Padiri Nahimana arajijisha cyangwa arimo kudandabirana?

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2012, Padiri Thomas Nahimana yanditse inyandiko ku rubuga le Prophète yise:” Marc Matabaro : Kuki uyu musore yigeretseho umusaraba wo kuba UMUMOTSI w’Inzira Isesa amaraso y’Abanyarwanda ?”.

Uyu mutwe w’iyi nyandiko ubwawo wuzuyemo agasuzuguro ndetse n’ubwishongozi burenze igipimo, sinzi niba yatangiye kwigana imico ya Kagame kuko muri iyi minsi Padiri niwe yagize icyitegererezo. Niba abona abanyarwanda bose batanze ibitekerezo byabo haba hari uwabibategetse cyangwa uwababwiye ngo babitange ni ugusuzugura abanyarwanda.

Gusubiza iyi nyandiko ya Padiri Nahimana ni ibintu bitoroshye kuko igitekerezo kirimo gishingiye ku kumvirana, reka mbyite kwijijisha no kuntiza amagambo ntavuze. Abazi gusesengura iyo barebye inyandiko yanjye nta hantu na hamwe havuga ngo abantu bagomba gukoresha intambara nk’inzira yo gukemura ibibazo.

Wenda agasuzuguro Padiri afitiye abasirikare kamwumvisha ko ikintu cyose kirimo abasirikare kiba kigamije kumena amaraso n’intambara. Rero njye nk’umuntu wabaye mu buzima bwa gisirikare hafi imyaka irenga 15 ntabwo nakwihanganira ako gasuzuguro. Igisirikare gisobanura discipline, Gushyira mu gaciro, kumenya uwo urwana nawe n’ingufu afite, kugaragaza ingufu zishobora gutuma uwo muhanganye adafata icyemezo cyo kurwana (dissuasion) n’ibindi…

Numvise ngo Padiri Nahimana yabaye umurezi, ubanza yari nka ba barimu twitaga ba rendez-moi mes notes, bifuzaga ko abanyeshuri babasubiza ibyo babahaye cyangwa ibyo bashaka kumva bataretse abanyeshuri ngo nabo bakoreshe ubwenge bwabo bashake ibisubizo bakoresheje izindi nzira, rero Padiri Nahimana arashaka kubyinisha abanyarwanda muzunga akabajyana mu mihuzagurikire ye cyangwa kujijisha.

Padiri Nahimana yagombye kumesa kamwe akemera kuba umunyapolitiki w’umubeshyi afite gahunda yo guheza abanyarwanda mu gihirahiro, akabatesha igihe ngo bibagirwe urugamba bariho rwo kwibohoza ubutegetsi bw’igitugu, gushaka demokarasi n’umuti urambye w’ibibazo by’u Rwanda uturutse mu banyarwanda bose ntawe uvuyemo. Cyangwa abe uwihayeminana nk’uko yabisezeranye yirinde kwica amategeko y’Imana nkana abizi kandi abishaka, aharanire ahubwo kunga abanyarwanda abigishe urukundo nk’uko byigishwa na Kiliziya ko Imana ari urukundo.

Imikorere ya Padiri Nahimana ngo yo guheza abantu abita abicanyi ijya kumera nk’iya Kagame na FPR ikoresha iheza abantu yitwaje Genocide, cyangwa Ingengabitekerezo ya Genocide.

Ntabwo ndibutukane cyangwa ngo ninyuraguremo nivuguruza nk’uyu munyamategeko witije Imana kuko iyo aza kuba yarayihaye ntabwo yaba yita ibiremwa Imana yaremye mw’ishusho ryayo Sekibi. Ahubwo ndamusubiza nkoresheje inyandiko nanditse mbere kuko ikubiyemo ibisubizo byose.

Inyandiko nise:” Aho tuzi uwo turwana nawe cyangwa icyo turwanira?” Padiri Nahimana yarayifashe arayigoreka ndetse mu kuyishyira ku rubuga rwe ashyiraho abantu bitwaje intwaro ngo akunde yumvikanije ko nshyigikiye inzira y’intambara.

Yazamukiye ku magambo navuze ngo ”Kagame si uwo kubwiza umunwa gusa” cyangwa ”ngo abakoresha za Théories gusa ntawe uzi gukoresha itopito.” Nabisobanuye kenshi n’uko Padiri Nahimana atumva, cyangwa adashaka kubyumva.

Nemera ko Revolusiyo mu Rwanda ari ngombwa kandi kugira ngo izashoboke abanyarwanda bose bagomba kuyigiramo uruhare. Ariko navuze ko revolusiyo y’ubwoko bumwe idashatse kwegera no kwisunga igisirikare ngo kizarengere abaturage mu gihe Kagame yashaka kugirira nabi abaturage, yarangirira mu mivu y’amaraso kuko igisirikare cyo mu Rwanda cy’ubwoko bumwe bw’abatutsi, guhangana n’abaturage b’ubwoko bumwe bw’abahutu nta kabuza byarangira nabi (dore ko Padiri Nahimana ashaka guhindira abatutsi bose muri FPR).

Hari ikintu Padiri Nahimana akunze kwiyibagiza abizi kandi abishaka. Revolisiyo zo muri Tuniziya na Misiri zakozwe n’abaturage bashyigikiwe n’abasirikare bamwe banze kuba ibikoresho by’abanyagitugu.

Niba ntanze igitekerezo nkavuga ko opposition yakwisunga ababaye muri FPR no mu gisirikare ngo babashe kumvisha bagenzi babo, babanye, bakuranye, bakoranye ko bagomba guharanira amahinduka, demokarasi n’amahoro arambye mu Rwanda, icyo gisirikare kikanga gukurikiza amategeko agirira nabi abaturage, ntabwo Padiri Nahimana yagombye kubyuririraho ngo n’inzira y’intambara.

Kutabwiza Kagame umunwa gusa ntibivuze intambara gusa, hari force de dissuasion yaterwa n’abaturage n’abasirikare bashyize hamwe batamushyigikiye kuko Kagame nta na rimwe ashobora kwemera gushyikirana adasumbirijwe.

Naho Padiri Nahimana niba avuga ko hazaba revolusiyo mu Rwanda nta sasu rivuze aribeshya, rishobora kutaraswa n’abashaka amahinduka rikaraswa n’abashyigikiye Kagame na FPR kuko ntabwo barebera gusa.

Ngarutse ku nyandiko yanjye mvuga ko irimo ibisubizo byose kuri Padiri Nahimana. Natangiye ngira nti:”Opposition nyarwanda igeze mu mayira abiri. Aho abayobozi b’amashyaka bagomba gufata gahunda yo kwiyunga cyangwa buri ruhande rugakora ku giti cyarwo no guhangana rugeretse.”

Icyo bishatse kuvuga n’uko muri opposition harimo ibice bibiri:

-Hari igice cy’abantu bari réalistes bareba uko ibintu bimeze bifuza ko ibibazo turimo bigomba kurangira twese dufatanije kuko ubumwe bw’abanyarwanda nibwo buzatsinda Kagame, kandi ubwo bumwe ntawe bugomba guheza hitwaje impamvu runaka kuko ubunyarwanda nicyo cy’ingenzi. Uko guheza kwatuma ikibazo kitarangira kuko hari abanyarwanda bazaba batishimiye uko guhezwa kandi umuti waboneka ntabwo wavugwaho rumwe kuko utaba uvuye mu banyarwanda bose.

- Ikindi gice kirimo abantu bari mu nzozi cyangwa bashaka kujijisha ko bari mu nzozi ariko wareba ibyo bavuga ukabona bivanzemo guhuzagurika no gusahurira mu nduru (opportunisme politique), aha niho nashyira Padiri Nahimana. Abo ariko nabo ntibagomba gusigara inyuma ahubwo bagomba kwerekwa ko bibeshya bakareka gutobera abaharanira ko ibibazo by’u Rwanda byabona umuti urambye. Nasobanura impamvu: Musome mu nyandiko ya Padiri Nahimana murasanga mu nzozi ze cyangwa mu kujijisha kwe asuzugura abanyapolitiki bose ba Opposition harimo na Twagiramungu asamwe ubundi arengera. Ibyo abivuga aho agira ati: ” Ndahamya ko Kagame aramutse agize amahirwe yo kubona abantu bafite gahunda nzima yo kubaka igihugu, bakamwizeza gutanga umuganda wabo mu gufasha Abanyarwanda gukemura ibibazo by’ubukene, umwiryane n’ akarengane; bakagaragaza ko bashobora gufasha mu kubonera umuti ikibazo cy’ubutabera mpuzamahanga gihangayikishije Abanyarwanda batari bake (na Kagame ubwe arimo)….. yabuzwa n’iki kuganira nabo ? Ariko se abo banyapolitiki bazima kandi b’intwari bari he ? Kagame ni we uzafata iya mbere ajye kubahiga iyo bihishe mu myobo?”

Mwiyumvire namwe!

Ese Padi.. Ingabire, Mushayidi, Ntaganda n’abandi ni abaki? Si abanyapolitiki? Bari hehe se? None se Rukokoma nawe wamwihakanye wasanze noneho atari umunyapolitiki muzima kandi w’intwali? Ese abo banyapolitiki bihishe mu myobo kuri wowe bihishe iki? Ese abavuga Dialogue inter-Rwandais baba bashaka kuvuga iki? Hari umuntu wari wumva udasaba ibiganiro Leta ya Kagame? Kugeza no kuri FDLR nayo isaba ibiganiro. Rero sinumva icyo cyizere aho Padiri Nahimana agikura cy’uko ngo Kagame azemera gushyikirana nawe. Ese Padiri Nahimana azakoresha iyihe formule magique ngo Kagame ahinduke yemere ibiganiro?

Ntarava ku rukundo Padiri asigaye akunda Kagame wagira ngo yamurwariye indege. Bishobora kuba ari syndrome de Stockholm, kwibonekeza ngo arebe ko bamuha umwanya we na bagenzi be nk’uko Rwigema amaze iminsi awuhawe, Chantage (burya FPR igira dosiye kuri buri muntu cyangwa ishobora guhimbira dosiye buri muntu). Kuko muri iyi minsi ingero za Padiri ziba zishingiye ku nkiko za Gacaca, asigaye yemera inkiko z’u Rwanda (urugero:igihe yemezaga ko Lt Gen Kayumba atakiri Lt Gen) none ngo abicanyi ntibagomba gukora politiki uretse Kagame (ni bya bindi naditse mu nyandiko yanjye ko hari gahunda isa nko kweza Kagame ngo ibyaha bye barebe ko babisiga abari muri RNC).

Ese Mushayidi atangaho urugero mu batutsi ngo badafite amaraso mu ntoki, kuva yafungwa, acibwa urubanza, akatirwa burundu, wanyereka byibura inyandiko imwe Padiri Nahimana yanditse ku karengane ka Mushayidi? Yiteranyiriza iki? (uretse ko ari uburenganzira bwa Padiri Nahimana bwo kwandika ibyo ashaka).

Ubundi Padiri Nahimana mu nyandiko ze akunze kugaragaza ivangura cyane rishingiye ku bwoko. Natanga wenda ingero 2:

-Kuri Radio Ijwi rya Rubanda yarivugiye ati: ”…abandi nta kibazo bakunze gutera uretse bariya batutsi bane bo muri RNC….” ibyo yabivuze mu gihe abantu bamusabaga kugira imvugo idasenya opposition.

-Abenshi mwisomeye ijambo ryakoreshejwe ku rubuga le prophète inshuro zirenze imwe ahavugwaga ngo:”..twikize agatsiko k’abasajya…”

Ese mama Padiri Nahimana yaba yarabonye ”abasajya” bo muri RNC aribo bamuri hafi agashaka kubikiza mbere yo gukomereza ku b’i Kigali?

Ese ko nanditse ngo:”Mwaba muzi umubare w’abatutsi bumvaga bashaka kujya muri opposition mumaze gusubiza mu maboko ya Kagame uko bangana kubera amagambo yanyu yuzuyemo ivangura?” Padiri akabigaya. We yambwira umubare w’abatutsi bamaze kuza muri opposition kubera amagambo ye y’ivangura?

Padiri Nahimana ati ndashaka kuvugira abatutsi b’abicanyi na FDLR icyarimwe, none se Padi.. abanyarwanda baziyunga ni bande ni wowe na bagenzi bawe ba ”ABERE” cyangwa ni abanyarwanda bose muri rusange?

Ngo naba mfite ibisigisigi by’ubuhake! Ese guhakwa n’ukwifuza ko abanyarwanda bajya hamwe nta rwitwazo na rumwe rukoreshejwe ngo habeho ivangura? Ese iyo umututsi agize aho ahurira n’umuhutu mu bitekerezo bivuze ko umuhutu aba arimo guhakwa?

Padiri Nahimana ati:”Nk’uko ntawashobora kuba injangwe n’imbeba icyarimwe, ntushobora kubaka amahoro wica rubanda.” yarangiza ati: ”Wahera he wemeza ko Paul Kagame wo mu 2012 ATIFUZA amahoro mu gihugu ayoboye imyaka irenga 18? Yenda uburyo bwo kugera kuri ayo mahoro Abanyarwanda bose basonzeye nibwo bukwiye kuganirwaho.” Ukwivuguruza kurenze uku ni ukuhe?

Mu kudandabirana kwe cyangwa mu kwisitaza arongera ati:” Na none ariko byumvikane neza: Paul Kagame aramutse yanze burundu inzira y’IBIGANIRO, ubwo byamusaba gufata intwaro akarwanya abo banyarwanda bifuza amahoro, ariko icyo gihe intambara yaba ari iye, ntiyaba ari iya Opozisiyo!”. Ubu se ko namwe muzi gusoma mwansobanurira gute ko Kagame yakwanga ibiganiro agahita afata n’intwaro akarwanya abanyarwanda bashaka amahoro. Ubundi se igihe ibiganiro batabisabye ni ryari? Igihe se Kagame atakoresheje intwaro ni ryari? Mbese Kagame ntabwo yigeze yanga ibiganiro arindiriye Padiri Nahimana!!

Padiri Nahimana mu nzozi ze arakomeza agira ati: ”wabwira umuntu w’umugabo ufite Ubutegetsi n’Ingabo, uti ndaje nkunige maze nkwambure ubutegetsi, ugatekereza ko azakureka ukamuniga asinziriye? Kuki we atagutanga ngo akwivune! Ushaka kumva uko Uruzurungutane rw’umwiryane (la spirale de violence), ruhabwa intebe mu gihugu, abantu bagahora bapfa umusubizo, yahera n’aho!” Ibi kuri njye nabifata nk’aho ibikorwa bibi bikorerwa abatavuga rumwe na Leta, birimo n’ubwicanyi kuri Padiri Nahimana biba biri justifiées? Mbese Kagame afite uburenganzira bwo kwica, gufunga n’ibindi kubera ko afite ubutegetsi n’ingabo adashaka ko bamwambura ubutegetsi agomba gutanga abamurwanya bose akabivuna?

Noneho Padiri Nahimana aratubeshya yiyemeje kuyoboka kuko abona ibyo Kagame akora bifite ishingiro? Kuko agaragaza icyizere afitiye Kagame muri aya magambo: ” Sinzi niba Matabaro yarigeze kuganira na Perezida Kagame ku buryo yaba yarakuyeyo amaso burundu.” Tuvuge ko aho abandi bananiwe Padiri Nahimana azahashobora? Wenda ubwo turi mu bihe bya Pentekosti wabona Roho Mutagatifu imumanukiye mu mutima akabishobora!

Ngo Padiri Nahimana nimuhe Bilan ya FDLR. Uretse ko namusaba kuzabaza Laforge Fils Baziyi, umuvugizi wa FDLR akamuha iyo bilan, ariko nanjye nagira icyo mbivugaho.  None se Padi… Rwarakabije na Ngendahimana ntubazi? Bageze hariya bate? (n’ubwo bariho batariho)Wibwira ko iyo bataha muri 1997 nk’izindi mpunzi baba bakiriho? Uzabaze imiryango ya ba Lt Col CGSC Stanislas Hakizimana, Lt Col BEM Antoine Sebahire, Lt Col BEMS Innocent Nzabanita n’abandi… abo bose batashye mu mahoro baricwa! Ubu warahira mu izina ry’Imana ko abanyarwanda b’impunzi bakiri muri Congo, baba bakiriho iyo FDLR itabaho? Ubu se ko ba Rwigema n’abandi bataha, bishatse kuvuga ko abatavuga rumwe na Leta bose ntacyo bakora? Uravuga ngo abo muri FDLR bataha bagiye gushinja inzirakarengane. None se muri za nkiko gacaca numvise ushimagiza wowe na Mukantaganzwa abantu ntibashinja abana babo cyangwa abo bava inda imwe babitegetswe?

Padiri arangiza agira ati:” N’ubwo Matabaro yiha kunenga cyane ngo abo biyita abanyabwenge kandi “batazi no kurashisha itopito” simpamya ko Matabaro ubwe yaba yaramennye amaraso y’umunyarwanda. Aramutse yarabikoze, ibanga ryaba rihishuwe: ibisa birasabirana. Aramutse atarishe, ibyo avuga yaba abiterwa n’ubwira bwa gisore gusa, burya ngo “ubuto buryana nk’indwara”! Ese Padiri Nahimana asigaye atekereza nk’intore? Aho yemeza ko uwo batavuga rumwe wese ari uko ashobora kuba yaramennye amaraso? Ko atongeyeho ko ngomba no gusaba imbabazi Kagame se?

Mu gusoza nakwisabira Padiri Nahimana kumesa kamwe agakorera opposition, agafasha abanyarwanda kwibohoza, kubona demokarasi, kubaha uburenganzira bwa buri munyarwanda, guharanira amahoro arambye n’ubwiyunge mu banyarwanda. Cyangwa agahitamo guhora muri iyi mikino ye umuntu atabona neza icyo igamije kugeraho uretse wenda gusenya opposition, guteranya abanyarwanda kurushaho, no gutiza umurindi ubutegetsi bugiye kumarira abanyarwanda kw’icumu.

Mugire amahoro

Marc Matabaro
Rwiza News

 


16 commentaires

  1. Mayira dit :

    Mukomere banyarubuga,

    Ibitekerezo bya padiri watangiranye na le propfète ntibisa n’ iby’ uyu mupadiri uri kwandika muri iki gihe. Niba ariwe kandi hari icyabimuteye kitazwi kugeza ubu ariko wenda kizageraho kimenyekane usibye za spéculations nyinshi ziri hanze aha.

    Nakwisabira Matabaro kutongera guta igihe cye asubiza inyandiko zuriya mugabo nakwita « Rutwitsi », ahubwo agakomeza gutanga ibitekerezo bye byubaka.Komeza inzira wiyemejo nkeka ko ariyo abanyarwanda benshi kandi bashyira mu gaciro bari inyuma.

    Mugire amahoro.

  2. Rukataza dit :

    Reka nongere ntange indi commentaire kuko maze gusoma izo bagenzi banjye batanze nkasanga ari ngombwa gutanga n’iyi ikurikira:

    Padiri NAHIMANA ibyo atangaza ku rubuga rwe rwa « le prophète » (uretse ko njye ndusomera kuri mobile gusa nkaba ntashobora gutanga commentaire hano mu Rwanda, uwabishobora yazamfasha uko narubona kuri computer) ni uburenganzira bwe rwose. Icya ngombwa ni uko yumva ibitekerezo by’abandi bose bandika kuri uru rubuga kandi akabifata nk’ibyabo ku giti cyabo.
    Nawe rero ibitekerezo bye tubifata nk’ibye ku giti cye gusa, agize amahirwe yabona abandi bamuri inyuma maze intego ze zikazagerwaho.
    Ibitekerezo atanga kuri urwo rubuga iyo biza kuba ari ibyemezo bifite ingufu, ubu Twagiramungu Faustin yakagombye kuba ari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nahimana akaba Umuyobozi ukomeye muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda (kuko burya Leta z’ibihugu ngo hari ukuntu zikorana na Leta ya Vatikani kugira ngo ubuyobozi bukunde busagambe hano kuri iyi si ya Rurema), hanyuma n’abandi yita ko batijanditse mu bwicanyi bakaba bafite indi myanya ikomeye muri iki gihugu.

    Ariko noneho niba atariko bimeze, reka nisabire Padiri ibi bikurikira:

    Kugaruka muri liturijiya agaha penetensiya bariya bantu bose yita ko bishe:
    - Habyarimana azayihabwa nk’uwapfuye (à titre postume)
    - Kagame we aracyariho azahabwa abusolosiyo ku byaha
    byo kudasenga Imana imwe gusa, kudatunganya umunsi
    w’Imana, kutubaha ababyeyi, kwica, gusambana, kwiba,
    kubeshya no kubesyera abandi, kwifuza umugore wa
    mugenzi we, kwifuza kwiba no kwangiriza iby’abandi.
    - Kayibanda we umenya ngo yarayihawe.
    - Twagiramungu Faustin azirege ibyaha byo kubeshya
    no kugambana ubundi nawe ahabwe abusolosiyo.
    - Kayumba na bagenzi be bazirege ubwicanyi
    n’ubugambanyi maze nabo bahabwe absolisiyo.

    Abo bose nibamara kugirirwa imbabazi no guhanagurwaho ibyaha, Padiri azarebe uko igihugu cy’u Rwanda kizaba intangarugero muri demokarasi.

    Ibindi waba urimo Padiri rero, byaba binyuranije n’intego za Kiriziya imwe Gatulika ikomoka ku Ntumwa.

  3. ami dit :

    ndagira ngo nkubwire ko niba ubona ko iyi ari analyse nziza burya imyaka yose ishize n’ibyatubayeho byose ntacyo byatwigishije! Naho Matabaro we amaze kuduhishurira ko ari umusilikali natekereje ko bishoboka ko yaba yari umwe mu bo Kayumba yari ayoboye akaba aribyo bimutera kuvuga gutya kubera conscience ibabaza ibyo bakoze! Kuvuga ko Kayumba yishe abantu ntabwo ari ukuvangura, nkuko Matabaro abivuga, kereka niba mufata Kayumba nka prototype y’abatutsi! niba kandi aribyo ndumva urwishe ya nka rukiyirimo n’abamurokotse turabe twitegura! Niba kandi hari abatutsi basubiye kwa Kagame kubera ko ubwicanyi bwa kayumba bwavuzwe, ubwo nuko bakoze ibihwanye nibye,ubwo rero bon vent.
    Kuyoborwa n’abantu batwiciye ababyeyi, abavandimwe n’inshuti ntabwo bizongeera kubaho mu Rda rwa nyuma ya Kagame!

  4. claudia dit :

    Njye narengejeho utwatsi ku byo uyu mupadri yandika! Wagirango ni gatumwa.
    Hagati aho reka nshimire Matabaro ubushishozi bwe. Hakenewe abantu nka Marc.

  5. Politologue dit :

    Padiri si umunyapolitiki. Ni umunyabwenge uvuga kuri politiki. Nta butegetsi agamije gufata. Abanyarwanda bamenyereye ko umuntu wize uvuze ibya politiki aba afite gahunga yo kuyobora. Kuko aribyo babamenyereje. Ngo kwiga ni uguteka!
    Padiri Nahimana atangije amateka mashya mu banyarwanda bize yo kubereka ko kuvuga kuri politiki bidahariwe abashaka ubutegetsi. Ahubwo ni uburenganzira bw’abanyabwenge bwo kujora no kwerekana ibyiza byagenderwaho muri politiki.

    Ngicyo icyo mushimira kandi benshi bazumva bitinze. Kwiga ntibivuga gushaka ubutegetsi. Kandi kwita kuri politiki ntibyahariwe abayobozi gusa. Abanyabwenge b’abanyarwanda bakwiye guhagurukira iki kibazo. Bakavuga ku buzima bw’ibitekerezo n’imigirire y’abayobora n’ababyifuza. Ibi bakabikora mu byisanzure busesuye buzira gutukana no gusebanya.

  6. Ndatashye dit :

    Atashye se ikibazo kiri he? Kuba Padiri yataha ni ibisanzwe kuko ntawe bafatira ngo bamubuze kujya iwabo!

  7. Gacurabwenge dit :

    Mbanje kubasuhuza ba nyarubuga. Umunyarwanda yaravuze ati « Uwapfuye yarihuse » ndi umwe mu basomyi ba rwiza ndagirango mbagezeho ibi bikurikira ku kibazo Matabaro V Nahimana nanze kongeraho title ya padiri kubera ko uyu si Padiri ameze nk’umuntu kera watwikiye abantu mu rusengero i Bugande witwaga « Kibwetere ».

    1. Nashimye inkuru za Matabaro agaragara nk’umuntu ufite ibitekerezo bishya kandi azi U Rwanda neza nkaba namusaba kuvuga kuri jenoside y’abatutsi uko iri kuko mbona yitsinda cyane ntiyature. Iyi niyo nenge ngufiteho gusa.
    2. Matabaro ntuzongere guterana amagambo na « Kibwitere » baravuga ngo on répond les imbéciles par le silence » ibyo mukora babyita « kwaya ». Kibwetere ntabwo yaguzwe he is absent minded! he has no clue about politics. Hari abantu bita « ibihwamwoyo » mu Kinyarwanda mbese ni ibigabo by’ibigoryi by’ibicucu. Nakurikiye commentaire za musenyeri wa cyangugu avuga ko Nahimana ntaho bamuzi n ugute waba uri Padiri ugatanga umusanzu wo gusenya? Niyo mpamvu uwo namwise « kibwetere ». ibi muvuga nta nyungu dufitemo. Niba akorera kagame yamaze natwe twaramukoreye! yeteta ahunga i am sure yari azi ibyo arimo. Twe rero bagacurabwenge tuzi ibisahiranda uyu mugabo ari gushaka amayira kuko ntaho ahagaze nuwongera uzamubwire uti uri igihwamwoyo. Kagame nta pardon agira ameze nk’iki modoka gishaje ucyijyamo kikagusha utajyamo kikagugonga! muravuga Rwigema rwa mudeli kiriya gishwi aruta Fred Rwigema se ubu ari he? Uwakubaza urupfu rwe warusobanura? iyo satani akurembuje ukagenda nyine ubwo uba ugiye. ikindi ntibitangaje kubona umuhutu ashyira inda imbere n’iyo mateka yabaranze ariko sibose nta nubwo ndi extremist.
    3. Matabaro nagusabaga kunga abanyarwanda mu nyadiko zawe kandi uragerageza abahutu n’abatutsi turangana kandi dufite ibyo dupfa bifatika cyane buriya bwicanyi bwakorewe abatutsi ndetse n’ubwakorewe abahutu ibyo ukagerekaho ingoma y’igitugu irenze ya Habyara ubu iri mu rwanda. Nkwibutse gato aya mahano yose hari abayakoze barahari. urabona ko abanyarwanda dufite akazi kenshi karenze guterana amagambo cg gukerensa iby’abandi.
    4. Hari benshi bavuga ko Matabaro afana « Kayumba » yamaze kuberako abanyapolitiki nabo barareshya da! hari igihe ubona « afittinga’ muri mind yawe na njye Kayumba nabonaga ntaho atandukaniye na Kagame nabonaga bose bafite mentality za giswa z’abasajya ubuhubutsi ndetse nibyo Kagame byinshi yakoze Kayumba yari umuhereza we ariko nemera ko Kayumba ari more intelligent kurenza kagame hari nka « erreur » Kagame yakoze yo kwica Habyara am sure kayumba ntiyayikora wenda yari abizi aramushyigikira ntiwamenya ibyo niwe ubizi cg ntacyo yari kubikoraho. Ibi mvuga ndabizi n’aba bantu bombi ndabaziho nubwo atari cyane. Ku giti cyanjye muri 2012 kayumba afittinga muri mind ariko mbere ya 2008 ntiyari arimo. That’s is it! tujye tworoherana kandi twibuke ko dutekereza ku buryo butandukanye, dukunda uburyo butandukanye tworoherane please aho niho narangiriza.

    Imana ibahe imigisha imyinsi kandi ni ugukora cyane tutazaba nka za nkoko ngo ibitwenge bishirire mu kwayura we need a democratic Rwanda.
    Gacurabwenge.

  8. Mbisa dit :

    Ibya Nahimana byabanje kuba urusobe none birasa nibitangiye kujya ahagaragara. Hari umugani mushya wadutse mu banyarwanda ngo: »Kuraho urwango nk’urwo umupadri » Umupadir ni nde? Nahimana. Byagaragaye kenshi urwango agirira abatutsi ndetse abenshi bibaza uruhare rwe mwiyicwa ry’abatutsi muri 94.

    Munyandikoze ntiyahirahira nk’umuntu wiyemeje gukora itangazamakuru ngo yandike ku byago umututsi yaba yahoye nabyo muriyi nzira revolution turimo. Ingero: Charles Ingabire amaze kwicwa, le prophete ye ntacyo yanditse, Mushayidi kuva yafungwa wapi, Iyamburwa passports ku banyarwanda bamwe, iraswa rya Gen. Kayumba, etc. Nahimana, ufite urwango-saba Imana imbabazi mbereyo kuzisaba abanyarwanda.

  9. rwanda dit :

    Bwana Matabaro uko nukuri ubwiye padiri niyongera kubwejura ntuzabure kongera kumwereka kokubwejura bihagarika gahunda yabiyemeje guhangana nakagame.
    Matabaro courage turagushyigicyiye FDU+RNC,nabandi babishaka tubarinyuma mpaka kuntinzi.

  10. Rukundo dit :

    Nanjye ntangiye kwibaza koko niba Padiri adasigaye avugira Kagame!Mwibuke ko aherutse gutangaza kurubuga rwe ko yiteguye gutaha!Ntibizabatangaze rero nimwumva Padiri yatashye ashobora kuba yarariye kumakotanyi!

  11. Nsanzumuhire dit :

    Iyi nyandiko nayishimye cyane.Excellente analyse.

  12. Rukataza dit :

    Abakomeye ku mugambi wo guhirika Kagame vuba na bwangu, mu nzira iyo ariyo yose, muze twikomereze urugendo mureke abafite ibyo bapfa babipfe. Icyo nzi cyo ni uko bari gupfa icyo batarageraho cyangwa badateze no kugeraho.

    Kagame azakurwaho n’isasu rimwe gusa kandi rirahari, igisigaye ni ugushaka igihe n’uburyo rizarekurwa.

    Aba bose mubona bari gupfa ibyo batarageraho bazatuyoboka kandi twubake igihugu mu mudendezo.

  13. Abona dit :

    @mande, niba koko uri intellectuel, nibaza k’utajy’inyuma ya Padiri Nahimana nibitekerezo bye bipfuye hanyu ng’uvuge ng’urigushakira abanyarwanda umuti wibibazo bafite? Umva nkubwire nariciwe naramugajwe najyenze amezi 6 ijoro n’amanywa mumashyamba ya Congo mpunga abashakaga kungirira nabi, ubu ndi mubuhungiro, so niba abanyirukankagaho ubu bashobora kuza ahondi bakansaba imbabazi bakambwira ko ibyobankoreye byose buri babitegetswe n’uwo bariguhunga nabo kuko yashakaga kubagirira nabi, ahubwo bakanyereka ukuntu nshobora gutsinda wawundi wabatumaga kungirira nabi kuko bo bamuzi neza kuko bakoranye, niki cyambuza kubagirir’imbabazi ndetse tukanafatanya kwiganzura uwo wabatumaga kungirira nabi none nabo akaba arikubagira nkuko yanjyenje? Umva niba ushyigikiye padiri cga se uri we, ndagirango mbabwire ko ibigambo bipfuye byuzuye ivangura bigamije guhea abanyarwanda mu mashyamba no mubuhungiro kubera ibida binini byanyu mwashyiz’imbere, nimutisubiraho bizabakoraho

  14. PAS OP ! dit :

    Wowe wiyita Mande ahubwo ni wowe ufite niveau intellectuel yo hasi cyane. Ubwo se ukoze analyses zibyo Padili yandika n, ibyo Marc avuga ubona ibizima ali ibihe? Marc aravuga ibintu bifite gahunda igaragara naho Padili arajijinganya. Kandi burya niyo wakwiga amashuli angana ate iyo ufuga ibintu ubeshya ugeraho ukivuguruza. None se Padili arwanya ubutegetsi bwa Kagame koko? Cyangwa ni ukubeshya??? Ahubwo twibaze tuti Padili yize iki? Ko ubanza no gusobanura ivanjili abeshya. Padili reka gutera abantu igihe. wowe urakina sha. Ubwo uzi imyaka tumaze mu buhungiro wa muntu we utali impunzi. Have a nice zondag!

  15. Abona dit :

    Padiri Nahimana, nakugir’inama kowareka guter’iseseme abanyarwanda. Twarababaye bihagije, twakiniweho kenshi na bantu nka we bibigambo gusa byuzuye ubugambanyi warangiza ng’uri gushakira umuti abanyarwanda! Jyenda ujye kwa kagame mufatanye dore ko nubundi umaze kubigaragaza kw’ariwe wagutumye kuza kudutobera. Kandi nukomeza guhuragura ibigambo bitagira epfo na ruguru byo gucamo ibice abantu biyemeje guhangana n’ubutegetsi bw’igitugu, uzahura nuruva gusenya mbaye nkuburiye.

  16. Mande dit :

    Cher Matabaro, tu as un problème de niveau intellectuel. Tu es victime de la pensée critique que tu ne mérites pas dans tes écrits. De la Kalachnikov à la plume! wabibonye he? Ese komenya nawe wamennye uturaso maze ukaba urengera abicanyi nkawe…. Jusque là tu n’es pas clair et convaincant dans tes articles. Il te faut encore quelques années au banc de l’école pour apprendre un peu de Logique matérielle et formelle.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste