IBIHUHA BYARANZE IKI CYUMWERU GISHIZE
-Hari abamaneko babanza gusoma ibyo imbuga zikorera mu Rwanda zigomba gutangaza mbere yo kubireka ngo bitambuke. Ariko ibyo ntabwo bibabuza gucikwa n’inkuru zimwe na zimwe bakazikura ku mbuga abantu barangije kuzisoma no gukora kopi. Urugero: inkuru ya Sadiki Mutabazi, Inkuru ya Chantal Mukarukundo.
-Mu minsi ishize Bwana Simeon Musengimana wo kuri Radio Ijwi rya Rubanda yahamagaye kuri telefone Clotilde Mukaneza (niba ari umudamu cyangwa umudamazera simbizi ariko nkeka ko atari umubyeyi kuko yarabigaragaje) amubaza uko ikibazo cy’umubyeyi witwa Chantal Mukarukundo kimeze, Mukaneza yabwiye Simeon ko agomba kumusanga ku Karere akaba ariho bavuganira. Abazi gushishoza babonye ko uwo mu visimeya ushinzwe imibereho mibi y’abaturage yari afite gahunda yo kwambika amapingu Simeon nawe akamuzengurutsa Ngororero yose.
-Bamwe mu bagendera mu kigare batazi ikipe ikina n’iyindi cyangwa igihugu kirwana n’ikindi, ibyishimo byari byatangiye kubasya ngo Madame Ingabire bamukuye ku buyobozi bwa FDU-Inkingi ariko nyuma y’aho bamenyeye ko byari ukwikirigita bagaseka kw’abavandimwe bamwe bashakaga kwisekereza abantu babaye nk’abagiye mu kiriyo.
-Nyuma y’aho abantu benshi bakorera Leta ya Kigali bambuwe ibyangombwa by’ubuhunzi mu bihugu by’i Burayi ndetse no muri Suwede hagafungirwa umwe, Kagame yatanze itegeko ko hagomba gushakwa uburyo bwo kwihorera. Ni muri urwo rwego Colonel Kalibata, umuyobozi w’ibiro by’abinjira n’abasohoka mu gihugu (wari umaze iminsi mu Bubiligi aho umugore we yari amaze kwibaruka) yibagiwe ko nawe yabaye umubyeyi akirara mu nzandiko z’inzira z’abana b’abanzi ba shebuja agashishimura. Ariko ngo umugore wa Kalibata ngo yaba yaramwihanagirije akamubwira ko yabaye umupapa atagomba kwitwara nk’utarabyaye n’ubwo kubyara byabanje kuruhanya.
-Nyuma yo gukiruka inkoni n’irindi yicwa rubozo yakorewe Lt Gen Fred Ibingira yagiye mu gikorwa cyo kwiyerekana ko yorohewe izo nkoni aho yatahaga inkuta z’amabuye zitangira amazi ava mu birunga. Mu ijambo yavuze yatangaje ko yatojwe umuco wo kugaba ibitero kuva yamenya ubwenge nta kindi azi!
Marc Matabaro
Rwiza News
Hari ikindi gihuha mwibagiwe:
Fora Jenerari Ntaganda ari he?
Fora Jenerari Mutebutsi ari he?
Fora Jenerari Nkunda ari he?
Fora abo bajenerari bose bapfana iki?
Fora M23 yashinzwe na nde? Yari agamije iki?
Fora intambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo iri hagati ya nde na nde? Igeze he? Kagame, Kabila, Kaguta (abo twita triple K) bayifitemo ruhare ki? Karegeya na Kayumba (abo twita double K) bo bayifitemo ruhare ki?
Fora izarangira ite?
Umuntu ushobora gusubiza ibi bibazo byose araba aturangirije ibihuha byaranze iyi minsi.
Gusa ibyanyu ni ugusenya.Ese mwatashye mukareka ibigambo byanyu,mugafatanya
n’abandi banyarwanda kubaka igihugu cyanyu.Wa mugani wa Patrick ibyanyu
ni ugusenya.Mu minsi ishize mwacaga abanyarwanda umugongo
muvuga ngo Gen Ibingira yahunze igihugu,none murivugira ko ari mu Rwanda’
Abanyarwanda twese tuzi ko ibyanyu aho muri hose mubihugu bitandukanye
Politique yanyu ugusenya,ariko abanyarwanda ntabwo tuzabyera.Twebwe abanyarwanda
twese mu gihugu cyacu, turangajwe imbere na President wacu icyo dushaka n’ukubaka
iterambere rirambye
NI yo mpanvu bavuga ngo abahutu nta bwenge mugira mwivugurura mu magambo ,ubu mwariyandikiye nta wubashizeho igitugu ngo Ingabire bamusimbuje undi mwarangiza ngo mwarikinira, murashuka nde ibyo bya bayeho ahubwo iyo uvuga ko bisubiyeho bakabona ko bakoze amakosa mugasaba imbabazi warangiza ngo bikinira ur muswa gusa niyo utabivuga gutryo mugahita mwivugisha ngo ni bi huha twarabamenye erega ibyo byose ntabwo ari gahunda yanyu ni yi mana iza komeza ibatamaze tuzaba tureba na fdlr yanyu mwishimira ya naniwe iriho irataha ,rero namwe muve mu bigambo mutahe