Congo yemereye Ingabo z’u Rwanda kwinjira muri Congo ku mugaragaro
Amakuru dukesha urubuga Kigali today aratumenyesha ko Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe na Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Alexandre Luba Tambo, basinye amasezerano y’ubufatanye mu kugarura umutekano muri Kongo.
Abo bayobozi ngo basinye aya masezerano tariki 12/05/2012 muri Kivu Serena Hotel mu karere ka Rubavu nyuma y’inama yabahuje hari n’abagaba bakuru b’ingabo z’u Rwanda na Kongo.
Ngo abaminisitiri b’ingabo z’ibihugu byombi baremeza ko bagiye gushyira hamwe mu kurwanya imitwe yitwaje ibirwanisho ikorera mu burasirazuba bwa Kongo; nk’uko itangazo bashyize ahagaragara ribivuga.
Ngo mu biganiro bagiranye n’abanyamakuru, Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Kabarebe yagize ati “ibibazo bibera muri Kongo bigira ingaruka nyinshi ku Rwanda ni yo mpamvu twiyemeje gushakira umuti hamwe.”
Nk’uko urubuga Kigali today rukomeza rubivuga, Minisitiri w’ingabo wa Kongo, Tambo ashimangira ko bashyize hamwe ingamba zifatika zo kurwanya by’umwihariko imitwe y’inyeshyamba cyane cyane FDLR. Yagize ati “dufite ubushake bwo gukorana n’ingabo zo mu Rwanda kugirango duhagarike ibikorwa by’ubwicanyi bukorwa n’inyeshyamba.”
Na none nk’uko dukomeza tubisoma kuri urwo rubuga, Tambo yatangaje ko ikibazo cy’impunzi kitari cyabazinduye kuko gisaba izindi ngufu zihambaye zizava muri minisiteri ishinzwe iby’impunzi mu gihugu cyabo. Icyo bashyize imbere ngo ni ukongera ingufu mu gukumira ikibazo cy’umutekano muke utuma abatari bake bavanwa mu byabo.
Mu gusoza iyi nkuri urubuga Kigali today ruvuga ko Umugaba w’ingabo za Kongo, Lt Gen Didier Etumba, yatangaje ko ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kugarura amahoro muri Kongo (MONUSCO) ntacyo riri gukora mu kunganira Leta mu kubungabunga umutekano w’abaturage. Icyo kibazo ngo kirareba minisiteri y’ububanyi n’amahanga izakivuganaho n’Umuryango w’Abibumbye (UN); nk’uko umugaba w’ingabo za Kongo yakomeje abisobanura.
Ariko ababikurikiranira hafi ntabwo bahamya ko ibi bivugwa n’abategetsi ba Congo n’u Rwanda birimo ukuri. Nk’uko byagaragaye ingabo z’u Rwanda ntabwo zigeze ziva muri Congo, none u Rwanda rwitwaje iki kibazo cya Gen Ntaganda ngo cyongere umubare w’abasirikare barwo bari muri Congo, dore ko muri iyi minsi bambuka buri munsi ntabwo bikiri ibanga.
Igiteye inkeke n’uko urwitwazo rukomeje kuba FDLR mu gihe iyi mirwano y’abasirikare bigometse bashyigikiye Gen Bosco Ntaganda ari abahoze muri CNDP iyo mirwano ikaba ntaho ihuriye na FDLR.
Hari amakuru afite gihamya yemeza ko u Rwanda rufite gahunda yo kohereza ingabo nyinshi muri Congo rwitwaje umutekano ariko ahanini ari ukugira ngo barebe uburyo bakomeza ubusahuzi bwabo kuko uwo bafatanyaga gusahura Gen Ntaganda bafite gahunda yo kumwivugana kugira ngo atazagira ibyo avuga bishobora kugira ingaruka kuri Leta y’u Rwanda na Perezida Kagame mu gihe yaba agejejwe imbere y’inkiko.
Ariya masezerano Congo yasinyanye n’u Rwanda ni uguha rugari u Rwanda ku mugaragaro kuko n’ubundi rusanzwe muri Congo ngo rwice Gen Ntaganda, biherekejwe no kwikoma MONUSCO mu rwego rwo kugira ngo itabatambamira muri ibyo bikorwa byabo byo gusahura, kwica impunzi z’abanyarwanda ziriyo no kuvogera ubusugire bwa Congo.
Marc Matabaro
Rwiza News
I Bruxelles habereye imyigaragambyo yo kwifatanya na Madame Victoire Ingabire
I Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Gicurasi 2012 habereye imyigaragambyo yo kwifatanya na Madame Victoire Ingabire ufungiye mu Rwanda.
Iyo myigaragambyo yateguwe n’ishyaka FDU-Inkingi, Madame Victoire Ingabire abereye umuyobozi, ariko yitabiriwe n’abanyarwanda b’ingeri zose bava mu mashyaka n’imiryango y’abanyarwanda itandukanye ndetse n’abanyamahanga ntabwo batanzwe.
Tubibutse ko Madame Victoire Ingabire mu minsi ishize yafashe icyemezo cyo kutazongera kuburana, kubera ko yabonaga nta butabera ashobora kubona mu Rwanda mu gihe ubutabera butigenga. Urubanza rwakomeje adahari ndetse ubushinjacyaha bumusabira gufungwa burundu ariko muri icyo kinamico ngo banatanze ibarwa ngo yanditswe na Madame Ingabire asaba imbabazi Perezida Kagame. Abayobozi ba FDU-Inkingi bari mu Rwanda bo siko babibona bemeza ko Madame Ingabire nta mbabazi yigeze asaba kuko nta cyaha yakoze.
Marc Matabaro
Rwiza News


Kagame yakiriwe n’induru i Oskaloosa muri Iowa
Uyu munsi ku wa gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2012, abantu baturutse mu mpande zitandukanye za Leta Zunze ubumwe z’Amerika bahuriye ahitwa Oskaloosa muri Iowa kugira ngo bakore imyigaragambyo yo kwamagana Perezida Kagame waje kwakira impamyabushobozi yahawe na Kaminuza ya William Penn ndetse no kuvuga ijambo mu muhango wo gutanga impamyabushobozi.
Abigaragambya baturutse mu miryango itandukanye iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse n’amashyaka ya Politiki y’abanyarwanda.
Mu ibaruwa ifunguye yandikiwe abayobozi ba Kaminuza ya William Penn, haragaragazwa ibyaha by’indengakamere Perezida Kagame yakoze ataraba umukuru w’igihugu na nyuma yaho ndetse uburyo akomeje kuniga demokarasi no kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Nk’uko byatangajwe n’umwe mubateguye iyo myigaragambyo, Bwana Theophile Murayi abigaragambije baturutse ahantu henshi nka New York, Michigan, Texas, Tennessee, Maryland n’ahandi. Yavuze kandi ko bari bwigaragambye umunsi wose kugeza imihango yose iri kubera muri iyo Kaminuza irangiye.
Hari amakuru avuga ko President kagame bamushyikirije ikirego ku bwicanyi akomeje gukorera abanyarwanda ndeste n’abanyamahanga ubwo yari muri uwo muhango.
Nitubona inkuru irambuye turayibagezaho.
Marc Matabaro
Rwiza News
UMUSORE SADIKI MUTABAZI YITABYE IMANA
Nyuma y’aho hatangajwe amakuru y’umusore wo muri Rubavu witwa Sadiki Mutabazi witwitse na lisansi kubera ko Inkeragutabara na Local Defense bari bamutwariye ibintu yacuruzaga n’amafaranga yari afite, ubu tumaze kubona amakuru y’uko uwo musore wari ufite imyaka 18 yitabye Imana.
Akimara kwitwika ku wa kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2012 yajyanywe mu bitaro bya Rubavu, nyuma ajyanwa muri CHUK i Kigali. Abaganga bavugaga ko yahiye cyane bikabije ku buryo amakuru yatangajwe na BBC-Gahuza Miryango yavugaga ko bari bamushyizemo agapira gatuma ashobora guhumeka n’akandi kajya mu gifu gatuma ashobora kurya, ariko ntacyo byatanze yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2012.
Iki kibazo cyagaragaje ko Leta y’u Rwanda ari igitugu koko. Ibinyamakuru byo mu Rwanda byose nta na kimwe kigeze gitinyuka kwandika kuri iyi nkuru, n’abari babanje kwandika kuri iyi nkuru bategetswe kuyikura ku mbuga bari bayanditseho. Ni ukubera iki Leta yabujije itangazamakuru gutangaza amakuru kuri iki kibazo?
Bwana Hassan Bahame, Meya wa Rubavu mu kwikura mu isoni, mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuza-Miryango yashatse kwemeza ko Sadiki Mutabazi ngo yitwitse kubera urumogi ko ibyo yambuwe bitari gutuma yitwika ariko ntabwo avuga ku mafaranga yatswe.
Ababikurikiranira hafi bemeza ko icyeteye ubwoba Leta y’u Rwanda ari uko impinduka zo mur Tuniziya zatewe n’umusore witwa Mohamed Bouazizi nawe wambuwe utuntu yicururizaga nawe akitwika. Kubera ubukene n’akarengane gakabije gakomeje kugaragara mu Rwanda, Leta ya FPR yikanze ko abaturage bashobora kwivumbura.
Imana imuhe iruhuko ridashira
Marc Matabaro
Rwiza News
Ibihuha byaranze iki cyumweru gishize
-Mwari muzi ko umuririmbyi w’icyamamare witwa TREY SONGZ akubutse mu RWANDA atari ukuririmba ahubwo yari aje muri anniversaire (birthday) y’umukobwa wa KAGAME, witwa ANGE. Ababikurikiranira hafi ngo uwo mucuranzi yaba aca akayabo kangana na 70.000 us dollars, kugira ngo aze iwawe avuye iwabo USA.
-Nyuma y’aho Umusore Mutabazi Sadiki yitwikiye kubera ko Inkeragutabara na Local defense bari bamutwariye ibintu yacuruzaga ndetse n’amafaranga, ubu umutekano wakajijwe kubera gutinya ko byaba nko muri Tunisia, ikigaragaza ubwoba bwa Leta n’uko nta kinyamakuru habe na kimwe cyo mu Rwanda cyatinyutse kwandika iyo nkuru.
-Mbere yo kujya muri Amerika, Perezida Kagame yasize atanze itegeko ko atagomba gusanga Gen Ntaganda agihumeka. Ngo ntashaka gufungwa nka Charles Taylor.
-Hassan Aboubacar Jallow ngo ari i Kigali mu rwego rwo kwakira ruswa ye kubera ko yashoboye gufungisha Bagosora na Ntabakuze imyaka myinshi, ariko Ngoga yamubwiye ko bagomba kumuha igice kubera ko Nsengiyumva na Kabiligi bararekuwe kandi ruswa yari iyo kubafungisha imyaka myinshi bose.
-Léon Mugesera akomeje kongererwa iminsi yo gutegura urubanza rwe ndetse agahabwa n’utundi duhendabana ngo kugira ngo azemeze ko igihe yavugaga discours yo ku Kabaya, Genocide yari yarangije gutegurwa. Kandi ngo umwe mu batangabuhamya b’imena muri runo rubanza ni Boniface Rucagu nawe wari muri iyo mitingi yo ku Kabaya, bivugwa ko yatanze KACI KACI nyinshi karahava igihe Mugesera yavugaga discours!
-Mu Rwanda haba hagiye gutangizwa uburyo bwo kujya batwika imirambo. Ikihishe inyuma y’iyi gahunda n’ukugira ngo bashobore gusibanganya ibimenyetso by’ubwicayi bwakozwe na FPR, dore ko ngo mu nzibutso imibare imaze kurenga bigatuma batabona aho bahisha ibisigazwa by’imibiri y’abantu ikomeje kuboneka mu gihugu hose. Ikindi iyo gahunda igamije ni ukujya batwika imirambo y’abantu barigishije bityo ibimenyetso byose bigasibangana.
-Leta y’u Rwanda ngo yazamuye igiciro cya lisansi kugira ngo abantu batazajya bitwika ari benshi bakoresheje lisansi.
-Jean Baptiste Habyalimana, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, ntakitaba telefone atazi. Ngo bishobora kuba ari ukubera gutinya ko Simeon wo kuri Radio Ijwi rya Rubanda yamuhamagara ngo amusobanuze ku kinyoma yatangaje ko ubwiyunge bugeze kuri 80%
Marc Matabaro
Rwiza News
USA-RWANDA: ANTI-KAGAME RALLY AT WILLIAM PENN UNIVERSITY
Rwandan and Congolese Americans team up with Oskaloosa community at large to protest President Paul Kagame’s commencement address and his Doctoral Honoris Causa award in Humane Letters at William Penn University, Oskaloosa, Iowa.
FOR IMMEDIATE RELEASE
Contacts:
Theophile Murayi, FDU-Inkingi/USA: 443-980-4676
Providence Rubingisa, RNC-Ihuliro/USA: 630-401-4719
Celestin Muhindura, IDD/USA: 682-203-7948
What:
This rally is a protest against President Kagame’s war crimes and crimes against humanity in the African Great Lakes Region and beyond and his repression of human and civil rights of the Rwandan people, a record incompatible with a Doctoral Honoris Causa award in humane Letters by an American University on American soil.
Where:
The rally will be held at:
William Penn University
201 Trueblood Avenue
Oskaloosa, IA 52577
When:
Saturday, May 12, 2012.
From 9:00 AM to 5:00 PM Central time.
Please join us in our effort to honor the spirit of William Penn University founding fathers, the members of the Religious Society of Friends (Quakers) known for philanthropy and social justice.
Such core values don’t fare very well with the human and civil rights repression and the crimes against humanity President Kagame is accused of.
OPEN MEMO TO THE U.N SECRETARY GENERAL, G8 PRESIDENTS AND PRIME MINISTERS, PRESIDENT OF THE U.N GENERAL ASSEMBLY, EU PRESIDENT, AU CHAIRMAN AND PRESIDENT, AND ALL REPRESENTATIVES TO THE U.N. SECURITY COUNCIL
PRESIDENT PAUL KAGAME IS TO BLAME FOR THE HUMANITARIAN CRISIS IN EASTERN DEMOCRATIC REPUBLIC OF CONGO(DRC)
On behalf of the Rwanda National Congress (RNC), let me take this opportunity to bring to your kind attention concerns regarding the deepening humanitarian and security crisis in eastern Democratic Republic of Congo (DRC). It has been reported by the United Nations Office for Co-ordination of Humanitarian Affairs that there have more than 300,000 internally displaced people in North and South Kivu in the first quarter of this year alone. In the last few days, escalation of fighting has led to more internally displaced people, and refugees fleeing to Rwanda and Uganda. Many millions, including women and children have died, displaced and raped in eastern DRC since 1994.
In the May 3, 2012, statement the U.N. Security Council expressed concerns over recent attacks by armed groups in eastern DRC, in particular the former elements of CNDP under General Bosco Ntaganda, against the Congolese armed forces and called for immediate cessation of the rebellion. The U.N. Security Council statement further called for “ all crimes, including crimes against women and children, to be expeditiously investigated and the need for all the perpetrators of those crimes, in particular Ntaganda, to be brought to justice.”
THE CONTEXT
You might recall that the 1990- 1994 war and genocide in Rwanda resulted in millions of Rwandan refugees in the region, mostly in DRC, including thousands of Rwanda government military forces (FAR) and militia (interahamwe). The Government of Rwanda attacked the refugee camps in Congo in October, 1996 under the pretext of a ‘Abanyamurenge rebellion’. The war culminated in the overthrow of President Mobutu in May, 1997.
Thereafter, Laurent Desire Kabila succeeded Mobutu as President with the help of the Rwandan Armed forces. The alliance between Paul Kagame and Laurent Desire Kabila could not last more than two years and both countries were again involved in war in August 1998.
First, then Vice President Paul Kagame expected to control the new government of DRC and believed President Kabila would always solicit political direction from Rwanda. To ensure this, Rwanda deployed LTC James Kabarebe (now General) as Chief of Staff of the Congolese Army to keep President Kabila on the leash. This was detested by Kabila and his followers which resulted in friction and conflict in the Congolese Army.
Second, then Vice President Kagame demanded mineral concessions to be granted to Rwanda as compensation for expenses of the war and as a personal reward for installing President Kabila in power. This did not happen and Paul Kagame hatched a plan to remove President Kabila through a coup d’etat, which failed. President Kabila retaliated by expelling LTC James Kabarebe together with all Rwandan troops in DRC, precipitating the all-out war into which several African countries, notably Zimbabwe and Angola, were sucked. President Laurent Kabila was assassinated, and succeeded by his son, Joseph Kabila.
Third, a reason had to be found to begin a war and the EX-FAR was a perfect excuse, although at the same time the war was waged under the pretext of a mutiny by the Congolese army, with President Kabila being accused of allying himself with the EX-FAR. At first, Rwanda concealed its involvement. As the conflict intensified and drew many African countries, Rwanda’s deceptions had reached a limit and had to create a proxy politico-military organization. Thus was RCD born. The war ended in a stalemate, and a negotiated political settlement led to the establishment of a broad-based government that included all fighting forces. However, against all advice, Paul Kagame dissuaded some political and military elements of the RCD from joining the new broad-based government in Kinshasa. Out of these former RCD elements, a new proxy force, CNDP, was established under the leadership of General Laurent Nkunda.
CNDP, GENERAL LAURENT NKUNDA AND GENERAL BOSCO NTAGANDA
The justification for creation of the CNDP was to fight the FDLR and “protect the Tutsi community in Kivu.” However, the true objective was to keep the government of DRC weak through endless war. Like many millions of Congolose who have died due to the unending conflict and its consenquences, the Congolese Tutsi have been both tools and victims of President Kagame’s policies and actions in DRC. Furthermore, the proxy forces facilitated resource plunder by President Kagame’s ruling RPF companies and associates. At a personal level, President Paul Kagame became the focal diplomatic contact about the security situation in DRC. While he precipitated this horrendous humanitarian situation and should have been held to account, he has on the contrary been viewed in many capitals as the solution and indispensable interlocutor for the realization of security in DRC and the Great Lakes region.
In 2009, Gen Laurent Nkunda was “arrested” (President Kagame said on BBC that he is his guest) and was replaced by Gen Bosco Ntaganda by the government of Rwanda. Gen Bosco Ntaganda was integrated in CNDP after the war in Ituri in DRC and was helped by the government of Rwanda to depose Gen Nkunda.
It is well known that Gen Bosco Ntaganda is a Rwandese from Masisi, and should have had no interest in the “Ituri wars” between the Balendu and Bahema in Kivu. The Ugandan rebels of ADF were allegedly operating among the Ituri tribes and Rwanda sought to exploit the situation by arming Thomas Lubanga and seconded Bosco Ntaganda as his military Commander. Thomas Lubanga has been convicted by the ICC and Bosco Ntaganda is being hunted by the ICC. It is only fair that President Paul Kagame on whose behest these two individuals committed war crimes should be part of the indictment.
EMERGING SCENARIOS
After the conviction of Thomas Lubanga in the ICC, international pressure has mounted on President Kabila to arrest Gen Ntaganda. For President Kabila, it is a perfect opportunity to dispense with an officer in his Army who takes orders from another country, Rwanda in this case. The problem however, is that President Kabila does not control the CNDP because, as Rwanda’s proxy force, they have never been fully integrated in the Congolese Army and he cannot transfer any of them from Kivu. The government of Rwanda would do whatever it takes to make sure that Gen Ntaganda is not arrested because of the information that implicates President Kagame he would divulge at the ICC.
Some of the likely scenarios include the following:
1. The government of Rwanda will arm and help Gen Ntaganda fight the Congolese government forces until President Kabila realizes that he will have to negotiate a peaceful settlement.
2. If international pressure continues for the arrest of Gen Ntaganda, the government of Rwanda will offer to assist ( already doing so), by sending its Special Forces or use elements within CNDP to kill Gen. Ntaganda to make sure he is not taken to the ICC.
3. As the war rages on and the international community needs assistance, President Kagame will, as usual, reposition himself as the regional leader and savior for resolving this stalemate, in the “interest of regional stability.” As political crisis looms large in Rwanda and the Kivus, he will use the opportunity to conceal and deny his own misdemeanors while dictating his own terms of any new arrangements.
4. Like in 2009, under the ‘Amani Leo’, this situation may provide a perfect opportunity for another deployment of Rwanda government forces into the DRC
5. A wild card triggers a worst-case scenario, in which full-fledged civil wars erupt in Rwanda ( as mounting domestic pressures lead to implosion) and DRC, with grave consequences for the whole fragile region, thus perpetuating the cycle of genocide, war crimes and crimes against humanity.
IMPLICATIONS
Due to President Paul Kagame’s policies in Rwanda and the DRC, the Tutsi community of DRC are frequently singled out and blamed to a larger extent by other tribes for atrocities in DRC since 1996. The Rwandan community in DRC (Hutu and Tutsi) in general has been drawn into a conflict among themselves and against all other tribes who view them as proxies of a foreign government. Since 1996, the proxy wars in DRC especially in both North and South Kivu have resulted in millions of deaths, displacement and refugees, which occasionally President Kagame deceptively justifies as “collateral damage” for hunting down FDLR, whose numbers have in any case diminished over the years.
The endless conflicts in DRC have resulted in uncontrolled proliferation of arms from the governments to militias over whom they have a lose control. Some of these militias have been involved in massive rape of women and deaths of children.
Most importantly, as we all have witnessed during the last two decades, crisis in any one country poses great risk to the whole Great Lakes region. Crisis in the Great Lakes region has before escalated to a “continental” war when several African countries intervened in the 1998-2002 Congo war. Already there are several millions who have died in this region due to genocide, war crimes, crimes against humanity, other gross abuses of human rights, and the consequences of humanitarian catastrophe. Clearly, the current escalating situation in the Great Lakes region has serious implications for international peace and security.
At the center of endless conflict and humanitarian crisis in DRC and the Great Lakes is lack of accountability and the impunity it fosters. For example, In the United Nations Human Rights Commission Mapping Report on DRC of October, 2010, the Government of Rwanda under President Kagame is implicated in war crimes, crimes against humanity, and even “possible acts of genocide.” The crimes have been investigated but the perpetrators are yet to be brought to account. Why would the U.N. Security Council seek accountability from Thomas Lubanga General Bosco Ntaganda alone, and fall silent on President Paul Kagame and his other accomplices, who have created the conditions and organization that sustain the crimes?
Furthermore, President Kagame seeks to draw attention away from his human rights abuses in Rwanda by diverting the international community and media to focus on DRC. Since 1994, the Rwandan armed forces have been kept at war both in DRC and recently in peace keeping missions. This facilitates President Kagame to blackmail and manipulate domestic and international opinion that the country is at war. Depicting himself as indispensable to Rwanda’s and regional security, he uses the pretext of war to close avenues for peaceful reform and to brand his critics as accomplices, terrorists or sympathizers of rebels.
RECOMMENDATIONS
The events unfolding in eastern DRC have the potential to trigger massive violence and humanitarian tragedy of catastrophic proportions. The greatest danger, recent history shows, is that the international community may be silent, indifferent, act in an unfair or timid fashion, or rather too late.
The international community must engage President Paul Kagame and other stakeholders candidly and forcefully to halt the current escalation and work towards sustainable peace and security. Since President Paul Kagame’s policies and actions in DRC are conditioned by his domestic requirements in Rwanda, the international community should insist that the government in Rwanda immediately and unconditional release all political prisoners, end persecution (including arbitrary arrests and detentions, torture, involuntary disappearances and extra-judicial killings) of government opponents and critics and their relatives, engage in comprehensive and unconditional dialogue with the opposition to resolve the political and security impasse engulfing Rwanda and the Great Lakes region, and stop proxy wars in eastern DRC. The international community should be even and act fairly by using international mechanisms to ensure that all those who have committed crimes, including President Kagame himself, are held accountable and brought to justice.
Dr. Theogene Rudasingwa
Co-ordinator
Rwanda National Congress (RNC)
Contact: ngombwa@gmail.com
Rwanda: Ishyaka FDU-Inkingi riramagana ihohoterwa rikorerwa abaturage kugeza n’ubwo bahitamo kwitwika
Ku itariki ya 8 Gicurasi 2012 umusore witwa Mutabazi Sadiki w’imyaka 18 ukomoka mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Ruhango, akagari ka Kavumu, umududugu wa Gakeri akaba ariko yabaga mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rugerero, akagari ka Gisa aho yashakiraga ubuzima yaritwitse akoresheje essence nyuma yo kwamburwa ibyo yacuruzaga, amafaranga yari yacuruje yose ndetse no gukubitwa n’Inkeragutabara na local defenses.
Nyuma y’iki gikorwa cyo kwitwika uyu muhungu yahise ajyanwa byihutirwa mu bitaro bya Gisenyi ariko kubera ukuntu yari yangiritse ibitaro bya Gisenyi bikaba byamunaniwe, uyu munsi bikaba byamwohereje kuvurirwa i Kigali muri CHUK.
Iyi mfubyi yabaga muri uriya mujyi ishaka uko yakwitunga ikanatunga barumuna bayo si ubwambere yari yambuwe ibyayo ibi akaba aribyo byabaye intandaro yo kwiheba igahitamo kwiyambura ubuzima aho kugumya kugirirwa nabi no kubuzwa uburyo.
Ibikorwa nk’ibi bikaba byeze mu Rwanda aho abafite ubushobozi buke birirwa bamburwa ibyabo n’abiyita abashinzwe umutekano ku buryo ingaruka zibivamo n’ubundi zerekeza mu kuba babura ubuzima isaha iyo ariyo yose bitewe n’impanuka zitandukanye.
Ishyaka FDU-Inkingi ryamaganye ryivuye inyuma iyi myitwarire mibi y’inzego leta y’u Rwanda yita ko zishinzwe umutekano ariko imikorere yazo ikaba itarahwemye kunegwa aho zimwe zabihinduye uburyo bwo gusahura iby’ab’intege nke no kubahutaza.
Turasaba ko guhutazwa no guhonyora uberenganzira bw’ikiremwa muntu mu Rwanda bihagarara kandi abanyarwanda bagahagurukira kwamagana ibi bikorwa bigayitse bigeze n’aho abanyarwanda bumva barambiwe kuba mu Rwanda bagahitamo kwipfira.
FDU-Inkingi
Umuyobozi wungirije w’agateganyo
Boniface TWAGIRIMANA
Rubavu:Bamutwariye ibyo yicururizaga aritwika
Mu Karere ka Rubavu, umusore Mutabazi Sadiki w’imyaka 18 yaritwitse akoresheje lisansi nyuma yo kwamburwa ibyo yacuruzaga (ubunyobwa, bombo, ibisuguti n’amagi yacuruzaga hamwe n’amafaranga arenga ibihumbi 300) n’Inkeragutabara hamwe na Local defense.
Mutabazi ni imfubyi yashakaga kurundanya udufaranga agakorera uruhushya rwo gutwara imodoka.
Uyu musore Mutabazi Sadiki ni uwo mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Ruhango, akagari ka Kavumu, umududugu wa Gakeri akaba ariko yabaga mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rugerero, akagari ka Gisa.
Umubiri we wahiye 80% nk’uko byatangajwe n’umuganga mu bitaro bya Rubavu. Ibitaro bya Rubavu nta bushobozi bwo kumuvura byari bifite, bamukoreye transfert yo kujya muri CHUK i Kigali.
Iyo nkuru yanditswe ejo na Kigalitoday ndetse bashyiraho n’ifoto y’uwo musore yarashizeho uruhu wese. Mu minota micye bategetswe kuyikuraho, muri iki gitondo bakaba batwaye Mutabazi i Kigali muri CHUK ubu niho arwariye, arwajwe na nyina. Ariko uko bivugwa ni uko kubera ko umuryango we ukennye kandi udufaranga yari afite bakaba baratumwatse bishobora kuzamugora kwivuza natabona abagiraneza bamufasha.
Uyu musore kandi abamuvura baremeza ko ashobora kwitaba Imana kuko ubushye bwe bugeze ku gipimo kidatanga icyizere cyo gukira ndetse ngo akaba ubu atacyumva ari ku byuma bimwongerera umwuka. Kandi impyiko ze ntabwo zikora neza kubera ubushye.
Tubibutse ko Revolisiyo yo muri Tuniziya yaturutse ku musore witwa Mohamed BOUAZIZI wicururizaga utuntu ngo atunge umuryango we wari ukennye maze akamburwa utuntu twe yabona nta kundi kubaho asigaranye agahitamo kwitwika
Source:BBC Gahuza-Miryango
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigiye kuzamurwa mu Rwanda
Ibikomoka kuri Peteroli ni ukuvuga Essence, mazutu, peterori bacana mu itara n’ibindi, iyo ibiciro byabyo bizamutse bituma n’ibiciro by’ibindi bintu hafi ya byose nabyo bizamuka kuko akenshi ibicuruzwa kugirango bigere ku baguzi hakoreshwa imodoka, tutibagiwe n’ibiciro byishyuzwa abagenzi batega imodoka ko nabyo bijya hejuru n’ibindi.
Ibi bije gusonga abanyarwanda bari basanzwe batorohewe n’ibiciro byari bisanzwe biri hejuru n’ubundi mu gihe imishahara yo idafite aho ihuriye habe na gato n’ibiciro biri ku masoko.
Ariko Leta y’u Rwanda yo ikomeje kwemeza ko ibintu bimeze neza ngo ubukungu bumeze neza burimo kuzamuka ubutitsa ngo abavuga ubusumbane hagati y’abantu mu by’ubukungu baba bashaka gusenya igihugu cyangwa kugisubiza inyuma. Iyo bivuzwe n’umututsi aba ari umujura, byavugwa n’umuhutu akaba afite ingengabitekerezo ya Genocide n’amacakubiri.
Ibyo bijyanye n’imishahara y’abayobozi iri hejuru kimwe n’ibindi bibatangwaho bidafite aho bihuriye n’amikoro y’igihugu. Byo ntibishobora kugabanywa mu rwego rwo kwizirika umukanda ahubwo birongerwa ndetse byaba ngombwa abaganga n’abandi akaba aribo bagabanyirizwa imishahara.
Ntawakwibagirwa umurengwe uranga abayobozi bamwe na bamwe n’ingendo za hato na hato z’abayobozi barimo Perezida Kagame zidasiba gutwara igihugu akayabo.
Uko bigaragara iyi Leta nta gahunda ifite yo korohereza abaturage ahubwo irushaho kubakorera umuzigo uremereye ku buryo wagira ngo ifite gahunda yo kubasahura ntigire icyo ibasigira.
Umuntu yibaza impamvu Leta idashaka ahandi ikura amafaranga cyangwa ngo yizirike umukanda igabanye ibikorwa bidafite umumaro bitwara amafaranga maze bityo Leta yirinde ko ibiciro bizamuka ku masoko.
Iyi Leta ikomeje kugaragaza ko koko itatowe n’abaturage kuko iyo iba yaratowe n’abaturage yajya ibaharanira aho guharanira kuzuza ibifu by’abayobozi. Ese ubundi nanjye ndasetsa, umudepite washyizwe kuri liste nta n’umuturage umuzi cyangwa wamutoye yananirwa gute guharanira inyungu z’uwamushyize kuri liste aho guharanira iz’umuturage?
Marc Matabaro
Rwiza News