Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigiye kuzamurwa mu Rwanda

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bigiye kuzamurwa mu Rwanda pompe-essence-petrole-300x218Ibikomoka kuri Peteroli ni ukuvuga Essence, mazutu, peterori bacana mu itara n’ibindi, iyo ibiciro byabyo bizamutse bituma n’ibiciro by’ibindi bintu hafi ya byose nabyo bizamuka kuko akenshi ibicuruzwa kugirango bigere ku baguzi hakoreshwa imodoka, tutibagiwe n’ibiciro byishyuzwa abagenzi batega imodoka ko nabyo bijya hejuru n’ibindi.

Ibi bije gusonga abanyarwanda bari basanzwe batorohewe n’ibiciro byari bisanzwe biri hejuru n’ubundi mu gihe imishahara yo idafite aho ihuriye habe na gato n’ibiciro biri ku masoko.

Ariko Leta y’u Rwanda yo ikomeje kwemeza ko ibintu bimeze neza ngo ubukungu bumeze neza burimo kuzamuka ubutitsa ngo abavuga ubusumbane hagati y’abantu mu by’ubukungu baba bashaka gusenya igihugu cyangwa kugisubiza inyuma. Iyo bivuzwe n’umututsi aba ari umujura, byavugwa n’umuhutu akaba afite ingengabitekerezo ya Genocide n’amacakubiri.

Ibyo bijyanye n’imishahara y’abayobozi iri hejuru kimwe n’ibindi bibatangwaho bidafite aho bihuriye n’amikoro y’igihugu. Byo ntibishobora kugabanywa mu rwego rwo kwizirika umukanda ahubwo birongerwa ndetse byaba ngombwa abaganga n’abandi akaba aribo bagabanyirizwa imishahara.

Ntawakwibagirwa umurengwe uranga abayobozi bamwe na bamwe n’ingendo za hato na hato z’abayobozi barimo Perezida Kagame zidasiba gutwara igihugu akayabo.

Uko bigaragara iyi Leta nta gahunda ifite yo korohereza abaturage ahubwo irushaho kubakorera umuzigo uremereye ku buryo wagira ngo ifite gahunda yo kubasahura ntigire icyo ibasigira.

Umuntu yibaza impamvu Leta idashaka ahandi ikura amafaranga cyangwa ngo yizirike umukanda igabanye ibikorwa bidafite umumaro bitwara amafaranga maze bityo Leta yirinde ko ibiciro bizamuka ku masoko.

Iyi Leta ikomeje kugaragaza ko koko itatowe n’abaturage kuko iyo iba yaratowe n’abaturage yajya ibaharanira aho guharanira kuzuza ibifu by’abayobozi. Ese ubundi nanjye ndasetsa, umudepite washyizwe kuri liste nta n’umuturage umuzi cyangwa wamutoye yananirwa gute guharanira inyungu z’uwamushyize kuri liste aho guharanira iz’umuturage?

Marc Matabaro
Rwiza News

 

Itangazo_ry_ibiciro_bishya_bya_petroli_1-724x1024

 

 

 


4 commentaires

  1. Rwangombwa dit :

    Atiko mu Rwanda iterabwoba ryareze hari nababihuguriwe! Igihe cyo gukanga abantu cyararangiye, namwe byarabayobewe musigaye mwitabaza amarozi! Imbunda mwaraziparitse ariko babateye imboni! Murababaje, murarya muzarya ariko mumenye ko muri NDUHIRABANDI! Mbateze iminsi nta kindi nababwira

  2. Rukataza dit :

    Bwana Marc, agatsiko gategekesha igitugu kandi gafite gahunda mbi yo kwigwizaho ibyiza byose kugeza n’aho kajya gutera mu bihugu bituranyi gusahura umutungo wabyo nta na rimwe gashobora gutekereza kwibuka umuturage mwenegihugu.
    Niyo mpamvu abaturage benegihugu bazahora barira kugeza igihe bazigobotorera ako gatsiko nyine.Uretse ko biri hafi kujya mu buryo byo birazwi. Ntuzatekereze rero ko kariya gatsiko gashobora na rimwe kwibuka umwenegihugu.
    Kugeza ubu 80% by’abanyarwanda bamerewe nabi ku buryo bategereje byihutirwa ihirima rya kariya gatsiko kamaze kwandika amateka y’ikinyoma, ubujura, ubugome n’ubuswa muri politiki. Uretse n’abanyarwanda n’abanyamahanga, baba abo duturanye cyangwa abo hakurya y’amazi magari (reba ibibera muri Congo hakurya hariya kubera uburiganya bw’agatsiko ka FPR ngo kagishaka gukomeza kunyunyusa umutungo wa Congo kandi bidashoboka, urebe abanyarwanda bose kamaze gukoresha muri uriya mugambi mubisha: Kabarebe, Nkunda, Ntaganda, Mutebutsi, kandi uko bagiye barangiza urabizi ubu noneho ngo hatahiwe Makenga uretse ko nawe ariko azarangiza, reba n’ukuntu communauté internationale imaze gusobanukirwa n’abateza imidugararo muri aka karere abo ari bo).
    Abagishyigikiye kariya gatsiko rero, baba babona ku tuvungunyukira tw’umugati cyangwa badutegereje, ni nk’uriya FUKU utanze commentaire avuga ko azashyirwa akwivuganye. Humura ariko FUKU ni FUKU nyine, ntabwo ashobora kubuza ibizakorwa gukorwa aho ibintu bigeze aha kandi asa n’uwibera mu mwobo w’ifuku nyine.Ubwo se urabona uriya azi aho ibihe bigeze koko agitekereza kuriya? Ntabwo azi ko buri nyandiko isohotse kuri izi mbuga yerekana ibitagenda mu gihugu cyacu iba ifite agaciro gakomeye mu kuzahirika kariya gatsiko. We rero aracyibereye mu zasabwe.Umenya acyibwira ko tukiri muri rya tangazamakuru bigaruriye mu Rwanda rwacu barihoza ku nkeke.
    Komera cyane Marc.

  3. kaka dit :

    Ubwo se ko uvugango uzashyirwa umufashe ufite ngufuki zogufata abantu?umanza ntabwenge wigirira nonese we aramutse agufashe utaramufata,hakili huna wewe kicwa unga ibaze mbere yokuvuga ubusa umuntu ntazazira ibitekerezo bye wamuswa we ahubwo murafatanya ukamubaza impamvu yandika ibi byutumva akagusobanurira naho kuvuga ngo uzamufata urikigoryi pe wasanga kandi ntanurubavu wigirira uri mabwa uraho gusa.

  4. Fuck u! dit :

    jya umenya ibyahuri! ese niba ufite ishyaka ry’urwakubyaye yazaje ugafatanya nabandi kurwubaka ukajya ureka kurusebya aho uriyo mumahanga! ninjye nawe ariko ndashaka kuzashyirwa nkufashe.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste