Archive pour avril, 2012

Igisirikare cy’u Rwanda gikomeje kuba ikimenyetso cy’ivangura rishingiye ku bwoko n’aho abantu baturutse

Igisirikare cy’u Rwanda gikomeje kuba ikimenyetso cy’ivangura rishingiye ku bwoko  n’aho abantu baturutse kaka

Sam KAKA yari yaribagiranye!

Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Mata 2012, hasohotse itangazo rivuga ko abasirikare bakuru 31 b’ingabo z’u Rwanda bazamuwe mu ntera.

Hari abavuga ko bigaragaza ubwoba Perezida Kagame afite akaba ashaka gushimisha abasirikare bakuru bityo yirinde ko hagira bamwe muri bo bamugambanira.

Hari bamwe bazamutse mu ntera bigaragara ko ari mu rwego rwo kongera imbaraga zitangiye kuba nkeya.
Nka Karenzi Karake wagizwe Lt General, yigeze gufungwa azira ngo ”agasuzuguro”, ariko ntibyateye kabiri Perezida Kagame aramugarura ku buryo bivugwa ko ngo ariwe wagize uruhare runini mu bwiyunge bwa Perezida Kagame na Perezida Museveni. Nk’umukuru w’inzego z’iperereza z’u Rwanda (NSS) ni umuntu Perezida Kagame yakwishingikiriza mu bihe bikomeye, bikaba bigaragara ko ashaka kumufata neza ngo arebe ko ataba umurakare ngo bibe byamutera kuba yajya ku ruhande rw’abamurwanya. Ni umuntu w’umuhanga kandi wabigaragaje mu myaka ya za 90 ubwo yari ahagarariye FPR muri GOMN na MINUAR, aho yayoboye ibikorwa byo gushakira FPR ibyitso mu gihugu no gufasha abasirikare ba FPR gucengera mu gihugu no guhungabanya umutekano tutibagiwe n’impfu z’abanyapolitiki babaga babangamiye FPR mu gushaka kwigarurira amashyaka ya opposition y’icyo gihe.

Icyatunguranye cyane ni ukuzamurwa mu ntera kwa Samuel Kanyemera (Sam KAKA) akagirwa Major General, mu gihe yari amaze igihe kinini ari mu buzima bumeze nk’ubwa gisiviri. Ndetse yigeze no gufungwa we na Brig Gen Rusagara bazira ngo gutuma umucuruzi Rwigara adafatwa.

Igikomeje gutera abantu kwibaza ni ukuntu u Rwanda nk’igihugu gikennye kandi gito ubu gifite abajenerali (officiers Généraux) barenga 50 n’abasirikare bo hejuru (officiers supérieurs) hafi 1000.

Ntabwo twabura kuvuga ku ivangura ry’amoko rigaragara mu gisirikare cy’u Rwanda mu gihe mu basirikare bakuru kuva kuri major kuzamura bari hafi kugera ku 1000 hakaba abahutu barimo batagera no kuri 20.

Aba 31 bo bazamuwe mu ntera bo ubanza nta n’umuhutu n’umwe urimo.

Ya mayeri Leta y’u Rwanda ikunze gukoresha ibeshya ngo nta moko aba mu Rwanda akenshi iba igamije guhuma amaso abantu ngo batabona ivangura ry’amoko n’aho abantu baturutse mu gisirikare no mu yindi mirimo aho hafi imyanya yose yihariwe n’abatutsi kandi baturutse Uganda.

Marc Matabaro
Rwiza News

Ku bajenerali u Rwanda rusanganywe hiyongereyeho 16!!

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare bakuru

* LIEUTENANT GENERAL

Uwazamuwe kuri iyi ntera ni Karenzi Karake wari Major General

* MAJOR GENERAL

Abazamuwe kuri iyi ntera ni batandatu, bose bari ku rwego rwa Brigadier General :

Sam Kaka,

Kamanzi Mushyo,

Alexis Kagame,

Augustin Turagara,

Jacques Musemakweli,

Mubarak Muganga

* BRIGADIER GENERAL

Abazamuwe kuri iyi ntera ni 16, bose bari ku rwego rwa Colonel :

George Rwigamba,

Andrew Kagame,

Damali Muzungu,

Ruvusha Emmy,

Aloys Muganga,

Karamba Charles,

Albert Murasira,

Emmanuel Bayingana,

Innocent Kabandana,

Joseph Nzabamwita (usanzwe ari n’Umuvugizi w’Ingabo),

Dr Rudakubana Charles,

Johnson Hodari,

Mupenzi Jean-Jean,

Vincent Gatama,

Ferdinand Safari ,

Gacinya Rugumya,

* COLONEL

Abazamuwe kuri iyi ntera ni barindwi, bose bari ku rwego rwa Lieutenant Colonel :

Francis Mutiganda,

Emmanuel Rugazora,

Fred Muziraguharara,

Vincent Nyakarundi,

Silas Udahemuka,

Kakira Rwakabi,

Happy Ruvusha

Muhanga : Umusaza witwa HABYARABATUMA Siriveri yatawe muri yombi azira kubaza impamvu Imfubyi zose z’abanyarwanda zititabwaho kimwe.

Kuwa 11 Mata 2012 mu mudugudu wa Buhoro,akagari ka Gisharu,umurenge wa Kibangu akarere ka Muhanga umwe mubari bitabiriye ibiganiro byo kuwa10/04/2012 bibera hirya no hino mu midugudu mu rwego rwo kwibuka amarorerwa yabereye mu Rwanda yatawe muri yombi.

Nyuma yuko uwari uteganyijwe gutanga ikiganiro amariye gusobanurira abari bitabiriye ibiganiro uburyo leta ya FPR itandukanye n’izindi leta zayibanjirije kubijyanye n’imiyoborere myiza harimo kuba yaravanye ubwoko mu ndangamuntu, mu Rwanda ubu hakaba nta moko ahaba,abana bose bakaba biga kandi bagahabwa amahirwe angana,ipfubyi za genocide yakorewe abatutsi zikaba zifashwa kwiga…

Umwanya wo gutanga ibibazo ugeze umuzasa witwa HABYARABATUMA Siriveri yateye agatoki ashaka kubaza ahabwa ijambo arabaza ati « Ni byiza ko abantu bakitwa abanyarwanda kuruta uko bakitwa amoko koko,arikose ko muvuga ko nta moko aba mu Rwanda mwarangiza muti Genocide yakorewe abatutsi ubwo abakiri bato nibajya babaza mu minsi irimbere bati Umututsi bisobanura iki bazajya basobanurirwa iki ? None se ko mwatubwiye ko leta iriho itavangura abanyarwanda ndetse ikaba inafata abana kimwe kubera iki abana bacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi barihirwa amashuri noneho izindi mfubyi z’abahutu zagizwe imfubyi n’ibibazo byo mu 1994 ndetse n’ibyakurikiyeho bo bakaba batishyurirwa ngo nabo bafashwe kwiga kandi nabo bigaragara ko hari abafite ibibazo bitaboroheye ubwo ntabwo byo ari ivangura ? Uwari ayaboye ibiganiro yashubije uwo musaza ko ipfubyi za genoside yakorewe abatutsi zifashwa kubera ko zo zifite ibibazo byumwihariko by’ubukene.

Ibiganiro byararangiye abaturage barataha na wa musaza arataha ariko ejo kuwa 11/04/2012 nibwo ubuyobozi bw’umurenge wa Kibangu bwahaye amabwiriza community policing ngo zifate uwo musaza zimuzane bamufunge ngo afite ingengabitekerezo ya genocide. Nuko uwo musaza community policing ziramujyana ubu arimo kunyigirira mu buroko ngo kuko yabajije ikibazo mu biganiro.

Tumaze kumenya aya makuru twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akagari ka Buhoro buvuga kuri iryo tabwa muri yombi ryuwo musaza,tuvugana n’umuyobozi wako kagari Bwana DUSHIME Sixbert kuri telephone ye igendanwa (0788803492) atubwira ko ibyo bintu byabaye adahari ko nawe yabyumvise ariko yibwira ko ikibazo cyuwo musaza gikemuka vuba kuko akurikije uko yabyumvise uriya musaza yabajije agamije gusobanurirwa. Yongeye ati « Buriya namara kuvugana na Executif w’umurenge aramurekura ».

Bamwe mu baturage twavuganye bari bari muri icyo kiganiro batubwiye ko batunguwe no kuba bumvise ko mugenzi wabo yafashwe akajya gufungwa azira ko yabajije ikibazo kandi byaragaragaraga ko yabajije ashaka gusobanukirwa,bongeye bati « buriya nyine ntabwo tuzongera kugira icyo tubaza kuko tubona ko birimo n’ingaruka zo gufugwa,bati buriya nyine tuzajya tuza dutege amatwi gusa niturangiza dutahe nibyo bitanga amahoro. »

Source:Boniface Twagirimana

ITANGAZO RY’IHURIRO NYARWANDA RIHARANIRA GUSUBIZAHO UBWAMI BUGENDERA KU ITEGEKONSHINGA MU RWANDA (RPRK-Rwandese Protocol to Return the Kingdom)

ITANGAZO RY'IHURIRO NYARWANDA RIHARANIRA GUSUBIZAHO UBWAMI BUGENDERA KU ITEGEKONSHINGA MU RWANDA (RPRK-Rwandese Protocol to Return the Kingdom) 5cf9cad94714c5577919c266171d935c_XL

Ref: RK/01/04/012

Banyarwandakazi banyarwanda, baba abari imbere mu gihugu cyangwa abari hanze y’igihugu ku mpamvu zitandukanye;

Ihuriro riharanira gusubizaho ubwami bugendera ku itegekonshinga RPRK-Rwandese Protocol to Return the Kingdom ryifatanyije n’ababuze ababo muri genocide y’abatutsi yo muri 1994 muri iyi minsi y’icunamo.

Ihuriro riharanira gusubizaho ubwami bugendera ku itegekonshinga RPRK riboneyeho gusaba leta ya Perezida Paul Kagame ibi bikurikira:

1. Kwemerera abarokotse genocide y’abatutsi yo muli 1994 ko nawe yayigizemo uruhare rufatika yirengagiza amasezerano ya Arusha yari ageze ku musozo, igihe yateguraga akanashyira mu bikorwa umugambi wo kurasa indege y’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana hagamijwe gufata ubutegetsi.

2. Akemera kandi akicuza imbere y’Imana n’abanyarwanda ko amaraso y’Abatutsi ariyo yagize ikiraro yambukiyeho asingira ubutegetsi.

3. Kwemera no kwicuza imbere y’Imana n’abanyarwanda uruhare rwe rufatika yagize mu kwica abahutu b’inzirakarengane abaziza ko ari abahutu hagati y’umwaka wa 1990-1994 akanareka ubutabera bugakora imirimo yabwo.

4. Kwemera akanicuza imbere y’Imana n’abanyarwanda kubera uruhare yagize rugaragararira buriwese igihe yagabaga ibitero ku mpunzi z’abahutu zatikiriye mu makambi y’impunzi no mu mashyamba ya Congo bazira ko ari abahutu. Bikanashimangirwa n’icyegeranyo cya Lonu (UN MAPPING REPORT) kigaragaza ko ubwicanyi bwakorewe abahutu bari barahungiye muri Congo bushobora kwitwa GENOCIDE byemejwe n’urucyiko rubifitiye ububasha.

5. Kwemera ko igikorwa cyo kwibuka cyakwumvikanwaho n’amoko yose y’u Rwanda kugirango inzirakarengane zo mu moko yose zishwe zizira uko zavutse zibashe kujya zunamirwa.

Ihuriro riharanira gusubizaho ubwami bugendera ku itegekonshinga RPRK-Rwandese Protocol to Return the Kingdom rirasaba rinashishikariza abatutsi barokotse genocide y’abatutsi yo muri 1994 kurwanya bivuye inyuma agashinyaguro Perezida Paul Kagame abakorera buri mwaka ababeshya ko yifatanyije nabo kandi azineza ko yabwiwe kenshi n’ibyegera bye ko narasa indege y’uwahoze ari umukuru w’igihugu Javenal Habyarima hazaba itsembabwoko, akanga akayirasa.

Ihuriro RPRK rirasaba abanyarwanda b’ingeri zose (abahutu,abatutsi,abatwa) bashyira mu gaciro kandi bakeneye ko ukuri ku makuba yabagwiririye gushyirwa ahagaragara, ko bagomba kwamagana umugambi mubisha wa perezida Paul Kagame wo gucamo ibice abana b’u Rwanda akoresheje ikinyoma cyo guhuma amaso abatutsi basagutse kubo yicishije muri genocide ya 1994 ababeshya abigambiriye ko yifatanyije nabo mu kunamira ababo bishwe kandi azineza ko ariwe wabagize ikiraro cyo kugera ku butegetsi.

Ihuririro RPRK rirashishikariza inyabutatu nyarwanda (abatutsi, abahutu, abatwa) guhagurukira rimwe bagashyigikira kandi bakanitabira imyigaragambyo yo kwamagana agashinyaguro perezida Paul Kagame akomeje gukorera abana b’u Rwanda (abahutu, abatutsi,abatwa) izabera i Paris mu Bufaransa taliki 06/04/2012.

Twese hamwe tuzatsinda.

Harakabaho Umwami w’u Rwanda,
Harakabaho Abanyarwanda,

Eugene NKUBITO
Chairman RPRK

Rwanda-mémoire : Point de vue de Placide Kalisa et de Joseph Matata

Chaque année, au mois d’avril, les tensions entre les deux grandes communautés rwandaises, Hutu et Tutsi se ravivent autour de questions relatives à la mémoire.

La Belgique et plus spécialement sa capitale Bruxelles est le théâtre de vives tensions à ce sujet au point que dans la communauté rwandaise, d’aucuns parlent d’une véritable « guerre de la mémoire ».

C’est avec une volonté de désamorcer certaines de ces tensions et de lever certaines incompréhensions que Jambonews a interviewé deux des principaux acteurs historiques des commémorations des deux communautés: Joseph Matata, coordinateur du Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda et Placide Kalisa, ex président d’Ibuka et président actuel du MRAX qui ont chacun tour à tour livré leurs points de vue sur cette question.

Rwanda-mémoire : Point de vue de Placide Kalisa et de Joseph Matata placide-kalisa-ibuka-mrax-rwanda-memoire-justice-genocide-1994-commemoration-221x300

Placide Kalisa, président du MRAX

Placide Kalisa, s’exprimant à titre personnel en tant qu’ancien président, a accepté l’interview car pour lui « la mémoire devrait être une chose qui nous unit plutôt qu’une chose qui nous sépare et en parler est un devoir citoyen » estime t-il.

Matata pour sa part a accepté une telle interview car il estime qu’il est du devoir des responsables d’associations d’éclairer les jeunes qui ne s’y retrouvent pas et de leur faire comprendre « qu’on ne va pas faire éternellement une guerre des mémoires ».

Après que les deux intervenants aient tour à tour présenté leurs associations, Placide Kalisa a répondu à des questions concernant la place des victimes Hutu dans les commémorations d’Ibuka, que ce soit les Hutu victimes des miliciens Interahamwe, ou les Hutu victimes du FPR.

Joseph Matata a dit comprendre qu’initialement on puisse ne pas avoir songé à inclure les victimes du FPR disant que lui-même en 1995, il n’avait pas d’éléments pour déclarer officiellement comme il le fait aujourd’hui que les Hutu ont été victimes de crimes de génocide sur tout le territoire rwandais parallèlement aux massacres systématiques qui se commettaient à l’encontre des Tutsi dans les zones contrôlées par les forces gouvernementales.

Placide Kalisa, tient pour sa part à clarifier les concepts et précise que pour lui, « Lorsqu’on parle de génocide des Tutsi, en aucun cas on ne dit pas, ou on ne sous entend pas, que les Hutu n’ont pas été victimes de crimes contre l’humanité ou de crimes de guerre. »

En ce qui concerne le terme de génocide contre les Hutu il estime qu’« il faudra attendre qu’un tribunal international ou une juridiction belge se prononce sur ces faits, et si ils sont qualifiés de génocide, il n’y’aura pas de débat. »

Les deux intervenants expliquent ensuite longuement les raisons qui ont poussé d’une part Ibuka à organiser des commémorations le 7 avril et qui ont poussé le CLIIR à appeler à commémorer le 6 avril.

L’interview a ensuite porté sur une question qui a mis de l’huile sur le feu dans les divisions de la communauté rwandaise à savoir les lettres d’Ibuka adressées aux autorités belges et visant à faire interdire les manifestations du 6 avril.

Placide Kalisa qui fut le signataire de certaines d’entre elles, explique longuement les raisons qui ont motivées l’envoi des lettres et précise toutefois qu’à sa connaissance ni lui, ni Ibuka n’ont envoyé de lettres visant à faire interdire des commémorations autres que celles du 6 avril.

Matata dit comprendre la plupart des raisons invoquées par Kalisa et explique avoir été motivé à prendre le flambeau de ces commémorations car il estime qu’ « Ibuka, ne peut pas monopoliser la mémoire et dire que ce sont les seuls Tutsi qui ont été victimes de génocide. »

Matata nous informe également avoir écrit une lettre à Ibuka « pour qu’on puisse convenir d’une autre date qui puisse nous permettre de trouver une date de commémoration commune qui nous permettrait de nous rappeler de tous nos morts. »

Au sujet des lettres envoyées en dehors du 6 avril, Matata confirme qu’effectivement Ibuka n’a pas envoyé de telles lettres mais que c’est plutôt la Communauté rwandaise de Belgique avec Chantal Karara qui l’a fait.

Et Placide Kalisa nous invite à bien différencier la CRB avec Ibuka car ce sont deux associations bien distinctes.

Cette série de questions se termine sur des questions relatives à la réaction d’Ibuka au sujet du Mapping report qui s’est dite « offensée et choquée » par rapport aux conclusions de ce rapport ; réaction qui a offensée plusieurs personnes au sein de la communauté rwandaise.

Placide Kalisa dit ne pas partager cet angle d’approche car pour lui, il n y’a pas « de violences qui seraient justes pour les uns, et qui seraient condamnables pour les autres, toute violence est condamnable. Il dit ensuite se sentir « mal à l’aise de voir qu’on mélange les registres et que ça peut en terme de crédibilité déforcer la cause de la mémoire » et il se demande « en quoi les conclusions du Mapping report gênent l’intérêt des rescapés en terme de mémoire et en terme de justice. »

joseph-matata-rwanda-memoire-justice-genocide-commemoraion-1994

Joseph Matata, président du CLIIR

Réagissant à ce dernier élément, Matata explique cette attitude d’Ibuka par la tentative permanente du pouvoir en place au Rwanda d’instrumentaliser Ibuka.

Réagissant à la lettre contre le rapport Mapping, il la trouve vraiment déplacée pour une association qui justement est chargée de la mémoire et pour lui ce qu’a fait Ibuka, n’est pas pas correct et décrédibilise l’action même d’Ibuka.

Les deux intervenants s’expriment ensuite tour à tour sur les sujets de la réconciliation et du projet sur la table de Dialogue Inter Rwandais Hautement Inclusif.

Pour Placide Kalisa, aussi bien la réconciliation que le dialogue sont possibles à condition que certaines conditions qu’il énumère soient remplies.

Pour Matata par contre, la réconciliation ainsi que le dialogue sont impossibles, tant que le régime du FPR reste en place, mais il se veut toutefois rassurant en disant que tôt ou tard, le dialogue aura lieu.

Après une présentation du MRAX, Placide Kalisa, répond ensuite à quelques questions concernant cette association au regard de la problématique de la mémoire rwandaise.

Matata estime que c’est peut être une chance pour la communauté rwandaise d’avoir un de ses ressortissants à la tête du MRAX et suggère de rassembler au sein du MRAX des jeunes Hutu et des jeunes Tutsi dans le cadre d’un séminaire visant à casser des préjugés et combattre les ségrégations raciales entre les victimes et combattre cette mémoire qui discrimine ; proposition qui reçoit les faveurs de Placide Kalisa, qui y avait d’ailleurs déjà longuement songé.

Pour Placide Kalisa, le MRAX peut être l’occasion pour des jeunes rwandais indépendamment de leur appartenance ethnique, de faire des séminaires sur cette déconstruction des préjugés.

Placide Kalisa s’exprime ensuite la question de l’opportunité de revoir ou non la loi contre le négationnisme suite au Mapping report.

Pour lui, ce qui est dit dans le Mapping est « qu’il ‘ya eu des crimes systématiques à l’encontre de la population Hutu, lesquels, dans le cadre d’un tribunal pourraient être qualifiés d’actes de génocide » mais pour lui, ce n’est qu’au moment ou ce sera reconnu par une juridiction internationale ou une juridiction reconnue par la Belgique, qu’il n’y aura aucun problème au MRAX d’étendre cette loi au génocide commis contre les Hutu . Mais insiste-t-il, cela demande d’abord la validation d’une instance internationale.

Après des discussions autour de la loi sur le négationnisme, nous demandons aux intervenants si il est possible dans le cadre du Rwanda de dénoncer les crimes du FPR sans être traités de négationniste.

Pour Matata, c’est une accusation pour diaboliser toute personne qui ose montrer que le régime du FPR a commis des crimes contre l’humanité ou des crimes de génocide contre les Hutu.

Il donne plusieurs exemples, notamment un prêtre, Aloise Murwanashayaka, emprisonné en avril 2008 parce qu’il a fait une messe à la mémoire des siens tués par le FPR.

Plutôt que de mettre ceux qui viennent commémorer le 6 avril en prison; il considère qu’il faudrait mettre les jeunes Tutsi et les jeunes Hutu ensemble pour qu’ils débattent de ces questions.

Placide Kalisa dit ne pas partager totalement cette analyse car, selon lui, Matata ne voit le négationnisme que sous son aspect d’instrumentalisation par un acteur politique, alors qu’ à côté de cet acteur, il y a des personnes qui nient l’existence de faits historiques ou qui réhabilitent des politiques racistes et la loi doit protéger contre ces discours.

Comme message de fin qu’il souhaite adresser à la communauté rwandaise, Joseph Matata fait référence à une lettre adressée aux grandes sections d’IBuka et qui dit « est ce avec tous les éléments dont on a désormais, ne pouvons nous pas convenir d’une date pour commémorer ensemble tous nos morts ?»

Placide Kalisa pour sa part adresse à la communauté rwandaise le message selon lequel, : « La mémoire peut être un lien entre les personnes de notre communauté, toutes les victimes ont légitimement le droit de se souvenir et pour que ça puisse se faire dans un cadre serein et dépassionné, il faut séparer la politique de la mémoire ».

Il se dit optimiste et espère qu’une nouvelle dynamique va naitre des rencontres qui vont se faire mais considère qu’il appartient aussi aux jeunes de notre diaspora de s’impliquer.

Par Ruhumuza Mbonyumutwa
Source:JamboNews.net

MU RUBANZA RWA KAGAME NA INGABIRE IBINTU BYAHINDUYE ISURA

MU RUBANZA RWA KAGAME NA INGABIRE IBINTU BYAHINDUYE ISURA aid-149402_0

Lt Col Habimana Michel alias Edmond Ngarambe wari umuvugizi wa FDLR

Nk’uko byari biteganyijwe uyu munsi muri uru rubanza hagombaga kumvwa umutangabuhamya wo ku ruhande rushinjura Ingabire, Lt Col Habimana Michel wigeze kuba umuvugizi wa FDLR azwi ku izina rya Ngarambe Edmond akaba yaracyuwe mu cyiswe Umoja wetu hamwe na Uwumuremyi Vital. Nyamara mu ntangiriro nyuma y’uko uyu mutangabuhamya asabwe gutanga umwirondoro we ubushinjacyaha bwahise butanga urupapuro ngo rwavuye muri gacaca rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko mu gihe mu mwirondoro we yavuze ko n’ubwo afunze guhera 2009 atigeze aburana n’ubwo yari yasabye gusubirishamo urubanza kuko bamubwiraga ko yakatiwe adahari. Akaba rero yari yavuze ko aho ari yari ategereje kuburana mu isubirishamo ry’urubanza nyamara akaba yatunguwe no kubona umushinjacyaha Ruberwa yazanye mu rukiko igipapuro kimufunga burundu y’umwihariko abari aho bashoboye gukurikirana ubu buhamya bakaba bavugaga ko byaba ari ibyo ubushinjacyaha bwikoreye cg bwakoresheje nk’uko bisanzwe bizwi mu Rwanda kugirango bumubuze gutanga amakuru.

Ubushinjacyaha bukimara gutanga urwo rupapuro rwamukatiye (bamwe bemeza ko ari technique yakozwe mu rwego rwo gukumira ubuhamya bwe) bwahise busaba urukiko ko rutagomba kwemera ko atanga ubuhamya kuko ngo yambuwe uburenganzira bwose bw’umunyarwanda harimo no gutanga ubuhamya. Me Gashabana wunganira Ingabire akaba yasabye urukiko ko niba rubona ko adakwiye kuba umutangabuhamya ariko kugirango habe imikorere myiza y’ubucamanza yakagombye kumvwa nk’umuntu ufite ibyo azi ku bashinja Ingabire bikaba byafasha kumvikanisha uburyo Uwumuremyi Vital yabeshye urukiko afatanyije n’inzego z’umutekano. Aha akaba atabuze no kuvugamo ubushinjacyaha ko nabwo bufite uruhare runini muri iki gikorwa.

Nyuma y’izi mpaka hafashwe icyemezo ko yumvwa nk’umuntu utanga amakuru ku rukiko rwazakenera mu kumenya ukuri ku byo Ingabire n’abamwunganira basobanura ko Vital na bagenzi be bakoreshejwe ku mpamvu yo gushinja Ingabire. Aya makuru akaba yayatanze ahereye ku mavu n’amavuko ya FDLR bamwe byagaragaye ko abenshi mu banyarwanda batanazi imivukire n’imibereho ya FDLR n’amashami yayivutseho ndetse n’imikoranire yayo n’amashyaka n’indi miryango ya politiki yaba iyo muri Congo, mu Rwanda n’iyabayeho ikinariho mu mahanga. Yatangiye avuga uburyo bameneshejwe muri Congo bajya Brazzavile bavayo bagarutse gufasha ingabo za Laurent Desire Kabila zari zabasabye inkunga ya gisirikari. Yasobanuye uburyo nyuma y’urupfu rwa L. D. Kabila babayeho babanye na Joseph Kabila, uko bagiye bajya mu mishyikirano yo kurangiza ibibazo by’imitwe ya gisirikari irwanira mu burasirazuba bwa Congo harimo n’iya Roma (Italy) ariko asobanura ko n’ubwo ngo iyi mishyikirano Mme Ingabire yari ayirimo bari babwiwe ko ari umugambanyi nka ba Twagiramungu bagomba kumwirinda kandi koko ngo niko byagenze.

Yakomeje avuga uko amapeti ya gisirikari yatangwaga muri FDLR ko ngo yatangajwe no kumva Uwumuremyi Vital yiyita Major kandi bitarashobokaga na gato ko urwego yariho rwa S/Lt. atashoboraga kuba Major kandi ngo ntiyari anamuzi cyane kuko yari mu rwego rwo hasi cyane. Gusa ngo kuba barafungiwe hamwe mu kigo cya gisirikari cya Kami igihe bari bamaze gucyurwa muri Umija wetu byatumye arushaho kumumenya neza bitewe n’uburyo baganiraga. Icyatangajwe ni uko mubyo yavuze ngo Vital ntiyigeze aba umusirikari mbere y’intambara ya 1994 ndetse ngo nta n’ubwo yigeze arangiza amashuri yisumbuye kuko yirukanwe mu Iseminali yo ku Rwesero aho yiganaga na mukuru we ubu w’umupadiri agasubira iwabo ku Musanze. Aha i Kami kandi yerekanye neza uburyo habereye ikinamico ubwo Vital yamubwiraga ko bagomba gukorera leta ya Kigali bakazashinja Ingabire ibyaha ngo bityo ntibazagirane ibibazo na leta. Lt Col Habimana Michel akaba ngo yaramuhakaniye amubwira ko bitamworohera gushinja umuntu ibinyoma.

Nyuma ariko na we ngo abo mu rwego rw’iperereza baramushatse bamusaba kubafasha kuzashinja Ingabire witeguraga gutahuka mu gihugu kwiyamamaza bityo ngo nabo bazabafashe kuva mu buroko bwa Kami. Ngo yahise ababwira ko uwo mudamu atamuzi ko atanamenya ibyo yamushinja bamubwira ko ngo bo nibemera gushinja ibindi bagomba kuzashinja ngo bazabyikorera. Ngo yababwiye ko adashobora rwose gushinja umuntu atanazi atigeze anabona ngo umutimanama we ntiwari kubimwemerera.

Icyo umuntu yavuga muri ubu buhamya ni uko uyu wigeze kuba umuvugizi wa FDLR yahakanye yivuye inyuma ko Ingabire na FDU batigeze bakorana na FDLR emwe ngo n’umutwe wa CDF ushinjwa Ingabire ngo ntawigeze ubaho kuko Vital Uwumuremyi na Tharcisse Nditurende batari abantu bashoboraga gushyiraho umutwe wa gisirikari kuko ngo yitandukanya na FDLR kuko yari afitanye ibibazo by’ubwumvikane buke n’uwari umuyobozi wa batallon yari mo yajyanye n’abantu batarenga 30 kandi abo ngo usibye kwirwanaho bashakisha imibereho nta kindi bashoboraga kugeraho. Ikindi cy’ingenzi cyavuzwe n’uyu mutangabuhamya ni uburyo inzego z’umutekano za Kigali zabasabye kuzabafasha gushinja Ingabire igihe azaba yatahutse (ibi bikaba bihuye n’ibyigeze kwandikwa mu kinyamakuru UMUSESO ko leta ya Kigali yarekirise aba FDLR bo kuzashinja Ingabire kandi biraba) we yarabyanze ariko hari n’ababyemeye.

Ukurikije rero ibyo umutangabuhamya w’ubushinjacyaha yavuze ku munsi w’ejo hamwe n’ibyo uyu wari umuvugizi wa FDLR yatangaje uyu munsi biragaragara ko icyaha cy’iterabwoba no kurema umutwe w’ingabo zo gutera leta ya Kigali nta cyabayeho ko ari umupango wa leta ya Kigali nk’uko Kagame yabitangaje. Yari azi neza ko tekiniki zabo zagendaga zigerwaho. Ingabire akwiye kurekurwa akajya mu mirimo ya politiki ariko leta ya Kigali ifite ibibazo bikomeye byo kwemera umuntu utavuga ururimi rwayo rwo gucecekeshwa.

Urubanza ruzakomeza ku munsi w’ejo umutangabuhamya abazwa ibibazo n’ubushinjacyaha hamwe n’abashinja Ingabire.

Juvénal Majyambere

Kigali

Bamwe mu banyapolitiki bari mu myigaragambyo no kwibuka i Paris ku ya 6 Mata 2012 bagize icyo batangaza

Faustin Twagiramungu

Image de prévisualisation YouTube Image de prévisualisation YouTube

Eugène Ndahayo

Image de prévisualisation YouTube

Jean Baptiste Mberabahizi

Image de prévisualisation YouTube

Emery Nshimiyimana

Image de prévisualisation YouTube

Emmanuel Habyalimana

Image de prévisualisation YouTube

Albert Rukerantare

Image de prévisualisation YouTube

MU RUBANZA RWA KAGAME NA INGABIRE UMUTANGABUHAMYA W’UBUSHINJACYAHA YABUTABYE MU NAMA

MU RUBANZA RWA KAGAME NA INGABIRE UMUTANGABUHAMYA W'UBUSHINJACYAHA YABUTABYE MU NAMA ImbanguramatwiUyu munsi taliki 10 Mata 2012 mu rubanza rwa Kagame na Ingabire (impamvu mbivuga gutyo narazisobanuye) hari hateganyijwe kumva abatangabuhamya ku mpande zombi ariko umutangabuhamya ku ruhande rwa Ingabire akaba atari mu rukiko kuko afungiye muri gereza ya Kimironko uwunganira Ingabire Me Gashabana akaba yavuze ko impamvu bitashobotse ko aza mu rukiko ari uko bahuye n’ikibazo cya gereza afungiyemo itarashoboye kubafasha bityo akaba yasabye ko urukiko n’ubushinjacyaha babibafashamo ubushinjacyaha bukaba bwemeye ko ejo mu gitondo azagezwa mu rukiko.

Umushinjacyaha Ruberwa mu gutangira ibazwa ry’umutangabuhamya we ari we Nsabimana Phocas yasobanuye ko yatumijwe kugirango asobanure uko yamenyanye na Ingabire n’amafaranga yamwoherereje n’icyo yayamajije ndetse n’uburyo yamenyanye na Uwumuremyi Vital ari na we uyoboye itsinda ry’abantu 4 bahoze muri FDLR bashinja Ingabire. Akaba mu rubanza yitwa Major ariko na we ubwe avuga ko iri peti atigeze arihabwa mu nzira zisanzwe zerekeye uko abasirikari bahabwa amapeti.

Nsabimana Phocas mu kwisobanura yavuze ko yamenyanye na Ingabire kuri internet aho yujuje urupapuro rwa FDU rwo gusaba kuba umurwanashyaka bakamusubiza. Icyo gihe ngo nibwo yamenyanye na Ingabire. Kuri Uwumuremyi Vital yavuze ko yamumenye mu mpera za 2009 ariko ngo akaba yaramumenye yitwa Karimba Gaspard emwe ngo no kuba yarabaye umusirikari wa FDLR ntabyo yigeze amubwira uretse ko ngo we yagombaga gushaka abarwanashyaka ariko akaba yavuze ko abo yamenye ari uwo Karimba Gaspard na Sibomana Sylvain umunyamabanga mukuru w’ishyaka naho Muhirwa Alice we ngo yamumenye muri komite y’ishyaka. Yavuze ko kuri Karimba Gaspard atigeze agira ibindi bisobanuro amusaba kuko ngo yari ashishikajwe no gushaka abarwanashyaka.

Umucamanza Rulisa amubajije uko yashakaga abo barwanashyaka kandi bavuga ko byakorwaga mu ibanga na we akaba yari yabyivugiye Nsabimana Phocas yavuze ko mu gihugu abanyarwanda bajijutse bumvaga amaradiyo bakumva ibyo Ingabire yavugaga ibyo ngo byamufashaga kumenya uwo yaheraho yigisha amatwara y’ishyaka akurikije uburyo ababaga bumvuse ayo ma radiyo bavugaga kuri iri shyaka no ku muyobozi waryo. Rulisa yamubajije uko yabigenzaga kuko ngo ibyo aribyo byose hari icyo yagombaga kubasobanurira ndetse amubaza niba hari mode bagenderagaho mu gushakisha abarwanashyaka. Aha Nsabimana akaba yavuze ko kubera ko ishyaka ryari ritaragera mu gihugu atagombaga kubyina mbere y’umuziki ariko umucamanza akomeza kumuhata ibibazo ngo asobanure icyo yagenderagaho mu gushaka abayoboke, Nsabimana avuga ko icyo yagenderagaho cy’ingenzi ari ugushaka umuntu ufite ibitekerezo byubaka, udafite impamvu zamubuza gukorera ishyaka.

Umucamanza Rulisa akaba yakomeje amubaza impamvu avuga ko bakoreraga mu ibanga kandi byumvikana ko bitari bikiri ibanga ndetse amubaza uko yakoraga kuko ngo hari aho atagaragaye amubaza niba yarahise ava mu ishyaka, Nsabimana avuga ko bitakomeje kuba ibanga akaba yarasabye ko yashingwa Rusizi na Nyamasheke aho akomoka ariko ko imirimo yakomeje gukora Ingabire amaze kugera mu Rwanda yari ukumuyobora ahantu hatandukanye atari azi nko mu biro by’ubutegetsi aho atari amenyereye. Abajijwe amahame ishyaka ryari rifite yavuze ko atabyibuka byose ariko ko ibyo yibuka ari gutsura umubano n’amahanga, kwimakaza umuco wa demokarasi, kwimakaza ibiganiro umuntu wese akavuga uko abyumva, gufasha imfubyi zose zikiga kugera kuri kaminuza no gushyiraho amashuri y’imyuga atuma abatarashoboye kwiga kaminuza bibeshaho, gushyiraho ubutabera bwigenga abarenganijwe bakarenganurwa hakurikijwe ko hari abagiye bagaragaza ko barenganijwe nko muri za gacaca.

Ruberwa yamubajije ku iyakirwa ry’amafaranga n’ikoreshwa ryayo avuga ko yakiriye amafaranga muri westerne union ayohererejwe na Tulikumana Jean hanyuma abona andi nayo yaciye ku wundi muntu yo gukodesha inzu hamwe n’andi nanone yagiye gufata kuri uwo muntu Ingabire amwoherejeyo kuko yari yarageze mu Rwanda ariko ayo ngo ntazi icyo yakoreshejwe. Abajijwe na Me Gashabana igihe yamenyaniye na Karimba Gaspard ubundi witwa Uwumuremyi Vital avuga ko aribuka neza ariko ko yumva barabonanye bwa mbere taliki 24 Ukuboza 2009. Ibi bikaba bihuye n’ibyo Ingabire yavugiye mu rukiko ko yamenye Karimba Gaspard igihe hategurwaga gutahuka mu Rwanda no kwandikisha ishyaka. Akaba yaranavuze ko yahawe guhuza ibikorwa byo ku mwakira mu Rwanda ariko ko n’ibyo bikorwa atabigaragayemo nk’uko byongeye kuvugirwa mu rukiko uyu munsi. Aha Ruberwa akaba yavuze ko impamvu atagaragaye ari uko yari afite ibindi bikorwa yarimo byatumaga adashaka kugaragara. Ingabire aha nawe avuga ko mu by’ukuri Karimba Gaspard yigize umuhuzabikorwa ndetse akiha imirimo myinshi yo gushaka abayoboke no gushingwa amajyaruguru ariko muri byose ngo bigaragara ko ntacyo yakoze ndetse ko n’iby’abasirikari yishinja nta bahari nk’uko byagaragjwe na Ingabire n’abamwunganira ndetse n’ubushinjacyaha nta basirikari bwigeze bugaragaza muri uru rubanza.

Muri rusange uyu mutangabuhamya w’ubushinjacyaha yavuze ko ishyaka yarimo ryari rigamije kuzamura abantu no kwimakaza umuco wa demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage ndetse no kwita ku butabera no guha ijambo abaturarwanda bakisanzura. Ku byerekeranye no gukoresha ingufu za gisirikari uyu mutangabuhamya yavuze ko ntacyo abiziho kuko ngo icyo yari azi ni amahame y’ishyaka yasobanuye ko ariyo yagenderwagaho. Aha ariko Ruberwa mu gushaka kugorora kuko yasangaga umutangabuhamya we amutabye mu nama yavuze ko kubera ko yari umusivili atari kumenya ibya gisirikari emwe ngo na Vital ntiyari kubimubwira ari umusivili ndetse ngo kuba yaramuhishe ko yitwa Uwumuremyi Vital ngo ntibivuze ko ari uko ari umubeshyi ahubwo ngo ni strategies yakoreshaga mu gihe Nsabimana Phocas we yavuze ko kuba yaraje kumva ko izina rye nyakuri ari Uwumuremyi Vital byatumye amufata nk’umubeshyi n’ubwo umushanjabinyoma Ruberwa yirenze akarahira ko atigeze avuga ko yamubeshye ahubwo ko ngo yavuze ngo ntiyamubwije ukuri.

Icyagaragaye cyane rero muri ubu buhamya ni uko icyo ubushinjabyaha bwasaga n’ubwiteguye kubona kitagezweho kuko n’ubwo uyu mutangabuhamya yavuze ko yakiriye amafaranga ku ruhande rwa Ingabire ariko icyagaragaye ni uko yari ayo gukoresha mu buzima busanzwe atari ayo kugura intwaro nk’uko ubushinjacyaha bwakomeje kubivuga dore ko bwanahinduye imvugo bukavuga ko bwari bugamije kwerekana ko Ingabire yoherezaga amafaranga akoresheje abandi bantu barimo na Lin Muyizere na Ujeneza Raissa. Ikindi uyu mutangabuhamya yatinzeho ni uko yavugaga ko FDU yashakaga demokarasi ndetse anongeraho ko abantu hanze ngo basa n’abarambiwe bakeneye impinduka.

Urubanza ruzakomeza ejo taliki 11 Mata 2012 humvwa umutangabuhamya wo ku ruhande rwa Ingabire witwa Habimana Michel ngo wigeze kuba umuvugizi wa FDLR akaba afungiye muri gereza ya Kimironko.

Juvénal Majyambere

Kigali

Igitambo cya Misa cyo kwibuka abacu ku 14 Mata 2012 in Buruseli

Amashyaka RNC na FDU barabararitse mu gitambo cya misa kizabera i Buruseli kigenewe kwibuka no gusabira abanyarwanda n’abanyamahanga bose baguhe mu itsembabwoko n’itsembatsemba n’ubundi bwicanyi bwakorewe mu Rwanda mu 1994. Iyo misa izaba ku ya 14 Mata 2012 guhera saa site n’igice. Ibisobanuro birambuye murabisanga mu mugereka.

Dusabwe twese uko tubishoboye kwitabira uwo munsi ngo twifatanye n’abandi bose mu cyunamo.

fichier pdf UbutumireMisaTwibuka

Boniface RUTAYISIRE arabeshyuza ibyavuzwe mu binyamakuru

Boniface RUTAYISIRE arabeshyuza ibyavuzwe mu binyamakuru arton22784-83f03-300x199

Boniface RUTAYISIRE umuyobozi w'ishyaka Banyarwanda na TUBEHO TWESE ASBL

Nyuma y’aho imbuga zo mu Rwanda (Urubuga rwa ORINFOR,  www.rnanews.com, Umuseke.com, igihe.com n’izindi..) zitangaje ko Bwana Boniface Rutayisire, umuyobozi w’ishyaka Banyarwanda akaba n’umuyobozi w’association TUBEHO TWESE ASBL yatawe muri yombi ku itariki ya 7 Mata 2012 azira gupfobya Genocide, urubuga Rwiza News rwashatse nyirubwite ngo adusobanurire iyo nkuru.

Mu butumwa bwa Email yoherereje ubwanditsi bw’Urubuga Rwiza News aragira ati:

Turamenyesha abanyarwanda n’abanyamahanga ko Rutayisire Boniface adahakana génocide yakorewe abatutsi ahubwo Rutayisire Boniface yemera genocide yakorewe abatutsi akarwanya n’abayikoze. Icyo bamwe batumvikanaho nawe n’uko kuri uko kwemera genocide yakorewe abatutsi Rutayisire Boniface yongera akemera ko n’abahutu bamwe nabo bakorewe génocide.

Genocide y’abahutu yakozwe na bamwe muntagondwa z’abatutsi zifatinije n’abasirikare ba FPR-Inkotanyi mu Rwanda muri 1994 na nyuma yaho ndetse no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Icyo yifuza n’uko abicanyi bose bahanirwa ubwicanyi bakoze ntakurobanura amoko n’ibihe. Umwicanyi si umuhutu, umwicanyi si umututsi ahubwo ubwoko bw’umwicanyi ni umwicanyi. Rutayisire Boniface ni umuyobozi w’ishyaka Banyarwanda akaba n’umuyobozi w’association y’abavictimes bose (Hutu,Tutsis, n’abandi biciwe muri genocide) yitwa TUBEHO TWESE ASBL.

Kubyabaye tariki ya 07 mata 2012 i Bruxelles Woluwe, Rutayisire Boniface ntawe yabujije umutekano nk’uko byanditswe n’ibinyamakuru bimwe, nta n’ubwo yahakanye genocide y’abatutsi. Ahubwo Rutayisire Boniface yagiye kwibukana nk’abandi banyarwanda mu mihango yateguwe n’Ambassade y’u Rwanda ageze aho bibera abuzwa gutambuka ngo ahegere kuko bamubujije bamurega ko we yibuka n’abahutu bishwe bazira génocide kandi akongeraho no kuba umunyapolitiki utavuga rumwe na leta y’u Rwanda iyobowe na FPR. Akihagera rero yarafashwe arafungwa ngo aje kubuza umutekano abarimo kwibuka, hanyuma aza kurekurwa ari uko imihango irangiye. Ibyo byakurikiranye n’uko aherutse no kwandikira ibaruwa ifunguye bamwe mu nkotanyi zaba zigishyira mugaciro kugirango zemere ubwicanyi zakoreye abahutu n’abatutsi mu Rwanda no muri Congo zitarindiriye kubitegekwa n’amategeko.

Icyo abanyarwanda bagomba kumenya n’uko Rutayisire Boniface atazigera ahagarika na rimwe gusaba leta z’isi yose n’u Rwanda rurimo, ko bareka abanyarwanda bose biciwe bakibukira hamwe ababo bishwe. U Rwanda ruzaba u Rwanda igihe umuhutu n’umututsi biciwe bazahagararana bakibuka abantu babo bishwe kandi bakamaganira kure abicanyi bose nta kurobanura amoko. Turizera ko mukubahiriza uburenganzira bw’uwanditsweho inkuru muri butangaze iyi nkuru yacu ngufi.

Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 10/04/2012

RUTAYISIRE Boniface
Perezida w’Ishyaka Banyarwanda akaba na Perezida w’Association y’abavictimes bose TUBEHO TWESE
Tel (32) 488250305 Email : infotubeho@yahoo.fr (yahoo.fr)

1...456789

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste