Nyuma y’urupfu rw’umusore Mutabazi Sadiki inkeragugutabara zikomeje kuyogoza abanyarwanda

Nkuko tubikesha urubuga rwa interineti umuryango.com, inkeragutabara zikomeje guhungabanya abanyarwanda dore ko n’umusore Mutabazi Sadiki yitwitse nyuma yaho inkeragutabara zo mu mujyi wa Gisenyi zari zimaze kumwambura ibyo yacuruzaga ndetse n’amafaranga. Soma inkuru ikurikira y’urubuga umuryango.com.

Hirya no hino mu Rwanda, hadutse urwego rushya rwo gucunga umutekano mu baturage henshi na henshi babita (Inkeragutabara).

Nyuma y'urupfu rw'umusore Mutabazi Sadiki inkeragugutabara zikomeje kuyogoza abanyarwanda inkeragutabara

Inkeragutabara zikurubana zinakandagira umusore i Nyamirambo

Mu bice bitandukanye by’igihugu, abaturage bamaze iminsi bavuga ko izo Nkeragutabara zibabangamira ndetse ari nazo ziteza akavuyo.

Mu nkuru umunyamakuru wa City Radio yatangaje ku wa mbere w’icyi cyumweru yumvikanishaga amajwi y’abaturage babangamiwe n’izo nkera gutabara (mu karere ka Nyamagabe)

Abaturage batuye mu mujyi wa Kigali, cyane cyane abacuruza mu mihanda (ku dutaro) nabo bavuga ko babangamiwe n’ibikorwa by’inkeragutabara.

Abo bo bavuga ko usibye kubaka za ruswa, babakubita bakanabambura ibicuruzwa byabo.

Nyamara ariko yaba inkeragutabara cyangwa abayobozi b’inzego z’ibanze ntibajya bemera uruhare rwabo mu kubangamira abaturage.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabili i Nyamirambo mu masaha ya saa tatu z’ijoro, inkeragutabara zigeze kuri 6 zari ziri gukubita, zikururana umuhungu w’umusore.

Ubwo twahageraga twabajije icyo uwo musore yaba azira, maze inkeragutaba zitubwira ko polisi yazisabye gufata abana bose b’inzererezi bakabajyana kuri station ya polisi.

Abaturage bari bahuruye ari benshi nabo bumiwe bavuga ko bitumvukana ukuntu abantu bakuru bafata umuntu ngo ni inzererezi.

“Gufata umuntu nta kosa yakoze bakamukurubana gutya, bakubita kugeza aho bamuvushize amarasaro ?”

“Ahubwo se ibi byaje ryari ? Ngo ni abayobozi …….. aka ni akarengane rwose”

inkeragutabara1

Twabajije uwari ukuriye icyo gikorwa, yadusabye kudatangaza amazina ye n’ishusho ariko adutangariza ko gufata abo bana b’inzerezi ari ugucunga umutekano ngo kuko ari bo bangiza umutekeno cyane.

“Aba bana ni ba mayibobo, bariba bakambura abantu……..niyo mpamvu bose tugomba kubafata tukabajyana kubafunga”

Usibye uyu musore bari bari gukubita banamukururana hasi, bashaka kumutwara ku ngufu, nasanze hari uwo bari bamaze kuzamukana kuri polisi ya Nyarugenge.

Source: Richard Dan IRAGUHA, Umuryango.com

 


4 commentaires

  1. Rukataza dit :

    Patric, muracyarangazwa se ahubwo ko mwirangaje.

    None se hari opposition yabategetse gufata uriya mutegerugori bene kariya kageni? Ibiri amambu ni cya kinyamakuru cyanyu IGIHE.COM cyanditse iriya nkuru bwa mbere, ba shobuja babonye ko ibinyoma birirwa babeshya amahanga byagaragaye bahita bategeka ingirwa banyamakuru ba IGIHE.COM guhita basiba iriya nkuru.
    Nyamara bibagiwe ko iterambere mu itumanaho ryateye imbere nyine.

    Dore rero niba wibaza icyo tuvuga ku byakorewe uriya mubyeyi nyuma y’aho dutangarije kariya karengane mukomeje gukorera abanyarwanda:

    - Tuzakomeza gukurikirana imibereho y’uriya mubyeyi mpaka, ikibi cyose muzamukorera tugitangaze kuko tutabashira amakenga.

    - Dufite ingufu zitangaje kubona tukimara gutangaza biriya bintu mwe mugahita mufata biriya byemezo kuri uriya mubyeyi mutari mwarafashe mbere hose.

    Inama rero muvandimwe Patric, icyo wita byacitse, nicyo twe twita ubuswa mu miyoborere mwe mwita myiza. Ahubwo uzabwire ba shobuja ko ibyo mwita byacitse aribyo bigiye kubakoraho.

    Abwirwa bene yo.

  2. Zu dit :

    Ariko iyi NTORE yiyise PATRIC iba ijya he!
    Please jya guhamiriza kwa Shobuja, aha nta mwanya wawe uhari!

    Gira amahoro

  3. patric dit :

    none se ko mutatubwiye ya makuru ya wa mubyeyi watangaga umwana aho bigeze?ariko mana mukunda byacitse gusa, ngo harya murashaka kutwangisha ubutegetsi murishuka , kuko ubu aho tugeze ntabwo turangazwa ni cyaricyo cyose muriho kuruhira ubusa, ukuntu mwihutiye kwandika iriya nkuru yuriya mu byeyi ni mbabazi nyinshi ko se mutagaragaje ibyishimo ngo mwandike ko mwishimiye ko bagiye ku mwubakira mushime kugikorwaciza leta ikoreye uyo mu byeyi kuko isaanzwe yubakira na bandi erega leta ntabwo itoranya

  4. Di Bernaldo dit :

    Ese nta buryo bundi buhari bwo gufata umuntu atagombye guteshwa agaciro no kugaragurwa hasi!!! Polisi ntago yakagombye kohereza abanadi bantubadafite formation n’imyenda y’akazi ngo bage kuyikorera akazi cyangwa imbanzirizamushinga!!! Urugendo ruracyari rurerure!!

    Di Bernaldo
    Cyangugu

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste