu Leta y’u Rwanda itari izi ko iyo rapport yari ihari.
Tubibutse ko atari ubwa mbere Maître Bernard Maingain aca igikuba mu binyamakuru. Muri Mutarama 2012 nabwo yarihanukiriye ati: Indege ya Habyalimana yarashwe n’intagondwa z’abahutu zari mu kigo i Kanombe. Ndetse anarenzaho ko impaka zikemutse ko ngo agiye gusaba ko impapuro zo gufata abakiriya be zakurwaho. Nyuma abantu bamaze gusoma imyanzuro y’iperereza ry’abahanga (rapport balistique) bari bagiye mu Rwanda, benshi twibajije niba Maître Maingain na bagenzi be bakeka ko abanyafurika ari injiji ku buryo bashobora kubabeshya ibyo bishakiye bakabyemera. Ibinyamakuru byo ku isi yose icyo gihe nta kindi byandikaga uretse ibyo binyoma bya Maître Maingain, ariko nyuma aho abanyamakuru bamwe na bamwe basomeye iyo rapport bagize isoni zo kongera gutangaza ibyo bari bemeje mbere.
Nk’uko bitangazwa na BBC Afrique, amakuru ava i Paris mu Bufaransa aravuga ko Missile yarashe indege ya Perezida Habyalimana yakorewe mu Burusiya ku buryo ntacyo byahindura ku iperereza ririmo gukorwa n’abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux. Ikibazo gishobora kubaho gusa n’ugukomeza kugaragaza uruhare u Bufaransa bwaba bwaragize mu gufasha abasirikare b’Inzirabwoba mu ntambara barwanaga na FPR.
Marc Matabaro
Rwiza News
IKIBAZO CY’IRASWA RY’INDEGE YA PEREZIDA HABYALIMANA GIKOMEJE KUVUGISHA BENSHI AMANGAMBURE
Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Libération cyo mu Bufaransa ngo missiles 15 zihanura indege zo mu bwoko bwa Mistral zikorerwa mu gihugu cy’u Bufaransa, zitari zemewe kugurishwa, zari mu bubiko bw’Inzirabwoba mbere y’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyalimana. Ngo nk’uko bivuga n’inyandiko y’umuryango w’abibumbye ONU yatanzwe kuri uyu wa kane tariki ya 31 Gicurasi 2012 n’abunganira abaregwa guhanura indege ya Perezida Habyalimana bari muri Leta y’u Rwanda.
Urutonde rwerekana ko hari izo missiles zihanura indege zakorewe mu Bufaransa mu bubiko bw’Inzirabwoba rwavumbuwe n’umunyamakuru w’umwongereza mu bubiko bw’inyandiko bw’umuryango w’abibumbye (ONU) ngo rukaba rwarahawe kuri uyu wa kane tariki 31 Gicurasi 2012 abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux n’ababuranira abayobozi b’u Rwanda barezwe guhanura indege ya Perezida Habyalimana n’umucamanza w’umufaransa Jean-Louis Bruguière mu 2006.
Kuri uyu wa kane tariki ya 31 Gicurasi 2012 ni wo wari umunsi wa nyuma ku mpande zose ziri muri urwo rubanza wo kugira icyo bavuga cyangwa bahakana mu myanzuro y’abahanga (expertise balistique) yatangajwe tariki ya 10 Mutarama 2012.
Bamwe mu basirikare bahoze mu Nzirabwoba bafungiye mu rukiko rwa Arusha bakomeje kwemeza ko indege ya Perezida Habyalimana itarashwe n’Inzirabwoba koko Inzirabwoba nta missiles zagiraga.
Nk’uko Libération ikomeza ibivuga, kuba hari izo missiles Mistral mu bubiko bw’Inzirabwoba mbere gato y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana, ntabwo byemeza cyangwa ngo bivuguruze iperereza ririmo gukorwa n’umucamanza Trévidic. Nk’uko bivugwa n’umwe mu baburanira abaregwa bo muri Leta y’u Rwanda, Me Bernard Maingain ngo iki ni kimwe mu bintu byatuma umuntu yibaza ku gushaka kuyobya uburari bikunze kugaragara muri iki kibazo.
Ku ruhande rwacu natwe urubuga Rwiza News rwagerageje gushakisha aho iyo nyandiko ya ONU yaba iva, twasanze hari Rapport ya Human Right Watch yavugaga ko ngo mu ntwaro Inzirabwoba zaba zarahunganye mu cyahoze ari Zaïre harimo za Missiles Mistral 15 na Missiles SAM-7 ziri hagati ya 40 na 50. Umuntu akibaza impamvu iyo rapport ya Human Rights Watch ntawigeze ayiha agaciro.
Twagerageje kubaza umwe mu basirikare bahoze mu nzirabwoba wakoze mu biro byari bishinzwe logistique (G4), adusobanurira ko ibyo bintu bidashoboka ko ari ibinyoma. Yagize ati:”Ntabwo Missiles zingana gutyo zashoboraga kuba mu bubiko bw’Inzirabwoba ntawe ubizi, ari FPR, ari amahanga ntabwo bari kubiyoberwa kuko hari benshi mu basirikare b’Inzirabwoba batangaga amakuru kandi abari muri Leta y’u Rwanda ubu bahoze mu Nzirabwoba nta kuntu baba batarabivuze. Nta kuntu amakuru y’izi missiles FPR yari kuba iyazi ikaba itarayatangaje mbere cyangwa ngo iyakoreshe muri Rapport Mutsinzi. Dore ko muri Rapport Mutsinzi hagaragaramo gusa urwandiko rwanditswe n’uwahoze ari umugaba mukuru wungirije w’Inzirabwoba Colonel Laurent Serubuga aho yasabaga ko hagurwa za Missiles zo mu bwoko bwa SA 16, ariko ntabwo zigeze zigurwa kuko ntabwo ingabo za FPR twarwanaga nazo zari zifite indege z’intambara.”
Marc Matabaro
Rwiza News
Abacamanza b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI/ICC) banze gutanga urupapuro rwo gufata Général Major IG Mudacumura!
Amakuru dukesha Radio RFI y’abafaransa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Kamena 2012, aratumenyesha ko Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI/ICC) Bwana Luis Moreno Ocampo, atazashobora gukurikirana vuba aha Général Major IG Sylvestre Mudacumura, umugaba mukuru wa FDLR.
Abacamanza b’urwo rukiko banze gusohora urupapuro rwo gufata (mandat d’arret) uwo mukuru wa FDLR, abo bacamanza basanze dosiye bahawe n’ubushinjacyaha idasobanuye neza (le dossier manquait de précisions.)
Nk’uko RFI ikomeza ibivuga, kuri Luis Moreno Ocampo, Général Major I.G Sylvestre Mudacumura ni umuntu uteye inkeke « homme dangereux ». Ngo umukuru wa FDLR niwe ugomba kubazwa ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, kwica urubozo, gutoteza, no kugaba ibitero ku bushake ku basiviri muri Kivu zombi. Ariko Abacamanza b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha banze icyifuzo cyo gutanga urupapuro rwo gufata Général Major I.G Mudacumura, mbere yo kuniga ibimeneytso byari byatanzwe n’umushinjacyaha!
Fadi el-Abdallah, umuvugizi w’urwo rukiko yagize ati:«abacamanza banze icyo cyifuzo batinjiye muri dosiye kubera ko basanze ubushinjacyaha butarasobanuye bihagije ibyabaye, uburyo byabayemo, aho byabereye, uruhare rugaragara rw’uregwa muri ibyo bikorwa n’ibindi.. Ikindi ngo kidasobanutse ni ibyaha bakekaho uregwa bigomba gusabirwa urupapuro rwo kumufata ibyo ari byo. Abacamanza basanze ibyo byose bidasobanuye ku buryo buhagije mu cyifuzo cyatanzwe n’umushinjacyaha».
Ni ubwa mbere abacamanza b’urwo rukiko banze icyifuzo cy’ubushinjacyaha kubera iyo mpamvu. Ariko ntacyabuza Ubushinjacyaha kongera gusaba urundi urupapuro rwo gufata Général Major IG Mudacumura mu gihe noneho ubushinjacyaha buzaba bwarusabye mu buryo busobanuye neza.
Tubibutse ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Gicurasi 2012, urwo rukiko rwari rwemeje mu bujurire ko rutazaburanisha Callixte Mbarushimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FDLR, kuri we ngo nta bimenyetso bihagije ubushinjacyaha bwari bwerekanye.
Abacamanza b’urwo rukiko kandi bagomba gufata icyemezo ku kongera ibyaha ku rupapuro rwo gufata Général Bosco Ntaganda, wari usanzwe ushakishwa n’urwo rukiko ku cyaha cyo gushyira abana bato mu gisirikare. Ubushinjacyaha bwifuza kumukurikirana ku byaha bayakozwe hagati ya Nzeli 2002 na Nzeli 2003 muri Ituli muri Congo.
Marc Matabaro
Rwiza News