Me Innocent Twagiramungu yahagaritse Ndagijimana na Ngarambe ku rubuga DHR mu gihe cy’amezi 3.

Me Innocent Twagiramungu yahagaritse Ndagijimana na Ngarambe ku rubuga DHR mu gihe cy’amezi 3. 25703_100905396613278_100000814552101_24028_2386274_n-150x150

Me Innocent Twagiramungu

Nyuma y’aho haragariye inyandiko zicyocyorana hagati ya Ambassadeur Jean Marie Vianney Ndagijimana, umuyobozi wa COVIGLA/FEIDAR na Joseph Ngarambe, umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Nyarwanda RNC,  iryo hangana mu nyandiko rikaba ryaraberaga ku rubuga DHR (Democracy and human rights), Maître Innocent Twagiramungu nyiri uwo rubuga akaba ari nawe warushinze, yafashe icyemezo cyo guhagarika Ndagijimana na Ngarambe mu gihe cy’amezi 3.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko yanditswe na Me Innocent Twagiramungu  mu rurimi rw’igifaransa, ugenekereje aragira ati:” DHR ifite intego yo kuba urubuga rwo guhanahana ibitekerezo n’amakuru. Ariko mu minsi mike ishize, bamwe mu bahurira kuri urwo rubuga rwacu aribo Bwana Ambassadeur JMV Ndagijimana na Joseph Ngarambe, bakomeje kuzuza ku rubuga inyandiko z’ihangana hagati yabo bwite. Ibyo bikaba byarangaza abanyarubuga bifuza kungurana ibitekerezo ku bibazo bikomeye mu rwego rwo

Ndagijimana_JMV-150x150

JMV Ndagijimana

arton220-4b6da-150x150

Joseph Ngarambe

guteza imbere imitekerereze muri politiki. Iryo hangana rihumanya urubuga rimaze kurenza urugero. Guhagarikwa by’agateganyo igihe kingana n’igihembwe byaba byumvikana. Igaruka ry’inyandiko zabo, niba babishaka, rigomba kubanzirizwa n’ugusaba ushinzwe urubuga, iryo saba rikaba ryakwakirwa gusa kuva tariki ya 1 Nzeli 2012. Muri icyo gihe bazagumana uburenganzira bwo kugera ku rubuga kandi bazakomeza kubona ubutumwa buvuye ku rubuga. Icyo batemerewe n’ugushyira ubutumwa ku rubuga gusa. Iki cyemezo ntabwo kijuririrwa.”

Iki cyemezo kikaba kigaragaza ko Maître Innocent Twagiramungu yageragije guca urubanza rw’abo bavandimwe araramye.

Marc Matabaro
Rwiza News

 


Un commentaire

  1. gatwa Pontien dit :

    Me Innocent Twagiramungu,mukomere cyane.Ndi i RUSIZI(cYANGUGU).Nsomye icyemezo mwafatiye aba bagabo bombi nsanze mureba kure cyane.By’ukuri jye ubwanjye nari natangiye kubyimba umutima nibaza uko ibitekerezo kuri opposition bishanyaguwe n’abantu bakagombye kubyubaka bakanabibungabunga.Ntugarukire aho ariko,buriya hari ikintu gikomeye kiri hagati ya appartenance za ba bagabo.Mubashyire hamwe baganire kuko iyo nsomye ibyo Joseph Ngarambe arega Hon JMV byo kumena ibanga ryerekeye la date de commemoration du genocide nsanga nta bugambo bibirimo.Byarabaye.Mwongere mubasubize hamwe,ndetse RNC na RDI (lEADERS)batumirwe.Kuko byari bibabaje.
    Hanyuma nkwibarize:Ko hari ikirego nari nashyikirije Hon JMV muri covigla buriya ntabwo kiburijwemo?

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste