« Si MDR ni FPR yashyize izina rya Twagiramungu mu masezerano y’Arusha »: Lt Gen Kayumba Nyamwasa

Lt Gen Kayumba

Karegeya-150x150

Col Karegeya

Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2012, Radio Itahuka ijwi ry’ihuriro Nyarwanda RNC, yagiranye ikiganiro na Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda ndetse  na Col Patrick Karegeya wahoze akuriye urwego rw’iperereza ryo hanze mu Rwanda. Aba bagabo bombi bakaba barahungiye muri Afrika y’Epfo.

Umunyamakuru w’iyo Radio yababajije ibibazo byinshi byabajijwe n’abantu bakoresheje Email, facebook, Skype, n’ibindi. Ibyo bibazo byari byiganjemo ibivugwa cyane mu Rwanda no mu karere ndetse no muri politiki nyarwanda muri rusange.

Bimwe mu bibazo byabajijwe n’ibi:

1.Ikibazo kijyanye n’umutekano muke muri Congo na Gen Bosco Ntaganda

2.Uburyo Inzego z’umutekano n’iperereza mu Rwanda zikora

3.Itangwa ry’amapeti ku basirikare b’ubwoko bumwe

4.Ifungwa n’ifungurwa rya Lt Gen Ibingira n’ikibazo kijyanye n’abandi basirikare bari bafunze

5.Impamvu Kagame ahora mu nzinduko zidashira muri Uganda

6.Ikibazo ku kiganiro hagati ya Marc Matabaro na Padiri Thomas Nahimana ku kibazo cy’uko Lt Gen Kayumba atagomba gukora politiki

7.Uburyo izina rya Twagiramungu ryashyizwe mu masezerano y’Arusha

8. Urwikekwe ruri mu banyarwanda

9.Ukuntu Kagame abona impamyabushobozi n’ibikombe

10.Ubutumwa bwahabwa abari muri Leta cyangwa mu gisirikare mu Rwanda

11.Ikibazo cy’ifungwa rya Lt Col Rugigana

Mushobora kumva icyo kiganiro hano hasi:

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2012/05/07/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda

Marc Matabaro

Rwiza News

 


6 commentaires

  1. kaka dit :

    ayomakuru ntiyizewe mujye mwihangana mwa ndike ibigirira abantu akamaro

  2. kageri dit :

    yaba kayumba yaba karegeya namwe mwandika muzapha ntacyo mugezeho muzahora mubunga nki impyisi yabuze ibyo yiba

  3. ukuri dit :

    Aha ibyose wabibwiwe nade?

  4. SIBO dit :

    Nanjye ambaye kure. Ese ubundi wamugani muri mu yahe? Nizere ko muticaye gusa.Mujye mumenya ko hari abantu benshi bari mu gihugu muhuje ibyifuzo n’ibitekerezo gusa babura aho bavugira n’uwo babibwira kubera impamvu z’umutekano wabo.

  5. Rukataza dit :

    Umbaye kure David, mba nkuguriye rimwe.
    Kuva mu magambo adakanga Kagame nibyo bikwiye gukorwa vuba na bwangu. Ese ko yarangije kubita ibigarasha ikindi mutegereje ni iki? Nimumwereke ko mutari byo kandi ababashyigikiye ntibabuze.
    Nizere neza ko atazarangiza uyu mwaka.

  6. david dit :

    Ariko n’ubundi byari bizw ko Twagiramungu akoreshwa na FPR nawe aherutse kwivugira ko mwamushutse. So ibyo tubireke amakosa yabaye atwigishe gukora ibyiza ku banyarwanda bose. Ese mwumvise ko I France zahinduye imirishyo? harya buriya za Millions zavuye i Rwanda zijya gufasha mur ariya matora zageze ku ntego yazo? Genda Rwanda n’aho wari amabuye kubona unyunyuzwa kariya kageni ukaba ugitera akageri? Nako wasanga ngo izo millions ziba zavuye muri Congo,…harya zivayo zizanywe na nde? Nawe ibaze kubona Kadogo(uwo mwana w’u Rwanda yirirwa mu mashyamba ya Congo ariko yica abaturage baho ndetse na bene wabo b’abanyarwanda akazana izo Millions zose ariko yagira amahirwe yo gutahuka ari muzima (dore ko bahasiga agatwe) akaba atabasha no kwigurira igare cg ngo yishyurire ishuri umuvandimwe we, ywe ngo abe yanagurira agatenge uwo mubyeyi we wamwibarutse!!!ni akumiro. Ngaho rero izo Millions zigendeye akamamo nibaza ko Cyomoro nawe ari mu boherezwa muri Congo (sinumva ngo ni Commando uteye ubwoba)ubwo bukungu butapfa gutagaguzwa gutyo…umurengwe uta ku gasi dore aho nibareya muzambwira. None mwe ba Kayumba n’abandi mwize intambara muri mu yahe? Ibya Politiki byo kuvuga no kwandika nimubirekere abo ba Twagiramungu, Ingabire, Mushayidi, Matata,…maze mwe mukoresha umwuga wanyu kuko urimo kubangamira amahoro y’abanyarwanda natakangwa n’amagambo namwe murabizi…icyamushobora ni moto wa za bullets,bombs, grenades,rockets…nibwo yakumva n’aho ubundi ntakizahinduka. Gusa byose bijyana na Politiki mpuzamahanga aho igeze niyo mpamvu nawe yagerageje kandi akigerageza gutanga casha ahashoboka hose mu rwego rwo gukumira urwo rugamba (nawe arabizi ko rugeze mu rwa Gasabo atarushobora. So muve mu magambo mutangira abasirikare ntibazabura,yewe n’abandi bashya bakiri na bato kandi bajijutse turahari kuko ntacyo bimaze kwirirwa turya cash twakoreye mu mirimo itandukanye ariko hari abanyarwanda nkatwe badashobora kubona n’umunyu ngo bashyire mu mazi banywe(ibaze Mwalimu uhembwa 30.000Frwkandi yigisha U Rwanda rw’ejo!). Mwa bagabo mwe muzerekane ko mwikosoye mukurehoa agatsiko(njye nemera rwose ko abantu bake aribo bafatanije na Kagame kubabaza abanyarwanda bose kuko kuba umuhutu, umututsi cg umutwa ntacyo bitwaye…ikibi ni ugushaka kwikubira abantu bakarema agatsiko. Turabategereje, amagambo make ibikorwa byinshi. Murakabaho.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste