Perezida Kagame yahaye ikiganiro ikinyamakuru Jeune Afrique
Perezida Kagame yahaye ikiganiro Jeune Afrique, icyo kinyamakuru kizwi kuba gikunze kubogamira ku banyagitugu kuva kera ku buryo hari n’abemeza ko abo banyagitugu bacyishyura amafaranga kugira ngo kibavuge neza.
Inkuru dukesha urubuga igihe.com rubogamiye ku butegetsi bw’i Kigali, urwo rubuga ruravuga kuri icyo kiganiro
» Mu Rwanda ntihashobora kuba kudeta nk’iyo muri Mali ». Ibyo ni bimwe mu byo Perezida Kagame yatangaje mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana n’umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique, aho yasubije ibibazo bitandukanye ku mateka y’u Rwanda, politiki, ubwigenge bw’itangazamakuru, iterambere, ububanyi n’amahanga, ubutabera n’ibindi byerekeye u Rwanda rw’iki gihe.
Abajijwe niba kuba u Rwanda rugiye kwizihiza imyaka 50 y’ubwigenge bikwiye kwishimirwa, Perezida Kagame yavuze ko ayo ari amateka agomba kwemerwa uko ari, haba umwijima cyangwa ibyiza byayabayemo. Ati “Uzaba ari umunsi wo kuzirikana, ntuzaba uw’ibirori cyangwa uwo gusesagura umutungo wa rubanda.”
Umunsi wo Kwibohora uzabera rimwe n’uw’ubwigenge
Yongeyeho ko n’ubwo mu bindi bihugu isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge irangwa n’ibirori by’akataraboneka, mu Rwanda atari ko bizagenda, ngo ahubwo mu rwego rwo kwirinda kwaya umunsi w’ubwigenge uzabera rimwe n’uwo Kwibohora usanzwe uba tariki ya 04 Nyakanga, byose bizaba tariki 01 Nyakanga 2012.
U Rwanda si u Bufaransa, si u Bwongereza, si u Bubiligi
Ibyo Perezida Kagame yabivuze ubwo yasubizaga ikibazo cyerekeranye na demokarasi, aho yongeye gushimangira ko demokarasi atari imwe ku isi hose, ahubwo iba yihariye kuri buri gihugu. Ati “Demokarasi igomba guhura n’ibyifuzo, amateka n’umuco w’abaturage b’igihugu ishaka gucengeramo, naho ubundi ntacyo igeraho.”
Leta ntitinya itangazamakuru
Perezida Kagame kandi yagize icyo avuga ku bivugwa ko leta ye yaba itinya itangazamakuru ryigenga. Ku kibazo cy’uko leta y’u Rwanda iba yifuza ko itangazamakuru riba umurongo wo kwamamaza ibikorwa byayo gusa aho kwigisha abaturage gusesengura mu mudendezo, Perezida Kagame yavuze ko leta itabangamira itangazamakuru kuko ibinyamakuru bitangaza ibyo bishatse, bikanenga leta, rimwe na rimwe bikanatukana. Ngo igihe umunyamakuru ashobora kwamaganwa ni iyo yapfobeje Jenoside cyangwa yasebanyije.
Ikurikiranwa ry’abajenerali
Ku kibazo cy’uko imiryango mpuzamahanga yazakomeza kurega u Rwanda kwiba umutungo wa Congo nyuma y’uko abajenerali batatu n’umukoloneli umwe bari gukorwaho iperereza ku byaha byo gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yo muri Congo, Perezida Kagame yagize ati » Icya mbere ni uko iyo miryango mpuzamahanga ikwiye kwiheraho yibaza ku ruhare yagize muri Jenoside. » Yongeyeho ko n’ubwo icyo kibazo kireba inkiko zonyine, ngo we abona ahubwo ari ikintu cyiza cyerekana ko u Rwanda rudateze kwihanganira ruswa n’ibindi bidasobanutse, ko kandi n’ingabo z’u Rwanda zigendera kuri gahunda na disipulini bihamye.
Abari abayobozi bahunze
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bahunze barimo na Theogene Rudasingwa wahoze ari umuyobozi w’ibiro bye batamuhemukiye nk’uko umunyamakuru yabivuze, ngo ahubwo barihemukiye banahemukira Abanyarwanda. Ati » Ku rundi ruhande, niba bamwe mu bo dukorana batabashije kubahiriza inshingano zabo, sinkwiye kubibazwa. Nizera abantu, ndabatuma, ariko ndagenzura nkanahana amakosa. Hari abatabyemera bagahitamo guhunga aho guhama hamwe ngo babyirengere. Uko niko abantu bateye… »
Bosco Ntaganda si ikibazo cy’u Rwanda
Ku kibazo cya Gen. Bosco Ntaganda uri gukurikiranwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Perezida yavuze ko atari ikibazo cy’u Rwanda, ahubwo ari icya Congo. Gusa yongeyeho ko gufata Ntaganda bishobora kuba byiza bikaba na bibi, gusa ngo ingaruka zabyo nta wazipimye kandi byari bikwiye. Yongeye kandi kwikoma Urukiko rwa La Haye avuga ko ashidikanya ku butaberwa bwarwo.
Perezida Kagame kandi yavuze ko kuba u Rwanda rwaranze uwari kuba Ambasaderi mushya w’u Bufaransa ari ikintu gisanzwe kibaho muri dipolomasi, ngo impamvu yabiteye ni uko hari ikitarabanyuze mu mwirondoro (CV) w’uwo mutegarugori. Ati « Twasabye ko bohereza irindi zina. »
Ku byerekeye u Bufaransa nanone, Perezida Kagame yavuze ko atazi François Hollande, ngo ariko yiteguye gukorana neza n’uwo Abafaransa bazitorera.
Kudeta nk’iyabaye muri Mali ntishoboka mu Rwanda
Perezida Kagame yavuze ko kudeta yabaye muri Mali idashoboka mu Rwanda. Ati « Abasirikare bigometse bakava mu kigo bakaza kuri perezidansi ? Ni filime idashoboka mu Rwanda kuko nta bakinnyi ifite, nta bayiyobora nta n’abo kuyireba bahari. »
Ku bijyanye n’amatora yo mu Bufaransa
Mu gihe mu Bufaransa bitegura icyiciro cya kabiri cy’amatora hagati y’abakandida François Hollande na Nicholas Sarkozy, Perezida Kagame yabwiye ikinyamakuru “Jeune Afrique” ko yiteguye gukorana n’uwo Abafaransa bazatora.
Iki kinyamakuru kivuga ko aya matora ashobora guhindura isura y’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa kuko ngo ushobora gusubira irudubi.
Abajijwe n’umunyamakuru François Soudan, ko niba François Hollande aramutse atowe n’Abafaransa hari icyo byahindura ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, Perezida Kagame yavuze ko azakorana n’uwo ari we wese uzatorwa.
Yagize ati : “Sinzi François Hollande, ariko niteguye gukomeza imigenderanire n’umuyobozi Abafaransa bazatora uwo ari we wese.”
Christiane Taubira ushinzwe akarere k’ibiyaga bigari muri bashinzwe kwamamaza Hollande yabwiye Jeune Afrique ati : “Sarkozy natsinda na Alain Juppé akaguma muri guverinoma, bizaguma uko biri. Naho Hollande natsinda birashoboka ko bakomereza aho Sarkozy yari agejeje cyangwa se bigasubira irudubi.”
U Bufaransa ntibufite ubuhagarariye mu Rwanda kuko Laurent Contini wari woherejwe yahamagawe n’iki gihugu muri Gashyantare uyu mwaka. Ubu ushinzwe ibikorwa muri Ambasade ni we uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda by’agateganyo.
Aya matora ateganyijwe kuba tariki ya 6 Gicurasi 2012 aho azahuza aba bakandida bamaze iminsi bagirana impaka kuri gahunda zabo bateganyiriza Abafaransa cyane mu kiganiro baherutse kugirira kuri televiziyo.
Ibyavugiwe muri icyo kiganiro byanditse muri Jeune Afrique nimero 2677 yo ku wa 29 Mata kugera kuwa 5 Gicurasi 2012.
Marc Matabaro
Rwiza News
INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE IGIYE KURAMARIRA ABANTU MURI GEREZA!
Tumaze iminsi twumva abantu benshi mu gihugu, mu turere dutandukanye tw’igihugu batabwa muri yombi ndetse bamwe bakajyanwa imbere y’ubucamanza aho ubushinjacyaha bubasabira ibihano biremereye.
Ahanini ibyo baregwa ni amagambo baba bavuze byaba ku bushake bwabo, hari abumviswe nabi ibyo bashakaga kuvuga, ababajije ibibazo, tutibagiwe no kubeshyerwa.
Ibi bigaruka kuri rya tegeko ryakunze kuvugwaho rihana ingengabitekerezo ya Genocide ridasobanutse, kuko akenshi biragoye kumenya uburyo rikoreshwa n’abo rigenewe.
Hari amagambo umututsi ashobora kubwira undi mututsi ntabihanirwe ariko ayo magambo avuzwe n’umuhutu ashobora gutuma afungwa imyaka 25! Igikomeza gutangaza abantu n’uko ayo magambo umututsi ayabwiye umuhutu nta cyaha kiba kirimo! Mu gihe kandi ngo abanyarwanda bose ari bamwe nta moko aba mu Rwanda!
None se ko amategeko uko agena ibyaha cyangwa ahana ibyaha avangura abantu akurikije amoko Leta yo ihera kuki ivuga ko nta moko ahari mu Rwanda?
Ibimaze iminsi biba mu Rwanda bimaze kuba agahoma munwa! Abanyarwanda batacitse kw’icumu ni bake cyane kuko byibura buri munyarwanda yari afite umuhiga mu gihe runaka iyo amushyikira yari kumwirenza, ikibabaje n’uko hari n’abavuye mu mirambo y’abandi bamaze kwicwa, abana bakuwe mu mirambo y’ababyeyi babo, n’abandi batsembewe imiryango bagasigara bahagaze nk’ibiti batitwa « abacitse ku icumu »!
Ubu Leta y’u Rwanda ifashe abitwa ko bacitse ku icumu nk’abana ba bajeyi, agakomye kose Leta iza kubahoza, mu kubahoza kandi hari abandi banyarwanda bahita babigwamo byaba bifite ishingiro cyangwa ntaryo, sinzi niba Leta itabona ko ibyo yita ubumwe n’ubwiyunge ngo bigeze kuri 80% ahubwo biri munsi ya 8%!
Abasesengura basanga Leta ya FPR yarungukiye kuri Genocide cyane byaba:
-Ku mfashanyo z’amahanga
-Kwemerwa n’amahanga
-Gukoresha Genocide mu gukumira abanyapolitiki
-Gukoresha Genocide mu gusahura Congo (iyo bagiye gusahura Congo ngo baba bagiye gukumira Genocide)
-Kwikinga inyuma ya Genocide ngo ibibi FPR yakoze cyangwa igikora itabibazwa
N’ibindi…
Muri ibi byose abacitse kw’icumu Leta ya FPR ihora ibeshya ko iharanira baza mu bya nyuma biyihangayikishije, nayo ikabashakira ubuhendabana bwo kubashukisha ngo batabona ko Ubutegetsi bwa FPR bwubakiye kuri bo, no ku rupfu rw’imiryango yabo. Leta ya FPR itinya ko basaba guhabwa agaciro gakwiranye n’inyungu ubwo butegetsi bubakuramo ndetse ikanatinya ko bakwivumbura bakabona uruhare FPR yagize mu byababayeho aho kubona FPR nk’umucunguzi wabo.
Bumwe mu buhendabana Leta ya FPR ibaha, ni nko kubereka ko bari hejuru y’abahutu bagasa nk’aho babahaye uburenganzi bwo kubakoresha icyo bashatse. Byaragaragaye muri Gacaca aho abantu bamwe ndetse b’abere byabaga ngombwa ko baha ruswa abacitse ku icumu ngo batabashinja ibinyoma muri Gacaca. Mu giturage ho byari birenze aho umuntu wacitse ku icumu yahingukaga ku kabari abandi baturage bakarwanira kumusengerera kugira ngo barebe ko bwacya kabiri.
Ariko icyo abo bavandimwe bacu bacitse kw’icumu batabona n’uko umuhutu FPR ikeneye ntacyo bashobora kumukoraho n’iyo yaba hari abo yahitanye!
Mu gusoza twasaba Leta gukoresha ingufu zayo mu kunga abanyarwanda, no kubaha uburenganzira bungana imbere y’amategeko aho gukomeza guhembera urwango ruterwa n’akarengane abanyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu bakomeje kugirirwa. Icyo nabwira abacitse kw’icumu n’uko batakomeza kwishinga ubuhendabana FPR ibaha bakibuka ko abo bagirira nabi ari abaturanyi babo kandi ko inzira Leta ya FPR iri kubaganishamo ishobora kubatura mu manga. Nkanashimira abacitse kw’icumu b’abagabo banga kugirwa ibikoresho ahubwo bagaharanira kubana neza na bagenzi babo. Ikindi nagaya abahutu bamwe bafite imitekerereze mibi y’ivangura n’imvugo zihembera urwango.
Marc Matabaro
Rwiza News
« Abageze ku myaka 70 turasaba ko bazajya bava muri Gereza »:Gen Rwarakabije
Komiseri ushinzwe amagereza mu Rwanda Commissaire Général Paul Rwarakabije kuri uyu wa 2 Gicurasi yavuze ko bagiye gusaba Leta ndetse na societe nyarwanda ko umugororwa ugejeje ku myaka 70 yajya arekurwa mu rwego rwo kugabanya imfu ziterwa n’izabukuru.
Commissaire Rwarakabije yabitangaje mu nama irebana n’ubuzima bw’abagororwa yabereye muri Hotel chez Lando i Remera, nyuma yo kugaragaza ko abantu bapfa cyane muri za gereza bazira ko imyaka baba bagezemo iba itakibemerera kubasha ubuzima bwo muri Gereza.
Benshi muri aba bitaba Imana muri gereza usanga ngo ari ababa bamaze imyaka 10 cyangwa 15 afunze, kandi baragiyemo nubundi ari bakuru.
“bene aba benshi baba baramaze kugororwa bihagije niyo mpamvu tugiye gusaba Leta n’umuryango nyarwanda ko bazajya barekurwa bakajya mu buzima busanzwe” Gen Rwarakabije.
Ibi ariko ngo bitandukanye no kumva ko umuntu ageze muri iriya myaka atafungwa mu gihe yakoze icyaha agakatirwa.
Rwarakabije yavuze ko mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abagororwa umuntu wese uzajya uzanwa muri gereza zo mu gihugu azajya abanza gusuzumwa indwara bakamenya uko bamufata birinda ko yakwanduza abo asanze muri gereza.
Commissaire Général Rwarakabije yabajijwe n’abanyamakuru ibibazo by’abafite uburwayi bwo mu mutwe mu magereza ndetse n’imirire yo muri gereza zo mu Rwanda uko ihagaze.
“Abarwayi bo mu mutwe bari muri gereza ni bake cyane, benshi muri aba nabo usanga ibibazo byabo bishingiye kubyo baba baraciyemo, nk’abishe abantu benshi n’ibindi aba tugerageza kubitaho, naho imirire yo ntabwo ari mibi na gato, usibye ko nyine ufunze aba afunze atagaburirwa ibyo ashatse nkuri iwe, ariko rwose ntabwo barya nabi” Rwarakabije
Imibereho y’abagororwa yemeje ko igenda imera neza kuko mu 2007 bari bafite abaforomo bagera kuri 7 gusa ariko ubu bafite abagera kuri 93. Umubare ugaragaza ko abipimishije SIDA mu 2010 bagera 28 863 abanduye bari 827 bangana na 2,8% . Mu 2011 abipimishije bagera ku 43 362 abanduye bagera 792 bangana na 1,8%.
Ubu umubare ugaragaza ko imfungwa ziri mu magereza 14 zo mu Rwanda ari 58 408, muri aba abanduye bose bahabwa imiti igabanya ubukana bwa Sida.
Source: Daddy SADIKI RUBANGURA, Umuseke.com
Bwana Ernest Bugingo arasabwa kureka kwaka ruswa!
Amakuru atugeraho aremeza ko Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzaniya, Bwana Ernest Bugingo akomeje kwaka ruswa abacuruzi bakomoka mu Rwanda bakorera muri Tanzania, Malawi, na Mozambique abizeza gukura amazina yabo ku rutonde rw’abakatiwe n’inkiko Gacaca!
Twashoboye kubona ibimenyetso birimo n’amajwi ya Bwana Ernest Bugingo yaka ruswa abo bacuruzi yazengereje. Ntabwo dushobora gutangaza ayo majwi kubera umutekano w’abaduhaye aya makuru ariko twasaba Bwana Ernest Bugingo guhita ahagarika ibyo bikorwa bye bigayitse!
Umusomyi wa Rwiza News
ABAYOBOZI BA PS IMBERAKURI BARI BAFUNGIYE KURI POLISI YA NYAMIRAMBO BAREKUWE
Muri iki gitondo taliki ya 1 Gicurasi 2012 mu ma saha ya saa tanu nibwo polisi ya Nyamirambo yarekuye abarwanashyaka ba PS Imberakuri bari bafungiwe kuri iyo polisi. Mu kubafungura nta byo bigeze bategekwa kubahiriza kuko n’ibyo baregwaga byari ibihimbano kuko batigeze banagezwa mu bushinjacyaha ngo basobanurirwe ibyo baregwa ahubwo bikaba ari urugomo bagiriwe n’igipolisi cyagiye kubafata ku cyumweru taliki 29 Mata 2012 kikabasanga ku mubyeyi ubyara Me Bernard Ntaganda bagiye kumusura kikabashimuta.
Muri iri shimuta kandi twakwibutsa ko umuvugizi w’igipolisi Superintendent Theos Badege yatangaje ko bafashwe kuko bavogereye urugo rw’uwo mukecuru ngo bakajya gukoreranyo inama zo gukangurira abanyarwanda kwigomeka ku butegetsi ndetse ngo bakaba barafatanywe impapuro zanditseho amagambo y’amacakubiri ku buryo Badege yahamagariye abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko kutajya mu bikorwa byahungabanya ubumwe bw’abanyarwanda muri ibi bihe by’icunamo u Rwanda rurimo.
Aya magambo ariko akaba yarayavuze kugirango akumire uburakari bw’abanyarwanda kuri leta ya Kagame ubu bigaragara ko yanzwe urunuka n’abanyarwanda batagira ingano. Hakaba hasigaye gusa kwifashisha buriya buryo bwo gufata bagafunga uwo ariwe wese babona ko ashobora guharanira ko uburenganzira bugaruka mu gihugu abanyarwanda bakagira ubwisanzure.
Nyamara ariko n’ubwo abarwanya ubutegetsi bwa Kigali bakomeje kugirirwa ibya mfurambi biragaragara ko batiteguye kuva ku izima. Ahubwo bikaba bigaragara ko mu bihe biri imbere hashobora kuvuka Tuniziya yo mu Rwanda dore ko leta ya Kagame irimo kugaragaza ubwoba n’intege nke ku buryo buboneka. Ikigaragara ariko nanone ni uko muri ubwo bwoba ishobora gukora amahano kubera gutinya gutsindwa mpaga. Ibihe biri imbere birakomeye. Kagame arye ari menge!
Juvénal Majyambere
Kigali