Dr Théogène RUDASINGWA yakuwe mubarezwe guhanura indege ya Perezida Habyalimana muri Iowa
Igihe Perezida Kagame yari mu ruzinduko muri Amerika aho yari yagiye kuvuga ijambo mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ndetse no guhabwa impamyabumenyi (the Honorary Doctorate degree of Humane Letters) na Kaminuza ya William Penn y’ahitwa Oskaloosa muri Iowa, hatanzwe ikirego mu rukiko rwo muri Leta ya Iowa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ku itariki ya 11 Gicurasi 2012, ku bijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana.
Mu barezwe barimo Perezida Paul Kagame, Pierre Richard Prosper wabaye ambassadeur w’Amerika ku bijyanye n’ibyaha by’intambara, Ann Fields umuyobozi wa Kaminuza ya William Penn na Dr Théogène Rudasingwa umuhuzabikorwa wa RNC ari mubarezwe ubufatanyacyaha!
Amakuru atangazwa na Dr Rudasingwa ubwe ku rubuga rwa Facebook aravuga ko yakuwe mu bantu barezwe muri icyo kirego. Agakomeza avuga ko Perezida Kagame we agikomeje kuba mu baregwa.
Mu nyandiko iri mu rurimi rw’icyongereza aragira ati: ” Just to let you know my friends that I have been taken off the list of the accused in the Iowa case against Kagame regarding the shooting down of the Habyarimana plane. Thank you all for your support and prayers. Kagame remains the accused, as he should be.”
Marc Matabaro
Rwiza News
IBARUWA MADAME INGABIRE YANDIKIYE PEREZIDA KAGAME NTIYEMERA IBYAHA YAHIMBIWE NA LETA YA FPR.
Lausanne, ku wa 24 Gicurasi 2012
Ku wa 25 Mata 2012, ubushinjacyaha bwa Leta y’u Rwanda bwahaye urukiko rukuru (High Court) kopi y’ibaruwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza yandikiye Perezida wa Republika ku wa 06 Ugushyingo 2011 bumushinja ko yemera ibyaha ndetse akanabisabira imbabazi nyamara mu rukiko ngo akaba yarakomeje kuburana abihakana. Iyo baruwa abunganira Ingabire barayisabye barayibima. Nta cyaha na kimwe umuyobozi w’ishyaka yigeze yemera ahubwo yari agamije guhumuriza abashobora kuba baratewe ubwoba n’iyi nkundura ya demokrasi cyangwa n’abavuga ko bakomeretse ku mutima kubera amatangazo n’ibiganiro yagiye akora mu rwego rwa politiki. Intumwa za Perezida Kagame zahoraga zisimburana muri gereza aho afungiye zimusaba guhumuriza Perezida n’abantu be. Ntiyabyemeye, niyo mpamvu bamusabiye gufungwa burundu. Kuba ubushinjacyaha bubeshya rubanda ko Madame Ingabire yasabye imbabazi biragaragaza ubuhemu, iyicarubozo, gushinyagura ndetse n’izindi nenge nyinshi zuzuye muri uru rubanza. Kugira ngo duce amazimwe, twiyemeje gutangaza iyo baruwa.
Koko ku wa 06 Ugushyingo 2011, nk’uko muza kuyisomera ku mugereka w’iri tangazo, Madame Ingabire yaranditse ati:
“ Muri iyi minsi ndi mu rukiko namenyeshejwe ko nshinjwa ko imvugo zanjye n’inyandiko nasohoye mbere y’uko mfungwa zari zigamije guteranya Abanyarwanda ngo basubiranemo, ndetse no kubangisha ubutegetsi. Izi nyandiko natangaje ahanini zabaga zishingiye ku makuru twahabwaga n’abaturage mu gihugu. Ari nacyo cyatumye mfata gahunda yo kugaruka mu gihugu kugira ngo mfatanye n’Abanyarwanda bose kwubaka igihugu cyacu.
Nyakubahwa muyobozi mukuru w’igihugu cyacu, ari mwe ku giti cyanyu, ari n’Umunyarwanda uwari we wese waba warakomerekejwe ku mutima n’imvugo cyangwa inyandiko zanjye, mbisabiye imbabazi. Nta na rimwe nagize icyo ntangaza ngambiriye kugira uwo nambura icyubahiro cyangwa uburenganzira bwe.
(…) Nkaba mbasaba , Nyakubahwa Muyobozi mukuru w’igihugu cyacu, ko mu bushobozi bwanyu no mu bushishozi mufite, mwagena ko nafungurwa, ngasubirana uburenganzira busesuye, ngafatanya n’abandi Banyarwanda gukomeza guteza imbere igihugu cyacu. (…)”.
Ibinyoma bya Leta muri uru rubanza rwa politiki ni byinshi kandi ni umwera uturuka ibukuru. Ku wa 12 Ukuboza 2011, ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga Ubugande yabwiye abanyamakuru ko Madame Ingabire yemera byinshi mubyo aregwa, akaba asaba imbabazi ku buryo n’umwunganira yagize isoni akaba yarataye urubanza akiruka akava mu Rwanda. Perezida Kagame muri icyo kiganiro yaravuze ngo nibigaragara ko mu byo avuga harimo ibinyoma ngo bazafate ko atari umunyakuri. Byaje kugaragara ko yabeshyaga kuko kugeza ubu Ingabire ntiyigeze yemera ibyaha, kandi n’abamwunganira Barrister Iain Edwards na Gatera Gashabana bakomeje kuburana kugeza ubwo ku giti cye yafataga umwanzuro wo kuva muri uru rubanza kuko nta butabera.
Umushinjacyaha mukuru mu rwego rw’igihugu, Martin Ngoga, nawe yatangaje inshuro nyinshi ko Ingabire yemeye ibyaha. Ndetse anemera ko bagiranye imishyikirano y’ibanga inshuro ebyiri, ariko akabona itajyanye n’ibyo bifuzaga, bityo bakayihorera.
Nk’uko iyi nyandiko yose ibigaragaza, ntabwo Madame Ingabire yigeze yemera ibyaha ngo abisabire imbabazi ahubwo yiseguye kuwamuhozagaho intumwa zimubwira ko we n’abantu be bakeneye guhumurizwa ngo kuko imvugo za FDU-Inkingi zigamije kubambura ubutegetsi no kubashyikiriza ubucamanza zabakomerekeje ku mutima.
Biragayitse kuba ubushinjacyaha buhindura ibaruwa umuturage yandikiye Perezida wa Republika kugira ngo babone uko bamufunga burundu bamuziza ibitekerezo bya politiki. Ubutegetsi bukora gutyo buba bwashaje. Abaturage bakwiye guhagurukana n’iyonka bagaca ingoyi n’ikiboko.
Ibaruwa-Madame-Ingabire-yandikiye-Perezida-wa-Republika
Komite mpuzabikorwa ya FDU-INKINGI
Nkiko Nsengimana
Umuhuzabikorwa.
NB: uwifuza ibisobanuro kuri iri tangazo yahamagara +41799593728, +358407168202
Padiri Nahimana arajijisha cyangwa arimo kudandabirana?
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2012, Padiri Thomas Nahimana yanditse inyandiko ku rubuga le Prophète yise:” Marc Matabaro : Kuki uyu musore yigeretseho umusaraba wo kuba UMUMOTSI w’Inzira Isesa amaraso y’Abanyarwanda ?”.
Uyu mutwe w’iyi nyandiko ubwawo wuzuyemo agasuzuguro ndetse n’ubwishongozi burenze igipimo, sinzi niba yatangiye kwigana imico ya Kagame kuko muri iyi minsi Padiri niwe yagize icyitegererezo. Niba abona abanyarwanda bose batanze ibitekerezo byabo haba hari uwabibategetse cyangwa uwababwiye ngo babitange ni ugusuzugura abanyarwanda.
Gusubiza iyi nyandiko ya Padiri Nahimana ni ibintu bitoroshye kuko igitekerezo kirimo gishingiye ku kumvirana, reka mbyite kwijijisha no kuntiza amagambo ntavuze. Abazi gusesengura iyo barebye inyandiko yanjye nta hantu na hamwe havuga ngo abantu bagomba gukoresha intambara nk’inzira yo gukemura ibibazo.
Wenda agasuzuguro Padiri afitiye abasirikare kamwumvisha ko ikintu cyose kirimo abasirikare kiba kigamije kumena amaraso n’intambara. Rero njye nk’umuntu wabaye mu buzima bwa gisirikare hafi imyaka irenga 15 ntabwo nakwihanganira ako gasuzuguro. Igisirikare gisobanura discipline, Gushyira mu gaciro, kumenya uwo urwana nawe n’ingufu afite, kugaragaza ingufu zishobora gutuma uwo muhanganye adafata icyemezo cyo kurwana (dissuasion) n’ibindi…
Numvise ngo Padiri Nahimana yabaye umurezi, ubanza yari nka ba barimu twitaga ba rendez-moi mes notes, bifuzaga ko abanyeshuri babasubiza ibyo babahaye cyangwa ibyo bashaka kumva bataretse abanyeshuri ngo nabo bakoreshe ubwenge bwabo bashake ibisubizo bakoresheje izindi nzira, rero Padiri Nahimana arashaka kubyinisha abanyarwanda muzunga akabajyana mu mihuzagurikire ye cyangwa kujijisha.
Padiri Nahimana yagombye kumesa kamwe akemera kuba umunyapolitiki w’umubeshyi afite gahunda yo guheza abanyarwanda mu gihirahiro, akabatesha igihe ngo bibagirwe urugamba bariho rwo kwibohoza ubutegetsi bw’igitugu, gushaka demokarasi n’umuti urambye w’ibibazo by’u Rwanda uturutse mu banyarwanda bose ntawe uvuyemo. Cyangwa abe uwihayeminana nk’uko yabisezeranye yirinde kwica amategeko y’Imana nkana abizi kandi abishaka, aharanire ahubwo kunga abanyarwanda abigishe urukundo nk’uko byigishwa na Kiliziya ko Imana ari urukundo.
Imikorere ya Padiri Nahimana ngo yo guheza abantu abita abicanyi ijya kumera nk’iya Kagame na FPR ikoresha iheza abantu yitwaje Genocide, cyangwa Ingengabitekerezo ya Genocide.
Ntabwo ndibutukane cyangwa ngo ninyuraguremo nivuguruza nk’uyu munyamategeko witije Imana kuko iyo aza kuba yarayihaye ntabwo yaba yita ibiremwa Imana yaremye mw’ishusho ryayo Sekibi. Ahubwo ndamusubiza nkoresheje inyandiko nanditse mbere kuko ikubiyemo ibisubizo byose.
Inyandiko nise:” Aho tuzi uwo turwana nawe cyangwa icyo turwanira?” Padiri Nahimana yarayifashe arayigoreka ndetse mu kuyishyira ku rubuga rwe ashyiraho abantu bitwaje intwaro ngo akunde yumvikanije ko nshyigikiye inzira y’intambara.
Yazamukiye ku magambo navuze ngo ”Kagame si uwo kubwiza umunwa gusa” cyangwa ”ngo abakoresha za Théories gusa ntawe uzi gukoresha itopito.” Nabisobanuye kenshi n’uko Padiri Nahimana atumva, cyangwa adashaka kubyumva.
Nemera ko Revolusiyo mu Rwanda ari ngombwa kandi kugira ngo izashoboke abanyarwanda bose bagomba kuyigiramo uruhare. Ariko navuze ko revolusiyo y’ubwoko bumwe idashatse kwegera no kwisunga igisirikare ngo kizarengere abaturage mu gihe Kagame yashaka kugirira nabi abaturage, yarangirira mu mivu y’amaraso kuko igisirikare cyo mu Rwanda cy’ubwoko bumwe bw’abatutsi, guhangana n’abaturage b’ubwoko bumwe bw’abahutu nta kabuza byarangira nabi (dore ko Padiri Nahimana ashaka guhindira abatutsi bose muri FPR).
Hari ikintu Padiri Nahimana akunze kwiyibagiza abizi kandi abishaka. Revolisiyo zo muri Tuniziya na Misiri zakozwe n’abaturage bashyigikiwe n’abasirikare bamwe banze kuba ibikoresho by’abanyagitugu.
Niba ntanze igitekerezo nkavuga ko opposition yakwisunga ababaye muri FPR no mu gisirikare ngo babashe kumvisha bagenzi babo, babanye, bakuranye, bakoranye ko bagomba guharanira amahinduka, demokarasi n’amahoro arambye mu Rwanda, icyo gisirikare kikanga gukurikiza amategeko agirira nabi abaturage, ntabwo Padiri Nahimana yagombye kubyuririraho ngo n’inzira y’intambara.
Kutabwiza Kagame umunwa gusa ntibivuze intambara gusa, hari force de dissuasion yaterwa n’abaturage n’abasirikare bashyize hamwe batamushyigikiye kuko Kagame nta na rimwe ashobora kwemera gushyikirana adasumbirijwe.
Naho Padiri Nahimana niba avuga ko hazaba revolusiyo mu Rwanda nta sasu rivuze aribeshya, rishobora kutaraswa n’abashaka amahinduka rikaraswa n’abashyigikiye Kagame na FPR kuko ntabwo barebera gusa.
Ngarutse ku nyandiko yanjye mvuga ko irimo ibisubizo byose kuri Padiri Nahimana. Natangiye ngira nti:”Opposition nyarwanda igeze mu mayira abiri. Aho abayobozi b’amashyaka bagomba gufata gahunda yo kwiyunga cyangwa buri ruhande rugakora ku giti cyarwo no guhangana rugeretse.”
Icyo bishatse kuvuga n’uko muri opposition harimo ibice bibiri:
-Hari igice cy’abantu bari réalistes bareba uko ibintu bimeze bifuza ko ibibazo turimo bigomba kurangira twese dufatanije kuko ubumwe bw’abanyarwanda nibwo buzatsinda Kagame, kandi ubwo bumwe ntawe bugomba guheza hitwaje impamvu runaka kuko ubunyarwanda nicyo cy’ingenzi. Uko guheza kwatuma ikibazo kitarangira kuko hari abanyarwanda bazaba batishimiye uko guhezwa kandi umuti waboneka ntabwo wavugwaho rumwe kuko utaba uvuye mu banyarwanda bose.
- Ikindi gice kirimo abantu bari mu nzozi cyangwa bashaka kujijisha ko bari mu nzozi ariko wareba ibyo bavuga ukabona bivanzemo guhuzagurika no gusahurira mu nduru (opportunisme politique), aha niho nashyira Padiri Nahimana. Abo ariko nabo ntibagomba gusigara inyuma ahubwo bagomba kwerekwa ko bibeshya bakareka gutobera abaharanira ko ibibazo by’u Rwanda byabona umuti urambye. Nasobanura impamvu: Musome mu nyandiko ya Padiri Nahimana murasanga mu nzozi ze cyangwa mu kujijisha kwe asuzugura abanyapolitiki bose ba Opposition harimo na Twagiramungu asamwe ubundi arengera. Ibyo abivuga aho agira ati: ” Ndahamya ko Kagame aramutse agize amahirwe yo kubona abantu bafite gahunda nzima yo kubaka igihugu, bakamwizeza gutanga umuganda wabo mu gufasha Abanyarwanda gukemura ibibazo by’ubukene, umwiryane n’ akarengane; bakagaragaza ko bashobora gufasha mu kubonera umuti ikibazo cy’ubutabera mpuzamahanga gihangayikishije Abanyarwanda batari bake (na Kagame ubwe arimo)….. yabuzwa n’iki kuganira nabo ? Ariko se abo banyapolitiki bazima kandi b’intwari bari he ? Kagame ni we uzafata iya mbere ajye kubahiga iyo bihishe mu myobo?”
Mwiyumvire namwe!
Ese Padi.. Ingabire, Mushayidi, Ntaganda n’abandi ni abaki? Si abanyapolitiki? Bari hehe se? None se Rukokoma nawe wamwihakanye wasanze noneho atari umunyapolitiki muzima kandi w’intwali? Ese abo banyapolitiki bihishe mu myobo kuri wowe bihishe iki? Ese abavuga Dialogue inter-Rwandais baba bashaka kuvuga iki? Hari umuntu wari wumva udasaba ibiganiro Leta ya Kagame? Kugeza no kuri FDLR nayo isaba ibiganiro. Rero sinumva icyo cyizere aho Padiri Nahimana agikura cy’uko ngo Kagame azemera gushyikirana nawe. Ese Padiri Nahimana azakoresha iyihe formule magique ngo Kagame ahinduke yemere ibiganiro?
Ntarava ku rukundo Padiri asigaye akunda Kagame wagira ngo yamurwariye indege. Bishobora kuba ari syndrome de Stockholm, kwibonekeza ngo arebe ko bamuha umwanya we na bagenzi be nk’uko Rwigema amaze iminsi awuhawe, Chantage (burya FPR igira dosiye kuri buri muntu cyangwa ishobora guhimbira dosiye buri muntu). Kuko muri iyi minsi ingero za Padiri ziba zishingiye ku nkiko za Gacaca, asigaye yemera inkiko z’u Rwanda (urugero:igihe yemezaga ko Lt Gen Kayumba atakiri Lt Gen) none ngo abicanyi ntibagomba gukora politiki uretse Kagame (ni bya bindi naditse mu nyandiko yanjye ko hari gahunda isa nko kweza Kagame ngo ibyaha bye barebe ko babisiga abari muri RNC).
Ese Mushayidi atangaho urugero mu batutsi ngo badafite amaraso mu ntoki, kuva yafungwa, acibwa urubanza, akatirwa burundu, wanyereka byibura inyandiko imwe Padiri Nahimana yanditse ku karengane ka Mushayidi? Yiteranyiriza iki? (uretse ko ari uburenganzira bwa Padiri Nahimana bwo kwandika ibyo ashaka).
Ubundi Padiri Nahimana mu nyandiko ze akunze kugaragaza ivangura cyane rishingiye ku bwoko. Natanga wenda ingero 2:
-Kuri Radio Ijwi rya Rubanda yarivugiye ati: ”…abandi nta kibazo bakunze gutera uretse bariya batutsi bane bo muri RNC….” ibyo yabivuze mu gihe abantu bamusabaga kugira imvugo idasenya opposition.
-Abenshi mwisomeye ijambo ryakoreshejwe ku rubuga le prophète inshuro zirenze imwe ahavugwaga ngo:”..twikize agatsiko k’abasajya…”
Ese mama Padiri Nahimana yaba yarabonye ”abasajya” bo muri RNC aribo bamuri hafi agashaka kubikiza mbere yo gukomereza ku b’i Kigali?
Ese ko nanditse ngo:”Mwaba muzi umubare w’abatutsi bumvaga bashaka kujya muri opposition mumaze gusubiza mu maboko ya Kagame uko bangana kubera amagambo yanyu yuzuyemo ivangura?” Padiri akabigaya. We yambwira umubare w’abatutsi bamaze kuza muri opposition kubera amagambo ye y’ivangura?
Padiri Nahimana ati ndashaka kuvugira abatutsi b’abicanyi na FDLR icyarimwe, none se Padi.. abanyarwanda baziyunga ni bande ni wowe na bagenzi bawe ba ”ABERE” cyangwa ni abanyarwanda bose muri rusange?
Ngo naba mfite ibisigisigi by’ubuhake! Ese guhakwa n’ukwifuza ko abanyarwanda bajya hamwe nta rwitwazo na rumwe rukoreshejwe ngo habeho ivangura? Ese iyo umututsi agize aho ahurira n’umuhutu mu bitekerezo bivuze ko umuhutu aba arimo guhakwa?
Padiri Nahimana ati:”Nk’uko ntawashobora kuba injangwe n’imbeba icyarimwe, ntushobora kubaka amahoro wica rubanda.” yarangiza ati: ”Wahera he wemeza ko Paul Kagame wo mu 2012 ATIFUZA amahoro mu gihugu ayoboye imyaka irenga 18? Yenda uburyo bwo kugera kuri ayo mahoro Abanyarwanda bose basonzeye nibwo bukwiye kuganirwaho.” Ukwivuguruza kurenze uku ni ukuhe?
Mu kudandabirana kwe cyangwa mu kwisitaza arongera ati:” Na none ariko byumvikane neza: Paul Kagame aramutse yanze burundu inzira y’IBIGANIRO, ubwo byamusaba gufata intwaro akarwanya abo banyarwanda bifuza amahoro, ariko icyo gihe intambara yaba ari iye, ntiyaba ari iya Opozisiyo!”. Ubu se ko namwe muzi gusoma mwansobanurira gute ko Kagame yakwanga ibiganiro agahita afata n’intwaro akarwanya abanyarwanda bashaka amahoro. Ubundi se igihe ibiganiro batabisabye ni ryari? Igihe se Kagame atakoresheje intwaro ni ryari? Mbese Kagame ntabwo yigeze yanga ibiganiro arindiriye Padiri Nahimana!!
Padiri Nahimana mu nzozi ze arakomeza agira ati: ”wabwira umuntu w’umugabo ufite Ubutegetsi n’Ingabo, uti ndaje nkunige maze nkwambure ubutegetsi, ugatekereza ko azakureka ukamuniga asinziriye? Kuki we atagutanga ngo akwivune! Ushaka kumva uko Uruzurungutane rw’umwiryane (la spirale de violence), ruhabwa intebe mu gihugu, abantu bagahora bapfa umusubizo, yahera n’aho!” Ibi kuri njye nabifata nk’aho ibikorwa bibi bikorerwa abatavuga rumwe na Leta, birimo n’ubwicanyi kuri Padiri Nahimana biba biri justifiées? Mbese Kagame afite uburenganzira bwo kwica, gufunga n’ibindi kubera ko afite ubutegetsi n’ingabo adashaka ko bamwambura ubutegetsi agomba gutanga abamurwanya bose akabivuna?
Noneho Padiri Nahimana aratubeshya yiyemeje kuyoboka kuko abona ibyo Kagame akora bifite ishingiro? Kuko agaragaza icyizere afitiye Kagame muri aya magambo: ” Sinzi niba Matabaro yarigeze kuganira na Perezida Kagame ku buryo yaba yarakuyeyo amaso burundu.” Tuvuge ko aho abandi bananiwe Padiri Nahimana azahashobora? Wenda ubwo turi mu bihe bya Pentekosti wabona Roho Mutagatifu imumanukiye mu mutima akabishobora!
Ngo Padiri Nahimana nimuhe Bilan ya FDLR. Uretse ko namusaba kuzabaza Laforge Fils Baziyi, umuvugizi wa FDLR akamuha iyo bilan, ariko nanjye nagira icyo mbivugaho. None se Padi… Rwarakabije na Ngendahimana ntubazi? Bageze hariya bate? (n’ubwo bariho batariho)Wibwira ko iyo bataha muri 1997 nk’izindi mpunzi baba bakiriho? Uzabaze imiryango ya ba Lt Col CGSC Stanislas Hakizimana, Lt Col BEM Antoine Sebahire, Lt Col BEMS Innocent Nzabanita n’abandi… abo bose batashye mu mahoro baricwa! Ubu warahira mu izina ry’Imana ko abanyarwanda b’impunzi bakiri muri Congo, baba bakiriho iyo FDLR itabaho? Ubu se ko ba Rwigema n’abandi bataha, bishatse kuvuga ko abatavuga rumwe na Leta bose ntacyo bakora? Uravuga ngo abo muri FDLR bataha bagiye gushinja inzirakarengane. None se muri za nkiko gacaca numvise ushimagiza wowe na Mukantaganzwa abantu ntibashinja abana babo cyangwa abo bava inda imwe babitegetswe?
Padiri arangiza agira ati:” N’ubwo Matabaro yiha kunenga cyane ngo abo biyita abanyabwenge kandi “batazi no kurashisha itopito” simpamya ko Matabaro ubwe yaba yaramennye amaraso y’umunyarwanda. Aramutse yarabikoze, ibanga ryaba rihishuwe: ibisa birasabirana. Aramutse atarishe, ibyo avuga yaba abiterwa n’ubwira bwa gisore gusa, burya ngo “ubuto buryana nk’indwara”! Ese Padiri Nahimana asigaye atekereza nk’intore? Aho yemeza ko uwo batavuga rumwe wese ari uko ashobora kuba yaramennye amaraso? Ko atongeyeho ko ngomba no gusaba imbabazi Kagame se?
Mu gusoza nakwisabira Padiri Nahimana kumesa kamwe agakorera opposition, agafasha abanyarwanda kwibohoza, kubona demokarasi, kubaha uburenganzira bwa buri munyarwanda, guharanira amahoro arambye n’ubwiyunge mu banyarwanda. Cyangwa agahitamo guhora muri iyi mikino ye umuntu atabona neza icyo igamije kugeraho uretse wenda gusenya opposition, guteranya abanyarwanda kurushaho, no gutiza umurindi ubutegetsi bugiye kumarira abanyarwanda kw’icumu.
Mugire amahoro
Marc Matabaro
Rwiza News
Umwe mu bari bafungiwe gushinja Ingabire yararekuwe!
Ikinamico riragwira ariko iryo FPR ikina umuntu yakwibaza icyo rivuze akakiyoberwa. Impamvu mvuze ibi ni uko taliki 10 mata 2012 ubushinjacyaha bwazanye mu rukiko rukuru rwa Kigali uwitwa Nsabimana Phocas kugirango ashinje Madame Victoire Ingabire ko yamuhaye amafaranga yo gukoresha mu bikorwa by’iterabwoba ariko bisa n’aho uyu mugabo bitamworoheye kubahiriza neza ibyifuzo by’ubucamanza kuko we yavuze ko Ingabire yamuhaye amafaranga yo gutegura kumwakira igihe yari ageze mu Rwanda avuye mu buhungiro aho yari aje gutangiza ibikorwa by’ishyaka rya FDU-Inkingi mu Rwanda. Uyu Nsabimana Phocas ngo akaba yari ashinzwe gutegura ibikorwa byo kumwakira no kumushakira icumbi.
Tumaze kumva inkuru y’ifungurwa ry’uyu mugabo wari ufungiye muri gereza nkuru ya Kigali twashatse kumenya inkuru irambuye ku ifungwa rye ndetse n’uburyo yarekuwe maze twegera bamwe mu basanzwe bamuzi badutangariza ko uyu mugabo yafashwe mu mezi akurikira ifungwa rya Ingabire ariko ngo afatwa aregwa ibijyanye n’amafaranga ya banki y’abaturage kuko ariyo yakoreraga mu gihe Ingabire yatahaga mu Rwanda. Yo yafungiwe muri gereza ya Gitarama aza kuburana aratsinda ariko mu kurekurwa ngo yisanze na none muri panda gari imwerekeza muri gereza nkuru ya Kigali. Ntabwo twashoboye kubona amatariki ibi byabereyeho ariko ngo haba ari mu mpera za 2011.
Uyu mugabo ngo yagejejwe muri gereza ya Kigali atanyujijwe mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha nk’uko bisanzwe bigenda mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse ngo n’abo bari bafungiye hamwe ntibigeze bamenya impamvu yari afunzwe ariko ngo byarahwihwiswaga ko afungiye kuzashinja Ingabire. Mu gitondo cyo ku wa mbere taliki 10 mata 2012 nibwo yagejejwe mu rubanza rwa Ingabire ariko ngo mu by’ukuri abakurikiye ubwo buhamya bibajije icyo ubushinjacyaha bwakuye mu byo yavuze uretse ikimwaro birabayobera. Nyuma y’uko mission y’uyu mugabo irangiye, ubu ngo arabarizwa iwe ariko ntitwashoboye kumenya aho atuye ngo tumubaze impamvu y’iryo funga n’ifungura ridasobanutse. Biragaragara rero ko leta ya Kagame ikora ibintu buhubutsi ku buryo ikora n’amafuti agaragarira buri wese. None se umuntu yafungwa ate adafite urupapuro rw’ubugenzacyaha rumufata n’urumufunga, akamara amezi n’amezi muri gereza nkuru ataranyujijwe mu bushinjacyaha ngo bumufunge by’agateganyo hanyuma akaza gufungurwa nta rubanza rubayeho?
Ngiyo imikorere ya gitekinisiye y’inzego z’ubucamanza za Kagame ariko birababaje kuba abantu bitesha agaciro bigeze hariya kandi ntibakarenganye imiryango mpuzamahanga irengera ikiremwa muntu kuko nibo baba bakorana ubwenge buke ku buryo butihishira.
Source: Rwanda Libération
IBIHUHA BYARANZE IKI CYUMWERU GISHIZE
-Hari abamaneko babanza gusoma ibyo imbuga zikorera mu Rwanda zigomba gutangaza mbere yo kubireka ngo bitambuke. Ariko ibyo ntabwo bibabuza gucikwa n’inkuru zimwe na zimwe bakazikura ku mbuga abantu barangije kuzisoma no gukora kopi. Urugero: inkuru ya Sadiki Mutabazi, Inkuru ya Chantal Mukarukundo.
-Mu minsi ishize Bwana Simeon Musengimana wo kuri Radio Ijwi rya Rubanda yahamagaye kuri telefone Clotilde Mukaneza (niba ari umudamu cyangwa umudamazera simbizi ariko nkeka ko atari umubyeyi kuko yarabigaragaje) amubaza uko ikibazo cy’umubyeyi witwa Chantal Mukarukundo kimeze, Mukaneza yabwiye Simeon ko agomba kumusanga ku Karere akaba ariho bavuganira. Abazi gushishoza babonye ko uwo mu visimeya ushinzwe imibereho mibi y’abaturage yari afite gahunda yo kwambika amapingu Simeon nawe akamuzengurutsa Ngororero yose.
-Bamwe mu bagendera mu kigare batazi ikipe ikina n’iyindi cyangwa igihugu kirwana n’ikindi, ibyishimo byari byatangiye kubasya ngo Madame Ingabire bamukuye ku buyobozi bwa FDU-Inkingi ariko nyuma y’aho bamenyeye ko byari ukwikirigita bagaseka kw’abavandimwe bamwe bashakaga kwisekereza abantu babaye nk’abagiye mu kiriyo.
-Nyuma y’aho abantu benshi bakorera Leta ya Kigali bambuwe ibyangombwa by’ubuhunzi mu bihugu by’i Burayi ndetse no muri Suwede hagafungirwa umwe, Kagame yatanze itegeko ko hagomba gushakwa uburyo bwo kwihorera. Ni muri urwo rwego Colonel Kalibata, umuyobozi w’ibiro by’abinjira n’abasohoka mu gihugu (wari umaze iminsi mu Bubiligi aho umugore we yari amaze kwibaruka) yibagiwe ko nawe yabaye umubyeyi akirara mu nzandiko z’inzira z’abana b’abanzi ba shebuja agashishimura. Ariko ngo umugore wa Kalibata ngo yaba yaramwihanagirije akamubwira ko yabaye umupapa atagomba kwitwara nk’utarabyaye n’ubwo kubyara byabanje kuruhanya.
-Nyuma yo gukiruka inkoni n’irindi yicwa rubozo yakorewe Lt Gen Fred Ibingira yagiye mu gikorwa cyo kwiyerekana ko yorohewe izo nkoni aho yatahaga inkuta z’amabuye zitangira amazi ava mu birunga. Mu ijambo yavuze yatangaje ko yatojwe umuco wo kugaba ibitero kuva yamenya ubwenge nta kindi azi!
Marc Matabaro
Rwiza News
MU GIHE CY’ICYUNAMO HARI ABAVUZE AMAGAMBO Y’AMACAKUBIRI BAKOMEZA KWIDEGEMBYA HARI N’ABAFUNGIWE AKAMAMA
Kuwa 11 Mata 2012 mu mudugudu wa Buhoro, akagari ka Gisharu,umurenge wa Kibangu akarere ka Muhanga umusaza Habyarabatuma Siliveri wari witabiriye ibiganiro byo kuwa10/04/2012 yatawe muri yombi kubera ko yabajije ko bavuga ko leta iriho itavangura abanyarwanda ndetse ikaba inafata abana kimwe ati kubera iki abana bacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi barihirwa amashuri noneho izindi mfubyi z’abahutu zagizwe imfubyi n’ibibazo byo mu 1994 ndetse n’ibyakurikiyeho bo bakaba batishyurirwa ngo nabo bafashwe kwiga kandi nabo bigaragara ko hari abafite ibibazo bitaboroheye ubwo ntabwo byo ari ivangura ?.
Taliki 14/04/2012 umuyobozi w’umurenge wa Nyanza akarere ka Gisagara intara y’amajyepfo Uwimana Jean Bosco (ugaragara ku ifoto) mu gihe yavugaga ijambo ryo gusoza icyunamo yikomye umuyobozi wa FDU Inkingi Mme Victoire Ingabire ndetse n’abarwanashyaka b’iryo shyaka aho yihandagaje mu nama y’abaturage b’uwo murenge maze si ugutuka Ingabire n’abarwanashyaka avayo. Yagize ati kariya kagore k’inkunguzi n’abo bakorana bose tugiye kubatoragura. Nimunyumvire namwe abo bayobozi u Rwanda rufite da!!! Usibye no gutukana ahubwo yagerageje no gutera abanyagisagara ubwoba ngo bave muri FDU ariko amakuru yemeza ko abaturage b’aka karere ngo bibereye muri FDU dore ko ngo banarambiwe ingoma ya Kagame na FPR ngo sibo bazabona ihirimye bagahumeka!
Taliki 28/04/2012 abanyeshuri bo muri kaminuza y’Umurata Polytechnique Nsabiyumva Alfred, Muhoza Fiacre, Masengesho Valens, Hagumimana Ildephonse, Bizimana Jean Paul, Venuste na Sylvestre baguwe gitumo n’abapolisi bakorera ku karere ka Nyagatare bambikwa amapingu, barakubitwa, bajya gufungirwa ku karere. Babajije icyo bazira bababwira ko aho bacumbitse ngo barara batera amabuye umukecuru witwa Mukagatare Rose uturanye na Munyankindi Fidele wari ucumbikiye abo banyeshuri. taliki 01/05 barafunguwe ariko bukeye taliki 02/05 barongera barafungwa ariko baza kongera gufungurwa bakaba barahise bimuka aho bari bacumbitse bajya gucumbika ahandi. Ibi ariko bikaba ari uguhungira ubwayi mu kigunda kuko baracyari muri uwo mujyi wa Nyagatare kuburyo bahora bikanga gufungwa nyamara byaragaraye neza ko abo bana batigeze bakora ubwo bugizi bwa nabi.
Icyo umuntu yavuga kuri ibi ni iki?
Ubuyobozi bwa FPR bwaba ubwa gisivile n’ubwa gisirikali buhohotera abaturage ku mugaragaro bukabatera ubwoba kugirango batava aho babwivumburaho ariko amaherezo y’inzira ni mu nzu. Uko abategetsi banyuranye mu nzego zose barushaho kugenda bakandamiza abaturage niko abaturage bagenda barushaho kwanga ubutegetsi. Ngaba abangisha abaturage ubuyobozi ureke ibyaha bihimbano bahimbiye Ingabire ngo bamucecekeshe. Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose. Aya makuru y’i Gisagara n’i Nyagatare akaba yaravuye muri bamwe mu bashinzwe umutekano muri utwo turere batishimira ibikorwa by’urugomo bikorerwa abaturage.
Juvénal Majyambere
Kigali
Me Innocent Twagiramungu yahagaritse Ndagijimana na Ngarambe ku rubuga DHR mu gihe cy’amezi 3.
Nyuma y’aho haragariye inyandiko zicyocyorana hagati ya Ambassadeur Jean Marie Vianney Ndagijimana, umuyobozi wa COVIGLA/FEIDAR na Joseph Ngarambe, umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Nyarwanda RNC, iryo hangana mu nyandiko rikaba ryaraberaga ku rubuga DHR (Democracy and human rights), Maître Innocent Twagiramungu nyiri uwo rubuga akaba ari nawe warushinze, yafashe icyemezo cyo guhagarika Ndagijimana na Ngarambe mu gihe cy’amezi 3.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko yanditswe na Me Innocent Twagiramungu mu rurimi rw’igifaransa, ugenekereje aragira ati:” DHR ifite intego yo kuba urubuga rwo guhanahana ibitekerezo n’amakuru. Ariko mu minsi mike ishize, bamwe mu bahurira kuri urwo rubuga rwacu aribo Bwana Ambassadeur JMV Ndagijimana na Joseph Ngarambe, bakomeje kuzuza ku rubuga inyandiko z’ihangana hagati yabo bwite. Ibyo bikaba byarangaza abanyarubuga bifuza kungurana ibitekerezo ku bibazo bikomeye mu rwego rwo
guteza imbere imitekerereze muri politiki. Iryo hangana rihumanya urubuga rimaze kurenza urugero. Guhagarikwa by’agateganyo igihe kingana n’igihembwe byaba byumvikana. Igaruka ry’inyandiko zabo, niba babishaka, rigomba kubanzirizwa n’ugusaba ushinzwe urubuga, iryo saba rikaba ryakwakirwa gusa kuva tariki ya 1 Nzeli 2012. Muri icyo gihe bazagumana uburenganzira bwo kugera ku rubuga kandi bazakomeza kubona ubutumwa buvuye ku rubuga. Icyo batemerewe n’ugushyira ubutumwa ku rubuga gusa. Iki cyemezo ntabwo kijuririrwa.”
Iki cyemezo kikaba kigaragaza ko Maître Innocent Twagiramungu yageragije guca urubanza rw’abo bavandimwe araramye.
Marc Matabaro
Rwiza News
Urujijo kuri dosiye ya Lt Col BEM Munyarugarama
Amakuru dukesha urubuga umuseke.com aravuga ko umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha Bwana Bubacar Jallow yasabye ko hajyaho akanama kakwiga uburyo dosiye ya Lieutenant Colonel BEM Phéneas Munyarugarama yakoherezwa mu Rwanda nk’uko hamaze iminsi hoherezwa amadosiye y’abandi baregwa mu Rwanda.
Ariko muri iki gikorwa harimo ibintu bibiri bitangaje umuntu yavugaho:
1.Hari amakuru avuga ko Lieutenant Colonel BEM Munyarugarama yaba yaritabye Imana hagati ya 1996 na 1997 igihe inkambi z’impunzi z’abanyarwanda zari muri Congo zasenywaga ndetse n’abanyarwanda batagira ingano bakicwa.
2.Muri iyi nyandiko y’urubuga umuseke.com haravugwa ko Lieutenant Colonel BEM Munyarugarama yategetse ikigo cya gisirikare cya Gako kuva mu 1993 kugeza tariki ya 14 Kamena 1994.Ibi sibyo kubera impamvu zikurikira:
-Ikigo cya gisirikare cya Gako mu Bugesera cyafashwe n’ingabo za FPR ahagana tariki ya 19 Gicurasi 1994 mu mugoroba (nk’uko bigaragara mu buhamya butandukanye bwatanzwe imbere y’urukiko rw’Arusha burimo ubwa Colonel BEM Balthazar Ndengeyinka wategekaga akarere k’imirwano ka Bugesera mu 1994) rero nta kuntu Lt Col BEM Munyarugarama yari kuyobora ikigo cya Gako mu Bugesera kandi cyari mu maboko ya FPR.
-Nk’uko byatangajwe kuri Radio Rwanda tariki ya 2 Kamena 1994, ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda (Les Forces Armées Rwandaises) hari abasirikare bakuru bahagaritswe ku mirimo yabo aribo:
Col BEM Balthazar Ndengeyinka
Lt Col BEM Léonard Nkundiye
Lt Col BEM Phéneas Munyarugarama
Major BEM Emmanuel Habyalimana
Rero ntabwo Lt Col BEM Munyarugarama yari kuyobora ikigo cya Gako kugeza tariki ya 14 Kamena 1994 kandi yari yarahagaritswe tariki ya 2 Kamena 1994.
Lt Col BEM Munyarugarama ni muntu ki?
Phéneas Munyarugarama akomoka mu cyahoze ari Komini Kidaho muri Ruhengeri. Yari muri Promotion ya 10 y’ishuri ry’abofisiye ry’i Kigali yasohotse mu 1971.
Yakoze igihe kinini muri Etat Major y’ingabo akora mu bijyanye no gutumanaho (transmission) ndetse yaje no kuba G1(ushinzwe Personnel na Administration)muri iyo Etat Major, ni nawo mwanya yari afite igihe intambara yatangiraga muri 1990.
Yari Breveté d’Etat Major (BEM) yakuye muri Institut Royal Supérieur de Défense mu magambo ahinnye IRSD yo mu gihugu cy’u Bubirigi mu mwaka wa 1984.
Mu 1992 yashinzwe kuyobora akarere k’imirwano ka Kirambo ahahoze ari muri Ruhengeri nyuma ayobora ikigo cya Gako mu Bugesera.
Hari amakuru avuga ko yari yarahungiye mu karere ka Bukavu muri Congo muri 1994. Mu 1996 igihe inkambi z’abanyarwanda zasenywaga abantu benshi bakicwa abandi bagakwira imishwaro mu mashyamba ya Congo no mu bindi bihugu bikikije Congo, hari amakuru avuga ko Lt Col BEM Munyarugarama ari mubaguye muri ayo mashyamba ya Congo rugikubita.
Marc Matabaro
Rwiza News
Leta y’u Rwanda iritwara nk’agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro:Evode Uwizeyimana
Mu minsi ishize hasohotse inkuru mu bitangaza makuru bitandukanye natwe kuri Rwiza News twatangaje iyo nkuru, havugwaga uburyo Leta y’u Rwanda mu ijwi ry’ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka mu gihugu, yafashe icyemezo cyo kwambura impapuro z’inzira abantu bagera kuri 25 abenshi biganjemo abo mu miryango y’abahunze igihugu banenga ubutegetsi. Aha twavuga abagize umuryango wa Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Tribert Rujugiro ndetse n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi nka Jeanne Umulisa n’abandi. Uwitwa Minani JMV we uba mu Buhorandi yatswe urwandiko rw’inzira we n’uwo bashakanye, mu kiganiro yahaye ijwi ry’Amerika yatangaje ko byamutunguye akibaza impamvu kandi atari muri politiki.
Radio Itahuka ijwi ry’ihuriro nyarwanda RNC yitabaje umunyamategeko Evode Uwizeyimana ngo asobanurire abumva iyo Radio uko icyo kibazo kimeze mu rwego rw’amategeko.
Mu gusobanura mu rwego rw’amategeko yaba yaragendeweho mu gufata kiriya cyemezo, yasobanuye ko itegeko rihari riha uburenganzira umuyobozi mukuru w’urwego rw’abinjira n’abasohoka uburenganzira bwo kwaka cyangwa kwima urwandiko rw’inzira umuntu abona cyangwa akeka ko akoresha cyangwa ashobora gukoresha urwo rwandiko rw’inzira mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyangwa ibindi bihugu. Ariko yongeraho ko iri tegeko rikoze kandi rikoreshwa mu buryo bunyuranyije n’itegeko nshinga ryo mu 2003.
Evode Uwizeyimana yatanze umwanzuro ko ari wa mugani w’ikinyarwanda bavuga bati: n’uwica imbeba ntababarira n’ihaka. N’ukuvuga ko abenshi mu bana cyangwa abashakanye n’abarwanya ubutegetsi bazwi batswe impapuro zabo z’inzira mu rwego rwo kubaziza ababyeyi babo, akabona Leta y’u Rwanda yitwara nk’agatsiko k’amabandi kitwaje intwaro. Aho Leta y’u Rwanda ishaka gukemura ibibazo bya Politiki ikoresheje amategeko. Akomeza avuga ko abambuwe impapuro z’inzira bashobora kwiyambaza inkiko ariko akabona ko nta butabera babona kuko baba barega uwo baregera.
Ndetse uwo munyamategeko yagize ati: »Iyo uvuye muri FPR n’iyo wahinga urusenga ntabwo rushobora kwera cyangwa n’iyo wacuruza ubunyobwa ku muhanda nta muntu ushobora kubugura urumvako nta jambo uba ugifite mu gihugu cyawe nk’umunyarwanda »
Mu gusoza icyo kiganiro Bwana Evode Uwizeyimana yatanze inama ku banyapolitiki avuga ko bagombye guharanira ko habaho igihugu abanyarwanda bose bibonamo ndetse agatanga inama ko u Rwanda rwafata urugero rwa Afrika y’Epfo aho ubutabera bwasimbujwe kuvuga ukuri no kwiyunga, agakomeza avuga ko igihugu yifuza ari icyaba kirimo abanyarwanda bose ntawe uvuyemo n’iyo yewe yaba hari ibyaha ashinjwa.
Mu kurangiza iyi nkuru nashimira cyane Bwana Evode Uwizeyimana ku kiganiro cyubaka yatanze kandi akaba atarahaye agaciro amakimbirane ari mu mashyaka agatanga umuganda we mu gusobanurira abanyarwanda mu kwemera ubutumire bwa Radio Itahuka Ijwi ry’ihuriro Nyarwanda RNC.
Mushobora kumva icyo kiganiro hano: http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2012/05/24/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda-1
Marc Matabaro
Rwiza News
Intambara y’ubutegetsi muri FDU-Inkingi!
Amakuru dukesha abayoboke b’ishyaka FDU-Inkingi aravuga uburyo butandukanye inkuru ivuga ko Bwana Eugène Ndahayo yabaye Perezida w’inzibacyuho w’ishyaka FDU-Inkingi akaba yasimbuye Madame Victoire Ingabire.
Dusomye ku rubuga rwa Facebook mu nyandiko yanditswe na Bwana Jean Baptiste Mberabahizi mu rurimi rw’icyongereza aravuga ko kuva ubu Umuyobozi wa FDU-Inkingi ari Bwana Eugène Ndahayo, yagize ati:”FDU-Inkingi has just announced the nomination of an Interim Chairperson. Eugene Ndahayo will assume leadership until further notice. The decision is meant to fill the void made by the continued incarceration of the Chairperson, Mrs Victoire Ingabire Umuhoza. The party also wants to garantee both continuity, clarity and discipline. This is part of a wider reorganization process that will end with the adoption of a new constitution and code of conduct followed by elections of leaders at all levels of the movement.” Tugenekereje mu kinyarwanda yavuze ko FDU-Inkingi yashyizeho umuyobozi wayo w’agateganyo.Eugène Ndahayo azayobora ishyaka kugeza igihe hazatangazwa ikindi cyemezo. Ngo iki cyemezo cyafashwe kugira ngo hazibwe icyuho cyatewe no gufungwa k’umuyobozi w’ishyaka Madame Victoire Ingabire. Na none kandi ngo ishyaka rirashaka gukomeza gukorera mu mucyo na discipline. Ibi bikaba ngo biri muri gahunda yo kuvugurura ishyaka izarangizwa no gutora amategeko mashya ndetse amabwiriza agenga imyitwarire y’abarwanashyaka, ibi byose bikazasozwa n’amatora y’abayobozi mu nzego zose z’ishyaka.
Umwe mu banyarubuga yabajije Bwana Mberabahizi ni ba gukura Madame Ingabire ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka bitaba ari ikosa rikomeye kandi Madame Ingabire ari mu buroko kubera kwitangira abanyarwanda bose, ngo mu guhangana na Paul Kagame ntabwo yabikoze ku giti cye yabikoze nk’umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi. Ngo kumukura ku mwanya we byaba bigaragaza inyota y’ubutegetsi no gupfobya ibyo Madame Ingabire yemeye gutangira ubuzima bwe. Ngo iki cyaba ari igikorwa kibi ku muntu uwo ariwe wese uri mu buyobozi bwa FDU- Inkingi washaka guhirika Madame Ingabire. Uwo munyarubuga arangiza avuga ati ibi bihaye agaciro uruhande rwa Bwana Nkiko Nsengimana, ngo abona ari rwo rufite abayoboke benshi, kuko rukomeza kwemera Madame Ingabire nk’umuyobozi warwo utagira ubwoba kandi abazajya bakora ibikorwa by’ishyaka bazajya babikora bafata Madame Ingabire nk’umuyobozi wabo.
Mu kumusubiza Bwana Mberabahizi yagize ati: ”Byumvikane neza ko umuyobozi w’ishyaka atari agishoboye kuyobora ishyaka kuva yatabwa muri yombi mu Ukwakira 2010. Abantu badafite discipline, bafite amacakubiri ba rusahurira mu nduru bitwaje icyo cyuho babangamira ibyo twagezeho kuva muri 2011. Ntabwo twabareka ngo bakomeze kwangiza ibyo twagezeho ngo banabyigarurire. Twashinze ishyaka mu 2006, dufite icyerekezo n’uburyo bwo gukora. Tugomba gukomeza akazi kacu, nta hirikwa ry’ubutegetsi ryabayeho, Camarade Eugène Ndahayo n’umuyobozi w’agateganyo.”
Ntabwo Bwana Mberabahizi yahagarariye aho ahubwo yanatanagaje ko Bwana Nkiko Nsengimana atakiri umwe mu bayobozi bwa FDU-Inkingi ngo yahagaritswe muri Gashyanyare 2011 asimburwa na Bwana Benoît Ndagijimana.
Ku kibazo cy’uko hari FDU-Inkingi ebyiri, Bwana Mberabahizi yari ataragira icyo abivugaho igihe nateguraga iyi nyandiko.
Ariko ibi Bwana Mberabahizi avuga siko Bwana Boniface Twagirimana, Visi Perezida w’agateganyo wa FDU-Inkingi uri i Kigali abibona. Kuri we ngo habayeho ihirikwa ry’ubutegetsi (Coup d’Etat), mu nyandiko yanditse ku rubuga rwa facebook aragira ati:” Nkunda kuzenguruka ahantu hose hanyura amakuru kuri internet,hari aho nsanze intore ziyobowe n’iyitwa Ndahayo Eugène ariko wari warakunze kujijisha ngo abone uko arangiza ikiraka yari yarahawe n’abasanzwe babitanga ababirangije bagataha muri « come and see » bakagororerwa. Uyu munsi noneho mu gusoza icyo kiraka agishoje atangaza ko akoreye coup d’Etat Ubuyobozi wa FDU -Inkingi akaba avanyeho Ingabire Victoire kandi akaba anahise amusimbura! Ubwo ngo arashaka ko abamuhaye ikiraka bamubwira bati noneho ngwino twandike ikitwa ishyaka(agakingirizo) maze udukize induru z’abavuga ko twabujije FDU n’andi mashyaka gukora!”
Mu itangazo ryasohowe na Bwana Nkiko Nsengimana naryo rikomeje kwemeza ko Madame Ingabire ari we muyobozi wa FDU-Inkingi, aho rigira riti:« …Hagati aho turamenyesha abarwanashyaka ko ibyemezo n’amatangazo Ndahayo na bagenzi be basohora bibareba ku giti cyabo bwite, ko ntaho bihuriye n’ishyaka mwemera kandi mushyigikiye. Tukaba dutegura ibiganiro mbwirwaruhame hirya no hino, kugirango tubahumurize kandi tubagezeho ingamba zihamye zo kurangiza iki kibazo, kuko tutahama muri iki gihirahiro. Muri iyo mibonano, abashaka bose kumenya ukuri bazerekwa inyandiko zerekana ko abo bavandimwe bafitira, ko nta burenganzira na buke bafite mu ibyo bakora. Guhera ubu amatangazo yose yerekeye ishyaka mugomba guha agaciro ni azaba ashyizweho umukono na Komite Nyobozi y’Agateganyo (Comité exécutif provisoire), ivugirwa na Bwana Twagilimana Boniface, umuyobozi wungirije wa FDU-Inkingi, mu gihe umukuru wayo Mme Victoire Ingabire Umuhoza agifunze, cyangwa Komite Mpuzabikorwa (Comité de Coordination) iyobowe na Bwana Nsengimana Nkiko, ku birebana n’abarwanashyaka baba hanze y’igihugu….. »
Nyuma y’itangazwa ry’inyandiko ivuga ko Bwana Eugène Ndahayo yagizwe umuyobozi w’agateganyo wa FDU-Inkingi, abantu benshi babifashe nk’ihirikwa ry’ubutegetsi (Coup d’Etat) kuko n’ubwo Madame Ingabire afunze ariko ntabwo arakatirwa, ku buryo abenshi bemeza ko hagombaga gutegerezwa ko imyanzuro y’urubanza rwe itangazwa. Bamwe ntibatinya no kuvuga ko ari ukwirengagiza ubwitange bwa Madame Ingabire.
Ikindi cyavuzwe cyane n’uko ngo ibi byatangajwe n’uruhande rwa Ndahayo Eugène bitazagira ingaruka nini ku mikorere ya FDU-Inkingi kuko abayoboke benshi ba FDU-Inkingi baracyafata Madame Ingabire nk’umuyobozi wabo. Cyane cyane abari ku ruhande rukunze kwitwa urwa Nkiko Nsengimana.
Iki kibazo cyo muri FDU-Inkingi kije gikurikira umwuka mubi n’amacakubiri amaze iminsi muri opposition nyarwanda aho hagaragaye ihangana rikomeye bamwe bashinja abandi gukorera Leta ya Kagame no gushaka gusenya opposition.
Tubibutse ko Ishyaka FDU-Inkingi ari ryo shyaka twavuga ko rifite abayoboke benshi mu mashyaka arwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame, rikaba rikorera mu Rwanda n’ubwo ritaremerwa n’amategeko ndetse no mu mahanga.
Uko bigaragarira benshi n’uko opposition igeze mu bihe bikomeye aho abanyarwanda bose bakunda u Rwanda bumva ko bifuza ko ibintu bihinduka mu Rwanda bakwishyira hamwe bagashyira hasi ibibatandukanya bagaharanira amahinduka ntibatererane abanyarwanda bari mu kaga.
Turakomeza kubakurikiranira iki kibazo nitubona amakuru arambuye turayabagezaho
Marc Matabaro
Rwiza News