Toni zirenga 25 z’intwaro n’amasasu zakuwe mu isambu ya Gen Ntaganda

Toni zirenga 25 z’intwaro n’amasasu zakuwe mu isambu ya Gen Ntaganda 25_tonnes_armes_recuperees_bosco_ntaganda_cavale4

Toni zirenga 25 z’amasasu n’intwaro zakuwe mu isambu ya Gen Bosco Ntaganda hafi ya Mushaki muri Masisi, nyuma y’imirwano ikomeye yabaye hagati y’amatariki ya 29 Mata na 4 Gicurasi 2012, ingabo za Congo (FARDC) zihanganye n’abasirikare bigometse bari bashyigikiye Gen Bosco Ntaganda wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za CNDP.

Muri izo ntwaro harimo, intwaro nini ka za mortiers/mortars, za canons sans recul/recoilless n’izindi mbunda nto. Zimwe mu ntwaro zeretswe Gouverneur wa Kivu y’Amajyaruguru Bwana Julien Paluku mu gihe yari mu rugendo rwo gukangurira abaturage gusubira mu byabo muri Masisi.

25_tonnes_armes_recuperees_bosco_ntaganda_cavale1

Mu cyumweru gishize, igihe ingabo za Congo (FARDC) zendaga gufata agace ka Mushaki, Gen Ntaganda n’abasirikare bamushyigikiye berekeje muri Territoire ya Rutshuru yegeranye n’umupaka w’u Rwanda. Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 7 Gicurasi 2012, barasanye bikomeye n’ingabo za Congo (FARDC) ahagana i Kibumba.

Hari amakuru avuga ko Gen Ntaganda ari muri Pariki ya Virunga hafi ya Kibumba hegereye umupaka w’u Rwanda. Kubera ko ngo u Rwanda rwari rwafunze umupaka warwo abo basirikare bigometse ntabwo bashoboye kwinjira mu Rwanda.
Ingabo za Congo zari zahaye abo basirikare bigometse iminsi 5 ngo babe basubiye mu ngabo. Byavugwaga ko abo basirikare bazakirwa neza nibagaruka mu murongo ariko ngo nibanga hagombaga gukoreshwa ingufu.

Marc Matabaro

Rwiza News

 


3 commentaires

  1. dj july dit :

    Urwanda nurwanda Congo nicongo ,none?Mushakako Congomuyihindura urwanda? congoniyabacongomani siyabanyagwanda.

  2. sangwa dit :

    Bizatinda bige ahabona kuko ubutegetsi bw,inkotanyi bubeshejweho n,ikinyoma,kwiba no kwica.Ngaho bati amoko tuyakuyeho ariko bagashyiraho ingengabitekerezo ya jenocide,ngizo za IBUKA,AVEGA n,ibindi.Ibyo byose ari ukugirango bakomeze kubeshya rubanda nyamwinshi kugirango bakomeze bibe amatora hamwe nokwanga abavuga ukuri bose.Bizageraho ukuri kujye ahabona kuko ikinyoma kigira iherezo kandi ribi.

  3. Rukataza dit :

    Ibya R.D.Congo n’u Rwanda ni agakururanzamba kamaze gutera iseseme abanyarwanda benshi, abaturage ba Congo, ndetse na Communauté internationale.
    Nawe se:
    - Nguwo Generali Kabarebe Chef d’Etat Major mu gihugu cy’abandi cya Congo igihe cya Kabila Laurent Désiré kandi ari umunyarwanda yanagaruka mu Rwanda adakoza ibirenge hasi naho akongera akagirwa Chef d’Etat major none ubu akaba ari Ministre w’ingabo!!!
    - Nguwo Generali Nkunda mu gushaka kwigarurira Kivu y’igihugu cyabandi kandi ari umunyarwanda bizwi ko yanarwanye mu ngabo za FPR nawe akaba yarazanywe mu Rwanda adakoza ibirenge hasi!!!
    - Nguwo Generali Ntaganda w’umunyarwanda nawe warwanye mu ngabo za FPR none dore aho agejeje Kivu y’igihugu cyabandi ubu nawe akaba ari guhigwa bukware!!!
    - Noneho ngo na Koloneli Makenga w’umunyarwanda nawe
    yasimbuye Generali Ntaganda u Rwanda rutagikeneye. Uwo nawe tuzaba twumva ibye mu minsi iri imbere!!!
    - Mwibuke n’uwitwa Mutebutsi nawe ibyo yakoze hariya hakurya muri Sud Kivu.Harya we ubu aba he? Ntawaba azi amaherezo ye ngo atubwire.

    Nyamara akatuzaniye ingoma ya FPR imaze gukora akadakorwa mu mateka y’isi ni nako kazayidukiza maze ubundi tukazasigara tuyumva mu mateka.

    Nyamara muzaba mureba akazakurikira ibi bintu. Communauté internationale yo iri kubikurikiranira hafi kurusha twe ba nyirabyo. Rapport mapping, amatora afifitse ya Kabila, itorwa rya Hollande mu Bufaransa wivugiye ko atazigera ashyigikira amatora afifitse yabonetse kwa Kabila, none haje n’iyi ntambara ya CNDP-RWANDA-CONGO-UGANDA.

    Njye nababwiye ubushize ko natangiye kubara ya minsi 40 y’igisambo kandi ubu imaze kugera kuri 35.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste