Rwanda: Ishyaka FDU-Inkingi riramagana ihohoterwa rikorerwa abaturage kugeza n’ubwo bahitamo kwitwika

Rwanda: Ishyaka FDU-Inkingi riramagana ihohoterwa rikorerwa abaturage kugeza n’ubwo bahitamo kwitwika FDU-INKINGIKu itariki ya 8 Gicurasi 2012 umusore witwa Mutabazi Sadiki w’imyaka 18 ukomoka mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Ruhango, akagari ka Kavumu, umududugu wa Gakeri akaba ariko yabaga mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rugerero, akagari ka Gisa aho yashakiraga ubuzima yaritwitse akoresheje essence nyuma yo kwamburwa ibyo yacuruzaga, amafaranga yari yacuruje yose ndetse no gukubitwa n’Inkeragutabara na local defenses.

Nyuma y’iki gikorwa cyo kwitwika uyu muhungu yahise ajyanwa byihutirwa mu bitaro bya Gisenyi ariko kubera ukuntu yari yangiritse ibitaro bya Gisenyi bikaba byamunaniwe, uyu munsi bikaba byamwohereje kuvurirwa i Kigali muri CHUK.

Iyi mfubyi yabaga muri uriya mujyi ishaka uko yakwitunga ikanatunga barumuna bayo si ubwambere yari yambuwe ibyayo ibi akaba aribyo byabaye intandaro yo kwiheba igahitamo kwiyambura ubuzima aho kugumya kugirirwa nabi no kubuzwa uburyo.

Ibikorwa nk’ibi bikaba byeze mu Rwanda aho abafite ubushobozi buke birirwa bamburwa ibyabo n’abiyita abashinzwe umutekano ku buryo ingaruka zibivamo n’ubundi zerekeza mu kuba babura ubuzima isaha iyo ariyo yose bitewe n’impanuka zitandukanye.

Ishyaka FDU-Inkingi ryamaganye ryivuye inyuma iyi myitwarire mibi y’inzego leta y’u Rwanda yita ko zishinzwe umutekano ariko imikorere yazo ikaba itarahwemye kunegwa aho zimwe zabihinduye uburyo bwo gusahura iby’ab’intege nke no kubahutaza.

Turasaba ko guhutazwa no guhonyora uberenganzira bw’ikiremwa muntu mu Rwanda bihagarara kandi abanyarwanda bagahagurukira kwamagana ibi bikorwa bigayitse bigeze n’aho abanyarwanda bumva barambiwe kuba mu Rwanda bagahitamo kwipfira.

FDU-Inkingi

Umuyobozi wungirije w’agateganyo

Boniface TWAGIRIMANA

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste