Ingengo y’imari y’umwaka utaha yiyongereyeho miliyari 182 ugereranyije n’iy’uyu mwaka. Yabaye triyari imwe na miliyoni 374.

Ingengo y’imari y’umwaka utaha yiyongereyeho miliyari 182 ugereranyije n’iy’uyu mwaka. Yabaye triyari imwe na miliyoni 374. M.-John-Rwangombwa

John Rwangombwa

U Rwanda ruzakoresha ingengo y’imari ya tiriyali imwe na miliyoni 374 mu mwaka utaha wa 2012/2013, nk’uko bigaragara mu mbanzirizamushinga yayo yamurikiwe Inteko Ishingamategeko imitwe yombi.

Ku gicamutsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 21/05/2012, ubwo yamurikiraga Abadepite n’Abasenateri imbanzirizamushinga w’ingengo y’imari y’umwaka utaha, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa,yatangaje ko ingingo y’imari y’umwaka 2012/2013 yiyongereyeho miliyari 182 ugereranyije n’iy’uyu mwaka.

Minisitiri Rwangombwa yatangaje ko ayo mafaranga azaturuka mu misoro izatanga miliyari zigera kuri 600, n’impano zituruka mu mahanga nazo zikongeraho miliyari 540.

U Rwanda kandi rurateganya gufata inguzanyo zigera kuri miliyari 12 azaturuka imbere mu gihugu n’izindi miliyoni 134 zizaturuka hanze, mu rwego rwo kuziba icyuho cya miliyari 32 zibura kugira ngo ingengo y’imari yagenwe yuzure.

Minisitiri Rwangombwa yanasobanuye uko ayo mafaranga yagiye agabanywa hakurikijwe ibice by’ingenzi. Ibikorwa remezo n’ubwikorezi bizakoresha agera kuri miliyari 3612, ibikorwa by’ubuhinzi n’inganda bikazakoresha miliyari 344,2.

Ibikorwa b’iterambere ry’abaturage, nk’urubyiruko, umuco na siporo byo byagenewe miliyari 32,7, mu gihe imiyoborere myiza yo yagenewe miliyari 372.

Iyi ngingo y’imari kandi yakozwe hakurikijwe imirongo migari u Rwanda rwiyemeje kugenderaho igamije kugabanya ubukene, nka gahunda yo kurwanya ubukene (EDPRS), intego z’ikinyagihumbi (MDGs) n’icyerekezo 2020.

Minisitiri Rwangombwa yamaze impungenge abadepite, ababwira ko hari gahunda zashyizweho zigamije gukomeza kongera ubukungu no kugabanya guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda.

Nubwo ubukungu bw’isi bwakomeje kuzahara, umwaka wa 2012/2013 buzazamuka kugera ku kigero cya 7,2%, ugereranyije na 8,2% muri 2011/2012; nk’uko Minisitiri w’Imari n’Igenamigembi yabisobanuriye Abadepite n’Abasenateri.

Naho ku guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda, yatangaje ko umwaka utaha bateganya ko bitazarenza 7,5%, ugereranyije na 8,5 byabonetse muri 2011/2012.

Emmanuel N. Hitimana

Source: Igihe.com

 


2 commentaires

  1. jean dit :

    Yes, twakagombye kwishima kuko wa mugani u Rwanda rufite aho rwavuye naho rugeze ubu. inkunga z’amahanga mu myaka icumi ishize zavuye hejuru ya 70 % ya budget none ubu turi kuri 54%. ariko twibuke ko mbere ya 94 inkunga z’amahanga zari munsi ya 35%! murumvako tukiri kure. ikindi kdi ni ifaranga ryacu rikomeje guta agaciro, dutakaza 14.5 frw buri mwaka dufatiye ku idorari ry’abanyamerika. mu myaka icumi ishize 1$=467 frw none ubu 1$= 613 frw. mbere ya 94, 1$ ryari munsi ya 250 frw. yego nibyo koko twaciye mu ntambara bituma ubukungu bwacu budindira cyane ariko amafranga u Rwanda rwinjiza ubu araruta kure aya mbere y’intambara, bivuze ko ubukungu bwakagombye kwihuta kurushaho kuburyo muri iyi myaka 18 ishize twakagombye kuba twararenze aho twari turi mbere ya 94. ariko nyine ikibazo kiracyari cyakindi, amafranga menshi cyane aranyerezwa kdi ninako (nubwo bitavuzwe) amadeni dufata agenda yiyongera cyane aho kugabanyuka, ibiciro mu Rwanda bikiyongera kdi umushahara utazamuwe, imisoro ikiyongere, ifaranga rigata agaciro,…. ibi byose hamwe n’ibindi nibyo biranga ubukungu bw’igihugu. njye iyo mbona bigabanyuka barangiza bakatubwirako ubukungu bwacu bwiyongereyeho 7.8 , nibaza uburyo babipima!! kuko bidahura. 7 ni kenshi cyane. n’ibihugu byateye imbere usanga bifite intego yo kongeraho nka 3 ubundi ugasanga byongeyeho nka 0.01 naho twe mu Rwanda ni 7 umwaka utaha turashaka 8. H.E. our President ahora atubwira ngo tureke umuco mubi wo guhora dutegeye ibiganza amahanga ngo aduhe. nibyo koko kuko aha ariho haturuka agasuzuguro! n’amafranga baduha aza afite conditions ziteye ubwoba kdi bagashaka kutwereka nuko tuyakoresha. ibi rero byakagombye kurangira nkuko H.E ahora abivuga. Ariko mu by’ukuri turebye uburyo inkunga z’amahanga zigifite 1/2 cya budget y’u Rda ukareba n’umuvuduko udahagije w’igabanyuka ryazo, turacyafite nk’imyaka 20 yo gusaba abo bavunamuheto b’abazungu!

  2. Igihozo Corine dit :

    Muri ariya mafaranga ya budget mwatubwira ayagenewe igice cy’ingabo n’umutekano kugirango tugire analysis na criticisms umuntu yakora kuko buri gihe hariya hantu harahishwa hagatangazwa gusa ko naho hazamuwe kubera impamvu runaka ariko niba bivugwa ko umutekano ari nta makemwa kuki hatagabanywa amafranga yajya gukora ibindi cyane cyane kuzamura igice cy’ubuhinzi kuko umutekano nturibwa!!!!

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste