IMIRWANO IRAKOMEYE MURI CONGO

IMIRWANO IRAKOMEYE MURI CONGO congo-war-300x198Inkuru dukesha BBC, iravuga ko mu burasirazuba bwa Congo, ibihumbi by’abasiviri byarimo guhunga kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mata 2012, kubera imirwano yari ikaze hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’ingabo zishyigikiye Gen Bosco Ntaganda wigometse nyuma y’aho Leta ya Congo itangaje ko agomba gufatwa gashyikirizwa urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC/CPI).

Izo ngabo zigometse ngo zashoboye gufata uduce tubiri dukomeye mu burasirazuba bwa Congo nyuma y’imirwano ikomeye yaguyemo abantu benshi.

Umuhanda uri hagati y’umujyi wa Goma n’umujyi wa Sake wuzuyemo impunzi nyinshi zihunga imirwano zikoreye utwangushye.
Abo banyekongo barahunga imirwano yari yakajije umurego umunsi wose wo ku cyumweru tariki ya 29 Mata 2012, aho abigometse kuri Leta ya Congo bashyigikiye Gen Bosco Ntaganda bashoboye gufata uduce twa Mushake na Karuba. Abo bigometse abenshi bahoze muri CNDP.

Abaturage barimo guhunga baravuga ko muri iyo mirwano haguyemo abantu benshi, abaturage b’ahitwa Sake baravuga ko bumvise urusaku rw’imbunda ziremereye nko mu birometero nk’icumi umunsi wose kugeza mu ijoro, ariko bavuga ko hari agahege mu gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 30 Mata 2012.

Abasiviri benshi baremeza ko ibintu bimeze nabi ko bumva basubiye mu bihe by’intambara barimo hagati ya 2006 na 2008 igihe CNDP yari igiye gufata umujyi wa Goma hakabura gato.

Hari amakuru avuga ko abasirikare bakuru bo mu ngabo wa Leta ya Congo (FARDC) bategerejwe i Goma. Bikaba bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko ingabo za Congo zaba zitegura ibitero simusiga.

Mu minsi ishize ibihugu by’amahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga yari yashyize igitutu kuri Leta ya Congo iyobowe na Perezida Kabila ngo ikore uko ishoboye Gen Bosco Ntaganda afatwe ashyikirizwe urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rumushakisha. Ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko Perezida Kabila na Leta ye badafite ubushobozi bwo kuba bafata Gen Bosco Ntaganda.

Hari n’andi makuru menshi yemeza ko u Rwanda rwaba arirwo rukoresha Gen Bosco Ntaganda akaba ari narwo rufite ubushobozi bwo kumufata nk’uko rwabigenje kuri mugenzi we Gen Laurent Nkunda.

Ifatwa rya Gen Bosco Ntaganda ari muzima rishobora kutoroha kuko bivugwa ko hari amabanga menshi abitse y’abamukoreshaga cyane cyane Leta y’u Rwanda baba batifuza ko ayo mabanga yajya ku karubanda mu gihe Gen Bosco Ntaganda yajyanwa mu rukiko.

Marc Matabaro
Rwiza News

 


2 commentaires

  1. Gapira dit :

    Abanyarwanda barababaje cyane, bari bazi ko babonye umuhoza naho ni kimwe n’abandi bose naharanira inyungu zabo no kumena amaraso menshi ashoboka kugira ngo bakomeze ingoma zabo!

    Nta nabi ihera!!!

  2. Rukataza dit :

    Imirwano ibera hariya hakurya muri Congo ihangayikishije abanyarwanda kubera ko Kagame ayifitemo uruhare rukomeye.
    None se iyo tubona ingabo z’u Rwanda zikomeje kwinjira muri Congo umunsi n’ijoro mu bwinshi wibaza ko nta ruhare Kagame abifitemo?
    Njye ubwanjye maze kwibonera n’amaso yanjye abasirikare b’u Rwanda barenga igihumbi binjiye Congo kuva aho Jenerali Ntaganda yigomekeye kuri Leta ya Kabila. Ikindi gikomeye ni uko ngo Kabila na Kagame baba barumvikanye ko bagomba kwica Ntaganda kugira ngo atazabavamo ariko akaba yarabatanze kubimenya.
    Abanyamurenge tuvugana hano mu gihugu bambwira ko bazashyigikira Ntaganda kandi ngo bizeye ko azatsinda.
    Ngaho rero!! Abanyapolitiki mubishoboye murebe uko mwakiza u Rwanda iyi ntambara idasobanutse Kagame yongeye kudusukamo. Erega abamuzi ngo we n’intambara ni nk’umukenyero n’umwitero.
    Ngaho rero abibwiraga ko bari kurwana kuri demokarasi izira kumena amaraso murebe uko mwabigenza.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste