“Nta expropriation izabaho kuko kubimura ntibireba inyungu rusange, ahubwo ni inyungu z’umuntu ku giti cye, ugomba guhunga urupfu”: Fidèle Ndayisaba
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko abatuye ku misozi ihanamye (ku manga) hamwe n’abatuye mu bishanga bagomba kuhimuka mu buryo bwihuse badategereje ingurane, kuko aho batuye nta bikorwa bigamije inyungu rusange umujyi wahateganyirije.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba tariki 29/05/2012, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yavuze ko atewe impungenge n’amazu ashaje cyangwa ari ahameze nabi, ku buryo abayatuyemo bagombye kuba barahavuye.
Fidele Ndayisaba waganiraga n’abanyamakuru ari kumwe n’abayobozi bakuru muri Ministeri y’Umutungokamere (MINIRENA) ndetse n’iy’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), yagize ati “Nta expropriation izabaho kuko kubimura ntibireba inyungu rusange, ahubwo ni inyungu z’umuntu ku giti cye, ugomba guhunga urupfu”.
Benshi mu bagomba kwimuka bo ku misozi ihanamye ya Gatsata na Kimisagara ndetse n’abatuye ku nkengero z’igishanga cya Nyabugogo baganiriye na Kigalitoday mu cyumweru gishize, bavuga ko nta nama bakoreshejwe n’ubuyobozi yo kubamenyesha ko bagomba kuva aho batuye byihuse.
Abafite amazu yasenyutse bitewe n’imvura imaze igihe yarabaye nyinshi basabwe kuva aho batuye byihuse, ariko bakavuga ko nta handi bajya batabanje guteguzwa no guhabwa ingurane ku mitungo yabo.
Nyamara umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye, nawe yemeza ko abo baturage bose basabwe kuva aho batuye kera. Ati “Ahubwo twe twari tuzi ko bahavuye, ubwo nibiba ngombwa ubuyobozi buzakoresha imbaraga, aho kugirango bicwe n’ibiza”.
Abaturage basabwe kwimuka ari abatuye ku misozi ihanamye yo mu Gatsata, kuri Mont Kigali, kuri Mont Jali, ku Gisozi no mu gishanga cya Nyabugogo.
Simon Kamuzinzi
Source: Kigali today
haaaaa ubu se inyaka bahamaze nibwo bibaye leta ngo harya ikorera abaturage haaaaaaa ibisambo mwe ndayisaba na willy murarye muri menge murabeshya ibyanyi bizasubirwamo kokofpr ntizategeka akaramata
hehe, Bahunge urupfu cg ubuyobizi bukoreshe ingufu aho kugirango bicwe nibiza! Bishatse kuvuga iki ubwo?
Mu mateka y’u Rwanda nibwo bwa mbere abaturage bimurwa muri iriya système. Harya Ndayisaba ngo abo baturage bagomba guhunga urupfu?
Ndayisaba we umenya azaruhungira n’aho rudahungirwa.