Dr Théogène RUDASINGWA yakuwe mubarezwe guhanura indege ya Perezida Habyalimana muri Iowa

Dr Théogène RUDASINGWA yakuwe mubarezwe guhanura indege ya Perezida Habyalimana muri Iowa 577429_336076749786567_100001527334406_847265_527293998_n-150x150

Dr Rudasingwa

Igihe Perezida Kagame yari mu ruzinduko muri Amerika aho yari yagiye kuvuga ijambo mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ndetse no guhabwa impamyabumenyi (the Honorary Doctorate degree of Humane Letters) na Kaminuza ya William Penn y’ahitwa Oskaloosa muri Iowa, hatanzwe ikirego mu rukiko rwo muri Leta ya Iowa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ku itariki ya 11 Gicurasi 2012, ku bijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana.

Mu barezwe barimo Perezida Paul Kagame, Pierre Richard Prosper wabaye ambassadeur w’Amerika ku bijyanye n’ibyaha by’intambara, Ann Fields umuyobozi wa Kaminuza ya William Penn na Dr Théogène Rudasingwa umuhuzabikorwa wa RNC ari mubarezwe ubufatanyacyaha!

Amakuru atangazwa na Dr Rudasingwa ubwe ku rubuga rwa Facebook aravuga ko yakuwe mu bantu barezwe muri icyo kirego. Agakomeza avuga ko Perezida Kagame we agikomeje kuba mu baregwa.

Mu nyandiko iri mu rurimi rw’icyongereza aragira ati: ” Just to let you know my friends that I have been taken off the list of the accused in the Iowa case against Kagame regarding the shooting down of the Habyarimana plane. Thank you all for your support and prayers. Kagame remains the accused, as he should be.”

Marc Matabaro
Rwiza News

 


11 commentaires

  1. HABIMANA dit :

    ARIKO UBUNDI Dr RUDASINGWA AJYA AMANYA IGINFARANSA?UBIZI ANSUBIZE

  2. Luciana dit :

    SIRABO wa muvandimwe we, urakabaho kandi uragahora uvugisha ukuli.

    Aliko niba ibyo uvuga koko ali impamo, komeza utere intambwe uko kuli kwawe ntiguhere hao, ndakwinginze wa mfura we! Hali Abanyarwanda benshi bakeneye kumenya ukuli, kugirango abanyacyaha bahanwe,abandi twese dukomeze kubana neza aho kujya tugira inzangano zitagira n’aho zishingiye. Iyo information ufite irakomeye cyane, yigeze ku bayishinzwe ive kuli Internet igezwe mu butabera. Icyo twese twali tumaze kumenya ni uko Habyalimana yishwe na bene wabo, ko atali FPR yamwishe. Ntabwo rero bishoboka ko yaba ali Président Kagame cyangwa undi wese. Immana iguhe umugisha.

  3. N.n dit :

    If God yes who can say no!? Time will be over Kag….e and Rudasingwa ntawaruzi ko bakwangana!?

  4. Rukataza dit :

    Ariko hari undi muperezida kuri iyi si y’abazima mwari mwumva aregwa nk’ibyo Kagame aregwa cyangwa aregwa mu buryo Kagame aregwamo?

    Burya rero, amaherezo y’inzira ni mu nzu. Kagame atandukanye n’abandi baperezida bakurikiranwa n’inkiko zo hanze. Abandi usanga inkiko zibakurikirana zishakisha ibimenyetso akenshi bigorana no kubibona. Kagame we ibyinshi yarabyitangiye, ibindi abari kumwe na we barabitangaza. None se muragira ngo inkiko zizamubwire n’akari i murore (umunsi n’uburyo azafatwa)?
    Biramutse bibaye gutyo, mwese muzi neza ibyo yakora.

    Igihe kizagera bamutungure kuko atarusha ubuhangange abandi bose bakurikiranwe kandi bagafatwa. Mutegereze rero, naho abacyibeshya ngo ntabwo azafatwa bari mu za sabwe. Ahubwo nafatwa azakatirwa vuba. Ikizababaza abanyarwanda ni uko benewabo bazamwica atararyozwa amabi yakoze.

  5. giggy dit :

    Epimaki we , ntuzi se ko perezida agira ubudahangarwa igihe cyose agikora ako kazi? Niyo mpamvu atabuzwa kujyayo. Cyakora nka ICC itanze warrant ntiyazongera kwwambuka akanyaru

  6. Ruterana Epimaque dit :

    Yavanwemo nande ? Abatanze ikirego ?? Of course ! Abatanze ikirego ni Peter Erlinder na Agathe Habyarimana. Niba Rudasingwa yavanweho ni uko nyine abareze bamuvanyeho. Kandi ntabwo bitangaje kuko Peter Erlinder ni abo muri RNC ari byinshi bari gukorana ubu bitaza tinda kumenyekana !! Mbona iyi nkuru nta kintu gishya kirimo. Ese kuki batatubwira ko icyo kirego cyatanzwe cyera kitabujije Perezida Kagame gusura Amerika ??

  7. kagabo dit :

    Sirabo ntukabeshye, nta Capiataine wa Ex-FAR utazi kwandika ikinyarwanda! Kandi abenshi bari abafrancophone wowe birumvikana ko uri anglophone rero ntukajye ubeshya!

  8. SIRABO dit :

    Hey muribesya Ari rudasingwa Ari peresida ntanumwe wahanuye iriya ndege…iriya ndege yahanuwe na Lt Muvunyi wari mubasirikare babagosora bashaka imbarutso yogutsemba abatutsi .muzanshake mumbaze ndi captain karibwami nabaga ikanombe ikyo gihe..ngye sinkunda abantu bashinja ibinyoma…kandi rudasingwa ntugahubuke niba wants peresida kagame gya ubivuga neza ariko ureke kuvuga ibyo utazi utanahagararaho namaguru yawe abiri…nimushaka ukuri muzambsze nanga ibinyoma..nibyo byatumye tuva murwanda..mukomere kyane.

  9. eko dit :

    Uwitek’Ashimwe!

  10. Abona dit :

    Ukuri kuzatsinda igihe cyose

  11. hope dit :

    IMANA ISHIMWE kandi ikomeze ikurinde.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste