ESE KOKO MADAME INGABIRE YASABYE IMBABAZI PEREZIDA KAGAME?
Hamaze iminsi havugwa ko ngo Madame Victoire Ingabire, umuyobozi w’Ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame, yaba yaranditse ibarwa isaba Perezida Kagame imbabazi ndetse ngo iyo barwa ikaba yarahawe urukiko n’ubushinjacyaha igihe bwasabiraga Madame Ingabire igihano cyo gufungwa burundu tariki ya 25 Mata 2012.
Hari inkuru yasohotse ku rubuga Izuba Rirashe ivuga ko Madame Ingabire yaba yarasabye imbabazi abamwunganira mu rubanza Me Ian Edwards na Me Gatera Gashabana batabizi! Ko ngo Me Gatera Gashabana avuga kuri iyo baruwa isaba imbabazi yagize ati, “Njyewe na mugenzi wanjye Ian Edwards twatunguwe n’iriya baruwa kuko iyo tubimenya ntabwo twari kuburana muri buriya buryo, twari kuburana nk’abemera icyaha tukanasaba ko agabanyirizwa ibihano.”
Ariko Visi-Perezida w’agateganyo w’Ishyaka FDU-Inkingi Bwana Boniface Twagirimana mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi rya Rubanda yatangaje ko Madame Ingabire atigeze asaba imbabazi Perezida Kagame. Yatangaje kandi ko igihe abagiye gusura Madame Ingabire aho afungiye muri Gereza ya Kigali babazaga Madame Ingabire ibijyanye n’iyo baruwa, Madame Ingabire yababwiye ko atigeze asaba imbabazi ahubwo yanditse ibaruwa asobanura aho ahagaze we n’ishyaka rye muri politiki ko ibyo aregwa bishingiye kuri politiki ko nta mugambi afite wo guhungabanya umutekano. Ibaruwa yanditse ngo ntaho itaniye n’ibaruwa yari yarandikiye umushinjacyaha mukuru Bwana Martin Ngoga avuga ko azira impamvu za politiki.
Bwana Boniface Twagirimana yakomeje avuga ko Madame Ingabire yashatse guha kopi y’iyo barwa bavuga ko yanditse abari baje kumugemurira kugira ngo itangazwe hatagira abamubeshyera ko yasabye imbabazi kandi atari byo nk’uko yari amaze kubyumva kuri Radio, ariko ngo abashinzwe kurinda Madame Ingabire barayifata bavuga ko igomba kujyanwa mu biro bya Diregiteri wa Gereza ya Kigali ikabanza gushyirwaho umukono nyuma ikabona guhabwa abo Madame Ingabire yari ayihaye.
Mu minsi yakurikiyeho ari abasura Madame Ingabire ari n’umwunganira mu mategeko Me Gatera Gashabana bashatse guhabwa iyo barwa ariko ubuyobozi bwa Gereza bukomeza kubarindagiza.
Ndetse ngo Me Gashabana yasabye ubushinjacyaha ko bwabaha kopi y’iyo baruwa kuko n’ubundi amategeko yemera ko uruhande rw’uregwa narwo rugomba guhabwa kopi z’inyandiko zose zijyanye n’urubanza ariko ubushinjacyaha bwimanye iyo kopi.
Ku bijyanye n’inkuru yatangajwe n’urubuga Izuba Rirashe, Me Gatera Gashabana yatangarije Radio Ijwi rya Rubanda ko urwo rubuga rwamubeshyeye mubyo rwatangaje ruvuga ko ariwe wabivuze, ngo yiteguye gusaba Urubuga Izuba Rurashe uburenganzira bwo kubeshyuza ibyamwanditsweho.
Marc Matabaro
Rwiza News
ariko umuntu wumugabo yirirwa aririmba umugore nawe wananiwe,kwanza ninamwe mumuhemukira
aho kumufasha intambara siyumunwa gusa mwese se nimuba abo kuvuga ninde uzashyira mubikorwa.
Urakoze Matabaro kutugezaho iyi nkuru!!
« Tekiniki » ya Kagame n’intozo ze iracyabandanyije!!!Ibi ariko biragaragaza ko Mme V.Ingabire akomeje kubahagama!!! Ikigaragara muri uyu mukino(mubi uvanze n’ubuswa!) ni uko kuva aho Mme Ingabire afatiye icyemezo gikomeye cyo kutongera kwitaba bariya bamotsi ngo ni abacamanza, Kagame n’abashinjabinyoma be babuze ayo bacira n’ayo bamira kandi ihurizo barimo ntiriboroheye namba:
-Kumerekera mu gihome kandi isi yose imaze kumenya ko azira ubusa,birimo kubambika ubusa mu maso y’abaterankunga babo kandi amaherezo bashobora kutongera kubajugunyira twa tudorari bacungiragaho!!!Nibabakomanyiriza,muzamenye ko agahuru k’imbwa kagiye gushya!!!!
-Kumurekura nabyo ntibyoroshye kuko iyo urebye ibyaha bya rutura bamuhimbiye,kubimuhanaguraho byaba ari ukwivuguruza guteye isoni bikaba byabatesha isaro imyaka myinshi!Ils sont allés trop loin!!!!
Noneho bati reka tuvuge ko yemeye ibyaha aregwa ndetse akanabisabira imbabazi,maze dutangaze ko Kagame yamubabariye akamugabanyiriza ibihano!!Mbega abaswa we!!!!Barabona aho Ingabire ageze ashobora gukora iryo kosa?
Nimwongere mujye mu mateka y’impirimbanyi z’ubwigenge mwa njiji mwe:Mandela,Aung San Suu Kyi,n’andi,….
Ngaho se niba muri inyangamazimwe,nimushyire ahagaragara iyo barwa ndetse munahe uriya mubyeyi urubuga abwire abakunzi be n’amahanga yose ko yiyemeje gupfukamira Bihehe!!!Siniriwe muvuga ndamutsinze ariko mwumvise uwo ariwe!!!!
Inyenzi mwe,koko muzahora muri inyenzi kuko ntimuteze guhinduka ikinyugunyugu!!Imikino yanyu irashaje,n’amacenga yanyu twarayavumbuye,mushatse mwahindura « taktike »