Archive pour 30 avril, 2012

Terror and Persecution Continue in Rwanda

The Rwandan Dream Initiative
L’Initiative du Rêve rwandais
RDI-Rwanda Rwiza

Terror and Persecution Continue in Rwanda

Quebec, April 30th, 2012-Ten leaders and partisans of Parti socialiste (PS-Imberakuri) were arrested on April 29th, 2012 in Kigali and are currently detained at Nyamirambo Police station. They are being charged with the now overplayed and trivialized crimes of «endangering state security and inciting public disobedience». Reliable sources indicate that other leaders, including the Vice-President of the party, Alexis Bakunzibake, are in the hiding due to police manhunt.

The PS-Imberakuri leaders and well-wishers gathered on Sunday in a family ambiance in moral support to the mother of the party’s founder President Bernard Ntaganda. The latter is serving a four-year prison term, which had been confirmed by the Rwandan Supreme Court earlier on April 27th, 2012.

The Rwandan Dream Initiative [RDI-Rwanda Rwiza] denounces the Kigali authoritarian regime that continues to use terror and persecution in a bid to silence the opposition. The Sunday’s arrest and the continuing manhunt are another proof that President Paul Kagame’s Government has no respect for universal freedoms and would even pretext any reason to violate people’s privacy.
RDI-Rwanda Rwiza joins other opposition forces, Rwandan citizens as well as the International Community, to voice outrage over arbitrary arrests and sentences against political critics in Rwanda. With recent life incarceration verdict against PDP’s Deo Mushayidi and FDU’s Victoire Ingabire, the World needs no other demonstration that there is no political space in General Kagame’s country.

RDI-Rwanda Rwiza leadership seizes this opportunity to reassert its commitment to peaceful change and call the Rwandan Government for dialogue with the opposition, yet the liberation of all political prisoners must be conditional to that move.

Contact : Ismaïl Mbonigaba
mbonigaba@gmail.com
Phone : 1-418-655 4970

ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRATABAZA!

ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRATABAZA! Imberakuli

 

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 10/P.S.IMB/012

Nk’uko twatangiye kubibamenyesha kuva ejo kuwa 29/04/2012, igipolisi cya leta ya Kigali cyagabye igitero mu rugo rwa Me Bernard NTAGANDA, Umuyobozi w’ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza. Ibyo bikaba byabaye mu gihe abayobozi b’ishyaka mu rwego rw’igihugu no mu rwego rw’umujyi wa Kigali bari bagiye gusura no gufata mu mugongo Mama wa Me Bernard NTAGANDA nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga rwongeye gushimangira kuwa 27/04/2012 icyemezo cy’urukiko rukuru rwa Kigali cyogufunga Me Bernard NTAGANDA imyaka ine azira gusa gushinga ishyaka ryiyemeje kudakorera mu kwaha kwa FPR.

Icyo gitero cyari kigizwe n’abapolisi benshi baje mu modoka enye (pandagali eshatu na Land Cruiser) ku gicamunsi, babanza kugota urugo mu gihe kigera ku masaha abili (2). Nyuma niho baje kwinjira ku ngufu batwara abantu bose bagera ku icumi (10) basanze mu rugo, uretse mama wa Me Bernard NTAGANDA wenyine. Muri abo bantu bafashwe harimo, Madamu Béatrice SINYIGENGA, Visi- Perezida wa Kabiri w’Ishyaka, Madamazela Marie Chantal MUKARUREMA, Umubitsi wa PSI akaba yaraherutse kunyerezwa na Polisi mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri 2012, Bwana Protais NIYITEGEKA, Umunyamabanga uhoraho w’ishyaka, Bwana Jean Claude NDAMIRA, Perezida w’Ishyaka PSI mu mugi wa Kigali, Bwana Jean de la Croix TWAHIRWA, Visi – Perezida w’Ishyaka PSI mu mugi wa Kigali, Bwana Denys MPAKANIYE, Umubitsi w’Ishyaka mu mugi wa Kigali na Bwana James NIGIRENTE, Ushinzwe Ubukangurambaga mu mugi wa Kigali.

Nyuma y’aho ishyaka ritabalije aba bayobozi, nk’uko bisanzwe, ubushinjacyaha bwihutiye gucura ibinyoma kugeza aho umuyobozi wa polisi yatangaje ko ngo bagabye icyo gitero ngo ari uko mama wa Me Bernard NTAGANDA abatabaje. Umuvugizi wa polisi yakomeje avuga ko ngo : « Baregwa kuvogera urugo rw’umukecuru nyina wa Ntaganda Bernard utuye mu murenge wa Nyakabanda. Mu byo abo batawe muri yombi bafatanywe harimo inyandiko zishishikariza abantu amacakubiri no kwigomeka ku butegetsi buriho. ».Amakuru atugezeho mu kanya aratumenyesha ko polisi yongeye gutera kwa mama wa Me Bernard NTAGANDA, tukaba tutaramenya neza ibyo balimo, ikaba kandi ikomeje gushakisha uruhindu Bwana Alexis BAKUNZIBAKE, visi prezida wa mbere w’ishyaka hamwe n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka.

Ikinyoma nk’iki kiramenyerewe kandi kigaragaza isura y’aho ubutegetsi bw’igitugu bugeze. Nk’uko tutahwemye kubitangaza no kubigaragaza, nta na limwe abahagurukiye impinduka ya demukrasi mu mahoro bacibwa intege n’iterabwoba nk’iri, ahubwo, bidutera imbaraga. Leta ya FPR yali ikwiye kubona vuba ko guha agahenge n’urubuga rugaragara abatavuga rumwe nayo bili mbere na mbere mu nyungu zayo. Ingero ni nyinshi ntituzitindaho. Ishyaka ry’IMBERAKURI rirasaba leta ya Kigali guhita ifungura bidatinze abayobozi baryo kandi nta yandi mananiza.

Bikorewe i Kigali kuwa 30/04/2012

Alexis BAKUNZIBAKE
Visi prezida wa mbere

Munyarwanda, itandukanye na FPR cyangwa uyigumemo ubutazavamo!

Munyarwanda, itandukanye na FPR cyangwa uyigumemo ubutazavamo! ingabire-2Madame Ingabire yabereye benshi igitambo, ariko icyo gitambo cyeretse abagishidikanya bose ukuri: FPR nta garuriro!

Imyaka ibiri irarenga umukuru w’ishyaka FDU Inkingi afashe icyemezo cyo kujya mu Rwanda, aho yashakaga guhatanira amatora y’umukuru w’igihugu ku buryo bwa demokarasi. Madame Victoire Ingabire Umuhoza ubwo afashe indege akajya mu Rwanda ntiyari ayobewe akaga kamutegereje mu Rwanda nk’umuntu usaba demokarasi. Mu binyamakuru byo muri Rhenanie Palatinat ubwo Madame Ingabire Umuhoza asuye abaterankunga ahitwa i Trèves, ntibabuze kumubaza icyo atekereza aboyoboye u Rwanda muri iki gihe bazamukorera ageze mu Rwanda. Madame Ingabire ntiyazuyaje, yasubije ko abona bazashaka uburyo bamugerekaho ibirego bya nyirarureshwa kugira ngo bamufunge nk’uko byabaye ku bandi banshi barose ko demokarasi yashoboka mu Rwanda rwa FPR. Ariko ubwo icyo cyama kibwira ushaka demokarasi ngo naze afatanye n’abandi kurwubaka, Madame Ingabire yiyemeje gutanga „umugabo w’icyenda“ kugirango yerekane neza ko amagambo y’ikinyoma yaranze ubutegetsi bw’inkotanyi kuva zabaho atigeze arekeraho. Madame Ingabire rero yagiye mu Rwanda atayobowe ubutegetsi asanze ubwo ari bwo, ariko yiyemeza kwitanga kugira ngo abe intangamugabo ko leta ya FPR itemera nyine kandi itazigera yemera na rimwe demokarasi.

Ku itariki ya 16 Mata uyu mwaka, niho Madame Ingabire yafashe icyemezo cyo kutazongera kwitaba inkiko z’ U Rwanda zamuburanishaga urw’amahugu, akaba yaraboneyeho gutangaza ko icyizere cyose yari afitiye ubutabera bw’u Rwanda cyayoyotse. (Niba hari icyo yigeze azigirira!). Madame Ingabire ahagarariye imbaga nini y’abanyarwanda itegereje ko habaho imihindukire mu mitegekere amaso akaba yaraheze mu kirere. Mu by’ukuri, ijambo rya Madame Ingabire aho agira iti „icyizere cyose ku butabera bwa FPR kirayoyotse“, ni ijambo umunyarwanda aha ava akagera ubu yagomye gufata nk’ihame. Nta butabera bubaho ku ngoma ya FPR, nta n’ubuzigera bibaho.Uwaba akishuka -dore ko bahari wagira barabaroze- akure y’amaso. FPR nta garuriro, uriho ayisanga muri iki gihe yakagombye kwibaza niba nta kintu abuze mu mutwe. Inzira ya demokarasi ku ngoma ya FPR ntishoboka. Ushaka indi gihamya y’icyizere itari Madame Ingabire, ntayo ateze kubona.

Igihe kirageze rero ngo uwibeshya akomeze kwibeshya, n’ushaka kwirenganura abishyire mu bikorwa! Igihe ni iki kandi ngo utarabona FPR icyo ari cyo nawe akomeze ubuhumyi bwe. Bityo mu minsi ije, niba abakomeza kwibeshya batisubiyeho ubu, ibyo kwakira no kuvugira abahunze ingoma ya FPR kandi bari barabwiwe nabyo bigomba kurangira, kandi ukorana nayo agahanwa by’intangarugero.

1. Abaharanira kubohoza u Rwanda bakwiye kurangiza igihe cy’imbabazi ku bakorana na FPR babizi babishaka.

Muri iyi minsi impaka ni nyishi mu banyapolitiki baharanira ko ibintu bihinduka mu gihugu bazwi ku izina rya Oppozisiyo. Buri wese aragerageza kwishyira aheza yerekana ko ariwe ukwiye kuyobora abanyarwanda. N’ubwo ibyo gushyira mu bikorwa uburyo bwo kuvana abanyarwanda ku ngoyi bisa n’ibikiri mu nzoz i, ariko impaka zo kuyobora u Rwanda zo urasanga zirimbanyije. Dukurikiye amateka yabaye mu Rwanda mu gihe cya vuba, birakomeye kumenya muri izo mpaka ushobora kugaragaza ko ari umwere, n’undi ushobora kwiha uburenganzira bwo gushyira abandi mu gitebo cy’abatagomba kugira uruhare muri politiki y’ U Rwanda mu gihe kizaza!

Impaka ziriho muri iyi minsi mu kwibaza ushobora kugirirwa icyizere n’abanyarwanda uzisanga mu bashyigikiye uwahoze ari Ministri w’intebe mu Rwanda ariwe Faustin Twagiramungu, akaba abiterwamo inkunga ikomeye n’ikinyamakuru gikorera kuri internet cya leprophete.fr. Dukurikije ibitangazwa, twibajije cyane niba Twagiramungu Faustin ariwe koko wagirirwa icyizere n’abanyarwanda. Ibyo aribyo byose ukurikije ibitekerezo bitangwa hirya no hino, Twagiramungu Faustin wakunze kwigaragaza nk’umuntu ufite ibiganza byera mu maso y’abanyarwanda, birakomeye cyane kugira ngo abo banyarwanda bo bamuhe icyizere, kuko ibyo biganza byera niba yabigira tuvuge mu kibazo cyerekeye genocide yakorewe abatutsi, birakomeye cyane kugira ngo abahutu bibasiwe n’ubwicanyi bwa FPR bo icyo cyizere bakimuhe. Ikibazo rero nticyoroshye nk’uko bamwe babikeka. Ese impaka zidindiza consensus politique mu banyarwanda ziteye zite? Reka tugerageze kuzishyira muri ibi bice bikurikira:

-Hari basanga abakoranye bya hafi na FPR (bayihozemo) nta cyizere na gito bagomba kugirirwa.

Ibitekerezo byibasiye abahoze ari abayoboke ba FPR urabisanga muri iki gihe nk’uko twabikojeho mu ruhande rushyigikiye Twagiramungu Faustin. Uyu mugabo nk’uko bizwi, yashyigikiye cyane mu myaka yashize FPR, ariko akaba yarinangiye kuyinjiramo nk’uko benshi babigenza kugira ngo bakorane nayo. Ibyo rero bituma Twagiramugu wagize akanya ko kwiteregeza FPR ku buryo bwa hafi bitewe no gukorana nayo ariko yirinda kuyinjiramo, atihanganira na gato abantu babaye muri FPR nyirizina. Faustin Twagiramungu n’abamushyigikiye bemeza ko ababaye muri FPR bikomeye kwemeza koko ko bayivuyemo, bityo ko biyemeje kureka systeme yayo kimwe no gufatanya n’abandi banyarwanda nta buryarya. Abari kumwe na Twagiramungu bakaba gutyo batajya imbizi na gato n’abahoze ari aba FPR, kandi impamvu batanga hari igihe yumvikana, aho bagira bati twashutswe rimwe ariko ntituzashukwa bwa kabiri. Birakomeye cyane rero kugira ngo Twagiramungu yumvikane n’abahoze bari muri FPR, aribo ba Theogene Rudasingwa, Kayumba Nyamwasa n’abandi.

-Hari abasanga abantu bakoranye bya hafi n’ubutegetsi bwa Habyarimana nta cyizere bagomba guhabwa.

Mu bibasiye na none abantu baba barabaye hafi y’ubutegetsi bwa Habyarimana, umuntu abasanga nanone cyane cyane mu bashyigikiye Faustin Twagiramungu. Abo bashyira imbere igitekerezo ko iyo inkubiri ya demokarasi igikomeza uko byari mbere y’itariki ya 6 Mata (Ihanurwa ry’indege ya Habyarimana), ko ibintu bitaba byarageze aho byageze. Abo basanga amashyaka yiyise „hutu power“ ari mu yatumye ibibazo bikomera mu gihugu. Ese koko iyo iyi „hutu power“ itavuka, FPR yari kwibuza kwica Habyarima, bityo ntihabeho gennocide? FPR yishye Gapyisi, ikica Gatabazi n’abandi banyapolitki baharaniraga demokarasi, ni iki cyerekana ko n’iyo hatabaho „hutu power“ itari gukomeza intego zayo? Kwemeza ko iyo hutu power itavuka inkubiri ya demokarasi yari kugera ku ntego, byaba bibaye kongera kwibeshya kuri FPR bwa kabiri, yo yagaragaje igihe cyose ko itari igamije na gato ubutegetsi busangiwe. Iyo FPR ikiba koko igamije ubutegetsi busangiwe, ntiba yarateye ishoti Twagiramungu na bagenzi bagaragaza ngo ko ibiganza byabo byera de ku kibazo cya genocide y’abatutsi. Iyo witegereje ahubwo ko ubu FPR ariyo iri kwiyegereza abahoranye na Habyarimana (abo bakunze kwita abanyakazu), byerekana ko ibyo by’inkubiri ya demokarasi Twagiramgu na bagenzi be bahataniraga ntacyo byari biyibwiye na gato. Ikibazo rero cy’abagira nyirabayazana y’ibibazo abashinze hutu power bigaragara ko ari ukushakira umuti w’ibibazo aho utari. Ndetse witegereje wasanga abahoze ari hutu power aribo bagira agaciro mu maso y’abahutu bibasiwe na FPR kurenza uko bagaha Twagiramugnu n’abamushyigikiye.

-Hari abasanga Faustin Twagiramungu n’abamushyigikiye aribo nyirabayazana w’ibibazo bikomeye birimo gutsindwa na FPR.

Ababibona gutyo ubasanga mu bahoze bashyigikiye Habyarimana, ukabasanga na none mu bahoze ari Inkotanyi muri FPR biganje cyane muri RNC. Abahoze muri FPR berekana ku buryo bwumvikana ko icyo cyama cyitabaje amashyaka kikayashuka kigamije guca abantu mo ibice kugira ngo kigere ku butegetsi. Ni kimwe n’abahoze bashyigikiye Habyarimana cyangwa abo twavuga ko ntacyo bapfa nawe. Bagaragaza neza uburyo abitabiriye inkundura ya demokarasi batarebye kure, inyungu z’igihugu bakazitera umugongo, bagashyigikira FPR mu buswa bwinshi mu rwego rwa politiki. Kuri abo bose, abitabiriye amashyaka bashyigikira FPR (bazwi ku izina ry’amajyojyi), bagombye kuza ku mwanya wa kabiri nyuma ya FPR mu kuba mubateje ibibazo mu gihugu. Impamvu yo kwitwaza ngo abayobozi b’amashyaka nka Twagiramungu ntacyo bari cyo ntihagije, kuko guvernoma y’inzibacyuho amashyaka yabo yari agize niyo yatzinzwe igihe indege ya Habyarimana ihanuwe. Bityo nta mpamvu yo kuvuga ngo Habyarimana niwe wategekaga kandi hariho leta y’inzibacyuho irimo amashyaka menshi. Abayobozi b’ayo mashyaka rero babishaka batabishaka bagombye kwemera uruhare rwabo, kuko uyoboye ishyaka aba ayoboye aba ari abanyarwanda bakurikiza umurongo we wa politiki kugera no muri guvernoma.

-Hari abasanga impaka ku ruhare rwa buri wese zikwiye kuvaho abantu bagahangana n’umwanzi umwe ariwe FPR iyobowe na Prezida Kagame.

Uwo murongo w’ibitekerezo niwo usangana abahoze bari muri FPR bibumbiye cyane cyane muri RNC kimwe n’amashyaka bashyigikiranye, n’ubwo ku rundi ruhande usanga batagirira icyezere na none Faustin Twagiramungu n’abamushyigikiye. Impamvu ishyirwa imbere cyane cyane mu kwishisha Twagirmungu n’abo bari kumwe, usanga ari ikintu kimuranga kimeze nko gukomera kuri ideologie ya Parmehutu yaranze abarwanashyaka b’ibanze ba repubulika. Kurwana inkundura ireba mbere na mbere abahutu, hakaba abasanga icyo gihe cyararenze cyo guharanira ibohozwa ry’abantu bamwe. N’ubwo biboneka ko FPR yibasiye ku buryo by’umwihariko abahutu, ariko abagerageza kureba kure basanga FPR ari icyama cyibasiye abanyarwanda muri rusange.

Tukiri kuri iyo ngingo, umuntu yakwanzura yibaza iki kibazo: Ari umuntu wabaye muri FPR ari n’uwakoranye na FPR agatuma igera ku ntego zayo mbisha, ninde ukwiye kuryozwa ibyabaye kurusha undi? Hari abagira bati abantu bagomba gushyira ku munzani, bakabona ko kuba muri FPR aribyo bifite ingaruka nyinshi. Ibyo ariko ntibivanamo ko abashyigikiranye na FPR bayifashije kugera ku ntego zayo zo gushyira ku ngoyi abanyarwanda. Bityo Umwanzi (ennemi) n’umugambanyi (traitre), ntibakagombye guhabwa ibihano bimwe? Icyo rero abantu bari bakwiye gushyira imbere ni iki (byibuze ku barwanya FPR), kwemera amakosa yakozwe, ubundi hakabaho gutangira bushya no gutahiriza umugozi umwe. Gusa igikwiye nabwo ni uko nyuma yo kwiyemeza gutahiriza umugozi umwe hakwiye gucibwa umurongo ntarenga. Bityo umuntu kugeza ubu utarabona icyo FPR aricyo agafatwa nawe nk’uwo abandi bagomba kurwanya. Ibyo byaba nyuma y’amasezerano y’ubufatanye agomba kuva mu mishyikirano y’ubwumvikane yagirwa n’abahuriye ku ntego yo kurwanya FPR. Hanyuma uwaba asigaye atemeye ayo masezerano agafatwa nk’ugomba kurwanyirizwa hamwe na FPR.

2. Mu mashyaka y’abanyarwanda arwanya FPR ubu byifashe bite?

Amashyaka y’abanyarwanda arwanya FPR urebye ubu amaze kwisobanura, n’ubwo hakiriho ingorane z’impaka zididindiza byinshi nk’uko twabivuzeho ku ngingo ibanza. Ibyo biratuma inzira ya revolusiyo ishyizwe imbere mu kugobotora abaturage ingoyi bariho ikomeje nayo kuba mu magambo gusa. Nta gikorwa gifatika kugeza ubu kigaragaza ko hari igitutu gishyizwe kuri Kagame n’abamukurikiye. Nyuma y’uko Ingabire Victoire agiriye mu gihugu imbere, kuri ubu ubona hariho ubushake mu mashyaka akorera imbere mu gihugu, ariko ibikorwa byo kubatoteza, kubahohotera no kubafunga bya hato na hato, bigaragaza ko bigenda birushaho kubaca intege. Muri rusange usanga abitabiriye amashyaka ari imbere mu gihugu ( FDU ya Victoire Ingabire na PSI Imberakuri ya Ntaganda Bernard), bategereje ko habaho kubatera ingabo mu bitugu biturutse mu banyapolitki bari hanze, kugira ngo revolusiyo ifate koko intumero ikwiye. Ariko rero amacakubiri ari mu bari hanze nayo akarushaho ahubwo kuba yagaragara nk’urucantege. Hari bimenyetso nyamara bigaragaza ko amacakubiri aba mu banyapoliti ubu agenda agana iherezo.

Kugeza ubu hari hariho ikibazo gikomeye mu banyapolitiki bashaka impinduka mu Rwanda, icyo kibazo kikaba cyari gishingiye mu gutatanya imbaraga kudasobanutse. Biramahire ko ukutavuga rumwe kw’abanyapoliti kwakomezaga kudindiza ubushake bwa rubanda bwo kwibohora ubu kugenda kuvaho. N’ubwo byajyaga kuba byiza amashyaka yose abashize kugira urwego ruyahuza kandi agahurira ku mugambi umwe wo kuboza rubanda mu menyo ya FPR, ariko uko biri kose kugeza ubu bipfa kuruta ubusa. Ubwo kera wasangaga ibice bitabarika mu baharanira impinduka mu Rwanda, kugeza ubu urasanga amashyaka yaragerageje kwibumbira mu bice bibiri by’ingenzi:

a. Igice kimwe kiboneka mu banyapolitiki bashaka impinduka, ni igice nyine kigizwe n’amashyaka yibumbiye iruhande rw’uwahoze ari Ministri w’intebe w’u Rwanda, Bwana Twagiramungu Faustin. Uretse ishyaka rya Twagiramungu RDI, hari andi mashyaka ubu yiyemeje kugendera hamwe nawe mu nzira yifuje kunyura mu gutabara igihugu. Icyo umuntu abona muru rusange, ni uko icyo gice kiganjemo abantu baharaniye cyane demokarasi mu gihugu mu gihe cy’amashyaka menshi y’intangiriro ya za 90, kandi bakaba n’ubu badashaka gutezuka kuri iyo ntego. Ikindi kandi abari muri icyo gice, bazwi nk’abantu bataregwa ibyaha by’ubwicanyi bwibasiye abanyarwanda (directement). Bityo bafite amahirwe menshi yo kwemerwa cyane cyane mu maso y’abanyamahanga. Inconvenient icyo gice gifite, ni uko kirimo na none abantu bagiye bagwa mu mutego w’ubushukanyi wa FPR, ku buryo ibyo bishobora kubabera imbogamizi ikomeye yo kwemerwa n’abanyarwanda ubwabo muri rusange. Hari n’ikindi kigaragara muri icyo gice cy’abanyapolitki, ni uko basa n’abafite ubushake bwo kwitaza abandi banyapolitiki bahoze ari abayoboke ba FPR nyirizina. Impamvu yo kwishisha abo bahoze ari Inkotanyi babisobanura ko ari ukwirinda kugwa mu mutego w’inkotanyi bwa kabiri, ariko nta kimenyetso gifatika abo banyapolitki batanga cyakwemeza koko ko abahoze ari Inkotanyi batazivuyemo n’umutima wose. Uko kwishisha abahoze ari Inkotanyi ni imbogamizi ikomeye ituma abarwanya FPR badashobora kugira Front commun yo guhanganiramo nk’uko bamwe babyifuza.

b. Igice cya kabiri cy’abanyapolitiki kigizwe ahanini n’abayoboke ba FDU Inkingi iyobowe na Victiore Ingabire Umuhoza, uruhande ubu bita urwa Nkiko Nsengimana ariko rukaba rufite n’ishami rya FDU ikorera mu Rwanda ikaba yarahashinzwe na Madame Ingabire. Urwo rihande rwa FDU bivugwa ko rwiganjemo birumbivkana abahoze ari RDR, ni ukuvuga ko biganjemo cyane cyane abahoze bashyigikiye Nyakwigendera Prezida Habyarimana, tutibagiwe nabwo birumvikana n’abayoboke bashya ubu bari mu gihugu imbere. Abo bagize uruhande rumwe rwa FDU urwego rukorera ku mugaragaro mu gihugu imbere byo ni nk’akarusho bafite ku yandi mashyaka akorera hanze, ibyo bikaba ari nk’imbuto nziza yaturutse ku gikorwa cy’ubutwari cya Madame Inngabire. Urwo ruhande rwa FDU rero ninarwo rwiyemeje gufatanya n’abahoze ari Inkotanyi bakazivamo babarizwa muri RNC, ibyo bikaba biteje ikibazo cy’imikoranire n’ikindi gice kimwe cy’abanyapolitiki cyavuzwe haruguru. Uko gufatanya kandi n’abahoze ari Inkotanyi kwabaye n’ intandaro y’amacakubiri yabaye muri FDU n’ubu bitoroshye kubonera umuti. Avantage ikomeye abari kuri urwo ruhande rwa FDU bafite, ni uko bashobra kugirirwa icyizere n’abanyarwanda benshi bashobora kubaha credibilite kubwo kutigera bwagwa na rimwe mu mitego y’Inkotanyi, biturutse kandi no ku butwari bumaze kwemerwa na bose bw’umuteagarugori Ingabire Umuhoza. Icyakora Inconvenient yabo nanone, ni iterwa n’ubufatanye n’abo bahoze muri FPR, ndetse bamwe nka Kayumba Nyamwasa bakaba bavugwaho ubwicanyi bwibasiye inyokomuntu. Icyakora abo ku ku ruhande rwa RNC bafatanyije na FDU, bahabwa nanone n’abantu benshi icyizere, ku mpamvu y’uko bagaragaje ko bashoboye kukangaranya FPR na Kagame kurenza abandi bose babigerageje. Ibyo bituma hari abanyarwanda batari bake biyemeje no kubabarira ibyaha byibasiye abantu baba barakoze mu myaka yashize. Ikindi kandi kwitandukanya kwabo n’Inkotanyi bahozemo bigaragara nk’ubutwari. Bazi FPR kurusha benshi bitwa ko bakoranye nayo ariko bagatandukana mu kimwaro. Bityo abo muri RNC batanga icyizere ko bashobora kwerekana uburyo nyabwo bwo guhagana n’Inkotanyi kimwe no kwirinda imitego yazo.

3. Igihe cyo gukorera politiki i Burayi nikirangire…

Hari bamwe mu barangaje imbere amashyaka ya politiki basanga iby’amashyaka bikwiye kuvaho muri Opozisiyo, abantu bagakora umutwe rukumbi wo kurwanya FPR. Abatekereza batyo cyane cyane ni abayoboye RNC, basanga gutatanya imbaraga aricyo kintu gikomeye kidindiza revolusiyo. Abayoboye RNC babivuga bahereye kuri experience yabo yo muri FPR. Kuri bo kandi FPR ntiyashoboraga kurwana ngo itsinde iyo ikiba ikirangwa n’amashyaka anyuranye. Icyo umutu yakwibaza kuri iyi position ni iki : Ese koko RPF hari ahantu ishobora kubera urugero abantu ? Ibyo aribyo byose abayoboye RNC bavuga ibyo, babivuga bazi icyo bahereyeho : Kunga ubumwe butajegajega niyo ntandaro yo kugira imbaraga. Gutatanya imbaraga buri wese akurura yishyira ntibishobora kugeza abibohora ku ntego. Byanze bikunze rero amashyaka arwanya FPR afite defi ikomeye yo kugera ku bumwe, byaba biyananiye revolusiyo iteganwa ikaba ipfubye.

Byagenda bite rero kugira ngo habeho ubumwe hatiyibagijwe amashyaka abantu bibumbiyemo bakomeza kugaragaza ko amashyaka menshi ariyo nkingi ya demokarasi ? Inama zaratanzwe kenshi z’uburyo ubumwe bushobora kubaho amashyaka atirangagijwe. Muri Oposizisiyo hagombye kubaho Gouvernement parallère kuri FPR, iyo ikaba ishinzwe revolusiyo mu gusubiza igihugu n’abanegihugu ukwishyira ukizana. Comite de salut national na Conseil national de Transition n’ibindi bisa nk’ibyo byagiye bibaho mu bihugu byinshi bikora revolusiyo ariko hatirengagijwe amashyaka menshi. Inama ngarukiragihugu ishyirwaho ihagarariwemo n’abayoboye Societe civile kimwe n’abahagarariye amashyaka. Kugira ngo Demokorasi itabangamirwa, habaho amatora ari muri transparence, abo bahagarariye imiryango n’amashyaka bagatora umuyobozi wa politki, uyu nawe agashyiraho abafasha be, bakarangaza revolusiyo imbere ariko bagenzurwa cyane n’ Inama yabashyizeho. Abagize inama nkuru kandi bashishikariza abo bahagarariye kwitabira amabwirza y’abayobozi agenga revolusiyo. Ni igikorwa nk’iki nk’uko byakunze kuganirwaho gikwiye mu gushyira mu bikorwa revolusiyo nyarwanda.

Aha ngaha bikumvikana ko hamaze kubaho organisation nziza, igihe cyo gukorera politiki i Burayi cyagombye guhita kirangira. Ntabwo abayoboye bakwizeza abaturage kubafasha mu gihe baba bakicaye i Burayi aho bari mu Buhungiro. Ubuyobozi bwashyirwaho bugomba byanze bikunze kuba hafi y’abaturage, kuko nta revolusiyo ikorerwa ikantarange ibyo ntaho byigeze biba. Birasaba rero ko hatorwa abayobozi ba revolusiyo barangwa koko n’ubwitange, ku buryo batatinya kujya hafi y’abo basabwa gufasha kwibohora.

Umwanzuro

Abanyarwanda bakomeje kwihangana cyane, bagira bati none hazaboneka uburyo bwo kumvisha izi nkotanyi ko zakunamura icumu zigaha amahoro abanyagihugu. Ntako batagize abanyapolitiki banyuranye, ndetse bageze n’aho kwemera gutukwa n’abasangiragihugu babashinja ubugambanyi. Abagerageje bose byarabananiye. FPR ni inyeshyamba zakomeje kuba inyeshyamba zigeze ku butegetsi. Bimaze kugaragaza ko nta bushake Kagame n’abo ayoboye bafite bwo kureka amategeko ya kinyeshyamba ngo bahe abaturage amahoro n’uburenganzira bwabo. Nta kindi gikwiye rero gukorwa uretse kubavana ku izima. Ibyageragejwe byose byaranze, ikimenyetso kaminuza ni uguhohoterwa k’umutegarugori uzira akarengane ariwe Victoire Ingabire Umuhoza. Igihe rero cy’imbabazi gikwiye kurangira haba kubari muri FPR, haba ku biyemeje gukomeza kuyitiza umurindi. Uwumva FPR ari icyama cy’umukiro nagumane nayo arwanyirizwe hamwe nayo. Uwo azihanganire kunywa ku gikombe cyayo kuko agomba kurwanyirizwa hamwe n’icyo yahisemo, ni ukuvuga FPR ye. Uwabashije ubu kandi kuva mu nzara za FPR, akaba yarananiranywe nayo, niyakirwe mu bandi biyemeje guhangana, ababarirwe ukwibeshya kwe mu gihe cyashize. Ariko habeho kuva ubu guca umurongo ntarengwa no gusinya amasezerano yo kutazongera kugwa mu mutego wa FPR ukundi. Udahindutse muri iki gihe, yaba mu ngabo za FPR cyangwa se mu bandi bayifasha mu bikorwa byayo by’urukozasoni, yitegure kurwanyirizrwa hamwe nayo, kuko nyine revolusiyo ntawe ugomba kuyitatira, kuko aba ari bushake bwa rubanda buri gushyirwa mu bikorwa. Igihe kije rero si icyo guhereza FPR indabo, ahubwo igihe kije ni icyo kuyibwira ururimi rwumvikana hakoreshejwe n’uburyo ubwayo yahisemo (battre l’ennemi par ses propres armes).

Imana ifashe u Rwanda n’Abanyarwanda b’umutima.

Luc Benimigisha

Source: le Médiateur-Umuhuza

IMIRWANO IRAKOMEYE MURI CONGO

IMIRWANO IRAKOMEYE MURI CONGO congo-war-300x198Inkuru dukesha BBC, iravuga ko mu burasirazuba bwa Congo, ibihumbi by’abasiviri byarimo guhunga kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mata 2012, kubera imirwano yari ikaze hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’ingabo zishyigikiye Gen Bosco Ntaganda wigometse nyuma y’aho Leta ya Congo itangaje ko agomba gufatwa gashyikirizwa urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC/CPI).

Izo ngabo zigometse ngo zashoboye gufata uduce tubiri dukomeye mu burasirazuba bwa Congo nyuma y’imirwano ikomeye yaguyemo abantu benshi.

Umuhanda uri hagati y’umujyi wa Goma n’umujyi wa Sake wuzuyemo impunzi nyinshi zihunga imirwano zikoreye utwangushye.
Abo banyekongo barahunga imirwano yari yakajije umurego umunsi wose wo ku cyumweru tariki ya 29 Mata 2012, aho abigometse kuri Leta ya Congo bashyigikiye Gen Bosco Ntaganda bashoboye gufata uduce twa Mushake na Karuba. Abo bigometse abenshi bahoze muri CNDP.

Abaturage barimo guhunga baravuga ko muri iyo mirwano haguyemo abantu benshi, abaturage b’ahitwa Sake baravuga ko bumvise urusaku rw’imbunda ziremereye nko mu birometero nk’icumi umunsi wose kugeza mu ijoro, ariko bavuga ko hari agahege mu gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 30 Mata 2012.

Abasiviri benshi baremeza ko ibintu bimeze nabi ko bumva basubiye mu bihe by’intambara barimo hagati ya 2006 na 2008 igihe CNDP yari igiye gufata umujyi wa Goma hakabura gato.

Hari amakuru avuga ko abasirikare bakuru bo mu ngabo wa Leta ya Congo (FARDC) bategerejwe i Goma. Bikaba bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko ingabo za Congo zaba zitegura ibitero simusiga.

Mu minsi ishize ibihugu by’amahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga yari yashyize igitutu kuri Leta ya Congo iyobowe na Perezida Kabila ngo ikore uko ishoboye Gen Bosco Ntaganda afatwe ashyikirizwe urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rumushakisha. Ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko Perezida Kabila na Leta ye badafite ubushobozi bwo kuba bafata Gen Bosco Ntaganda.

Hari n’andi makuru menshi yemeza ko u Rwanda rwaba arirwo rukoresha Gen Bosco Ntaganda akaba ari narwo rufite ubushobozi bwo kumufata nk’uko rwabigenje kuri mugenzi we Gen Laurent Nkunda.

Ifatwa rya Gen Bosco Ntaganda ari muzima rishobora kutoroha kuko bivugwa ko hari amabanga menshi abitse y’abamukoreshaga cyane cyane Leta y’u Rwanda baba batifuza ko ayo mabanga yajya ku karubanda mu gihe Gen Bosco Ntaganda yajyanwa mu rukiko.

Marc Matabaro
Rwiza News

AHO LETA Y’U RWANDA NTISHAKA KURIMBURANA N’IMIZI OPPOSITION Y’IMBERE MU GIHUGU?

AHO LETA Y’U RWANDA NTISHAKA KURIMBURANA N’IMIZI OPPOSITION Y’IMBERE MU GIHUGU? membres-ps-imberakuri

Bamwe mu bayoboke ba PS IMBERAKURI

Mu minsi ishize abanyarwanda benshi bumvise inkuru zitandukanye z’ukuntu abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi barimo kuburagizwa mu nkiko.

Déogratias Mushayidi wa PDP-Imanzi, yakatiwe gufungwa burundu; Victoire Ingabire wa FDU-Inkingi, yasabiwe gufungwa burundu urubanza rwe ruzasomwa muri Kamena uyu mwaka; Bernard Ntaganda wa PS Imberakuri yakatiwe imyaka 4)
Ariko Leta y’u Rwanda ntabwo yagarukiye aho, mu minsi ishize hari amakuru yatugezeho agaragaza ukuntu abantu basigaye ku rugo rwa Madame Ingabire ubu nabo barimo kubiyenzaho ngo babashakeho impamvu.

Abazi imikorere ya Leta ya Kagame bazi uburyo itekinika mu kwikiza abantu no guhimbira abantu ibyaha, babona nta gihe kinini gisigaye ngo abayoboke b’amashyaka ya opposition bari mu gihugu bashyirwe mu buroko cyangwa batotezwe bikabije kugira ngo bareke ibikorwa byabo. Kuko abayobozi babo bo bashoboye kubashyira mu buroko, ariko abasigaye hanze nabo n’ikibazo kuri Leta y’u Rwanda, nta munsi ushira bamwe mu bayobozi basigaye ba FDU-Inkingi na PS Imberakuri bari mu gihugu badatangaje ibitagenda mu gihugu ku buryo bigaragara ko bakurikiranira hafi ibibera mu gihugu bakabitangaza byaba mu nyandiko, ku maradiyo y’abanyarwanda bari hanze y’igihugu cyangwa ku maradiyo n’ibinyamakuru mpuzamahanga.

Leta y’u Rwanda yashatse kwigarurira ishyaka PS Imberakuri ikoresheje bamwe mu bayoboke bake bayo nka Christine Mukabunani ndetse yabashyize no muri forum y’amashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda. Ubu buryo ntacyo bwatanze kuko abasigaranye na Me Ntaganda bakomeje kwihagararaho n’ubwo benshi muri bo bafunganywe nawe ariko abasigaye hanze bakomeje ibikorwa byabo.

Ubu noneho Leta yahagurutse. Nyuma yo gushaka kurigisa umwe mu bayobozi ba PS Imberakuri, Bwana Jean Baptiste Icyitonderwa mu minsi ishize, ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mata 2012, Polisi yataye muri yombi abayoboke ba PS Imberakuri bagera ku 9 bari bagiye gusura nyina wa Me Bernard Ntaganda, umukecuru w’imyaka 92.

Ngo abo barwanashyaka bararegwa ngo kuvogera urugo rwa nyina wa Me Ntaganda ngo no gukora inama ndetse ngo bari bafite n’inyandiko ngo ”zikangurira abanyarwanda kwigomeka”. Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi, Supt Theos Badege.

Nta gushidikanya ko iri terabwoba n’ibindi bikorwa bya Leta y’u Rwanda bigamije gucecekesha burundu abatavuga rumwe na Leta bari bashoboye gukandagiza ikirenge mu gihugu mbere y’amatora y’abadepite ateganijwe mu mwaka utaha wa 2013.

Marc Matabaro
Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste