Archive pour mai, 2012

IBIHUHA BYARANZE IKI CYUMWERU GISHIZE

IBIHUHA BYARANZE IKI CYUMWERU GISHIZE 1d6f8100-227x3001.Hari amakuru ahwihwisa hanze aha avuga ko Bwana Faustin Twagiramungu yaba agiye kujya mu Rwanda we n’ishyaka rye (ariko kubera ko Twagiramungu ari inyaryenge yabanje kohereza Ambassadeur Sylvèstre Uwibajije kugira ngo nabona ntacyo bamutwaye azabone nawe kujyayo) ndetse hari n’itangazo ishyaka rye ryasohoye ribyemeza.

Kandi ngo ntazagenda wenyine. Azaba ari kumwe na Eugène Ndahayo (bamwe basigaye bamwita Mukabunani)uzaba ugiye kwandikisha ishyaka FDU-Inkingi kuko amaze iminsi yiyise Perezida waryo. Ayo mashyaka yombi Leta ya Kagame izemera kuyandika ndetse bamwe mu bayobozi bayo bahabwe imyanya nk’iriya bahaye Rwigema biciye mu kinamico (amatora)cy’abadepite kizaba umwaka utaha, ariko ngo hari ibyo bagomba kubanza gukora:

-Gusiga basenye opposition yo hanze

-Gusaba imbabazi Rudasumbwa mu bujura n’ubwicanyi (Kagame)

-Guhabwa za renga nkumene. N’ukuvuga ibintu batagomba kuvuga cyangwa gukora bibangamiye FPR

-Gusebya no gushinja ibyaha abo basize hanze y’igihugu ndetse badasize na Madame Ingabire uri mu gihome.

Mu Kirundi baca umugani ngo ntawe uvugana indya mu kanwa. Rero ngo FPR yafashe gahunda yo gutamika bariya bagabo ngo irebe ko baceceka. Hari abavuga ko Bwana Twagiramungu azagirwa Sénateur muri ba bandi Perezida wa Repubulika yemerewe gushyiraho.

Ariko bamwe mu barwanashyaka ba RDI nka Evode Uwizeyimana we yahakanye ko atahinguka i Kigali kuko atinya ko mukotanyi yamukuramo impyiko kubera amategeko yirirwa asobanura kuri za BBC n’ahandi avugisha inaninarimwe.

2.Muri Nyamagabe mu minsi ishize hari abantu bagera kuri 200, ngo bariye ibiryo byari bihumanye ku buryo byabaviriyemo kubajyanwa mu bitaro. Ngo hari abahwihwisa ko baba barazize twa tuzi twa Colonel Dan Munyuza!

3.Madame Louise Mushikiwacu nako wabo, ngo aho amenyeye ko abatekinisiye ba mukotanyi aribo bashobora kuba barishe musaza we Ndasingwa Lando, ubu ngo ntako atagira ngo akoze isoni Leta y’u Rwanda mu mayeri iyo bagize icyo bamubaza ku manyanga Leta ya shebuja iba yakoze!

4.Inkuru ikimara kumenyekana ko Charles Taylor yakatiwe imyaka 50, Perezida Kagame usanzwe ari mu ntambara muri Congo ijya gusa n’iyo Charles Taylor yarimo muri Sierra Léone, ubu afite ikibazo kuko ageze aha ya mpyisi yavugaga iti ncire ncire inyama mire mire umuriro? Mbese ngo ni Ndeke ndeke imali ya Congo, nkomeze nkomereze i La Haye?

5.Ngo Général Bosco Ntaganda yaba avuka mu Rwanda mu Kinigi ngo akaba anafitanye amasano na Rukara rwa Bishingwe!

Marc Matabaro

Rwiza News

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI/ICC) ntabwo ruzaburanisha Callixte Mbarushimana

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI/ICC) ntabwo ruzaburanisha Callixte Mbarushimana callixte_mbarushimana_rwandan_fdlr_rebel_leader

Callixte Mbarushimana

Amakuru ava i La Haye mu Buhorandi, mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI/ICC) aravuga ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Gicurasi 2012, urwo rukiko rwemeje mu bujurire icyemezo cyo kutazaburanisha Bwana Callixte Mbarushimana, wari Umunyamabanga Mukuru wa FDLR, ukekwaho ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara mu burasirazuba bwa Congo.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanamabyaha rwari rwasanze mu Kuboza 2011 ko ibimenyetso by’ubushinjacyaha bitari bihagije ngo bijyanwe mu rubanza. Ariko ubushinjacyaha bwarajuriye nyuma y’iminsi 3.

Mu kibazo cya Callixte Mbarushimana, nibwo abacamanza bari bategetse ku nshuro ya mbere ko umuntu uregwa n’urwo rukiko arekurwa kuva urukiko rwashingwa mu 2003.

Callixte Mbarushimana yakekwagaho ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara byakorewe muri Congo mu 2009. Yarekuwe n’urwo rukiko ku ya 23 Ukuboza 2011, nyuma y’aho urukiko rw’ibanze rufashe icyemezo cyo kutamuburanisha.

Ibyaha byashinjwaga Callixte Mbarushimana ngo byaba bishingiye ku matangazo n’ibindi bikorwa byo gutangaza amakuru bivugira FDLR yari abereye umunyamabanga mukuru yakoraga ari i Paris mu Bufaransa.

Callixte Mbarushimana w’imyaka 48 yari yafatiwe mu Bufaransa tariki ya 11 Ukwakira 2010 aho atuye kuva mu 2002 we n’umugore we n’abana be babiri.

Ariko Callixte Mbarushimana akirekurwa n’urukiko Mpuzamahaga Mpanabyaha, ubucamanza bwo mu Bufaransa nabwo bwasabye ko akurikiranirwa hafi (contrôle judiciaire) mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha akekwaho bijyanye na Genocide yo mu Rwanda.
Tubibutse kandi ko Callixte Mbarushimana ashakishwa n’ubucamanza bw’u Rwanda akekwaho uruhare muri Genocide yo mu 1994.

Ababikurikiranira hafi bemeza ko iri kurikiranwa rya Callixte Mbarushimana rishingiye cyane kuri politiki kurusha ku butabera akaba ari nayo mpamvu nta n’ibimenyetso byatuma habaho urubanza byabonetse.

Tubibutse ko abandi bayobozi ba FDLR bafungiye mu Budage aho bakurikiranweho ibyaha bijya kumera nk’ibya Callixte Mbarushimana. Abo ni Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni.

Marc Matabaro
Rwiza News

“Nta expropriation izabaho kuko kubimura ntibireba inyungu rusange, ahubwo ni inyungu z’umuntu ku giti cye, ugomba guhunga urupfu”: Fidèle Ndayisaba

 “Nta expropriation izabaho kuko kubimura ntibireba inyungu rusange, ahubwo ni inyungu z’umuntu ku giti cye, ugomba guhunga urupfu”: Fidèle Ndayisaba photo_mayor_fidele

Fidèle Ndayisaba

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko abatuye ku misozi ihanamye (ku manga) hamwe n’abatuye mu bishanga bagomba kuhimuka mu buryo bwihuse badategereje ingurane, kuko aho batuye nta bikorwa bigamije inyungu rusange umujyi wahateganyirije.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba tariki 29/05/2012, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yavuze ko atewe impungenge n’amazu ashaje cyangwa ari ahameze nabi, ku buryo abayatuyemo bagombye kuba barahavuye.

Fidele Ndayisaba waganiraga n’abanyamakuru ari kumwe n’abayobozi bakuru muri Ministeri y’Umutungokamere (MINIRENA) ndetse n’iy’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), yagize ati “Nta expropriation izabaho kuko kubimura ntibireba inyungu rusange, ahubwo ni inyungu z’umuntu ku giti cye, ugomba guhunga urupfu”.

Benshi mu bagomba kwimuka bo ku misozi ihanamye ya Gatsata na Kimisagara ndetse n’abatuye ku nkengero z’igishanga cya Nyabugogo baganiriye na Kigalitoday mu cyumweru gishize, bavuga ko nta nama bakoreshejwe n’ubuyobozi yo kubamenyesha ko bagomba kuva aho batuye byihuse.

Abafite amazu yasenyutse bitewe n’imvura imaze igihe yarabaye nyinshi basabwe kuva aho batuye byihuse, ariko bakavuga ko nta handi bajya batabanje guteguzwa no guhabwa ingurane ku mitungo yabo.

Nyamara umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye, nawe yemeza ko abo baturage bose basabwe kuva aho batuye kera. Ati “Ahubwo twe twari tuzi ko bahavuye, ubwo nibiba ngombwa ubuyobozi buzakoresha imbaraga, aho kugirango bicwe n’ibiza”.

Abaturage basabwe kwimuka ari abatuye ku misozi ihanamye yo mu Gatsata, kuri Mont Kigali, kuri Mont Jali, ku Gisozi no mu gishanga cya Nyabugogo.

Simon Kamuzinzi

Source: Kigali today

RDI-Rwanda Rwiza ya Faustin Twagiramungu igiye gukorera politiki mu Rwanda!

 

RDI-Rwanda Rwiza ya Faustin Twagiramungu igiye gukorera politiki mu Rwanda! image001-279x300ITANGAZO RY’ISHYAKA RDI-RWANDA RWIZA

Inama y’ubuyobozi bw’ishyaka RDI yateranye kuwa 27 Gicurasi 2012, ifata imyanzuro ikurikira.

1. Ishyaka RDI rirashimira abarwanashyaka baryo bamaze iminsi batanga ibitekerezo ku mbuga za Interneti, hagamijwe kumvikanisha imiterere y’ibibazo byugarije u Rwanda, bishingiye ahanini ku butegetsi bw’igitugu bwa Prezida Kagame na FPR, bukomeje kwica urubozo abaturage, bubavutsa uburenganzira bwabo bw’ibanze.

2. Ishyaka RDI rishyigikiye ko abiyemeje gukora politiki bakwimakaza umuco mwiza wa demokrasi wo kujya impaka zuzuzanya cyangwa zivuguruzanya (débat contradictoire), kugira ngo abanyarwanda barusheho gusobanukirwa amatwara n’imigambi by’abagambiriye kubayobora. Si ngombwa ko abantu bose babona ibintu kimwe, kandi ntibikwiye gutuka, gusebya cyangwa gufata nk’umwanzi uwo mudahuje igitekerezo.

3. Ishyaka RDI, rimaze gusuzuma inzira zose zishoboka zo gukemura mu maguru mashya ikibazo cy’ubutegetsi bw’igitugu bukomeje kuzambya u Rwanda, ryashimangiye icyemezo cyo kujya gukorera politiki mu gihugu imbere, rifata n’izindi ngamba zihamye zageza Abanyarwanda ku mpinduramitegekere mu gihe kitarambiranye.

4. Ishyaka RDI rirarikiye abanyarwanda aho bari hose, kuzisuganya uko bashoboye tariki ya 1 Nyakanga 2012, kugira ngo bizihize ku mugaragaro isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge bw’igihugu cyacu. RDI iragaya kandi Leta ya Kagame kuba nta birori yateganyije kuri iyo tariki : kuba FPR irutisha intsinzi ya bamwe ukwigobotora ingoma ya gihake na gikolonize kw’imbaga y’Abanyarwanda, ni ibyo kwamaganira kure, dore ko bigamije gusibanganya burundu amateka y’ingenzi y’igihugu cyacu, ashingiye kuri revolisiyo ya rubanda yo mu mwaka w’1959.

Bikorewe i Sion (Suisse), kuwa 28.05.2012

Mw’izina ry’Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza,

Jean-Marie Mbonimpa

Umunyamabanga mukuru (Sé)

NTETE MARIUS YAMAZE ABATURAGE BO MU MURENGE WA KARAMA

NTETE MARIUS YAMAZE ABATURAGE BO MU MURENGE WA KARAMA ntete-marius-300x285

Ntete Marius niwe uri ku isonga mu bikorwa byo kwibasira abaturage bo mu Murenge wa Karama.

Kuwa mbere taliki 21 Gicurasi 2012 hagati ya saa kumi na saa kumi n’imwe za mugitondo nibwo komanda ukuriye igipolisi mu Murenge wa Karama, Akarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo yahamagaye umukuru w’inkeragutabara muri uwo Murenge uzwi ku izina rya Afrika maze amushyikiriza urutonde rw’abantu bagombaga gufatwa.

Izo nkeragutabara arizo Kabalisa, Bosco, Gatera, Sibomana zahise zishyira mu bikorwa icyemezo cya komanda hafatwa Kanyabikari, Kanyabikari Aporoni, Nzabandora Athanase, Serubibi, Ngendahimana Joseph, Shamugambira Francois, Nkundwamfite, Sekimonyo, Yoweli, Samson, Makuza, Celestin, David, Vianney na Matayo.

Kuri iyo tariki kandi ahagana mu ma saa tanu z’amanywa ukuriye polisi n’inkeragutabara mu Murenge wa Karama bagiye mu rugo kwa Safari utuye mu mudugudu wa Mitsinda akagari ka Buhoro Umurenge wa Karama kumufata. Abafashwe bakaba bari barireze bemera ibyaha, barakatirwa, barafungwa, barangiza ibihano barafungurwa.

Bukeye taliki 22 Gicurasi, imodoka ya polisi irimo uwitwa Nkundukozera Lamazani bakunze kwita Nkoboli ufungiye muri gereza ya Karubanda azira kwitwa umujura ruharwa akaba ari we wagendaga imbere y’abapolisi ariko ngo yarasabwe kwerekana aho abakoze genocide batuye. Icyo gihe hafashwe abaturage batari bake.

Bukeye nanone tariki 23 hafashwe abitwa Ntihinyurwa John, Gasamunyiga Celestin, Habumugisha Antoine, Safari na Joseph bakaba bari bohererejwe convocations ziturutse ku Murenge wa Karama. Igihe aba baturage bafatwaga ibikorwa byo kubahumbahumba byari biyobowe n’uwitwa Ntete Marius wigeze kuba umushinjacyaha i Butare (Huye) ari kumwe na mwene nyina Samari bakaba bavuka mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Buhoro, Umurenge wa Karama, Akarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo kandi ngo Ntete akaba yarabwiraga abo bafataga ko Se wamubyaraga aramutse azutse yamugaya ko ntacyo yakoze.

Abafashwe bose bapakiwe imodoka bajyanwa kuri gereza nkuru ya Karubanda kuri iyo tariki ya 23 ariko gereza yanga kubakira kuko nta madosiye bari bafite. Bashubijwe ku Murenge wa Karama, hatumizwa inteko itazwi iraterana maze bukeye taliki 24 basinyishwa kuri dosiye bari bakorewe, inteko baringa ijya kwiherera nuko igaruka ibwira abafashwe bose ko bakatiwe igifungo cya burundu.

Abafashwe bakaba baraturukaga mu midugudu ya Mitsinda, Mataba, Kibingo, Nyamapfunda na Nyamikaba. Iyi midugudu yose ikaba iri mu Kagari ka Buhoro, Umurenge wa Karama, Akarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo. Umurenge wa Karama ukaba uyobowe n’uwitwa Mukiza, akagari ka Buhoro kayoborwa na Murindabigwi Gaston bakaba nabo barafatanyije n’abapolisi, inkeragutabara, Ntete Marius n’umuvandimwe we Samari gutoragura no gufungisha bariya baturage.

Mu gihe twataraga iyi nkuru muri aka Kagari ka Buhoro kandi twanamenye ko no mu kandi Kagari ka Gahororo gaturanye n’aka twose turi mu Murenge wa Karama naho ngo abaturage baho batangiye gutoragurwa bajyanwa gufungwa nk’uko byakorewe bagenzi babo bo mu Kagari ka Buhoro. Umuntu akaba yakwibaza isano iri hagati y’ibi bikorwa n’irangizwa ry’inkiko gacaca riteganyijwe ku rwego rw’igihugu ku italiki 16 Kamena 2012.

Birababaje kubona abaturage bakomeza guhohoterwa bene aka kageni n’ikitwa ngo ni inkiko gacaca kandi mu by’ukuri bivugwa ko zashoje imirimo yazo hakaba hari hasigaye kuzifunga ku mugaragaro kuri iriya tariki. Bikaba bigaragara kandi ko inkiko gacaca n’ubwo zifunzwe hari abari bagikeneye kuzikoresha bihorera cyangwa bakora ubugizi bwa nabi. Leta ikaba yari ikwiye gushyiraho uburyo abarenagnijwe n’izi ngirwa nkiko barenganurwa mu bihe bitarambiranye.

Mukiza E.
Umurenge wa Karama

Source: Rwanda Libération

UMUCAMANZA YASUBITSE URUBANZA UBUSHINJACYAHA BUREGAMO UMURWANASHYAKA WA PS IMBERAKURI ERIC NSHIMYUMUREMYI

UMUCAMANZA YASUBITSE URUBANZA UBUSHINJACYAHA BUREGAMO UMURWANASHYAKA WA PS IMBERAKURI ERIC NSHIMYUMUREMYI Some-Imberakuri-during-the-high-national-council-182x300

Eric Nshimyumuremyi

Uyu munsi taliki 29 Gicurasi hari hateganyijwe urubanza ubushinjacyaha buregamo umurwanashyaka wa PS Imberakuri Bwana Eric Nshimyumuremyi ariko ahagana mu ma saa sita z’amanywa ku rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo nibwo umucamanza yafashe icyemezo cyo gusubika urwo rubanza rukazasubukurwa taliki 7 Kamena 2012.

Iri subika rikaba ryaturutse ku byifuzo by’uregwa hamwe n’umwunganira mu mategeko kuko rukiko rwanze gutanga dosiye ye ngo yigwe mbere yo kujya mu rubanza.

Nyamara nta cyizere ko iyo dosiye n’ubundi izatangirwa igihe dore ko ababishinzwe bayisabye kenshi bakayimwa umuntu akaba yakwibaza impamvu ubucamanza bukora muri ubu buryo kugeza n’aho bwimana dosiye y’uregwa.

Tubibutse ko Eric Nshimiyumuremyi yarashwe na Polisi mu gatuza igihe yafatwaga.

Juvénal Majyambere

Kigali

 

General Ntaganda yavuze ko ari Masisi

General Ntaganda yavuze ko ari Masisi Bosco-ntaganda-de-Cpi1-300x208

Gen Bosco Ntaganda

General Bosco Ntaganda wari umukuru w’ingabo za CNDP akaza kujya muri gisirikare cya Congo, mbere yo kuvamo ashakishwa na leta ya Kinshasa hamwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, yashyize avugisha itangazamakuru.

General Ntaganda yabwiye BBC ko ari i Masisi kandi ko atatorotse igisirikare nkuko bivugwa.

Yahakanye amakuru avugwa n’umuryango w’abibumbye ukorera muri Congo, MONUSCO avuga ko leta y’u Rwanda ifasha ingabo za Ntaganda zihurikiye mu mutwe wa M23.

General Ntaganda ariko avuga ko atari kumwe na M23 kandi akavuga ko ababajwe n’abantu bahunga iyi mirwano ngo kuko harimo imiryango ye myinshi.

General Ntaganda aravuga ko MONUSCO itababajwe n’abantu bari gupfa no gufatwa ku ngufu mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.
Akifuza ko Prezida Joseph Kabila yashyira mu bikorwa amasezerano yasinywe tariki 23 z’ukwezi kwa 3 mu 2009 hamwe na CNDP.

Source:BBC Gahuza-Miryango

Ubutumwa bwa Mukunzi Zaccharie

Muraho,

Nitwa Mukunzi Zaccharie mba mu Rwanda i Kigali.

Mbandikiye ngirango mbashimire inyandiko nziza mutugezaho ndetse n’amakuru, muradufasha cyane kuko hano mu nta kuntu umuntu yagera ku makuru nk’ayo muduha ndetse na analyse zanyu ziba ari nziza.

Ariko muri iyi minsi tumaze tubona hasa n’ahari ihangana hagati yawe na Padiri Nahimana wo kuri le prophète.fr ni uburenganzira bwanyu kuko binatuma opposition igira imbaraga cyane cyane ko hano dukeneye impinduka cyane kubera ibibazo byinshi namwe muzi bituzitiye biterwa n’ubutegetsi bwa hano.

Muri ziriya mpaka mujya ariko tubonamo ko opposition nta guhuza yifitemo bityo bikaba bitiza umurindi ubutegetsi bwa hano twe baboshye tukaba twararushijeho gucika intege.

Nkurikije inyandiko zanyu mbabonamo ibi bice bikurikira:

1. Iya Padiri Nahimana n’uruhande rwe (simvuze ko afite ishyaka ndavuga uruhande ariho) : iyo rwose isa n’aho ibona ko abantu babaye muri RPF nta gishya bazana usibye gushukana nk’uko ba Twagiramungu bashutswe hanyuma RPF ikabereka ko intego zabo zitari zihuye hanyuma bagakuramo akabo karenge. Abo rero birumvikana ko basa n’abivanaho ikimwaro cy’uko batanze igihugu bakagiha icyama kikaba gikandamiza abantu. Aba baniyita ko nta maraso bafite mu biganza

2. RNC irimo benshi bahoze muri RPF ikaba itari ishyaka ngo bigaragare abantu bakaba bayibonamo FPR yivuguruye kubera ko nta kizere iri guha abanyarwanda n’ubwo bwose bigaragara ko ifite ingufu nyinshi ndetse na RPF iyitinya tukaba tubona ko isabwa kwivugurura kandi ikagaragaza ko irwanya system apana umuntu kuko nta gisubizo kizaboneka nk’uko ukunda kubivuga kwirukana FPR byaba ari ukwirukana bamwe mu banyarwanda rero uwakuraho système yayo ntibibe nk’uko FPR yo yirukanye MRND ikanayisenya n’ubwo abayobozi bayo bari mu bakoze Jenoside yakorewe abatutsi, icyo gice cyumva cyakoresha intwaro kandi cyumva ko gifite imbaraga cyane ni nacyo nawe nkubariramo. Iki gice rero biragaragara ko abayobozi bacyo batizewe cyane mu bahutu kubera gutinya ko cyazabagira nk’uko FPR yabigaritse kikaba gisabwa gukorera mu mucyo cyane cyane.

3. Igice kirimo abanyarwanda bameze nka Ingabire Victoire ubu ufunze, kikaba gifite abayobozi batari bake ino aha mu Rwanda ndetse akaba afatwa nk’intwari icyo gice rero abahutu bagifata nk’aho cyaje kubavugira kandi na leta iragitinya.

Iyo rero wowe na Nahimana murimo mujya impaka zigaragaza ko mutazumvikana biduca intege cyane kuko twibaza aho opposition igana kandi bigaragara ko muvugira biriya bice 2 bya mbere gusa rimwe na rimwe tubibonamo ko muzagera aho mukagirana ibiganiro mukavuga aho mudahuza aho muhuza naho mukahemerenywa kuko rimwe na rimwe nka Nahimana tujya twumva afite tendance ya extremisme, ku bahutu akabarengera cyane ariko ndakubwiza ukuri nta mahoro yabaho umuntu aheje bamwe mu banyarwanda.

Rwose ba Kayumba bazwi mu bwicanyi bwinshi, nibasabe imbabazi berekane ko bisubiyeho, kimwe na ba Twagiramungu berekane amakosa bakoze bayasabire imbabazi ubundi mukomereze inzira hamwe n’ubwo mwaba mudafite ibyo mwumvikanaho iyo diversité iracyenewe cyane kuko irubaka namwe mugerageze mwumvikane mwandike amasezerano ibyo mwumvikana n’ibyo mutumvikanaho bityo mureke kuduca intege cyane.

Murabizi ko hano ntawe uvuga kandi namwe bamwe muri hanze kuko mwari mwabuze aho muvugira none harabonetse mutagiye kuryana, ubwo se koko murabona tuzahora muri zunguruka ubutaha FPR nijyaho Twagiramungu ajye muri rébellion ajyeho hanyuma FPR nayo igaruke? Oya nimwumvikane hanyuma système ya FPR nivaho abantu bazumvikana, na South africa ibayeho kubera vérité et réconcilliation.

Nimugerageze kuko iyo hano abantu baganira bihishe baba bishimye ku bikorwa byanyu, inyandiko zanyu zirasomwa ariko iyo zirimo amacakubiri birababaza cyane. N’ubwo mutakumvikana icyo mugambiriye ni kimwe.Gusa ndabona mutakigezeho uko mbona byaba nka Somalia. Muve mu gushaka ubutegetsi kubera umujimya mufitiye runaka ahubwo mubushake mu nzira zo gukuraho système yagize igihugu nk’akarima kayo.

Nanditse byinshi ariko reka ndekere aho, ndagusaba ko wahitisha iyi message kuko ni iya benshi inaha. Erega abantu bose babaye bamwe kuko bahurira ku bukene bafite ndetse n’ikandamiza abahutu n’abatutsi ubumva igihe cyo gucuranwa (bizanwa n’abayobozi) naho abandi ntiwajya kureba amazuru mwese mwaburaye.

Murakoze

Mukunzi Zaccharie

U Rwanda ruraregwa gufasha abasirikare bivumbuye muri Congo

U Rwanda ruraregwa gufasha abasirikare bivumbuye muri Congo photo_1337591201219-6-0Amakuru dukesha BBC aravuga ko hari icyegeranyo cyo hagati mu muryango w’abibumbye ONU (internal UN report) kirega u Rwanda kugira uruhare mu guha intwaro n’abarwanyi, abasirikare bigometse muri Congo bibumbiye mu mutwe wiyise M23.

Umuryango w’abibumbye ONU uravuga ko ufite ibimenyetso byerekana ko inyeshyamba zo muri Congo zabonye abarwanyi bashya n’inkunga ziva mu Rwanda.

Icyegeranyo cyo hagati mu muryango w’abibumbye (internal UN report) BBC yashoboye kubona, kivuga ku basirikare bitandukanyije n’izo nyeshyamba, bavuga ko baherewe imyitozo mu Rwanda hakoreshejwe urwitwazo rw’uko bagiye kwinjizwa mu gisirikare cy’u Rwanda, mbere yo koherezwa kurwana hakurya y’umupaka muri Congo.

Iyo ntambara yatangiye mu kwezi kwa Mata 2012 nyuma y’aho habayeho kwivumbura kw’abasirikare bamwe  ba Congo. Bamwe mubayoboye abo basirikare ni abo mu bwoko bw’abatutsi bakaba bafite aho bahuriye n’u Rwanda, ndetse benshi muri bo bahoze mu ngabo za FPR igihe yari ikiri umutwe w’inyeshyamba.

Ibihumbi byinshi by’abaturage bahunze imirwano imaze iminsi mu burasirazuba bwa Congo.

Umunyamakuru wa BBC witwa Gabriel Gatehouse, uri mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Congo aravuga ko umuryango w’abibumbye wavuganye n’abantu 11 bavuga ko bitandukanyije n’inyeshyamba za M23 aho i Goma nyine.

Ngo abo batorotse ibirindiro byabo mu gace kari mu ishyamba ryo mu misozi ku mupaka hagati ya Congo n’u Rwanda.

Icyo cyegeranyo cy’umuryango w’abibumbye kiravuga ko abo barwanyi batorotse muri M23, bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda, binjijwe mu gisirikare bakuwe mu Rwanda ku rwitwazo rw’uko ngo bagiye kwinjizwa mu gisirikare cy’u Rwanda. Ngo bahawe intwaro n’imyitozo nyuma boherezwa muri Congo.

Bamwe muri bo binjijwe mu gisirikare muri Gashyantare 2012 nk’uko icyo cyegeranyo kibivuga. Ibi bifite icyo bivuze cyane, nk’uko bivugwa n’uwo munyamakuru wa BBC: Niba ibyo abo batorotse bavuga ari ukuri, bishatse kuvuga ko u Rwanda rwateguraga intambara muri Congo mbere ya Mata 2012, ubwo habaho kwivumbura kw’abasirikare bahoze muri CNDP bakaba ubu bibumbiye muri M23.

Nk’uko icyo cyegeranyo gikomeza  kibivuga, umwe muri abo batorotse nta myaka 18 afite ni umwana.

Mbere yaho, hari imirwano hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’abasirikare bigometse bibumbiye muri M23.

Umuvugizi wa M23, Vianney Kazarama, yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa  AFP  ko ingabo za Congo (FARDC) zateye bimwe mu birindiro byabo bikomeye muri Kivu y’amajyaruguru zikoresheje imbunda ziremereye.

Tubibutse ko iyi mirwano mishya itangiye mu burasirazuba bwa Congo, bivugwa ko yatangiye igihe hari bamwe mu basirikare ba Congo bahoze muri CNDP bivumbuye bagashinga umutwe witwa M23 bavuga ko Leta ya Congo itigeze yubahiriza amasezerano yagiranye na CNDP mu mwaka wa 2009. Ariko hari amakuru yandi avuga ko ibyo byose byatangiye ubwo amahanga yashyiraga igitutu kuri Leta ya Congo ngo ifate Gen Bosco Ntaganda ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI).

Marc Matabaro

Rwiza News

Nyuma y’urupfu rw’umusore Mutabazi Sadiki inkeragugutabara zikomeje kuyogoza abanyarwanda

Nkuko tubikesha urubuga rwa interineti umuryango.com, inkeragutabara zikomeje guhungabanya abanyarwanda dore ko n’umusore Mutabazi Sadiki yitwitse nyuma yaho inkeragutabara zo mu mujyi wa Gisenyi zari zimaze kumwambura ibyo yacuruzaga ndetse n’amafaranga. Soma inkuru ikurikira y’urubuga umuryango.com.

Hirya no hino mu Rwanda, hadutse urwego rushya rwo gucunga umutekano mu baturage henshi na henshi babita (Inkeragutabara).

Nyuma y'urupfu rw'umusore Mutabazi Sadiki inkeragugutabara zikomeje kuyogoza abanyarwanda inkeragutabara

Inkeragutabara zikurubana zinakandagira umusore i Nyamirambo

Mu bice bitandukanye by’igihugu, abaturage bamaze iminsi bavuga ko izo Nkeragutabara zibabangamira ndetse ari nazo ziteza akavuyo.

Mu nkuru umunyamakuru wa City Radio yatangaje ku wa mbere w’icyi cyumweru yumvikanishaga amajwi y’abaturage babangamiwe n’izo nkera gutabara (mu karere ka Nyamagabe)

Abaturage batuye mu mujyi wa Kigali, cyane cyane abacuruza mu mihanda (ku dutaro) nabo bavuga ko babangamiwe n’ibikorwa by’inkeragutabara.

Abo bo bavuga ko usibye kubaka za ruswa, babakubita bakanabambura ibicuruzwa byabo.

Nyamara ariko yaba inkeragutabara cyangwa abayobozi b’inzego z’ibanze ntibajya bemera uruhare rwabo mu kubangamira abaturage.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabili i Nyamirambo mu masaha ya saa tatu z’ijoro, inkeragutabara zigeze kuri 6 zari ziri gukubita, zikururana umuhungu w’umusore.

Ubwo twahageraga twabajije icyo uwo musore yaba azira, maze inkeragutaba zitubwira ko polisi yazisabye gufata abana bose b’inzererezi bakabajyana kuri station ya polisi.

Abaturage bari bahuruye ari benshi nabo bumiwe bavuga ko bitumvukana ukuntu abantu bakuru bafata umuntu ngo ni inzererezi.

“Gufata umuntu nta kosa yakoze bakamukurubana gutya, bakubita kugeza aho bamuvushize amarasaro ?”

“Ahubwo se ibi byaje ryari ? Ngo ni abayobozi …….. aka ni akarengane rwose”

inkeragutabara1

Twabajije uwari ukuriye icyo gikorwa, yadusabye kudatangaza amazina ye n’ishusho ariko adutangariza ko gufata abo bana b’inzerezi ari ugucunga umutekano ngo kuko ari bo bangiza umutekeno cyane.

“Aba bana ni ba mayibobo, bariba bakambura abantu……..niyo mpamvu bose tugomba kubafata tukabajyana kubafunga”

Usibye uyu musore bari bari gukubita banamukururana hasi, bashaka kumutwara ku ngufu, nasanze hari uwo bari bamaze kuzamukana kuri polisi ya Nyarugenge.

Source: Richard Dan IRAGUHA, Umuryango.com

12345...8

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste