Leta y’u Rwanda ikabije kuniga itangazamakuru
Muri iyi minsi dusoma amakuru ku mbuga zitanga amakuru zo mu Rwanda, ku munsi ukurikiyeho ya makuru twajya kuyareba tukayabura. Bisobanuye ko hari amategeko aba yatanzwe ngo izo nkuru zikurwe ku mbuga.
Igiteye inkeke n’uko ari inkuru ziba zijyanye n’ubuzima busanzwe bw’abanyarwanda babamo, Leta iba igamije guhisha kugira ngo ikomeze ibeshye ko ibintu byose ari byiza.
Igishekeje n’uko abatanga amategeko yo kunyonga ayo makuru baruhira ubusa kuko amakuru aba yamenyekanye ahubwo gushaka kunyonga ayo makuru ni nko kwikoza isoni ku bayobozi ku buryo bitera abaturage kwibaza byinshi.
Iyo umuntu ahereye kuri ibi ashobora kwibaza niba ibyo abayobozi batangaza byaba ku bimaze kugerwaho mu mibare n’ibindi byiza byinshi baturatira ko bagezeho biba bitarimo ibikabyo n’ibinyoma. Mu gihe amakosa yose bayatwikira ngo ntagaragare uretse ko akenshi baruhira ubusa biba nko gutwika inzu ugahisha umwotsi biranga bikagaragara.
Natanga ingero 2 z’inkuru zamenyekanye cyane:
-Umusore witwa Sadiki Mutabazi wo muri Rubavu yaritwitse nyuma aza no kwitaba Imana ariko igitangaje n’uko inkuru y’ukwitwika kwe yabanje kugaragara ku rubuga Kigali today, mu gihe gito iyo nkuru yahise ikurwa kuri urwo rubuga ndetse icyo kibazo cya Sadiki Mutabazi ntabwo bongeye kugira icyo bongera kukivugaho. Byumvikane ko bahawe amategeko yo kubikora gutyo. N’ibindi bitangazamakuru byagize ubwoba bwo kuvuga kuri iyi nkuru kereka bimwe nka igitondo.com na impinduka.com byayitangaje nyuma y’uko iyo nkuru itangajwe na BBC Gahuza-Miryango.
-Umunyarwandakazi witwa Chantal Mukarukundo, yahaye umwana we umugiraneza ngo amumurerere kuko we atari abishoboye kubera ubukene ndetse bigaragara ko uyu mubyeyi akiri muto cyane. Icyakurikiyeho n’uko polisi y’igihugu yabyivanzemo itamuriyombi uwo wari watanze umwana ndetse acishwa mu gasantere ka Ngororero nk’igisambo cyangwa umwicanyi akubitwa atukwa n’andi mabi ntarondoye. Urubuga Igihe.com rwataye amakuru kuri icyo kibazo ndetse hafatwa n’amafoto, ariko igitangaje n’uko bitateye kabiri ya nkuru iranyongwa. Ubu ntabwo iyo nkuru ikigaragara kuri urwo rubuga ndetse n’amafoto.
Tubibutse ko itangazamakuru ndetse n’itorero ry’igihugu byose bimaze gushyirwa muri Ministère y’Ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage. Amakuru aturuka ahantu hatandukanye yemeza ko uyoboye iyo Ministère Bwana James Musoni ari umwe mu batoni ntanyeganyezwa b’ingoma ya Paul Kagame.
Gukomeza kumuha inshingano nyinshi se n’ukugira ngo inzego zishobore kuyoborwa neza cyangwa n’ukongerera ububasha uwo mugabo ukomeye mu gatsiko kagiye koreka u Rwanda?
Marc Matabaro
Rwiza News
Njyewe uyu munsi nabyiboneye ku gihe.com hari inkuru yari yagezeho bavuga ku rugendo Kagame ateganya kugira niba ari mukihe gihugu? Bahise bayiheha sinzi aho bayijugunye! None se ingendo za Paul nazo ni ikibazo? Ko nabonye nta amagambo mabi yari arimo cyangwa mwayikuriyeho ko abantu bari batangiye gutanga ibitekerezo byibaza impamvu Kagame atakiva mu kirere asigaye yarabaye nka Sakabaka? Ahubwo yabaye igicu nduzi ko cyo gihora kibunga hirya no hino! Muzamuta ku gasozi ajye amenya icyo habyarimana yazize, indege ntabwo ari mushiki we
Nikose veritas we nkubaze harya ngo kuvuga ukuri bihindura umuntu interahamwe ese wowe uriki?kowasanga waranishe benshi kuzirusha.nonese yamaradio murata ngo yariyongereye niyihe yabitangaje kandi nuwakubise undi urushyi ko zimuvuga nkanswe umuntu gushya agashira azira imikorere mibi yanyu,harya ngo ntawuri mu rwanda wabivuga?ubuse ndihe?icyo tutazise niki cyangwa ugirango umunsi tuzakuraho urwo rushyi mwadushyize kumunwa ntibizabashobera?ahubwo murarye muri menge.
Rukataza we se iyo minsi mike ni ingahe la!!! Ubu rero niba uri interahamwe urizera ko ugiye kuvanaho Kagame ugataha kongera kudutobera igihugu. Yewe itere ijeke wenda byaguha agahenge, tuzi ko ubuhunzi buryana. U Rwanda rudadiye, kurutoba nk’ubushize ntibyakoroha. Iyo kandi ni langage yavuzwe mukiri Tingitingi, muragaruka, ikoreshwa na FDLR, none nayo irataha buri munsi. Nta mwana w’u Rwanda muzongera kugira interahamwe. Kagame yabatsinze afite akabunda kamwe mushyikiwe na MITTERAND, MOBUTU, Interahamwe……….Ubu se koko uvugishije ukuri ushingiye kuki uvuga ko ashigaje iminsi mike. Ikindi ubwo ni RUDASINGWA urimo kubarya amafaranga ababeshya ngo agiye kuvanaho KAGAME. Uretse bwengebuke, umuntu uri mu Rwanda ntiyavuga ibyo bigambo. Se yakoze iki, ibyo bintu bitagaragarira umuzungu, usigaye ukoreshereza inama zose mu rwa Gasabo. Erega umuzungu azi kureba, si nkawe. Iyaba nari nkuzi, hari igihe mutavuze ngo ashigaje iminsi ibiri!!!!!!!!!!!!Nimutavaneho amateshwa rero.S’uwo mushaka kwimika yazana iki KAGAME atakoze.Ubwo ni ivanguramoko mwifuza yabahaga indonke no kwica abantu. Icyo mwazana Kagame atakoze se n’iki!!!!!!!!!!!!!!!!
Ako niko gaciro Bwoba Kagame aba ashaka kuvuga ngo abanyarwanda bagomba kwihesha da. Icyakora azakiheshe wenyine naho abanyarwanda bo abaveho kuko mu minsi mike bamwereka aho babera akaga.
Yarangiza ngo « mpagaze bwuma » kandi ubwoba bwaramurenze.
Agaciro akomeje kwihesha koko niwe gakwiriye nta wundi.