Minisiteri y’Umutekano yanze icyifuzo cyo kurekura imfungwa zirengeje imyaka 70

Minisiteri y’Umutekano yanze icyifuzo cyo kurekura imfungwa zirengeje imyaka 70 Rwarakabije

Minisiteri y’Umutekano mu gihugu yateye utwatsi icyifuzo cy’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwari rwasabye ko abagororwa barengeje imyaka 70 y’amavuko bajya bahita barekurwa hatitawe ku byaha zakoze.

Umukuru w’uru rwego, Gen Paul Rwarakabije, yari aherutse kumvikana mu bitangazamakuru mpuzamahanga yemeza ko bahisemo gusaba Guverinoma ko “abageze mu zabukuru bajya barekurwa kuko baba bamaze kugororwa bihagije”

Rwarakabije kandi yatangaje ko ngo iki cyifuzo cyabo gishingiye ku kuba “imibare igaragaza ko abashaje benshi bapfira muri gereza”.

Icyo gihe, yatanze urugero avuga ko imibare igaragaza ko abagororwa bakuze bagera ku 2.000 bapfuye bazize indwara bari bageze mu zabukuru.

“Turasaba umuryango Nyarwanda na Guverinoma ko babyemera umuntu ufite imyaka igera kuri 70 akajya arangiriza igihano cye hanze ya gereza”.

Nyamara, minisiteri y’umutekano mu gihugu, ari nayo ireberera urwego rw’imfungwa n’abagororwa, yatangaje ko iki cyifuzo ntacyo yigeze igezwaho.

Umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri, Valens Munyabagisha avuga ko nta tegeko na rimwe ryakwemera iri fungurwa.

Mu butumwa yanditse avuga kuri iki ‘kibazo’, Munyabagisha agira ati “Abantu bagejeje kuri iyo myaka [70] hafi ya bose ni abafungiwe icyaha cya Jenoside kandi itegeko riteganya ko nta fungurwa ry’agateganyo (provisional release/liberation conditionnelle) rishoboka ku muntu wakoze icyo cyaha. Ni ukuvuga ko nuwabisaba bitashoboka”.

“ Kuvuga ko 80% by’abapfa muri gereza ari abafite hejuru y’imyaka 70 sibyo. Raporo dufite ya 2011 irerekana ko bari 28% [naho] muri Gashyantare 2012 bari 24% [by’abapfa]. Cyakora koko nibo benshi ugereranije n’abafite imyaka iri hasi ariko nta gitangaje kuko no mu buzima busanzwe ni ko bimeze”.

Munyabagisha avuga kandi ko U Rwanda ruri mu bihugu bifite umubare muto w’imfungwa n’abagororwa bapfira mu magereza; akemeza ko mu mwaka wose wa 2011 ikigero cy’abapfa cyari ku bagororwa 4.7 ku bihumbi 10 mu gihe nyamara ngo ubundi ikigero cyemewe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) aria bantu 13 ku bihumbi 10.

Uyu muyobozi yemeza kandi ko ubu uyu mubare ugenda ugabanuka “kuko muri Gashyantare 2012 wari 2.92 ku bantu ibihumbi 10”.

“ Iyo mibare irazwi mu bafatanyabikorwa bacu bose ndetse niyo mpamvu ubu nta nzitizi zikibaho mu kohereza abakoze ibyaha bari mu mahanga kuza gufungirwa mu Rwanda; abaza benshi kandi nk’uko mubikurikira basheshe akanguhe. Ntabwo babohereza bazi ko bafatwa nabi”

Uyu muyobozi yemeza ko kuba iyi mibare y’abagwa mu magereza igenda igabanuka ngo biterwa n’ingamba nyinshi zafashwe zirimo kongera umubare w’abaforomo bita ku mfungwa n’abagororwa ndetse no kuba amagereza agenera abasheshe akanguhe amafunguro yihariye.

Ati “ Buri gereza igenera abageze mu zabukuru indyo yuzuye, niyo mpamvu gereza zose zifite imirima y’imboga, zorora inka n’ibindi kugira ngo [abasheshe akanguhe] babone amata”.

“Umuntu wese aryozwa icyaha yakoze hatitawe ku myaka afite”.

Source: Igitondo

 


2 commentaires

  1. ukuri dit :

    sangwa@abo wita imkora maraso ni bande????? na bari hanze cyangwa abafunze,nimba arinkora maraso se habuziki ngo bafungwe? amagambo yawe arimo ishari ribi cyane arikose wunva ibyo rwarakabije avuga bifite ishingiro? reka nguhe example:ubu ko Mugesera afite 60 ans uzi abo yicishije uko bangana uzi infubyi ,na bafakazi yiciye ababo uko bangana bagafa urwagashinyaguro ubu rero bamukatiye nu kuvuga ko yamaramo 10 ans agahita avamo ubuse yaba ahanywe koko,kandi urebye abenshi bakoze genocide bari mu myaka ikuze nu kuvuga ko bahita barekurwa bosebaca umugani ngo ubwenge iyo buba ubwumwe bwari ikindi

  2. sangwa dit :

    Umwa ubwo bugome bw,iyo nyenzi nkotanyi yanga ko abasaza bafungurwa.Nyamara ubamba isi ntakurura wenda iyo abyemera byari kuzamurwanaho nawe bamukatiye.Nonese ariwe ari na rwarakabije uyoboye gereza ninde uzi pourcentage z,ukuri uretse ikinyoma kinyezi.Gusa birabonekako Rwarakabije atari yinjira muri system neza kuko atazi kubeshya nk,aziriya nkoramaraso.Imana niyo nkuru.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste