Amnistie Internationale irarega iperereza rya gisirikare mu Rwanda (DMI) iyica rubozo.

Amnistie Internationale irarega iperereza rya gisirikare mu Rwanda (DMI) iyica rubozo. Amnistie-Internationale-300x109Amakuru dukesha BBC Gahuza-Miryango aratumenyesha ko umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Amnistie Internationale uherutse gusohora icyegeranyo ku bikorwa by’iyica rubozo bikorwa n’inzego z’iperereza rya gisirikare mu Rwanda (DMI).

Nk’uko BBC ikomeza ibivuga ngo abantu barimo n’abasiviri bafungirwa mu buroko bwa gisirikare bagakorerwa ibikorwa by’iyicwa rubozo kugira ngo babakuremo amakuru.

BBC yavuganye n’umwe mu bashinzwe Afrika muri Amnistie Internationale Bwana Erwin van der Borght, nk’uko abisobanura ngo hisunzwe icyegeranyo cy’umuryango witwa UN Committee Against Torture. Uyu muryango ukaba ugizwe n’abahanga bakurikiranira hafi ibikorwa by’iyicarubozo kw’isi. U Rwanda rero rukaba rwarizweho mu nama yaberaga i Genève mu Busuwisi aho uwo muryango usanzwe ukorera.

Mu iperereza ryakozwe na Amnistie Internationale mu myaka 2 ishize, ngo abantu bagera kuri 18 bafungiwe mu buroko bwa gisirikare aho bakorewe iyicwarubozo. Abenshi babaga ari abasivire bakekwaho gukorana na FDLR, bafungirwaga ahantu hatandukanye harimo ibigo bya gisirikare bya Kami na Mukamira.

Abo bari bafunzwe barakubitwaga kenshi, bagafatishwa amashanyarazi, bakambikwa amasashe mu mutwe atuma badahumeka, bakamara igihe kinini baboshywe ku murongo amaguru n’amaboko kandi nta bantu bashobora kubasura baba imiryango yabo, abaganga cyangwa ababuranira abandi.

Uretse abo hari n’abandi 45 bakozweho amaperereza na Amnistie Internationale, ngo bafunzwe igihe kirekire batarashyikirizwa ubutabera, abo bantu babaga bafungiwe mu buroko busanzwe cyangwa bwa gisirikare.

Amnistie Internationale yavuganye na bamwe muri bo babaga bafunguwe, imiryango y’abafunzwe, abari bafungwanywe n’abo bantu, ndetse n’ababunganiraga mu manza. Ngo Amnistie Internationale yabonye aya makuru iyakuye mu bantu benshi batandukanye.

Ngo hari ibikorwa byinshi Amnistie Internationale yumvise ariko ntabwo yashoboye kubibonaho amakuru ahagije, ibyo bikaba bishatse kuvuga ko ibyo bikorwa byari byinshi hakaba haramenyekanye bimwe muri byo.

Abo bantu benshi ngo bakorewe ibyo bikorwa mu mwaka wa 2010 aho benshi muri abo bantu baregwaga gutera ibisasu bya grenades bakorerwaga iyicwa rubozo ngo babakuremo amakuru,  ndetse n’amatora yo mu 2010 yatumye imitwe ishyuha.

Mushobora gusoma icyo cyegeranyo hano: http://www.unhcr.org/refworld/type,COUNTRYREP,,,4fa3aba72,0.html

Marc Matabaro

Rwiza News

 

 


Un commentaire

  1. Rukataza dit :

    Abobose biha kwica rubozo ikiremwa muntu bazabona ishyano kuko nabo amaherezo yabo ari uko bazicwa urubozo nyine.
    Bazabaze abababanjirije kwica urubozo urwo nabo bapfuye.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste