Leta y’u Rwanda yagize impfabusa passports zabo

Leta y'u Rwanda yagize impfabusa passports zabo gone

Abanyarwanda batandukanye bagera kuri 25 bari bafite passports z’u Rwanda, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuzihindura impfabusa.

Iyo usomye amazina y’abo bantu bambuwe za passports zabo usanga harimo bamwe mu batavuga rumwe na leta y’u Rwanda ndetse n’imiryango ya bamwe mu bantu bazwi bahunze igihugu batavuga rumwe na Leta iyobowe na Perezida Kagame.

Ikibabaje kandi gitangaje n’ukuntu umunyarwanda yamburwa uburenganzira bwo kugira urupapuro rw’inzira rw’igihugu cye. Ahubwo n’ubwenegihugu wasanga babubambuye.

Uko bizwi mu mategeko n’iyo haba hari abakoze ibyaha cyangwa bafite ibyo bapfa na Leta y’u Rwanda, icyaha ni gatozi. Ntibyumvikana ukuntu umuntu yamburwa passport ye kubera ko avukana na, ari umwana wa, yashakanye na, ari inshuti ya, ari muramu wa..  ufitanye ikibazo na Leta y’u Rwanda.

Ibi biratwereka ko abafite imiryango mu Rwanda bakaba bari muri opposition ari nk’aho iyo miryango ifashweho ingwate ishobora kugirirwa nabi igihe icyo aricyo cyose.

Iyi ishobora kuba ari ya serivisi nziza twumvise basigaye batanga!

Marc Matabaro

Rwiza News

 


12 commentaires

  1. Anonyme dit :

    Yes nibyo ntabwo waha impapuro cg impamba umuntu ugenda ugusebya. Ariko wa munyarwanda we wabonye he igihugu kiyoborwa nk’urugo rw’umuntu? Igihugu kigira amategeko kiba cyaritoreye maze akakiyobora…burya si president cg prime minister uyobora hayobora amategeko…Aha ikibazo ni ukubahiriza ayo mategeko. Ko numva ushyigikiye kiriya gikorwa cyo kwaka abantu za passports (kuzitesha agaciro)nk’uwaka umwana we cg umuboyi we igitabo yamuguriye!!!Wongere ubaze neza cg wumve abanyamategeko babihugukiwe bagusobanurire…n’ubwo ntari impuguke mu mategeko nemeza ko kiriya cyemezo gica mu rukiko rubifitiye ububasha kandi urebwa n’icyo cyemezo agasobanurirwa byimazeyo impamvu y’icyo cyemezo. Harya ngo ni ugukumira ubugizi bwa nabi no kurinda ubusugire bw’igihugu?! None se ko ubanza n’abakiri bato bataragira 18 ans bo bazize iki??? Kereka niba nibeshya mukankosora…Otherwise Leta nitubwire icyo ibyo bibondo by’u Rwanda byazize. Nyamara uwiyise Ukuri yarihanukiriye mu minsi ashize ngo nta gitugu kiba mu Rwanda!!!ni akumiro…ntabwo igitugu ari ugukubita umuntu urushyi cg kumufunga byonyine…n’icyemezo nka kiriya ni igitugu kuko umuntu atarezwe ngo aburane atsindwe maze urukiko rufate umwanzuro…niba ariko byagenze mwazatubwira. Otherwise nta mategeko twaba dukurikiza. Ese P.Kagame uyobora ukanashyira mu bikorwa amategeko y’u Rwanda ibi n’ibiki? narakubwiye ngo Niba uri umubyeyi uye umenya ko n’abandi ari ababyeyi. Bariya bana watse uburenganzira bwabo barabyawe nka Cyomoro na barumuna be. Nizere ko igihe uzaba ugiye kuvamo umwuka abawe uzabasigira passports na visas byo mu ijuri cg indi si itari iyi turiho kandi n’izo ndege zawe zizabe zishobora kubageza aho mu ijuru cg iyo si y’indi. Gira amahoro,

  2. hahaha dit :

    abasa ngiye bitana ibisambo ambaaaaaaaaa abo barazi bonaga bata tonze umurongo ariko mwa abanyarwanda turumva nta ntambara dushaka genocide yara gakoze bihagije so mwe bwe mwa sangiye kumbehe uko muri 3 za ka nizo mvuga tubahe ikibuga are amakofi maze uzavamo akiri muzima niwe tuza kuri kira naho abana babanyarwanda bayura ba kaba kurikira bara mbabaza cyane

  3. kampn dit :

    ubwo kandi wasanga BOGOTA, MANAMANA, nabandi nkawe bo bakizifite kandi barazihawe bazingingiwe, biteye isesemi

  4. bandora dit :

    uvuze neza pe.umbaye kure mba ngukoze mu ntoki.

  5. Anonyme dit :

    YEWE NTAKO MUTABA MWAGIZE KWAMAMAZA AMAKURU ATACO YUNGURA ABATURA RWANDA MWABANJE MUGATOHOZA IMPNVU BAZIBATSE ,ahubwo nasanze leta yihangana cyane ntakuntu banyirigihugu bagenda basebya igihugu gutryo kandi babeshya ngo tubyishimire maze bakomeze kugendera no kubyagombwa byi gihugu batuka buri mu minsi, ahubwo arijye nunva ntanabyihanganira ,bakanabikoresha gusambura igihugu, erega sha leta yacu ntabwo ikora ihubutse buriya hari mpanvu politique nuko imeze

  6. Karyango dit :

    Ibi ni ugukora mujisho ry’intare ngo urebe ko igisinziriye, ubwo abo bazatse niba atari ibigarasha koko turaza kubireba. Tunamenye imbwa n’umugabo!

  7. Mugoyi dit :

    Ni mureke gusamba musanza ibyo musanze imiyoborere yanyu twarayibonye ni muze mufatanye nabandi kurwubaka .

  8. Rwangabwoba dit :

    Ohhhh, mbega ni ahabigeze? Aha nabonyemo imiryango itatu Karegeya, Nyamwasa na Rujugiro! Ahubwo niba hari uwo bagirana isano ukiri mu Rwanda kamubayeho, ikindi ibi byakozwe ntibikurikije mategeko. Ni ryari umuntu yakwa ibyangombwa? Abanyamategeko badusobanurire, noneho Leta yasaze neza neza. Ubu ninde urimo kubashuka gukora ibi koko?

  9. Pic dit :

    Arko namwe mujye mwibaze impamvu bazatswe wasanga ari impimbano cg zifite ikindi kibazo kuki muvuga ibibi gusa ubwo ntakiza mubona

  10. kaka dit :

    Kagame ahubwo yasaze kwambura abantu ibyangombwa

  11. Rukataza dit :

    Aya mazina yaba amanyarwanda, ataba amanyarwanda, ikizwi cyo ni uko ba nyirayo bagenderaga kuri paseporo nyarwanda zatanzwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ibyo nta kibazo kirimo.
    Aho ikibazo kiri ahubwo ni ukuba bariya bantu bambuwe uburenganzira bw’abanyarwanda bari barahawe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, none bakaba batasobanuriwe n’impamvu yabyo.
    Biriya rero ni kwa kuzambya isaso k’ubutegetsi bunaniwe, bukaba busigaje guhirima.
    None se Kagame atarafata igihugu yari afite paseporo nyarwanda? Ariko ubu afite ahubwo n’idasanzwe imwe bita diplomatique.
    Na bariya rero bambuwe ziriya paseporo bishyire mu mutuzo ejobundi bazaba bafite diplomatique.

    Harya ngo muri Congo bigeze he? Mutegereze gato ibyahanuwe bisohore.

  12. Mutoni dit :

    Ese aya mazina ni amanyarwanda?

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste