Archive pour mai, 2012

Manifestation à Bruxelles samedi le 12/05/2012 de 13h30 à 16h30 pour réclamer la libération de Victoire Ingabire

Manifestation à Bruxelles samedi le 12/05/2012 de 13h30 à 16h30 pour réclamer la libération de Victoire Ingabire victoire-ingabireManifestation à Bruxelles samedi le 12/05/2012 de 13h30 à 16h30 pour réclamer la libération de Victoire Ingabire Umuhoza, présidente des FDU-Inkingi.
QUAND? : Samedi, le 12 Mai 2012
Où? : 13h30 : Rassemblement au Rond Point Montgomery
(Métro Montgomery)
14h-16h00: Marche vers l’Ambassade du Rwanda Avenue des Fleurs, 1 à 1150 Bruxelles
POURQUOI ?
Dénoncer le caractère politique du procès de Mme VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA et exiger sa libération immédiate et sans conditions.
Appel à tout le peuple rwandais à se mobiliser pour exiger la fin de l’impunité au Rwanda.
Condamner avec la plus forte énergie les actes de violation des droits de l’homme et intimidation contre les membres de l’opposition politique à Kigali par la police rwandaise.
Lancer un appel pressant à la Communauté Internationale et Organisations Internationales à s’investir activement dans la libération de Mme VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA et de tous les autres prisonniers politiques au Rwanda
Appel aux Bailleurs de Fonds du Rwanda d’exiger l’ouverture de l’espace politique au Rwanda

AGENDA :
13h30 : Rassemblement au Rond Point Montgomery (Métro Montgomery)
16h00 : Marche vers l’Ambassade du Rwanda, Avenue des Fleurs, 1 à 1150 Bruxelles.
16h15 : Mot de clôture adressé aux manifestants.
16h30 : Dislocation de la manifestation.

« Abasigaye hanze ntabwo muri ibigwari ariko bizaterwa nuko muzitwara, …Mwemusigaye inyuma muzajye mudutabariza mugihe bibaye ngombwa » – Ms. Victoire Ingabire

Organisateur responsable : FDU-INKINGI – Contact : J. Bukeye GSM +32478973762

019

France – François Hollande élu président

France - François Hollande élu président francois-hollande-300x200

François Hollande

Au terme d’une campagne sous haute tension, François Hollande remporte la présidentielle avec 52 % de voix, contre 48 % à Nicolas Sarkozy, selon les premières estimations. « Il n’y a pas deux France qui se font face : il n’y a qu’une seule France, une seule Nation réunie dans le même destin », a-t-il affirmé. « Je porte toute la responsabilité de cette défaite », a déclaré de son côté Nicolas Sarkozy, lors d’une intervention à la Mutualité à Paris.

Le septième président de la Ve République est socialiste. Trente et un an après l’élection de François Mitterrand, François Hollande a remporté ce dimanche 6 mai 2012 le second tour de l’élection présidentielle. Le score semble sans appel, même si légèrement inférieur à celui que lui prédisaient les instituts de sondage en fin de semaine. François Hollande obtiendrait 52 % des voix, selon les premières estimations TNS-Sofres, soit un score très proche de celui de son modèle Mitterrand en 1981 (51,7 %), contre 48 % à Nicolas Sarkozy. La participation électorale à peu près égale à celle du premier tour, à environ 81 %.
« Une seule Nation réunie dans le même destin »

Au terme d’une campagne sous haute tension, ce score n’est pas la garantie d’un état de grâce. Grave, comme il l’avait été ces derniers jours pour désamorcer toute attente, François Hollande a pris la parole à Tulle, une heure et demie après la proclamation des résultats. « Je mesure la lourdeur de la tâche qui m’attend… Je serai le président de tous. Il n’y a pas deux France qui se font face : il n’y a qu’une seule France, une seule Nation réunie dans le même destin », a-t-il affirmé, dans la lignée de ses discours de campagne.
« Je demande à être jugé sur deux engagenents majeurs, la justice et la jeunesse. Chacun de mes choix, chacune de mes décisions se fondera sur ces seuls critères: Est-ce juste et est-ce vraiment pour la jeunesse? », a déclaré le vainqueur de la présidentielle, avant de s’envoler pour Paris et la place de la Bastille.

Rompant avec l’ambiance électrique de la campagne, les socialistes invités sur les plateaux de télévision ont évité l’arrogance et les débordements de joie. La crise est là. L’autre scrutin d’aujourd’hui, les élections législatives en Grèce risque de nouveau de précipiter dans la tourmente une zone euro en panne de croissance.
« Je suis grave. Il faut sortir de l’austérité en Europe », a indiqué Jean-Marc Ayrault, pressenti pour Matignon, sur France2. « Nous sommes assaillis d’un sentiment de responsabilité et de gravité», a renchéri Pierre Moscovici sur TF1, tandis que Ségolène Royal, sur France 2 jugeait la « La situation difficile. On aura besoin de tout le monde pour redresser le pays ». Dès dimanche soir, François Hollande aurait joint au téléphone Angela Merkel, la chancelière allemande.
Un seul et unique mandat pour Nicolas Sarkozy

Pour le président sortant, la défaite est rude, mais elle n’est pas humiliante. Comme Valéry Giscard d Estaing, le seul président avant lui qui se représentait sans sortir d’une cohabitation, Nicolas Sarkozy a été renversé par les urnes après un seul et unique mandat. Devant l’affluence qu’il enregistrait lors de ses meetings, il pensait cette semaine encore pouvoir créer la surprise et tablait sur un « vote caché » le concernant. Il n’en a rien été.
Depuis un an, tous les sondages sans exception le donnaient perdant. Il n’a pas réussi à les faire mentir, victime de la crise économique, de l’anti-sarkozysme puissant qui régnait dans le pays, et d’une campagne électorale qui avait suscité des tensions au sein même de sa famille politique. « Je porte toute la responsabilité de cette défaite », a affirmé Nicolas Sarkozy à 20 h 30, lors d’une intervention à la Mutualité à Paris. Emu, serein, il a annoncé qu’il en tirerait « toutes les responsabilités ».
« Je resterai l’un des vôtres mais ma place ne pourra être la même »

Image de prévisualisation YouTube

« Une autre époque s’ouvre, je resterai l’un des vôtres mais ma place ne pourra être la même », a-t-il indiqué sans plus de précision. Lors de la campagne, il avait indiqué qu’il quitterait la vie politique en cas d’échec. Ce dimanche soir, il est resté plus évasif, assurant qu’il continuerait à se battre pour les valeurs qu’il a défendues. Après s’être entretenu au téléphone avec François Hollande, il lui a souhaité « bonne chance au milieu des épreuves. Ce sera difficile mais je souhaite de tout coeur qu’il réussisse ». Nicolas Sarkozy a demandé aux Français « de respecter le nouveau président. J’ai beaucoup souffert que l’institution que je représentais ne le soit pas ».

Ses proches ont entamé le même air sur les ondes, rendant hommage à un président qui s’était « donné sans compter » et avait été sanctionné avec « un peu d’injustice », selon Henri Guaino. Conscients qu’une page politique se tourne, les responsables de l’UMP ont évité d’ouvrir la guerre entre eux. Alain Juppé, Jean-François Copé, François Fillon, Xavier Bertrand, Jean-Pierre Raffarin ont assuré qu’ils mèneraient unis la bataille pour les élections législatives des 10 et 17 juin prochain. Leur slogan en tout cas est le même : « Il ne faut pas laisser au Parti socialiste tous les pouvoirs ! »

Source: CÉCILE CORNUDET, Lesechos.fr

Umunyamakuru Nelson Gatsimbazi yakatiwe gufungwa amezi atandatu

Umunyamakuru Nelson Gatsimbazi yakatiwe gufungwa amezi atandatu 577607_3407527740478_1038458576_3268783_721089443_n-200x300

Nelson Gatsimbazi

Nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ivangura no gukurura amacakubiri Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahanishije igifungo cy’amezi atandatu nyir’Ikinyamakuru Umusingi Nelson Gatsimbazi.

Kuwa kabiri tariki ya 29 Ugushyingo 2011 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwasubitse ubugira gatatu urubanza rw’umunyamakuru w’Ikinyamakuru Umusingi Nelson Gatsimbazi wari ukurikiranyweho icyaha cyo gukurura amacakubiri. Uru rubanza rwaje gusubikurwa ku itariki ya 3 Mata 2012, maze kuwa 24 Urukiko ruhamya icyaha cy’ivangura n’amacakubiri Gatsimbazi.

Nelson Gatsimbazi utaragaragaye mu rubanza, arazira ku kuba hari ibibazo yagiranye na bamwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru nyuma yo kugeza ikibazo kuri Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora Prof. Chrisologue Karangwa mu mwaka w’2008, aho yabazaga impamvu hari ibinyamakuru bimwe na bimwe byahabwaga amasoko yo kwamamaza ibindi ntibiyahabwe. Akaba yaravugaga ko hari ivangura muri icyo gihe mu gutanga amatangazo yo kwamamaza mu binyamakuru byigenga. Aha Gatsimbazi akaba yaravugaga ko kwamamaza kwahabwaga abantu babaga mu Rwanda mbere ya jenoside.

Ibyo byaje gutera impaka bibyara amakimbirane ku buryo byaje kugeza aho agirana ubushyamirane n’Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umwezi Ntarindwa Théodore, maze bombi biyambaza Polisi ; icyo gihe Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umurinzi Gatete Jean Bosco ndetse n’Umuyobozi w’Ikinyamakuru Impamo Mwitende Jean Claude ni bamwe mu bagiye gutanga ubuhamya kuri Polisi basobanura uko ibintu byagenze.

Kuva icyo gihe mu mwaka wa 2008 kugeza muri uyu mwaka wa 2011, nta n’umwe wari warigeze ahamagarwa n’urwego urwo arirwo rwose rw’ubutabera kuri iki kibazo cya Nelson Gatsimbazi.

Ntarindwa Théodore ubwo yahaniraga na igihe umwaka ushize ubwo urubanza rwatangiraga yari yagize ati :”Nta rubanza mfite, nta n’ibyo nigeze mbwirwa, ibibazo nagiranye na Gatsimbazi si mbyibuka, nta kibazo rwose mfitanye nawe.” Yakomeje agira ati :”Ubutabera nibumpamagara nzabusobanurira, jye nta kirego nzi mfite keretse niba ari Gatsimbazi wandeze.”

Gatete Jean Bosco, Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Umurinzi we ubwo yaganiraga na IGIHE.com, yagize ati :”Ibyo bintu birashaje, ibyo ni ibintu bya kera.” Akaba yaratangaje ko nta kirego yigeze ajyana muri Polisi cyangwa ahandi hose arega Gatsimbazi.

Mwitende Jean Claude, Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Impamo nawe wari watumijwe n’Ubugenzacyaha ngo asobanure ku byo Gatsimbazi yaregwaga mu 2008, ubwo twaganiraga yari yadutangarije ko nta kirego yigeze atanga ndetse avuga ko nta kibazo yigeze agirana na Gatsimbazi.

Nyuma y’ikatwa ry’urubanza twashatse kumenya icyo Gastsimbazi kuri ubu utakiri mu Rwanda kuko ari mu gihugu cya Suwedi abivugaho, maze adutangariza uko yabyakiriye

Gatsimbazi yagize ati :”Icyo nabivugaho ni uko icyaha cy’ivangura n’amacakubiri cyabaye intwaro yo gucecekesha abanenga Leta bose, kuko buri munyamakuru ufunze cyangwa wahunze yagiye ashinjwa ivangura n’amacakubiri ndetse n’abanyapolitiki bose bafunze bahamwe n’ibyo byaha. Icyambere kuvuga ngo ndavangura, umuntu avangura abantu iyo hari icyo agomba kubaha bakemererwa n’amategeko. Urugero naguha ni nko kuvuga ngo nimye umuntu akazi kuko afite ubwoko runaka, cyangwa akabuzwa service runaka kubera ubwoko, muri ibyo byose nta na kimwe nigeze nkora. N’iyo bankatira burundu ntabwo bizambuza kuvuga ukuri keretse umunsi nashizemo umwuka.

Gatsimbazi kandi avugako ikibyihishe inyuma ari imyandiko yagiye asohora mu Kinyamakuru Umusingi, ago yagize ati :”Ikibyihishe inyuma nta kindi ni inyandiko zanjye nahoraga nandika nenga ubutegetsi bashaka uko banyikiza bahimba ibyo byaha.

Akomeza agira ati :”Kujurira ni nko kurega uwo uregera, gushakishwa ntacyo bimbwiye kuko ndi mu gihugu kigendera ku mategeko, kandi abenshi mu Rwanda bakoresha ubutabera nk’igikangisho nabo barashakishwa.

Nelson Gatsimbazi ni nyir’Ikinyamakuru Umusingi, kimwe mu binyamakuru byigenga bikorera mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2010 Nelson Gatsimbazi yandikiye Komiseri Mukuru wa ndetse yoherereza na kopi Perezida Kagame ashinganisha umutekano we.

Muri uwo mwaka kandi Ikinyamakuru Umusingi cyahawe gasopo n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru ku mpamvu z’imyandikire cyakoreshaga mu nkuru cyashyiraga ahagaragara byavugwaga ko zari zihabanye n’amahame, ndetse n’amabwiriza agenga itangazamakuru ry’umwuga, ibi bikaba byari kukiviramo guhagarikwa mu gihe byaba bidakosotse.

Source:Olivier Muhirwa, Igihe.com

« Si MDR ni FPR yashyize izina rya Twagiramungu mu masezerano y’Arusha »: Lt Gen Kayumba Nyamwasa

Lt Gen Kayumba

Karegeya-150x150

Col Karegeya

Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2012, Radio Itahuka ijwi ry’ihuriro Nyarwanda RNC, yagiranye ikiganiro na Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda ndetse  na Col Patrick Karegeya wahoze akuriye urwego rw’iperereza ryo hanze mu Rwanda. Aba bagabo bombi bakaba barahungiye muri Afrika y’Epfo.

Umunyamakuru w’iyo Radio yababajije ibibazo byinshi byabajijwe n’abantu bakoresheje Email, facebook, Skype, n’ibindi. Ibyo bibazo byari byiganjemo ibivugwa cyane mu Rwanda no mu karere ndetse no muri politiki nyarwanda muri rusange.

Bimwe mu bibazo byabajijwe n’ibi:

1.Ikibazo kijyanye n’umutekano muke muri Congo na Gen Bosco Ntaganda

2.Uburyo Inzego z’umutekano n’iperereza mu Rwanda zikora

3.Itangwa ry’amapeti ku basirikare b’ubwoko bumwe

4.Ifungwa n’ifungurwa rya Lt Gen Ibingira n’ikibazo kijyanye n’abandi basirikare bari bafunze

5.Impamvu Kagame ahora mu nzinduko zidashira muri Uganda

6.Ikibazo ku kiganiro hagati ya Marc Matabaro na Padiri Thomas Nahimana ku kibazo cy’uko Lt Gen Kayumba atagomba gukora politiki

7.Uburyo izina rya Twagiramungu ryashyizwe mu masezerano y’Arusha

8. Urwikekwe ruri mu banyarwanda

9.Ukuntu Kagame abona impamyabushobozi n’ibikombe

10.Ubutumwa bwahabwa abari muri Leta cyangwa mu gisirikare mu Rwanda

11.Ikibazo cy’ifungwa rya Lt Col Rugigana

Mushobora kumva icyo kiganiro hano hasi:

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2012/05/07/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda

Marc Matabaro

Rwiza News

Gutabariza Lt Colonel Habimana Michel

Gutabariza Lt Colonel Habimana Michel aid-149402_0

Lt Col Habimana Michel

Amakuru aturuka kuri gereza ya Kimironko aravuga ko umutangabuhamya cg umutangamakuru wa Madame Ingabire, Lt. Col. Habimana Michel alias Edmond Ngarambe wahoze ari umuvugizi wa FDLR , yasohowe muri iyo gereza akagirirwa nabi bikomeye akubitwa anacunaguzwa ku buryo kuva ibyo byaba atigeze yongera kugaragara muri iyo gereza.

Ikizwi ni uko bamusohora yabwiye abandi bafungwa ko bazamutabariza. Icyo azize kirumvikana neza ahubwo ni ugutabaza ngo uyu mufungwa aticwa cyangwa akicwa urubozo kuko yashyize ku karubanda ibyo leta ya Kigali yamusabye byo gushinja Madame Ingabire ibinyoma akabyanga. Ndacyashakisha amakuru arambuye kuri ubu bugizi bwa nabi nzayabagezaho arambuye namaze kuyabona yose.

Juvénal Majyambere

Kigali

Ibihuha byaranze iki cyumweru gishize

Ibihuha byaranze iki cyumweru gishize rumors-300x300- Hari amakuru avugwa ko Kabila na Kagame bamaze kumvikana ko bagomba kwica Gen Ntaganda ngo atazabashinja, noneho bakagarura Gen Nkunda kugira ngo abanyekongo b’abatutsi bacururuke!

- Bamwe mu bajyanama ba Kagame bari mu mazi abira nyuma yo kumugira inama yo guha Sarkozy amavarisi y’amafaranga yo gukoresha mu matora none akaba agiye gutsindwa!

- Pierre Céléstin Rwigema ngo yaba yarasabye Gahima Gerald gushyira Amri Karekezi ku rutonde rw’abagombaga kuraswa mu mwaka 1997 ngo atazamushinja! N’ikimenyimenyi yatahutse ari uko yumvise ko Karekezi Amri yaguye muri Gereza.  Ikindi PC Rwigema yasabye mbere yo gutahuka ngo n’ukumubwirira Tom Ndahiro ngo ntazongere kumwaka amafaranga ngo atamwandika mu mvaho avuga ko yakoze Genocide.

- Kagame yaba yaratanze agatubutse kugira ngo ahabwe impamyabushobozi y’icyubahiro (Honorary Doctorate of Humane Letters) ku bw’uruhare ngo yagize mu guharanira imibereho myiza y’ikiremwamuntu na Kaminuza yo muri leta zunze ubumwe za Amerika yitwa William Penn University!

-Umushinjacyaha Mukuru Martin Ngoga yasabwe na Perezida Kagame kureba uburyo yakemura ikibazo cya Madame Ingabire, Leta ya FPR itahasebeye ngo natabigeraho n’ukuba ashaka ahandi akazi cyangwa akareba aho ahungira!

-Mwaba muzi impamvu Boniface Rucagu yambara imyenda y’amabara menshi? Ngo ni ukugira ngo umubonye wese atamwibeshyaho ahite amumenya agire ati KACI KACI!

HE_12-f6d10rkc4QRa-150x150last-ned-1rucagu2-150x150

Marc Matabaro

Rwiza News

Abandi basirikare bakomeje gutoroka basanga Gen Ntaganda

Abandi basirikare bakomeje gutoroka basanga Gen Ntaganda sx833f94jamesXakenaXrueters_1224443648_1224443662-300x156Amakuru atangazwa n’ibiro ntangazamakuru by’abafaransa AFP aravuga ko Ingabo za Congo (FARDC) zasubiranye agace ka Mushaki, muri Masisi kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2012, aho bivugwa ko ari ho hari ibirindiro bya Gen Bosco Ntaganda. Abasirikare bakuru babiri b’ingabo za Congo (FARDC) babwiye AFP ko ingabo za Congo zasubiranye Mushaki ariko ntabwo bagize andi makuru batanga.

Ikiraro cy’inka za Gen Bosco Ntaganda, wahoze ari umukuru w’ingabo za CNDP, ingabo za Congo zashakaga guta muri yombi, kiri hafi ya Mushaki, mu karere ka Masisi.

Bamwe mu basirikare bigometse ku gisirikare cya Congo, batangarije AFP ko ngo Gen Ntaganda yaba arimo kuva ku kiraro cy’inka ze hafi ya Mushaki, aciye muri Pariki ya Virunga agana ahitwa Runyonyi, mu gace ka Rutshuru gahana imbibi na Masisi. Nabibutsa ko Rutshuru iri ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda ikaba ari agace kakunze kwiganzamo kuva kera abahoze muri CNDP.

Ku wa kabiri tariki ya 1 Gicurasi 2012, Gen Ntaganda yari yatangaje ko ari ku kiraro cy’inka ze hafi ya Mushaki, ahari hatangiriye imirwano ikaze hagati y’abasirikare bigometse bari baratorotse igisirikare mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata n’ingabo za Congo ku cyumweru tariki ya 29 Mata 2012. Abo basirikare bigometse bakomeza bavuga ko Gen Ntaganda ashaka gusanga Col Makenga.

Hari amakuru yatangajwe na BBC Gahuza-Miryango avuga ko Col Makenga wari umukuru wungirije w’ingabo za Congo muri Kivu y’amajyepfo mu bikorwa bya gisirikare byiswe AMANI LEO (ibyo bikorwa byahagaritswe na Perezida Kabila aho hatangiriye iki kibazo cy’abasirikare bigometse) , yaba yavuye muri Kivu y’amajyepfo akerekeza inzira ya Masisi ari kumwe n’abasirikare bagera kuri 200. Ayo makuru akomeza avuga ko ingabo za Congo zifashijwe n’ingabo za MONUSCO zirimo gukoresha za Blindés n’izindi ntwaro ziremereye mu kurasa ku basirikare bigometse bavuye muri Mushaki bakajya mu misozi iri hafi yaho.

Col Makenga na Lt Col Masozera, bahoze muri CNDP batorotse igisirikare mu ijoro ryo ku wa kane tariki 3 Gicurasi 2012 bari kumwe n’abasirikare babo mu mujyi wa Goma nk’uko bitangazwa n’umusirikare mukuru mu ngabo za Congo. Lt Col Masozera yari umufasha wa Gen Bosco Ntaganda.

Hari andi makuru avuga kandi ko hari imyenda ya gisirikare igera kuri 80 n’inkweto za gisirikare byatoraguwe mu irimbi mu gace ka Bujovu.

Itoroka rya Col Makenga n’ikibazo gikomeye ku ngabo za Congo kuko nk’uko byemezwa n’umusirikare mukuru mu ngabo za Congo, Col Makenga yagize uruhare runini mu kwinjiza ingabo zahoze ari iza CNDP mu gisirikare cya Congo. Ngo imirwano ishobora kutorohera ingabo za Congo.

Leta ya Congo ikomeje kuvuga ko ibibazo byose biri muri Masisi bituruka kuri Gen Bosco Ntaganda ko ngo nafatwa azaburanishwa n’ubucamanza bwa Congo. Ariko kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Gicurasi 2012, mu kiganiro yagiranye na AFP kuri telefone, Gen Ntaganda yavuze ko adafatanije n’abasirikare batorotse igisirikare bahoze muri CNDP.

Iyo mirwano arimo kubera muri Kivu y’amajyaruguru imaze gukura mu byabo abaturage bagera ku bihumbi 20, ndetse abagera kuri 3500 bakaba bameze kugera mu Rwanda nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi HCR. Hari amakuru avuga ko humvikanye urusaku rw’amasasu kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2012 i Mugunga, aho abayobozi ba Congo bari bahisemo gushyira inkambi y’abahunga imirwano, ariko ntabwo hashoboye kumenyekana aho uyo masasu yaturukaga.

Inama y’umuryango w’abibumbye inshinzwe amahoro kw’isi yari yasabye kuri uyu wa kane tariki ya 3 Gicurasi 2012, ko imirwano yahagarara, hakabaho kwambura intwaro imitwe y’abarwanyi ikorera mu burasirazuba bwa Congo ndetse hasabwe ko n’ibihugu by’abaturanyi byabigiramo uruhare.

Andi makuru kuri iki kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo yatangajwe n’urubuga igihe.com rubogamiye kuri Leta y’u Rwanda. Urwo rubuga ruratangaza ko  ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Gicurasi 2012, abakuru b’inzego z’ubutasi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ab’u Rwanda bahuriye muri Serena Hotel.

Ngo amakuru yizewe agera ku IGIHE.com avuga ko ku ruhande rwa Congo hari Col. Kalev Mutond ukuriye inzego z’ubutasi za Congo, na Col. Jean Claude Yav ukuriye inzego z’ubutasi za gisirikare n’urwego rw’igihugu rw’iperereza (A.N.R).

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe yari ayoboye uruhande rw’u Rwanda, akaba yari hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo Lt. Gen. Charles Kayonga, Lt Gen Karenzi Karake uyobora inzego z’ubutasi z’u Rwanda (NSS) na Maj. Patrick Karuretwa, umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’igisirikare n’umutekano.

Ngo IGIHE.com yegereye abari muri ibyo biganiro ariko banga kugira icyo batangaza ku byahavugiwe.

Gusa, mu kiganiro n’ IGIHE.com, Lt Gen Karenzi Karake yagize ati « Ntibiri mu nyungu z’u Rwanda, ntibiri no mu nyungu za Congo guteza cyangwa gushyigikira imvururu muri Congo cyangwa mu Rwanda, akaba ariyo ntandaro y’amasezerano hagati y’impande zombi mu gukomeza kurwanya FDLR. Ibi bigaragaza kandi ko twifuza ko intambara iri kuba ihagarara mu maguru mashya. Ibiganiro niyo nzira iboneye. »

Abakurikiranira ibintu hafi baravuga ko iyi nama ishobora kuba yari igamije ibintu 2:

-Inzego z’ubutasi za Congo zishobora kuba zarasabaga inkunga iz’u Rwanda ngo barebe ko bashyikirana na Gen Bosco Ntaganda, cyangwa u Rwanda rukamuha itegeko ryo kureka kurwana dore ko bivugwa ko arirwo rumukoresha kuva kera, bibaye ngombwa bakareba uburyo Gen Ntaganda yakwigizwayo mu mayeri kuko ari Congo ya Kabila ari u Rwanda nta n’umwe bigaragara ko yifuza kubona Gen Ntaganda imbere y’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC). Urebye amagambo Perezida Kagame yatangarije ikinyamakuru Jeune Afrique aho avuga ko atemera urwo rukiko ndetse n’amagambo ya Perezida Kabila aho yavuze ko Gen Ntaganda azaburanishwa n’inkiko za Congo bigaragara ko hari ibintu aba bakuru b’ibihugu badashaka ko bimenyekana.

-Ikindi gishoboka n’uko inzego z’ubutasi z’ibihugu byombi zaba ziga uburyo zamwikiza Gen Ntaganda akicwa mu mayeri kugira ngo icyo kibazo kirangire kidatumye ibihugu byombi byishyize ku karubanda. Ibi bishobora kugorana kuko abanyekongo bavuga ikinyarwanda cyane cyane bo mu bwoko bw’abatutsi bakomeye kuri Gen Bosco Ntaganda, hari ababona amayeri yo gushaka undi munyekongo uvuga ikinyarwanda wamusimbura mu kazi akora, byatuma abo bamushyigikiye bacururuka.

Igitangaje muri iyi nkuru y’igihe.com n’ukuntu Leta y’u Rwanda buri gihe iba ishaka kuvanga FDLR mu bibazo byose, mu gihe bizwi ko ntaho ihuriye n’ibibazo bihari kuri ubu hagati ya Leta ya Congo na Gen Ntaganda. Ibi bikaba bikomeje kugaragaza ko FDLR ikomeje kuba urwitwazo u Rwanda rukoresha mu kwivanga mu bibazo byo muri Congo.

Ku bijyanye n’u Rwanda na none, ni ikibazo gikomeye kuko u Rwanda muri iyi minsi ntabwo rushobora kwigerezaho ngo rukore nk’ibyo rwakoze kuri Gen Laurent Nkunda kuko ntabwo rushaka ko isura yarwo yangirika dore ko hari byinshi ubutegetsi bw’i Kigali buregwa mu rwego rwo kuniga demokarasi no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu. Gucumbikira umuntu ushakishwa n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha byaba ari nko kwibutsa amahanga ko hari n’abasirikare bahoze ari aba FPR batarakurikiranwa.

Kuri Congo nayo n’ibindi bindi kuko kubera ukuntu Perezida Kabila yatsinze amatora ashize mu buryo burimo uburiganya ntabwo yifuza ikindi kintu cyatuma amahanga amubona nabi. Dore ko iyi mirwano ituruka ku gitutu cy’amahanga yashakaga ko Gen Ntaganda afatwa.

Abazi kuraguza umutwe baravuga ko Gen Ntaganda ari hagati nk’ururimi, natigira inama yo kureba uburyo yasohoka muri Congo ngo yishyire urukiko biragaragara ko ari Congo ari u Rwanda bazamwivugana nta kabuza.

Marc Matabaro
Rwiza News

RDC : Pourquoi le Nord-Kivu s’enflamme de nouveau

RDC : Pourquoi le Nord-Kivu s'enflamme de nouveau 65155095-rights-group-300x218Depuis plusieurs semaines, l’armée congolaise affronte les mutins proches de Bosco Ntaganda, un ex-rebelle recherché par la Cour pénale internationale (CPI). Après avoir longtemps protégé Ntaganda, Joseph Kabila semble maintenant décidé à l’arrêter, au risque de relancer la guerre dans les Kivu. Pierre Jacquemot, chercheur associé à l’IRIS, nous explique pourquoi la violence persiste dans la région et pourquoi Joseph Kabila et Paul Kagame ont décidé de « lâcher » Bosco Ntaganda.

Etes-vous étonné de la reprise de la violence ces dernières semaines à l’Est de la République démocratique du Congo ?

La violence est endémique dans cette zone depuis une quinzaine d’années, même si elle se déplace d’une ville à l’autre entre le Nord et le Sud Kivu, Cette violence est liée à plusieurs facteurs qui s’amplifient à certaines périodes. Tout d’abord la présence d’une communauté d’origine rwandaise qui s’est installée après le génocide de 1994 dans des camps de réfugiés, puis plus durablement et qui a ensuite mené des actions armées contre gouvernement rwandais de Paul Kagame. Ce premier groupe se retrouve autour des FDLR (rébellion d’origine hutu, ndlr) et constitue un facteur permanent d’insécurité. D’autant que les FDLR sont également attaqués par des groupes d’origine tutsi – les rebelles du CNDP – qui ont abandonné la rébellion en 2009 après l’arrestation de leur chef Laurent Nkunda et l’allégeance de leur responsable militaire, Bosco Ntaganda, au gouvernement de Joseph Kabila. Vous pouvez ajouter à cela l’existence de groupes armés locaux, que l’on appelle les Maï-Maï, qui passent régulièrement des alliances de circonstance avec telle ou telle rébellion. Il y a également un facteur économique, un besoin important de terres dans la région et les terres des deux Kivu sont particulièrement riches et convoitées. On peut enfin ajouter à cela, la présence de minerais, comme la cassitérite, le coltan ou l’or et vous obtenez tous les ingrédients d’une économie de guerre, depuis que les cours de ces minerais se sont envolés. Certaines mines font l’objet de combats très réguliers entre l’armée congolaise, les FDLR ou le CNDP. Voila le contexte qui permet de comprendre pourquoi il y a en permanence une situation de conflit dans l’Est de la RDC.

La situation échappe complètement à l’armée ?

L’armée est impuissante à remettre de l’ordre car elle est traversée par ses propres contradictions, notamment avec le problème de l’intégration des troupes rebelles en son sein. La Monusco ensuite, bien que forte de 20.000 hommes, le plus fort contingent de casques bleus au monde, est incapable de garantir durablement la sécurité des populations.

Ces dernières semaines, la violence est montée d’un cran dans les Kivu, avec l’annonce de la possible arrestation de Bosco Ntaganda ?

Il y a aujourd’hui un enjeu nouveau qui est l’arrestation de Bosco Ntaganda. C’est un individu d’une violence rare que l’on appelait à une époque « Terminator », qui n’a pas hésité à enrôler des enfants soldats et à commettre des délits extrêmement graves. Ntaganda a eu longtemps le soutien du Rwanda, qui maintenant prend ses distances. C’est du moins ce qu’a déclaré Paul Kagame la semaine dernière. Bosco Ntaganda avait lâché son chef, Laurent Nkunda, en 2009, pour rejoindre l’armée régulière congolaise avec 3.000 de ses hommes. En contre-partie, on lui a donné un titre de général et des prérogatives sur une partie du Nord-Kivu. En fait, cette ex-milice du CNDP ne s’est jamais vraiment intégrée dans l’armée. Elle a toujours constitué « une armée dans l’armée » et continuait les trafics de minerais, notamment de Cassitérite et les trafics d’armes. Bosco Ntaganda devrait être déféré auprès de la Cour pénale internationale de La Haye (CPI), mais on tourne autour du pot depuis au moins 18 mois. Il y a d’un côté Human Rights Watch (HRW) qui demande son arrestation en mettant en avant le volet juridique de l’affaire et d’un autre côté, il y a ceux qui pensent qu’il faut prendre un certain nombre de précautions pour éviter les « répercussions négatives » des soldats du CNDP qui défendent encore Ntaganda et qui risqueraient de s’en prendre à la population civile. Et c’est un peu ce qui se passe depuis que la pression s’est accentuée autour de son arrestation. On assiste à des désertions d’officiers du CNDP qui rejoignent des groupes Maï-Maï et c’est bien sûr une source importante d’inquiétude.

Après avoir longtemps protégé son allié Bosco Ntaganda, Joseph Kabila se retrouve face à un dilemme : satisfaire la communauté internationale en arrêtant Ntaganda et prendre le risque de rallumer la guerre à l’Est ou continuer de la protéger et s’isoler sur la scène internationale ?

Il semble que Joseph Kabila a tranché. Visiblement il a évolué dans son attitude puisqu’au départ il était très réticent à l’arrestation de Ntaganda. Je lui ai directement posé la question plusieurs fois. Il était assez évasif, mais il était convaincu que l’individu commettait des exactions et était complètement incontrôlable au sein de l’armée. Kabila a changé de position puisque dernièrement, 14 militaires ex-CNDP ont été transférés à Bukavu pour y être jugés. Il faut également rappeler que Joseph Kabila souhaite retrouver un peu de crédibilité et un peu de « virginité » après des élections qui se sont mal passées en novembre dernier.

Joseph Kabila a-t-il les moyens d’arrêter Ntaganda ?

C’est une opération pas facile à mener. Il faut d’abord l’attraper. Ntaganda est actuellement retranché dans son fief du Nord-Kivu (dans le Masisi, ndlr) qui constitue une sorte de « sanctuaire » dont il sera difficile de le sortir. Je pense qu’il faudra des moyens supplémentaires et je pense aux hélicoptères de la Monusco qui devront l’emmener immédiatement sur Kinshasa et ensuite vers La Haye. Tout doit se passer très vite. A noter qu’il faudra également trouver un autre « chef » à mettre à la tête du CNDP, qui soit loyal à Kinshasa, intègre… et ces conditions ne sont pas faciles à trouver. Sinon nous aurons des ex-miliciens qui vont se retrouver dans la nature sans chef et c’est extrêmement dangereux.

Ntaganda est-il toujours soutenu par le Rwanda ?

Le Rwanda a compris que Ntaganda est une carte qu’il ne peut plus jouer. Le Rwanda n’a plus vraiment besoin de s’occuper des deux Kivu. Les réseaux mafieux sont parfaitement huilés et ils n’ont plus besoin de ces miliciens.

Selon vous, le Rwanda peut-il lâcher Ntaganda ?

Oui je le pense. Soutenir Ntaganda coûte trop cher en terme d’image au Rwanda. En plus, Ntaganda n’est plus vraiment utile en terme économique. Pour gérer les réseaux mafieux à leur bénéfice, ils n’ont pas besoin de Bosco. Il faut également savoir que le coltan et la cassitérite ne rapportent plus autant d’argent qu’il y a encore 2 ans.

Pour quelles raisons ?

Essentiellement à cause de la loi Dodd Franck qui contraint les entreprises américaines à prouver l’origine de la cassitérite et du coltan qu’elles utilisent. Les marchés se sont donc déplacés vers l’Australie et l’Amérique latine. Il y a donc moins d’intérêt économique pour le Rwanda. En plus, ces groupes CNDP sont devenus, avec le temps, des électrons libres et je ne crois pas que Kagame y trouve beaucoup d’intérêts. On peut donc penser que Kabila est assurer d’une certaine neutralité du Rwanda s’il souhaite procéder à l’arrestation de Ntaganda.

Joseph Kabila peut-il être tenté de juger Ntaganda à Kinshasa et de ne pas l’envoyer devant la Cour pénale internationale ?

Je n’ai pas vraiment la réponse. Joseph Kabila peut en effet être tenté de jouer la carte de la fierté nationale, comme les ivoiriens aurait pu refaire avec Laurent Gbagbo. Kabila pourrait effectivement dire : « on est assez grand pour le juger à Kinshasa ». C’est un procès qui aurait une grande valeur symbolique et qui, s’il était mené dans de bonnes conditions, pourrait corriger l’impact négatif du procès de l’affaire Chebeya. Ce n’est pas exclu.

Source: afrikarabia.com

ESE KOKO MADAME INGABIRE YASABYE IMBABAZI PEREZIDA KAGAME?

ESE KOKO MADAME INGABIRE YASABYE IMBABAZI PEREZIDA KAGAME? IMG_8503

Hamaze iminsi havugwa ko ngo Madame Victoire Ingabire, umuyobozi w’Ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame, yaba yaranditse ibarwa isaba Perezida Kagame imbabazi ndetse ngo iyo barwa ikaba yarahawe urukiko n’ubushinjacyaha igihe bwasabiraga Madame Ingabire igihano cyo gufungwa burundu tariki ya 25 Mata 2012.

Hari inkuru yasohotse ku rubuga Izuba Rirashe ivuga ko Madame Ingabire yaba yarasabye imbabazi abamwunganira mu rubanza Me Ian Edwards na Me Gatera Gashabana batabizi! Ko ngo Me Gatera Gashabana avuga kuri iyo baruwa isaba imbabazi yagize ati, “Njyewe na mugenzi wanjye Ian Edwards twatunguwe n’iriya baruwa kuko iyo tubimenya ntabwo twari kuburana muri buriya buryo, twari kuburana nk’abemera icyaha tukanasaba ko agabanyirizwa ibihano.”

Ariko Visi-Perezida w’agateganyo w’Ishyaka FDU-Inkingi Bwana Boniface Twagirimana mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi rya Rubanda yatangaje ko Madame Ingabire atigeze asaba imbabazi Perezida Kagame. Yatangaje kandi ko igihe abagiye gusura Madame Ingabire aho afungiye muri Gereza ya Kigali babazaga Madame Ingabire ibijyanye n’iyo baruwa, Madame Ingabire yababwiye ko atigeze asaba imbabazi ahubwo yanditse ibaruwa asobanura aho ahagaze we n’ishyaka rye muri politiki ko ibyo aregwa bishingiye kuri politiki ko nta mugambi afite wo guhungabanya umutekano. Ibaruwa yanditse ngo ntaho itaniye n’ibaruwa yari yarandikiye umushinjacyaha mukuru Bwana Martin Ngoga avuga ko azira impamvu za politiki.

Bwana Boniface Twagirimana yakomeje avuga ko Madame Ingabire yashatse guha kopi y’iyo barwa bavuga ko yanditse abari baje kumugemurira kugira ngo itangazwe hatagira abamubeshyera ko yasabye imbabazi kandi atari byo nk’uko yari amaze kubyumva kuri Radio, ariko ngo abashinzwe kurinda Madame Ingabire barayifata bavuga ko igomba kujyanwa mu biro bya Diregiteri wa Gereza ya Kigali ikabanza gushyirwaho umukono nyuma ikabona guhabwa abo Madame Ingabire yari ayihaye.

Mu minsi yakurikiyeho ari abasura Madame Ingabire ari n’umwunganira mu mategeko Me Gatera Gashabana bashatse guhabwa iyo barwa ariko ubuyobozi bwa Gereza bukomeza kubarindagiza.

Ndetse ngo Me Gashabana yasabye ubushinjacyaha ko bwabaha kopi y’iyo baruwa kuko n’ubundi amategeko yemera ko uruhande rw’uregwa narwo rugomba guhabwa kopi z’inyandiko zose zijyanye n’urubanza ariko ubushinjacyaha bwimanye iyo kopi.

Ku bijyanye n’inkuru yatangajwe n’urubuga Izuba Rirashe, Me Gatera Gashabana yatangarije Radio Ijwi rya Rubanda ko urwo rubuga rwamubeshyeye mubyo rwatangaje ruvuga ko ariwe wabivuze, ngo yiteguye gusaba Urubuga Izuba Rurashe uburenganzira bwo kubeshyuza ibyamwanditsweho.

Marc Matabaro
Rwiza News

Ikibazo cya Gen Ntaganda mu nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi!

Ikibazo cya Gen Ntaganda mu nama y'umuryango w'abibumbye ishinzwe amahoro kw'isi! Bosco-ntaganda-de-Cpi-300x208

Gen Bosco Ntaganda alias Terminator

Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kuwa kane tariki 03 Gicurasi nyuma yo guterana, katangaje ko gahangayikishijwe cyane n’ibiri kubera mu burasirazuba bwa DR Congo n’ikibazo cya Gen Bosco Ntaganda, ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Mbere y’uko gafata imyanzuro ikarishye, aka kanama kagizwe n’ibihugu 15 gusa, kasabye ihagarikwa ry’ako kanya ry’imirwano ku mitwe yitwaje intwaro iyobowe na Gen Bosco Ntaganda.

Aka kanama kagarutse ku kibazo cy’uko Bosco Ntaganda ari kwica amasezerano y’amahoro yasinywe mu 2009, yari akubiyemo kuvanga ingabo ze n’iza Leta ya Kinshasa, aka kanama kanzuye kandi ko Leta ya Joseph Kabila igomba gushyira imbaraga mu guta muri yombi uriya mugabo.

Kuwa gatatu tariki 02 Gicurasi Lt Gen Charles Kayonga umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda na Lt Gen Didier Etumba umugaba w’ingabo za DR Congo, nabo bari bahuriye ku mupaka w’ibihugu byombi i Rubavu ngo bige kuri ku buryo ikibazo cy’umutekano mucye cyarangira mu mahoro muri kariya gace.

Aba bagabo bombi ngo bavuganye ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro muri Congo ya FDRL na PARECO yaboneyeho umwanya wo gutera abaturage no gukora amabi atuma abaturage benshi bava mu byabo bamwe bagahungira mu Rwanda.

Mu myanzuro bafashe, harimo ko ingabo z’u Rwanda RDF n’iza Congo FARDC zigiye gutegura ibitero hamwe byo kurwanya cyane cyane umutwe wa FDLR.

Intambara hagati y’ingabo zavuye mu gisirikare cya Leta zikaza kwifatanya na Ntaganda, yatangiye mu byumweru bishize nyuma y’uko President Kabila ubwo yari yasuye umujyi wa Goma (aho Ntaganda yakundaga kuba ari) yatangazaga ko agiye guta muri yombi Bosco Ntaganda.

Umwe mu basirikare ba Bosco Ntaganda kuri uyu wa 03 Gicurasi yabwiye AFP ati: “ Ntabwo Ntaganda yafatwa gutyo nk’udafite uburinzi, uzashaka wese kumufata amenye ko twiteguye kumurwanirira, Bosco ni General ntabwo yapfa gufatwa nkuko babyifuza”

Bosco Ntaganda we yari yatangarije AFP kuwa kabiri tariki 01 Gicurasi ko yibereye mu rwuri rwe i Mushaki muri Kivu y’amajyaruguru mu gace ka Masisi. Aboneraho guhakana uruhare rwe mu ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo.

Ingabo za Leta zifatanyije niza MONUSCO ziri muri Congo, ziri mu mirwano ikarishye n’ingabo za Bosco Ntaganda mu duce twa Sake, Karuba, Shasha, Kabase n’ahandi mu burasirazuba bwa DR Congo.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’amajyaruguru Julien Paluku we yemeza ko imirwano iri kubera mu gace ayoboye, imaze gutuma abaturage barenga 200 000 bava mu byabo, iri guterwa na Gen Bosco Ntaganda.

Ingabo za Leta zivuga ko zamaze kwigaruri imijyi imwe n’imwe yari yafashwe n’ingabo za Ntaganda. Mu baturage bamaze guhunga, abagera hafi ku 5 000 bamaze guhungira mu Rwanda, aho bakirirwa mu nkambi ya Nkamira.

Source: Jean Paul Gashumba, umuseke.com

1...45678

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste