Perezida Kagame yahaye ikiganiro ikinyamakuru Jeune Afrique

Perezida Kagame yahaye ikiganiro ikinyamakuru Jeune Afrique 010052010114759000000kagadan

Perezida Paul Kagame na Francois Soudan

Perezida Kagame yahaye ikiganiro Jeune Afrique, icyo kinyamakuru kizwi kuba gikunze kubogamira ku banyagitugu kuva kera ku buryo hari n’abemeza ko abo banyagitugu bacyishyura amafaranga kugira ngo kibavuge neza.

Inkuru dukesha urubuga igihe.com rubogamiye ku butegetsi bw’i Kigali, urwo rubuga ruravuga kuri icyo kiganiro

 » Mu Rwanda ntihashobora kuba kudeta nk’iyo muri Mali ». Ibyo ni bimwe mu byo Perezida Kagame yatangaje mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana n’umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique, aho yasubije ibibazo bitandukanye ku mateka y’u Rwanda, politiki, ubwigenge bw’itangazamakuru, iterambere, ububanyi n’amahanga, ubutabera n’ibindi byerekeye u Rwanda rw’iki gihe.

Abajijwe niba kuba u Rwanda rugiye kwizihiza imyaka 50 y’ubwigenge bikwiye kwishimirwa, Perezida Kagame yavuze ko ayo ari amateka agomba kwemerwa uko ari, haba umwijima cyangwa ibyiza byayabayemo. Ati “Uzaba ari umunsi wo kuzirikana, ntuzaba uw’ibirori cyangwa uwo gusesagura umutungo wa rubanda.”

Umunsi wo Kwibohora uzabera rimwe n’uw’ubwigenge

Yongeyeho ko n’ubwo mu bindi bihugu isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge irangwa n’ibirori by’akataraboneka, mu Rwanda atari ko bizagenda, ngo ahubwo mu rwego rwo kwirinda kwaya umunsi w’ubwigenge uzabera rimwe n’uwo Kwibohora usanzwe uba tariki ya 04 Nyakanga, byose bizaba tariki 01 Nyakanga 2012.

U Rwanda si u Bufaransa, si u Bwongereza, si u Bubiligi

Ibyo Perezida Kagame yabivuze ubwo yasubizaga ikibazo cyerekeranye na demokarasi, aho yongeye gushimangira ko demokarasi atari imwe ku isi hose, ahubwo iba yihariye kuri buri gihugu. Ati “Demokarasi igomba guhura n’ibyifuzo, amateka n’umuco w’abaturage b’igihugu ishaka gucengeramo, naho ubundi ntacyo igeraho.”

Leta ntitinya itangazamakuru

Perezida Kagame kandi yagize icyo avuga ku bivugwa ko leta ye yaba itinya itangazamakuru ryigenga. Ku kibazo cy’uko leta y’u Rwanda iba yifuza ko itangazamakuru riba umurongo wo kwamamaza ibikorwa byayo gusa aho kwigisha abaturage gusesengura mu mudendezo, Perezida Kagame yavuze ko leta itabangamira itangazamakuru kuko ibinyamakuru bitangaza ibyo bishatse, bikanenga leta, rimwe na rimwe bikanatukana. Ngo igihe umunyamakuru ashobora kwamaganwa ni iyo yapfobeje Jenoside cyangwa yasebanyije.

Ikurikiranwa ry’abajenerali

Ku kibazo cy’uko imiryango mpuzamahanga yazakomeza kurega u Rwanda kwiba umutungo wa Congo nyuma y’uko abajenerali batatu n’umukoloneli umwe bari gukorwaho iperereza ku byaha byo gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yo muri Congo, Perezida Kagame yagize ati  » Icya mbere ni uko iyo miryango mpuzamahanga ikwiye kwiheraho yibaza ku ruhare yagize muri Jenoside. » Yongeyeho ko n’ubwo icyo kibazo kireba inkiko zonyine, ngo we abona ahubwo ari ikintu cyiza cyerekana ko u Rwanda rudateze kwihanganira ruswa n’ibindi bidasobanutse, ko kandi n’ingabo z’u Rwanda zigendera kuri gahunda na disipulini bihamye.

Abari abayobozi bahunze

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bahunze barimo na Theogene Rudasingwa wahoze ari umuyobozi w’ibiro bye batamuhemukiye nk’uko umunyamakuru yabivuze, ngo ahubwo barihemukiye banahemukira Abanyarwanda. Ati  » Ku rundi ruhande, niba bamwe mu bo dukorana batabashije kubahiriza inshingano zabo, sinkwiye kubibazwa. Nizera abantu, ndabatuma, ariko ndagenzura nkanahana amakosa. Hari abatabyemera bagahitamo guhunga aho guhama hamwe ngo babyirengere. Uko niko abantu bateye… « 

Bosco Ntaganda si ikibazo cy’u Rwanda

Ku kibazo cya Gen. Bosco Ntaganda uri gukurikiranwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Perezida yavuze ko atari ikibazo cy’u Rwanda, ahubwo ari icya Congo. Gusa yongeyeho ko gufata Ntaganda bishobora kuba byiza bikaba na bibi, gusa ngo ingaruka zabyo nta wazipimye kandi byari bikwiye. Yongeye kandi kwikoma Urukiko rwa La Haye avuga ko ashidikanya ku butaberwa bwarwo.

Perezida Kagame kandi yavuze ko kuba u Rwanda rwaranze uwari kuba Ambasaderi mushya w’u Bufaransa ari ikintu gisanzwe kibaho muri dipolomasi, ngo impamvu yabiteye ni uko hari ikitarabanyuze mu mwirondoro (CV) w’uwo mutegarugori. Ati « Twasabye ko bohereza irindi zina. »

Ku byerekeye u Bufaransa nanone, Perezida Kagame yavuze ko atazi François Hollande, ngo ariko yiteguye gukorana neza n’uwo Abafaransa bazitorera.

Kudeta nk’iyabaye muri Mali ntishoboka mu Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko kudeta yabaye muri Mali idashoboka mu Rwanda. Ati « Abasirikare bigometse bakava mu kigo bakaza kuri perezidansi ? Ni filime idashoboka mu Rwanda kuko nta bakinnyi ifite, nta bayiyobora nta n’abo kuyireba bahari. »

Ku bijyanye n’amatora yo mu Bufaransa

Mu gihe mu Bufaransa bitegura icyiciro cya kabiri cy’amatora hagati y’abakandida François Hollande na Nicholas Sarkozy, Perezida Kagame yabwiye ikinyamakuru “Jeune Afrique” ko yiteguye gukorana n’uwo Abafaransa bazatora.

Iki kinyamakuru kivuga ko aya matora ashobora guhindura isura y’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa kuko ngo ushobora gusubira irudubi.

Abajijwe n’umunyamakuru François Soudan, ko niba François Hollande aramutse atowe n’Abafaransa hari icyo byahindura ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, Perezida Kagame yavuze ko azakorana n’uwo ari we wese uzatorwa.

Yagize ati : “Sinzi François Hollande, ariko niteguye gukomeza imigenderanire n’umuyobozi Abafaransa bazatora uwo ari we wese.”

Christiane Taubira ushinzwe akarere k’ibiyaga bigari muri bashinzwe kwamamaza Hollande yabwiye Jeune Afrique ati : “Sarkozy natsinda na Alain Juppé akaguma muri guverinoma, bizaguma uko biri. Naho Hollande natsinda birashoboka ko bakomereza aho Sarkozy yari agejeje cyangwa se bigasubira irudubi.”

U Bufaransa ntibufite ubuhagarariye mu Rwanda kuko Laurent Contini wari woherejwe yahamagawe n’iki gihugu muri Gashyantare uyu mwaka. Ubu ushinzwe ibikorwa muri Ambasade ni we uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda by’agateganyo.

Aya matora ateganyijwe kuba tariki ya 6 Gicurasi 2012 aho azahuza aba bakandida bamaze iminsi bagirana impaka kuri gahunda zabo bateganyiriza Abafaransa cyane mu kiganiro baherutse kugirira kuri televiziyo.

Ibyavugiwe muri icyo kiganiro byanditse muri Jeune Afrique nimero 2677 yo ku wa 29 Mata kugera kuwa 5 Gicurasi 2012.

Marc Matabaro

Rwiza News

 

 


2 commentaires

  1. jio dit :

    turashaka amaphoto ya nsabimana castar na video yaba ariho ndstse de même pour habyarimana n’abandi banyarwanda bari kumwe na we lors de l’attantat

  2. kuri eddy dit :

    kagame komera ,usubiza utuje ,ntuhubagurika mu magambo, komera imana ikurinde we love you so much

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste