Hollande yatsinze amatora: N’izihe ngaruka ku Rwanda?
Icyiciro cya kabiri cy’amatora ya Perezida wa Repubulika mu Bufaransa cyakurikiraniwe hafi ubutegetsi bw’i Kigali cyirangiye habaye intsinzi y’Umukandida w’umusosiyaliste François Hollande. Iyi ntsinzi ishobora gutuma umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wongera gusubukurwa dore ko warimo igitotsi.
Ubu ubutwererane bw’u Rwanda n’u Bufaransa busa nk’uburimo ibitotsi, nyuma y’aho u Rwanda rwanze Hélène Le Gal wari ugiye gusimbura Laurent Contini bivugwa ko yari afite imigenderanire myiza na Leta y’i Kigali.
Ubu Ambassade y’u Bufaransa iracungwa by’agateganyo na Chargée d’affaires. Imishyikirano hagati ya kompanyi Rwandair na Airbus mu gushaka kugura indege 2, umushinga w’isanwa ry’Inzu ndangamuco y’u Rwanda n’u Bufaransa i Kigali n’ishoramari ryari riteganijwe mu kuvoma Gaz Méthane mu kiyaga cya Kivu byose byarahagaritswe.
Nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Jeune Afrique, umwe mu bakorana na Perezida Kagame yatangaje ko: ”niba Sarkozy atsinze amatora, Alain Juppé akaba Ministre w’Intebe cyangwa w’Ububanyi n’Amahanga nta kizahinduka. Ariko Hollande natsinda byose birashoboka.”
Ubu ibintu byose birashoboka kubera ushinzwe akarere k’ibiyaga bigari cyane cyane u Rwanda ku ruhande rw’abashinzwe Afurika mu bakorana na Président Hollande, uwo ni Mme Christiane Taubira umudepite w’ishyaka PRG (Parti Radical de Gauche) wa Guyane.
Uyu mudamu ari mu kanama kitwa groupe d’amitié France-Rwanda kayobowe na Mme Marylise Lebranchu mu Nteko Nshingamateka y’u Bufaransa.
Mu 2005, abagize ako kanama bagiye mu Rwanda mu butumwa bw’abashingamateka, babonana na Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, bagenzi babo b’abadepite n’abasenateri ndetse n’abapfakazi ba Genocide.
Mu 2009, uyu mudamu yatanze ubuhamya ashyigikiye SOS Racisme mu rubanza uwo muryango urwanya ivanguramoko waburangaga n’umwanditsi Pierre Péan, maze avuga uko abona impapuro 4 zatangajwe mu gitabo Noires fureurs, blancs menteurs.
Mme Taubira yasobanuye izo mpapuro 4 agira ati ”zuzuyemo propaganda, zerekana ubwirasi bw’abahakana Genocide cyangwa bashaka kwerekana ko yari ngombwa. Amagambo yakanguriye abantu kwica mu Rwanda, amagambo ni nayo yababariye agatanga imbabazi.”
Uyu mudamu w’umwirabura ukomoka muri Guyane yari yanashyigikiye ko hakoherezwa ingabo za ONU zashoboraga guhagarika Genocide mu kwiyamamariza amatora y’abadepite bo mu nteko nshingamateka y’ibihugu by’u Burayi mu 1994. Leta y’i Kigali imubona nk’inshuti.
Ariko hari ibibazo bikomeye byibazwa:Ese uyu mudamu azakomeza kuba wa mudamu wihagazeho utavugirwamo mu kibazo kitoroshye nk’icy’u Rwanda? Ese azagumana kutava kw’izima n’ubwigenge bwe byatumye yubahwa na bose ku bijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda, n’uruhare rw’itangazamakuru na société Civile mu mitegekere y’igihugu?
Ikizwi n’uko ari ngombwa kongera gushyira ingufu mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ariko ntabwo bishaka kuvuga ko Ubutegetsi bw’i Kigali aribwo bugomba kugena ibigomba kugenderwaho.
Inzira igana ku gusubukura umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa irimo inzitizi nyinshi Mme Taubira akazi ke gashobora kutazamworohera.
Marc Matabaro
Rwiza News
Source:Jambonews
Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa ugiye kuvugurwa nyuma y’ihirima rya Kagame rigiye gukurikira irya Sarikozi. N’igifaransa kigiye kugarura agaciro cyahoranye mu Rwanda.