Ibihuha byaranze iki cyumweru gishize

Ibihuha byaranze iki cyumweru gishize rumors1-Mwari muzi ko umuririmbyi w’icyamamare witwa TREY SONGZ akubutse mu RWANDA atari ukuririmba ahubwo yari aje muri anniversaire (birthday) y’umukobwa wa KAGAME, witwa ANGE. Ababikurikiranira hafi ngo uwo mucuranzi yaba aca akayabo kangana na 70.000 us dollars, kugira ngo aze iwawe avuye iwabo USA.

-Nyuma y’aho Umusore Mutabazi Sadiki yitwikiye kubera ko Inkeragutabara na Local defense bari bamutwariye ibintu yacuruzaga ndetse n’amafaranga, ubu umutekano wakajijwe kubera gutinya ko byaba nko muri Tunisia, ikigaragaza ubwoba bwa Leta n’uko nta kinyamakuru habe na kimwe cyo mu Rwanda cyatinyutse kwandika iyo nkuru.

-Mbere yo kujya muri Amerika, Perezida Kagame yasize atanze itegeko ko atagomba gusanga Gen Ntaganda agihumeka. Ngo ntashaka gufungwa nka Charles Taylor.

-Hassan Aboubacar Jallow ngo ari i Kigali mu rwego rwo kwakira ruswa ye kubera ko yashoboye gufungisha Bagosora na Ntabakuze imyaka myinshi, ariko Ngoga yamubwiye ko bagomba kumuha igice kubera ko Nsengiyumva na Kabiligi bararekuwe kandi ruswa yari iyo kubafungisha imyaka myinshi bose.

-Léon Mugesera akomeje kongererwa iminsi yo gutegura urubanza rwe ndetse agahabwa n’utundi duhendabana ngo kugira ngo azemeze ko igihe yavugaga discours yo ku Kabaya, Genocide yari yarangije gutegurwa. Kandi ngo umwe mu batangabuhamya b’imena muri runo rubanza ni Boniface Rucagu nawe wari muri iyo mitingi yo ku Kabaya, bivugwa ko yatanze KACI KACI nyinshi karahava igihe Mugesera yavugaga discours!

-Mu Rwanda haba hagiye gutangizwa uburyo bwo kujya batwika imirambo. Ikihishe inyuma y’iyi gahunda n’ukugira ngo bashobore gusibanganya ibimenyetso by’ubwicayi bwakozwe na FPR, dore ko ngo mu nzibutso imibare imaze kurenga bigatuma batabona aho bahisha ibisigazwa by’imibiri y’abantu ikomeje kuboneka mu gihugu hose. Ikindi iyo gahunda igamije ni ukujya batwika imirambo y’abantu barigishije bityo ibimenyetso byose bigasibangana.

-Leta y’u Rwanda ngo yazamuye igiciro cya lisansi kugira ngo abantu batazajya bitwika ari benshi bakoresheje lisansi.

-Jean Baptiste Habyalimana, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, ntakitaba telefone atazi. Ngo bishobora kuba ari ukubera gutinya ko Simeon wo kuri Radio Ijwi rya Rubanda yamuhamagara ngo amusobanuze ku kinyoma yatangaje ko ubwiyunge bugeze kuri 80%

Marc Matabaro
Rwiza News

 


3 commentaires

  1. Anonyme dit :

    Wowe anonyme wagombye kumva ko ibi bya essence bili mu bihuha byaranze iki cyumweru. None se iyo wumvise ijambo ibihuha ntacyo bikubwira. Za info ziza ali nyinshi, wowe usoma ugomba kumenya gushungura neza,

  2. hum dit :

    sha nanjye ni byo nashakaga kvuga ubwo barareba bagasanga, umuntu yashatse kwitwika yabura amafaranga yo kugura essence nubwo litiro yaba ari 5000 aru gahunda afite yayigura,hanyuma ngo yanze kwitaba telehone ngo gutinya ko bamubaza aho ubwiyunge bugeze ariko ubwo su buswa gusa birarenze ariko ibyo mwandika murabanza mugashishoza mukibaza abo mubibwira, ngo ange wa kagame yakoze annif ngo haza umuririmbyi bamuha 70000 dollard, nta soni urareba ugasanga kagame iruo kosa yarikora ntimugashake gusebanya mu bu jiji mujye mubanza mukore analyse yibyo mugiye kuvuga abaswa gusa

  3. Anonyme dit :

    Mwabagabomwe murandika inkuru nibyo ariko isesengura ryazo ryuzuyemo ibinyoma niko umuntu wumva ko ibiciro bya esance byazamuwe mu rwanda gusa , ushatse kwitwika urabona yabura amafaranga yo kugura 2 l za esanse anarize zanyu zihabwa agaciro ni njiji

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste