Bwana Ernest Bugingo arasabwa kureka kwaka ruswa!
Amakuru atugeraho aremeza ko Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzaniya, Bwana Ernest Bugingo akomeje kwaka ruswa abacuruzi bakomoka mu Rwanda bakorera muri Tanzania, Malawi, na Mozambique abizeza gukura amazina yabo ku rutonde rw’abakatiwe n’inkiko Gacaca!
Twashoboye kubona ibimenyetso birimo n’amajwi ya Bwana Ernest Bugingo yaka ruswa abo bacuruzi yazengereje. Ntabwo dushobora gutangaza ayo majwi kubera umutekano w’abaduhaye aya makuru ariko twasaba Bwana Ernest Bugingo guhita ahagarika ibyo bikorwa bye bigayitse!
Umusomyi wa Rwiza News
Abanyamahanga nabo batangiye kubona amanyanga akorwa na Leta yacu:mugye hano murebe:
http://www.sanfinna.com/?p=58343
Noneho umenya mwabuze icyo muvuga pe! Ubu se murarengera interahamwe da! Ese muri ambasade basigaye baca imanza? Ese ushaka gutanga amafaranga NGO ahanagurwe icyaha yaba ari umwere koko? Ndumva aribyo byose niyo byaba nta cyaha yatanga amafaranga y’iki? Niba umuntu yarakatiwe se ho, ubwo ninde wamuhanagura icyaha? Ubwo nuwo washatse gutanga cash yarumusazi cyane ko yayajyanaga aho adakwiye.
Noneho umenya mwabuze icyo muvuga pe! Ubu se murarengera interahamwe da! Ese muri ambasade basigaye baca imanza? Ese ushaka gutanga amafaranga NGO ahanagurwe icyaha yaba ari umwere koko? Ndumva aribyo byose niyo byaba nta cyaha yahanagurwa!
Ahahahaha! Mbega ikinyamico. Mudushirireho amajwi twumve ! Uwo mu genocidaire se ninde ? Ko mutinya kumuvuga ??? Mumuvuge kandi ayo majwi muyatangaze NGO turebe ! Turebe nib a koko ari umwere !!
Mudusobanurire uburyo umunyamabanga wa mbere wa ambassade y u rwanda yagira uruhare mu guhanaguza Octans cy umu genocidaire. Ese ko ibyo tubiherukira gahima Gerald ? Gahima gerald nka porokireri mukuru yigaruririye amazu y a bantu benshi nko abaveneho kuri list. Byaje kugaragara avanwaho mu kazi. Gahima yakoresheje izina rya nyina NGO a bone inguzanyo ya miliyoni 60. Mwadusobanurira uburyo umunyamabanga mukuru wa ambassade nawe yagira ububasha bwo kuvanaho aba genocidaire ?