Archive pour avril, 2012

”ABABUZE ABABO BOSE BAGOMBA GUHABWA UBURENGANZIRA BWO KWIBUKA ABABO”: Gerald GAHIMA

”ABABUZE ABABO BOSE BAGOMBA GUHABWA UBURENGANZIRA BWO KWIBUKA ABABO”: Gerald GAHIMA tn_PP3_Gahima-150x150

Gerald Gahima

Mu gihe abanyarwanda bibuka imyaka 18 ishize habaye genocide yo mu 1994, Gerald Gahima wahoze ari umushinjacyaha Mukuru mu Rwanda asanga hashobora kongera kubaho imidugararo mu gihugu, ndetse ntatinya kuvuga ko hashobora kubaho isubiranamo ry’amoko. Ibyo yabitangarije umunyamakuru Douglas Mpuga ukorera Ijwi ry’Amerika.

Gerald Gahima avuga ko umuryango nyarwanda ugomba gukora uko ushoboye ku buryo u Rwanda rutakongera gusubira mu bihe bibi nk’ibyo rwaciyemo.

Gerald Gahima yagize ati:”Ubu ndemeza ko nta kabuza hashobora kongera kubaho imidugararo niba nta mahinduka abaye muri politiki yo mu Rwanda”

Akomeza avuga ko abantu benshi b’inzirakarengane bishwe, agasanga ibintu bibi nka Genocide byakagombye kwirindwa mu minsi iri imbere y’u Rwanda.

Kuri we asanga nta bwiyunge bwigeze bubaho mu Rwanda, ubwiyunge buracyari ikibazo gikomeye, Leta y’u Rwanda ishaka kumvisha abanyarwanda ko ubumwe n’ubwiyunge bwarangije kugerwaho, ariko ubwiyunge n’igikorwa gitwara igihe kirekire.

Yakomeje avuga ko ikintu cy’ibanze mu kugera ku bwiyunge, n’uko impande zahanganye zicara hamwe zikaganira ku mpamvu nyamukuru zateye gusubiranamo bakumvikana uburyo bakubaka ejo hazaza hamwe. Ariko abantu benshi uretse nyine Leta y’u Rwanda, bemeza ko inzira ikiri ndende.

Icyabaye mu Rwanda n’uko FPR-Inkotanyi yategetse abanyarwanda kwemera amateka yabahitiyemo gufata nk’ukuri kandi ibahitiramo uburyo bagomba kubaho mu minsi iri imbere, nta kwicarana n’abantu bafite ibitekerezo bitandukanye n’ibya FPR ngo baganire kuri ibyo bibazo.

Gerald Gahima avuga ko hari ukutishima uko ibintu bimeze kwinshi mu Rwanda, atanga urugero ku byaha byakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, bitigeze bihabwa agaciro na Leta y’u Rwanda, abarokotse ibyo bikorwa ntabwo bafite uburenganzira bwo kwibuka mu buryo bumwe nk’uko abandi bibuka Genocide.

Kuri Gerald Gahima Genocide ni amateka, yarabaye, yari yitezwe, yarateguwe, irakorwa kandi abantu ibihumbi n’ibihumbi barapfuye kubera yo.

Akomeza avuga ko Leta y’u Rwanda ikunze kurega abantu guhakana Genocide gusa kubera ko bagerageje kubaza impamvu ibyaha byakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bitigeze bihabwa agaciro. Ibyo bibazo byombi bigomba gutandukanywa, ababuze ababo bose bagahabwa uburenganzira bwo kwibuka ababo.

Gahima yemera ko koko hari ubutabera bumwe na bumwe bwagezweho, ariko avuga ko habaye n’akarengane aho abantu benshi b’abere bamaze igihe kinini bafungiye ibyaha batigeze bakora. Asanga ubutabera bw’u Rwanda butarigeze bugira ubushobozi bwo guca umubare munini w’imanza nk’uriya.

Yongeyeho ati:”Ntabwo nifuza ko Genocide ibaho ariko ntabwo twigeze twiga ibibazo nyamukuru bitera amacakubiri mu muryango nyarwanda.”

Impamvu z’umwiryane wateye Genocide, ni ukuvuga nka Leta igirira nabi abaturage, kwiharira ubutegetsi kw’ishyaka rimwe, gutoteza abatavuga rumwe na Leta, ibyo bibazo birahari ubu mu Rwanda.

Muri iki kiganiro Gerald Gahima yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, yagerageje kuvuga byinshi ariko ntabwo yigeze avuga uruhare rwe muri ubwo butabera, muri ako karengane abantu benshi b’abere bagiriwe n’inzego z’ubutabera kandi ntanavuga icyo yakoze kugira ngo abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu nabo babone ubutabera ku byaha bakorewe.

Twabibutsa ko Gerald Gahima ari umwe mu bashinze Ihuriro Nyarwanda RNC, afatanije na murumuna we Dr Théogène Rudasingwa, Lt Gen Kayumba Nyamwasa, Col Patrick Karegeya n’abandi bahoze mu buyobozi bw’u Rwanda bakaba bari n’abayoboke y’ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda. Ni umunyamategeko, yahoze ari umushinjacyaha mukuru wa Repubulika mbere yo guhunga.

Ntabwo akunzwe cyane kubera ko igihe yari Umushinjacyaha Mukuru mu Rwanda yaba yarafunze abantu benshi bamwe abaziza ukuri abandi abarenganya. Kuba ari mu bakoze liste ya ba ruharwa ntibimuha isura nziza mu bahutu ndetse nta munsi w’ubusa bitagarukwaho.

Ni umuhanga mu mategeko ku buryo bivugwa ko ari we uhagararira Lt Général Kayumba Nyamwasa mu bijyanye n’amategeko byaba muri Espagne cyangwa mu Bufaransa.

Ni umuntu uzi kuvuga, no kwisobanura neza adahubutse. Kuba yari umucamanza bimuha impano yo kwiga neza ibisubizo atanga kandi akumvikanisha ingingo ashaka kugeraho nta marangamutima agaragaje.
Marc Matabaro
Rwiza News

Moment de Recueillement du Peuple Rwandais après plus de Vingt ans de Calvaire et Dix-huit ans de Souffrance

CND-NDC
Congrès National pour la Démocratie
National Democratic Congress

Tel: 001-201-794-6542 /
001-506-461-3919
Email: urunana@optonline.net
url: www.rud-urunana.org
——————————————————————————-
Communiqué de Presse PP/No. 01/Apr/12

Moment de Recueillement du Peuple Rwandais après plus de Vingt ans de
Calvaire et Dix-huit ans de Souffrance

En effet, c’était au soir du 6 Avril 1994 autour de 20:30 heure locale
que l’avion présidentiel qui ramenait leurs Excellences Juvénal
Habyarimana, Président du Rwanda et Cyprien Ntaryamira, Président du
Burundi du sommet de Dar-Es-Salam, Tanzanie fut abattu par deux missiles
sol-air lors des manoeuvres d’atterissage au dessus de l’aéroport
International de Kanombe. Cet acte ignoble et terroriste fut suivi par
une hécatombe sans commune mesure dont les conséquences se font toujours
sentir dans jusqu’à nos jours. Outre les deux chefs d’état africains qui
périrent suite à cet acte criminel, leurs accompagnateurs ainsi que tout
l’équipage de l’avion connurent le même sort.

Notre organisation se joint à tous les rwandais, tous les groupes
ethniques confondus, dans ces moments très difficiles qui nous
rappellent nos frères, nos sœurs, nos pères, nos mères, nos voisins, nos
amis et tous nos compatriotes qui furent victimes de massacres
indescriptibles dont les conséquences hantent et hanteront la conscience
du peuple rwandais et de l’humanité à jamais. Tout en nous recueillant
devant toutes ces victimes innocentes, nous ne pouvons cependant ni
ignorer ni oublier des centaines de milliers de rwandais qui périrent
depuis le 1 Octobre 1990 date à la quelle le Front Patriotique Rwandais
(FPR) envahit le Rwanda depuis l’Uganda sous des prétextes qui, par la
suite, vont s’avérer ne pas être les vrais mobiles des envahisseurs. On
ne peut non plus oublier nos compatriotes ainsi que les populations
locales qui furent sauvagement massacrés dans les forêts de la
République Démocratique du Congo depuis 1996 jusqu’à nos jours.

Cependant, nous ne pouvons pas passer sous silence le fait que la
plupart des responsables de la barbarie sans commune mesure qui s’est
abattue sur notre pays et dans la région depuis cette date fatidique du
1 Octobre 1990 et qui atteignit son paroxysme avec l’attentat du 6 avril
1994 contre les deux présidents africains en exercice assument les
reines du régime actuel rwandais dirigé par Paul Kagame et ses acolytes.
Egalement, plusieurs observateurs assidus de la situation géopolitique
de la région des Grands Lacs africains attestent que cette région reste
tributaire des conséquences dues à l’instabilité consécutive à la
tragédie rwandaise de ces deux dernières décennies. Ainsi, le problème
récurrent des réfugiés rwandais dans la région reste d’actualité. Or, ce
problème ne trouvera de solution durable que le jour où les
revendications légitimes de la population rwandaise trouveront des
solutions politiques dans lesquelles toutes les composantes de la
société rwandaise se reconnaissent.

En effet, les politiques d’exclusion mises en place par des différents
régimes successifs rwandais en général et celui de Paul Kagame en
particulier ne peuvent en aucune manière contribuer en une
réconciliation authentique du peuple rwandais. Nul ne peut parler de
réconciliation authentique sans parler de justice indépendante et
équitable; on ne peut non plus parler de justice équitable sans
connaître la Vérité. Ces trois éléments à savoir la Vérité, la Justice
Equitable et la Réconciliation authentique sont essentiels pour bâtir un
état de droit répondant aux aspirations pour tous les rwandais sans
distinction.

Bien que c’est l’occasion de nous souvenir des moments difficiles dans
lesquels les nôtres ont succombé, le Congrès National pour la Démocratie
aimerait d’emblée demander à nos compatriotes et nos amis de continuer à
réfléchir en vue de dégager les voies et moyens pouvant amener toutes
les composantes de la population rwandaise à œuvrer pour l’avènement
d’un Rwanda réellement démocratique. Notre organisation reste convaincue
que seul un Rwanda réellement démocratique pourra nous mener vers la
construction d’un Rwanda pour tous pouvant assurer la paix, la dignité
et la concorde entre les générations futures et contribuer à la
stabilité et au développement durables des peuples de la région. Notre
organisation reste fermement engager à accompagner le peuple rwandais
dans ce noble processus.

6 Avril 2012

Dr. Augustin Dukuze
Porte-Parole

RUD-URUNANA
www.rud-urunana.org

Moment de Recueillement du Peuple Rwandais après plus de Vingt ans de Calvaire et Dix-huit ans de Souffrance img_autoimagesDrap00002

”Ntabwo nigeze mba icyitso”: Général Emmanuel Habyalimana

”Ntabwo nigeze mba icyitso”: Général Emmanuel Habyalimana image

Gen Emmanuel Habyalimana

Mu myigaragambyo ndetse n’umuhango wo kwibuka byabereye i Paris, aho abanyarwanda baturutse mu bihugu bitandukanye by’i Burayi bari bahuye ngo bibuke abanyarwanda b’amoko yose bapfuye mu byago u Rwanda rwaciyemo ndetse n’abakomeje gupfa kugeza ubu, kwibuka umunsi indege yari itwaye Perezida Habyalimana yarasiweho kuko ifatwa nk’imbarutso y’ibyakurikiyeho, gusaba ko habaho ubutabera no kwibuka kuri bose inzirakarengane zose zishwe zigahabwa agaciro kamwe tutibagiwe gusaba ko iperereza kw’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyalimana ryakorwa vuba kandi neza abagize uruhare mu ihanurwa ryayo bakamenyekana kandi bakabihanirwa.

Abari bitabiriye uwo muhango baboneyeho akanya ko kuganira n’abanyamakuru bagira ibyo batangaza.
Ni muri urwo rwego Perezida w’ishyaka CNR-Intwali, Général de Brigade BEM Emmanuel Habyalimana yasubije ibibazo by’abanyamakuru.

”Ninjiye mu gisirikare ngamije kurengera abanyarwanda, nasanze Perezida Habyalimana ari umukuru w’igihugu kandi ari n’umukuru w’ingabo, yadutegetse neza kandi yatubereye urugero rwiza kugeza igihe yiciwe” ayo niyo magambo yakoreshejwe na Gen Emmanuel Habyalimana igihe yavugaga kuri Perezida Habyalimana.

Yatangaje ko atari icyitso cya FPR nk’uko bivugwa ngo nk’umunyarwanda wavukiye mu Rwanda atari kuba icyitso ngo bishoboke, ku bijyanye n’uko yagumye mu gihugu ntahunge, yasobanuye ko bitari kumunanira kubona aho ahungira kandi hameze neza, ariko yabonye ari ngombwa ko yitanga ngo arengere abanyarwanda bari basigaye mu gihugu. Yavuze ko yari umusirikare w’igihugu atari umusirikare w’umuntu. Kuri we asanga ngo we na bagenzi be iyo badasubira mu gihugu ngo bakorane na FPR, bagerageze kuba hafi barebe ibyakorwaga ngo ku banyarwanda hafi miriyoni 10 bari mu Rwanda ubu ngo haba hasigaye nka Miriyoni 3. Agasanga ari ubutwari kuko ubuzima bwabo bwari mu kaga igihe babaga bakorana n’abantu bashyize imbere ubwicanyi.

Ku bijyanye n’igisirikare cya FPR, yasobanuye ko yagize ubwitange bwinshi mu gufasha ko hajyaho amategeko ahamye igisirikare kigenderaho, abasirikare ba FPR bakareka kwitwara kinyeshyamba, asanga ayo mategeko yaratumye abanyarwanda benshi bashobora kuba bakiriho. Kuri we abona Bilan ye mu gihe yari mu butegetsi bwa FPR ari positif.

image-1

Gen Emmanuel Habyalimana n'abandi banyamashyaka i Paris ku ya 06 Mata 2012

Ubwicanyi bwabereye muri Congo, no mu majyaruguru y’igihugu avuga ko atabugizemo uruhare kuko atari yakabaye Ministre w’Ingabo kuko yagiye kuri uwo mwanya muri 2000. Ariko yabuhagazeho yarabubonye.

Ibijyanye n’ibikorwa bibi by’ubwicanyi n’ibindi byakozwe n’igisirikare cya FPR, avuga ko yabibayemo yanabibonye ariko agakomeza kwemeza ko iyo atahaba we na bagenzi be ngo bakomeze bamagane ibyo bikorwa haba hasigaye mbarwa mu banyarwanda.
Abajijwe niba akiri mu buyobozi yarabwiraga Perezida Kagame ibitagenda neza ndetse n’ibyo bikorwa bibi, yasubije ko yabimubwiye kenshi ndetse akabirwanya akamubwira ko abasirikare babereyeho kurinda abaturage batabereyeho kubica, kugeza aho nawe ubwe ashatse kubizira bikaba ngombwa ko ava mu gihugu mu mwaka 2003 agahunga.

Yavuze ko impamvu ishyaka rye CNR Intwari rivuga ko habayeho Genocide y’abanyarwanda, ni uko ngo ari ubwicanyi bw’abatutsi bwabayeho yarabubonye kandi n’ubwicanyi bw’abahutu yarabubonye kandi yabuhagazaho.

Ku bitera umwiryane mu banyarwanda yatanze impamvu 2, iya mbere ni uko abanyarwanda bafite imyumvire itandukanye cyane bishingiye ku gushaka kwiharira ubutegetsi bishingiye ku moko no gushaka guheza abandi bityo bigakurura amacakubiri ashingiye ku moko kandi bakaba batumva amahame ya demokarasi ku buryo bagabana ubutegetsi mu mahoro, impamvu ya kabiri ni ba rusahurira mu nduru b’abanyamahanga baba bakurikiye inyungu zabo mu karere noneho bagafasha bamwe kwica abandi kugira ngo bashobore kugera ku nyungu zabo, yatanze urugero ko Inzirabwoba zari ingabo zikomeye kandi zizi kurwana ariko ntabwo zashoboraga guhangana n’abo ba rusahurira mu nduru bari bihishe inyuma ya FPR bashaka inzira izabajyana gusahura muri Congo. Akaba abona ariyo mpamvu mu kurwanya ubutegetsi bw’igitugu buri mu Rwanda hagomba gutekerezwaho no gukurikirana gahunda z’abo ba mpatse ibihugu baba bafite inyungu mu karere.

Asanga kuba umusirikare atari ugukoresha intwaro gusa, igisirikare ni no kumenya guhangana mu bushake (la guerre des volontés)  no kumenya gukoresha stratégies mu kurwana. Kuri Gen Emmanuel Habyalimana ubu uburyo bwo kurwana yahisemo we n’ishyaka rye ni ukuri, kugendera ku mategeko, no guharanira uburenganzira bwa muntu na demokarasi.

Mu gusoza yatangaje ko yashimishijwe n’ibyabereye i Paris kubera ko yabonye ko hari abantu bamaze kumva ko ari ngombwa guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo, yasabye ko abanyarwanda bakwigira ku mateka y’ibyabaye kuko nibyo bizabaha umurongo bagenderaho mu munsi iri imbere.

Iki kiganiro ariko ntabwo cyamaze benshi amatsiko kuko hari ibibazo bimwe kuri Gen Emmanuel Habyalimana bikirimo urujijo, nk’uburyo yitwaye ku rugamba mu Mutara mu 1990 na 1994, ndetse n’amagambo yakundaga kuvuga nyuma ya 1994 igihe yari mu butegetsi bwa FPR, ko atari uwo muzatsinzwe kuko ngo we atigeze arwana!

Gen Emmanuel Habyalimana yari azwi kw’izina rya MUKARU, avuka ahitwa Nyagahita mu cyahoze ari Komini Bwisige i Byumba.  Kuba hari benshi muri bagenzi be b’aba FAR n’imiryango yabo  ndetse b’abanyabyumba bahangayikanye nawe atigeze afasha akiri mu butegetsi mu Rwanda kandi bari mu buzima bubi ndetse bamwe bakicwa nka ba Major BEM Mutambuka n’abandi…  nabyo bituma arushaho kugira isura itari nziza ari mu banyarwanda no mu bahoze mu nzirabwoba.

Image de prévisualisation YouTube

Marc Matabaro

Rwiza News

”Igihugu kivangura abapfuye ntacyo gishobora kumarira abazima”: Joseph Matata

Imyigaragambyo ndetse n’ukwibuka byabereye i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Mata 2012, bigamije kwibuka abanyarwanda b’amoko yose bahitanywe mu bwicanyi bwakomeje guhabwa intebe mu Rwanda kugeza uyu munsi. Ibyo kandi bigakorwa hatabayeho kuvangura abahitanywe n’ayo mahano ndetse no gusaba amahanga gukurikirana ikibazo cy’indege yari itwaye Perezida Habyalimana benshi bemeza ko ihanurwa ryayo ryabaye imbarutso.

”Igihugu kivangura abapfuye ntacyo gishobora kumarira abazima”: Joseph Matata photo-4-1024x764Byitabiriwe n’abanyarwanda benshi barimo imiryango y’abaguye mu ndege yari itwaye Perezida Habyalimana, twavuga nk’abana ba Perezida Habyalimana 3, abayobozi b’amashyirahamwe y’abanyarwanda nka Joseph Matata umuvugizi wa CLIIR, JMV Ndagijimana Président wa COVIGLA/FEIDAR , Jacques Kanyamibwa, Komeza Marius.. Abakuru b’amashyaka nka: Faustin Twagiramungu, JMV Mbonimpa, Gen Emmanuel Habyalimana, Albert Rukerantare, Jean Baptiste Lyumugabe, Paul Rusesabagina, Eugène Ndahayo, Jean Baptiste Mberabahizi n’abandi benshi.

photo-3-1024x764Uwo muhango watangiye haba urugendo aho abari muri urwo rugendo bamaganaga ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Kagame. Basabaga ko habaho ubutabera ku banyarwanda bose, hakaba kwibuka abantu bose hatabaye kuvangura, kandi gushaka ukuri kuwahanuye indege yari itwaye Perezida Habyalimana bikihutishwa ndetse hari n’ibyari byanditseho ko Perezida Kagame ari umwicanyi ugomba gushyikirizwa ubutabera. Ubwo butumwa babuvugaga mu ndagururamajwi, ubundi bwari bwanditse ku bitambaro n’ibyapa bari bitwaje.

Urwo rugendo rwasojwe n’umuhango wo kwibuka mu nzu yari yateganijwe, aho abawitabiriye bavuze amasengesho bakanacana amatabaza ndetse banasangira icyo kunywa.

Mu magambo yahavugiwe n’abateguye uwo muhango hibanzweho ko kwibuka ari ngombwa ariko ntibiharirwe bamwe, abanyarwanda bose babuze ababo bagahabwa uburenganzira bwo kubibuka no kubashyingura mu cyubahiro,  baba abaguye mu Rwanda cyangwa muri Congo. Kandi ubutabera bukubahirizwa kuri bose nta kuvangura.

photo-2-1024x764Icyagarutsweho cyane ni ukwamagana amagambo yakwijwe na Leta y’u Rwanda n’inshuti zayo, aho bemezaga ko indege yari itwaye Perezida Habyalimana yahanuwe n’abahutu b’intagondwa, ibyo kandi bikavugwa iperereza kuri iryo hanurwa ririmo gukorwa n’abacamanza b’abafaransa ritararangira.

”Igihugu kivangura abapfuye ntacyo gishobora kumarira abazima”: Aya ni amagambo yagarutsweho cyane aho hamaganwaga uburyo hafashwa gusa imfubyi n’abapfakazi b’abatutsi gusa, abandi ntibarebwe mu gihe nabo ababo baba barazize ubwicanyi bushingiye ku bwoko. Izo mfubyi n’abapfakazi bakomeje gutotezwa n’ababagize imfubyi ndetse abashatse kuvuga ibyabaye ku miryango yabo Leta ikabahana yihanukiriye, ibarega ingengabitekerezo ya Genocide cyangwa gupfobya Genocide. Kuri Joseph Matata uku kuvangura ni icyaha gikomeye Leta y’u Rwanda izabazwa n’amateka.

photo-1-1024x764Nta munyapolitiki wahawe ijambo muri uwo muhango, hari abavuga ko byatewe n’uko hirindwaga ko habaho kuvanga politiki n’akababaro ariko abandi bavuga ko hari abanyapolitiki barwanije cyane Perezida Habyalimana ndetse bagafatanya na FPR bari muri uwo muhango, gufata ijambo imbere y’imiryango y’abaguye muri iyo ndege by’umwihariko imbere y’abana 3 ba Perezida Habyalimana, ngo hari abatinye ko byagira abo bikomeretsa.

photo-1024x764Icyagaragaye ariko n’uko kuva iyi tariki ya 6 Mata 2012 hari ibihe bishya bya politiki twinjiyemo, kuko hatangiye ibikorwa birimo ubushake byo gusaba ko abanyarwanda bose bishwe bibukwa, ubutabera ntiburebe uruhande rumwe gusa, mu gihe kera abantu babaga bafite ubwoba bwo kugaragaza akababaro kabo. Kubijyanye na Politiki byabaye nk’umwanya wo guhura ku banyepolitiki ndetse hafashwe gahunda y’uko bagomba guhura mu minsi ya vuba, bakiga uburyo habaho ubufatanye hagati y’amashyaka yabo.
Mbibutse ko uyu muhango wari witabiriwe n’abakuru b’amashyaka nka: Faustin Twagiramungu wa RDI Rwanda Rwiza, Emmanuel Habyalimana wa CNR-Intwali, Albert Rukerantare wa MRP, Paul Rusesabagina wa PDR-Ihumure, Jean Baptiste Lyumugabe wa PS Imberakuri, Eugène Ndahayo na Jean Baptiste Mberabahizi bo muri FDU-Inkingi n’abandi ..

Image de prévisualisation YouTube

Marc Matabaro

Rwiza News

« Nta muntu nasogose, nta muntu nakubise agafuni, nta muntu nagambaniye »: Faustin Twagiramungu

Imyigaragambyo ndetse n’ukwibuka byabereye i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Mata 2012, bigamije kwibuka abanyarwanda b’amoko yose hatabayeho kuvangura abahitanywe n’ayo mahano ndetse no gusaba amahanga gukurikirana ikibazo cy’indege yari itwaye Perezida Habyalimana benshi bemeza ko ihanurwa ryayo ryabaye imbarutso.

Bwana Faustin Twagiramungu, umukuru wa RDI-Rwanda Rwiza yagize icyo atangaza nyuma y’uwo muhango

Image de prévisualisation YouTube

Marc Matabaro

Rwiza News

ABASIRIKARE BAKURU B’U RWANDA BAFUNGIYE AHANTU HATAZWI NYUMA YO GUSHAKA GUTOROKA

ABASIRIKARE BAKURU B’U RWANDA BAFUNGIYE AHANTU HATAZWI NYUMA YO GUSHAKA GUTOROKA 14874-gen2-300x300Inkuru dukesha urubuga African Dictator, iratumenyesha abasirikare bakuru bari bafungiye mu ngo zabo aribo Lt Gen Fred Ibingira, Brig Gen Richard Rutatina, Brig Gen Wilson Gumisiriza na Col Dan Munyuza, bafungiye ahantu hatazwi nyuma y’uko bashakaga gutoroka.

Byatangiye ubwo abo basirikare bakuru batumye kuri bagenzi babo bo mu gihugu cya Uganda ngo babafashe muri gahunda yabo yo gutoroka igihugu. Abashinzwe iperereza muri Uganda babimenyesheje Perezida Kagame noneho abo basirikare bakuru bafatirwa mu nzira bashaka gutorokera muri Uganda.

Icyatangaje abantu n’ukuntu Brig Gen Rutatina yarize nk’umwana, agasaba umugore we ko bajyana, avuga ko nibasohoka munzu baribumwice, kandi yabwiraga umugore we ngo abimenyeshe abantu benshi bashoboka kandi yite ku bana.
Amakuru dufite avuga ko nyuma yo gutabwa muri yombi abo basirikare bakuru baba baratanze urutonde rurerure rwa bagenzi babo b’abasirikare b’aba officiers nabo baba bafite gahunda yo gutoroka. Bivugwa ko imiryango y’abo basirikare bakuru yabujijwe kugira icyo itangaza.

Tubibutse ko abo basirikare bakuru uretse Brig Gen Gumisiriza, Perezida Kagame yabakoresheje mu gusebya no gushaka kwica Lt Gen Kayumba na Col Patrick Karegeya bahungiye muri Afrika y’Epfo.

Aba basirikare bakuru kandi Perezida Kagame yagiye abakoresha mu bikorwa byinshi by’ubwicanyi, byibasiye abaturage b’abahutu, bagenzi babo b’abasirikare ndetse n’abandi batavuga rumwe na Leta ya Kagame.

Marc Matabaro
Rwiza News

conférence-débat de RNC à Rouen

COMMUNIQUE

Le comité de Rwanda National Congress (R N C) de Rouen a le plaisir d’inviter tous les Rwandais et les amis du Rwanda à une conférence-débat qui se tiendra à Rouen ce samedi 7 Avril 2012 et qui sera dirigée par le Docteur Theogene RUDASINGWA, Coordinateur du Comité intérimaire de RNC.
En plus des échanges sur les divers sujets d’actualité, cette conférence abordera la question de la persécution des opposants politiques par la justice rwandaise aux ordres d’une tyrannie. Bien évidemment, un accent particulier sera mis sur le cas de Claude MUHAYIMANA, secrétaire du Comité intérimaire de RNC à Rouen, menacé d’être extradé au Rwanda.
Lieu de la conférence: Salle de st Nicaise
18 rue Poussin
76000 Rouen
(Non loin du terminus du métro à Boulingrin)
Heure : 14hoo
Rappel date : samedi le 07avril 2012

Fait à Rouen, le 4 avril 2012.
Joseph NGARAMBE, Secrétaire Général du Comité intérimaire de RNC

Pour informations, prière de contacter :
KARENGERA AUGUSTIN : 0633889054
MUHAYIMANA CLAUDE : 0633829780

NI IKI GITUMA OPPOSITION IDASHYIRA HAMWE?

Imikoranire hagati y’amashyaka irasa nk’aho yananiranye, ariko hari amashyaka yashoboye kubigeraho. Twavuga nk’Ihuriro RNC na FDU-Inkingi byashoboye gushyiraho uburyo bw’imikoranire (ariko ntawavuga ko byera ngo de, kuko hari abayoboke bamwe ba FDU-Inkingi bakunze kwitirirwa Eugène Ndahayo batishimiye uburyo amasezerano y’imikoranire yakozwe kuri bo bakaba babona RNC ishaka kugira FDU-Inkingi igikoresho.)

NI IKI GITUMA OPPOSITION IDASHYIRA HAMWE? PDP_ImberakuriIndi mikoranire iri hagati y’amashyaka PS Imberakuri na PDP-Imanzi, iyo usesenguye imikoranire y’aya mashyaka usanga ishingiye cyane ku bayobozi bayo bafunganywe, aha ndavuga Maître Bernard Ntaganda na Déogratias Mushayidi, kuba bose bafunze bituma imikoranire ku bijyanye no kubatabariza ndetse no gukangurira abanyarwanda icyo kibazo byoroha, bishoboke kandi ko Déogratias Mushayidi ashobora kuba we na Maître Bernard Ntaganda bashobora kuba baganira aho bafungiye dore ko bombi ari inkingi zikomeye z’amashyaka yabo.

Ikindi twavuga n’uko nyuma y’imyigaragambyo y’i Paris, hashobora kuvuka imikoranire hagati y’amashyaka ndetse n’amashyirahamwe azaba yayitabiriye, ariko ntawabura kuvuga ko mu minsi iri imbere ayo mashyaka ashobora kugira ibiganiro na RNC mu gihe habaho igitutu cy’abanyamahanga baba bashaka gufasha opposition.
Impamvu zituma rero opposition nyarwanda idashyira hamwe ni nyinshi ariko harimo zimwe z’ingenzi zikomeye zituma guhuza ibikorwa no kugirana amasezerano y’ubufatanye biba ingorabahizi.

Twagerageje gusesengura zimwe muri izo mpamvu:

Imiterere y’amashyaka n’ingengabitekerezo zayo

 

Rudasingwa-na-Gahima-300x123Hari amashyaka aba afite ingengabitekerezo zitandukanye n’izayandi cyane, hari ibintu batumvikanaho na busa ku buryo bituma imikoranire idashoboka. Natanga urugero: Mu minsi ishize Ihuriro Nyarwanda RNC ryari ryagiranye amasezerano y’ubufatanye n’ishyaka CNR-Intwali riyobowe na Général de Brigade BEM Emmanuel Habyalimana. Ariko iyo mikoranire ntabwo yashobotse kuko habayeho kutumvikana ku kibazo cya Genocide nk’uko byatangajwe nyuma yaho na Gerald Gahima wa RNC. Ishyaka CNR-Intwali ntabwo ryemera ko habayeho Genocide yakorewe abatutsi ahubwo ryemera ko hayeho Genocide yakorewe abanyarwanda kandi yateguwe na FPR.

Ibi rero byari ibintu bigoye kwemera ku ruhande rwa RNC kubera ko uretse no kuba igizwe n’abatutsi benshi, gushinja FPR gutegura Genocide kandi benshi mu bayobozi ba RNC bari muri FPR nabo byabagiraho ingaruka babyemeye. Uretse ko n’ingufu za CNR-Intwali atari nyinshi ku buryo byari gutuma RNC iyitaho igihe kinini.

Kuba Ihuriro RNC ryitwa ihuriro aho kwitwa ishyaka bituma amashyaka amwe nakwita mato agira impungenge zo kuba yamirwa na RNC, abenshi bakaba bifuza kuba bakorana nayo ari ishyaka maze bakagira ibyo bakorera hamwe ariko muri rusange buri shyaka rikagumana ubwigenge bwaryo.
Hari n’andi mashyaka acyubaka inzego zayo ku buryo atahita ajya mu byo gufatanya n’ayandi atarashinga imizi navuga nka RDI-Rwanda Rwiza na MRP

Abagize amashyaka

Abanyapolitiki bari mu mashyaka bari mu batuma iyo mikoranire isa nk’aho iruhanyije. Wenda twavuga ku mashyaka amwe.

abahagarariye-amashyaka-ya-opozisiyo-bifatanyije-n-abandi-banyarwanda-kwigaragambya-bamagana-umwicanyi-paul-kagame-300x224RDI-Rwanda Rwiza: Iryo shyaka uriyoboye ni Bwana Faustin Twagiramungu, yabaye Ministre w’Intebe nyuma ya 1994. Kuba yarakoranye na FPR bikomeje kumubera imbogamizi nini mu bikorwa bye bya Politiki, kuko hari abatamwizera ndetse bakanamushinja kuba ariwe watumye FPR ifata ubutegetsi. Bakavuga ko akunda inyungu n’ubutegetsi cyane ku buryo igihe cyose ashobora kugambana akurikiye inyungu ze. Ibyo byose Bwana Twagiramungu arabibona, bikamutera kwigengesera cyane mu bikorwa byatuma abamurwanya babona aho bamuhera ngo bamuteshe agaciro imbere y’abahutu muri rusange.

Hari kandi n’amakuru avuga ko Ihuriro RNC ryasabye Bwana Twagiramungu ko yaribera umuyoboke ndetse akaba na Perezida waryo bicishijwe ku muhuza w’umunyamerika (hari mbere y’uko RDI-Rwanda ishingwa) nk’uko ngo byavugwaga n’abo muri RNC, ngo Ihuriro ribe iry’amoko yose kandi rigaragaze ubwiyunge bw’abanyarwanda bityo abahutu bashobore kuriyoboka ku bwinshi. Bwana Twagiramungu ngo yaba yarabahakaniye akababwira ko nta muhutu wamujya inyuma ari agakingirizo ko kandi nta ba Kanyarengwe bandi bazongera kubaho. Aya magambo yarakaje RNC cyane ku buryo bishobora kuruhanya ko hakongera kubaho ibiganiro biganisha ku mikoranire vuba.

Kuri Bwana Twagiramungu, imyigaragambyo y’i Paris ni nk’uburyo bwo kugaruza icyizere ku bantu bagishidikanya bataramwizera neza, kandi akigorora n’abari abayoboke ba Perezida Habyalimana bamufata nk’umugambanyi,  ibyo bishobora kandi kumworohera kuko kuba abayobozi ba FDU-Inkingi batazitabira iriya myigaragambyo, ntabwo bizabuza abayoboke basanzwe ba FDU-Inkingi kuyitabira dore ko n’igice cya Eugène Ndahayo cyari cyakanguriye abantu kwitabira iriya myigaragambyo mu izina rya FDU-Inkingi.

Hari benshi badashobora kuva muri FDU-Inkingi kubera ko baba bumva bahemukiye Madame Victoire Ingabire kandi yaritanze, hari n’ababona imikoranire ya RNC na FDU ari inzira nziza ishobora gutuma ibintu bihinduka mu Rwanda ariko muri rusange kutitabira imyigaragambyo y’i Paris bizatuma abayoboke bamwe na bamwe ba FDU bigira mu yandi mashyaka nka RDI-Rwanda Rwiza na MRP niba bataragenda.

Hano hasi mushobora kumva Bwana Faustin Twagiramungu

Image de prévisualisation YouTube Image de prévisualisation YouTube Image de prévisualisation YouTube

rncfdu6-300x198Ihuriro RNC: Kuba bamwe mu bayigize barahoze muri FPR, bituma benshi kubera ibibi FPR yakoze batabashira amakenga.
Kuba kandi RNC ishaka kwihutisha ibintu bitera bamwe gutinya ko yaba ishaka guhirika Kagame, igakoresha abahutu ngo yizerwe n’abanyarwanda n’amahanga hanyuma igashyiraho ikindi gitugu kishingikirije igisirikare dore ko bivugwa ko Lt Gen Kayumba Nyamwasa akunzwe cyane mu gisirikare cy’u Rwanda no muri FPR.

Uko kwihuta gushobora kuba guterwa n’impamvu nyinshi, zirimo ko igihe icyo ari cyo cyose Kagame azaba ari ku butegetsi amaherezo Lt Gen Kayumba Nyamwasa azicwa, kuba igihugu cy’Afrika y’Epfo kitakomeza kwihanganira kumucumbikira mu gihe biteza umutekano mucye, kuba abacamanza bo muri Espagne no mu Bufaransa bashobora gushaka kumufata igihe icyo ari cyo cyose, ikindi kandi abashyigikiye RNC haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga bashobora kurambirwa bakadohoka bakisubirira muri FPR babonye hatabayeho impinduka vuba.

Abayobozi b’andi mashyaka usanga abenshi batifuza amahinduka yihuse hatabanje kubaho gusenya système yose ya FPR guhera mu mizi dore ko kandi bo nta na kimwe bo kibirukansa kuko bo basanzwe batuye mu bihugu by’i Burayi na Amerika, kandi benshi muribo nta kibazo cy’ubutabera bafite.

Kuba bamwe mu bashinze RNC baregwa ibyaha byinshi bituma hari abumva bakorana na RNC ari uko abo bashinja ibyaha basabye imbabazi bakavuga ibyabaye byose cyangwa bagakurwa muri politiki. Ikibitera akenshi n’uko muri abo banyapolitiki harimo abibasiwe n’ibyo byaha bo n’imiryango yabo.

Amateka ya FPR n’intambara nabyo bitera impaka nyinshi kuko abo muri RNC bo bumva intambara yari ngombwa kuko babonaga Habyalimana yari umunyagitugu, tutibagiwe ko bamwe bo muri RNC bemeza ko gutera Congo ahaguye impunzi z’abanyarwanda nyinshi byari ngombwa tudasize intambara yiswe iy’abacengezi. Mu gihe abo mu yandi mashyaka bafata FPR nk’umutwe w’abicanyi wari ugamije gufata ubutegetsi ku ngufu no kwica urubozo abo mu bwoko bw’abahutu.

Kuba hari abafite bene wabo bigeze gufungwa, bafunzwe cyangwa bakiburana imanza mu bihugu bahungiyemo bumva ko ibyo byose bikomoka kuri Gerard Gahima wabaye Umushinjacyaha mukuru mu Rwanda, ntabwo nabyo byoroshya ibintu na gato.
Kuba abayobozi ba RNC bigengesera mu kuvuga nabi abayobozi bamwe baba aba politiki n’igisirikari mu Rwanda cyangwa gutanga amakuru yose ku bwicanyi bwa FPR. Ibyo bitera bamwe amakenga.

Hari abemeza ko RNC yashoboye kubonana n’abanyapolitiki b’abanyamahanga b’ibikomerezwa muri Amerika no mu Burayi cyane cyane muri Union Européenne biyemeje kuyifasha ariko basabye ko kugirango bafashe mu ihinduka ry’ubutegetsi mu Rwanda, ari uko abagiye kubikora bazaba barimo abanyapolitiki bazwi kandi bava mu mashyaka atandukanye ndetse n’amoko atandukanye.

Twavuga ko impungenge z’andi mashyaka zitinza RNC mu makoni. Uretse ko tutabura kuvuga ko RNC yakagombye guha andi mashyaka icyizere gishingiye ku bintu bifatika kugira ngo impungenge zishire. Kandi RNC ikumva ko kuba andi mashyaka cyangwa abanyapolitiki batarahinduye ibintu, atari ubuswa muri politiki ahubwo ari aho amahanga yari ahagaze ku kibazo cy’u Rwanda n’inyungu abantu n’ibihugu bafite mu gukoresha Perezida Kagame mu busahuzi bwabo.

Hano hasi mushobora kumva Dr Théogène Rudasingwa

Image de prévisualisation YouTube Image de prévisualisation YouTube

Marc Matabaro
Rwiza News

MANIFESTATION COMMEMORATIVE RWANDAISE A PARIS LE 6 AVRIL 2012

PARIS 6 avril 2012
MANIFESTATION Commémorative RWANDAISE
À PARTIR DE 13H30
Lieu : Place Raoul Dautry, 75015, Paris MONTPARNASSE

Les associations membres de la Société Civile Rwandaise de France et de Belgique organisent une Manifestation commémorative à Paris le 6 avril 2012 pour :
- Réclamer la vérité et la justice sur l’attentat terroriste du 06/04/1994 ayant coûté la vie aux présidents Habyarimana du Rwanda et Ntaryamira du Burundi, à plusieurs ministres et membres de leurs suites, ainsi qu’aux trois français membres d’équipage de l’avion présidentiel, lequel attentat a déclenché le génocide rwandais et les autres crimes de masse qui ont été commis au Rwanda et en République Démocratique du Congo (RDC).
- Rendre hommage à toutes les victimes de cet attentat terroriste et manifester notre solidarité agissante à l’égard de leurs familles.
- Honorer la mémoire des victimes des autres crimes de masse qui en ont résulté et qui se poursuivent, au Rwanda et en République Démocratique du Congo.
- Dénoncer les immixtions du gouvernement rwandais dans la procédure judiciaire en cours en France, en rapport ave le dossier de l’attentat.
- Dénoncer les manipulations médiatiques orchestrées par le pouvoir de Kigali à ce sujet, ainsi que l’utilisation par ce dernier du rapport technique des juges à des fins de propagande.
- Condamner le terrorisme et les crimes de masse sous toutes leurs formes.

Une cérémonie commémorative de témoignage et de prière clôturera la journée.

Le 20/3/2012

Pour la Société Civile de France et de Belgique

JMV NDAGIJIMANA
Président du COVIGLA/FEIDAR

Joseph MATATA
Porte-parole du CLIIR

LISTE DES PARTENAIRES :
SOCIRWA, COVIGLA, FEIDAR, CLIIR, CORWABEL, APCR, ART, RIFDP Section France, AMIZERO, ARAO, RIPRODHOR, RDI Rwanda Rwiza, PS Imberakuri, CNR INTWARI, MRP, UDFR –IHAMYE, PDR Ihumure, Familles des victimes de l’attentat terroriste du 6 avril 1994

Contacts France : covigla@gmail.com , +3359222780/ +33664710852
Contacts Belgique : cliir2004@yahoo.fr, 0496.930.062, 0487.600.814 et 0484.617.902, 0487.616.651

Zimwe mu ngabo zahoze ari iza CNDP zavuye mu ngabo z’igihugu cya Congo (FARDC)

Zimwe mu ngabo zahoze ari iza CNDP zavuye mu ngabo z’igihugu cya Congo (FARDC) congo2_425x320-300x225

Général Bosco Ntaganda alias Terminator

Amakuru atugeraho ava mu ntara za Kivu zombi, aravuga ko abasirikare bashyigikiye Général Bosco Ntaganda bavuye mu ngabo za Congo (FARDC), abasirikare bivumbuye n’abari muri Kivu y’amajyaruguru, cyane cyane mu duce twa Rutshuru, Masisi, Kitchanga na Katale.

Bamwe mu bari hafi ya Perezidansi ya Congo, bavuga ko uko kwivumbura kw’abasirikare bashyigikiye Général Bosco Ntaganda, kuje gukurikira ubutumwa Joseph Kabila, Perezida wa Congo yoherereje mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, amusaba kumufasha guta muri yombi Général Bosco Ntaganda.

Général Bosco Ntaganda ayoboye ingabo za Congo (FARDC) akenshi ziganjemo abahoze ari inyeshyamba za CNDP. Arashinjwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI/ICC) ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’ntambara, n’ibyaha bya Genocide. Mu minsi ishize uwari umukuru wa Général Bosco Ntaganda, ari we Thomas Lubanga wari umukuru w’inyeshyamba za UPC muri Ituli, yabaye umuntu wa mbere Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI/ICC) rwahamije ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, nyuma y’imyaka igera kuri 6 atawe muri yombi.

Perezida Joseph Kabila amaze iminsi yotswa igitutu n’amahanga ngo ate muri yombi General Bosco Ntaganda. Nk’uko byemezwa n’ababikurikiranira hafi, umutwe wa CNDP wari uyobowe na Général Ntaganda washinzwe n’igisirikare cy’u Rwanda ku buryo rero Perezida Joseph Kabila nta bushobozi afite bwo guta muri yombi General Bosco Ntaganda atabifashijwemo kandi atabyemerewe na Perezida Paul Kagame.

Uwahoze ayoboye CNDP, General Laurent Nkunda, yatawe muri yombi muri Mutarama 2009 n’ingabo z’u Rwanda (RDF) bikurikira igitutu cy’amahanga, imiryango itanga imfashanyo ndetse n’itangazamakuru. Kuva ubwo bivugwa ko afungiye mu Rwanda. Ariko hari abahamya ko bamubonye kenshi aca ku mupaka hagati y’u Rwanda na Congo mu byumweru bishize.

Mu gihe ibintu byifashe gutyo, haravugwa ko ingabo za PARECO zirimo kwisuganya ndetse hakaba n’umutwe mushya w’inyeshyamba wavutse ugizwe n’abahoze muri PARECO, FARDC, n’abahoze muri CNDP bakoreraga mu gace ka Beni, ubu bivugwa ko bigaruriye uturere turi hafi ya Lubero, Rutshuru, Kiwandja, na Butembo.

Umwe mu bahoze muri CNDP akaba yari no mu ngabo za Congo (FARDC), Colonel Albert Kahasha, wayoboraga Division 808 y’ingabo za Congo. Yari ayoboye ingabo mu gace ka Eringeti, muri Beni, yitandukanije n’ingabo za Leta ku itariki ya 25 Mutarama 2012 ashinga umutwe we w’inyeshyamba.
Uyu mu Colonel yari yashoboye kwishyira hamwe n’umwe mu basirikare bakomeye wabaye muri PARECO, Mai-Mai na FARDC, General Kakulu Sikuli Vasaka Lafontaine mu minsi ishize. Ingabo za PARECO zari zihanganye n’ingabo FARDC zifatanije n’iz’u Rwanda mu gace ka Beni.

Biragaragara ko General Bosco Ntaganda ashobora kuba ikiguzi Perezida Joseph Kabila ashobora kwishyura kugira ngo agume ku butegetsi nyuma y’amatora yo ku ya 28 Ugushyingo 2011, yakemanzwe n’amahanga ndetse n’abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila.

Umuntu arebye ibijyanye n’inyungu z’amahanga mu karere, akareba ibikorwa byahagurukije ibitangazamakuru byinshi byo kurwanya Joseph Kony, umuntu avuze ko iminsi isigaye ari mike tukumva na General Bosco Ntaganda nawe yatawe muri yombi ntabwo yaba yibeshye cyane.

Ibyo ari byo byose ariko ari Perezida Joseph Kabila ubwe ari ingabo za Congo (FARDC) nta bushobozi bafite bwo kumuta muri yombi. Akazi gasigaye ni aka General Paul Kagame, shebuja wa General Bosco Ntaganda.

Marc Matabaro
Rwiza News

1...56789

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste