Police imaze guta muri yombi abayoboke b’ishyaka PS Imberakuri!

Police imaze guta muri yombi abayoboke b'ishyaka PS Imberakuri! 313414_148758131889001_1553302479_nAmakuru mashya ni uko abarwanashyaka ba PS Imberakuri bagera ku munani batawe muri yombi n’igipolisi cya Kigali i Nyamirambo aho bari bahuriye gusura no gufata mu mugongo umukecuru ubyara Me Bernard Ntaganda ufungiye muri gereza nkuru ya Kigali.

Abatawe muri yombi bakaba ari bamwe mu bagize komite nkuru y’ishyaka na komite y’umujyi wa Kigali bakaba ubu babarizwa kuri station ya  polisi itaramenyekana aho bamwe bakeka ko baba bajyanywe i Nyamirambo.

abafashwe ni:

Sinyigenga Beatrice Vice-President wa kabiri
Ndamira Jean Claude President w’Umujyi wa Kigali
Nigirente James ushinzwe ubukangura mu mujyi wa Kigali
Twahirwa Jean de la Croix Vice president mu Mujyi wa Kigali
Mukarurema Marie Chantal Umubitsi
Mpakaniye Deny Umubitsi mu Mujyi wa Kigali
Niyitegeka Protais Umunyamabanga ukoraho
Shadia bita maman Mahoro

Birababaje kubona igipolisi cy’u Rwanda gikomeje guhohotera abatavugarumwe n’ubutegetsi mu gihe baba bashaka gusura umwe muri bo cyangwa undi wese baba bifuza gusura. Ibi ni urukozasoni ku gipolisi no ku gihugu kwirirwa gihiga abanyagihugu ku buryo bugeze hariya bitarigeze bibaho mu Rwanda.

Abakunda u Rwanda nimutabare amazi atararenga inkombe.

Majyambere Juvénal

Kigali

 


3 commentaires

  1. Rukataza dit :

    Injiji zikorera ubutegetsi bugezweho zose niko zikora ntukazirenganye. None se uragira ngo umupolisi wategetswe kuza gufata izo nzirakarengane yari kubyanga kandi ari injiji nyine? Gusa ntizizatinda kubona ko zibeshye.
    Dukeneye ubutegetsi butandukanye n’Ingoma ya Cyami na Gikolonize byayogoje u Rwanda, dukeneye ubutegetsi butandukanye na Repubulika zose zakandamije abanyarwanda kugeza n’ubu zibeshya ko zibakorera, dukeneye impinduka izageza abanyarwanda kuri demokarasi nyayo.
    Iyo mpinduka byanze bikunze izagerwaho. N’ahandi hose ku isi mubona bisanzura muri demokarasi (batora bagahangana imbonankubone ureke bimwe byacu tubeshya ngo ni amatora kandi ari ukurangiza umuhango) niko byagenze.Ibitambo bigomba kubaho kandi byatangiye kuboneka.

    Mwihangane rero kuko Kagame ufite ubutegetsi bw’iki gihugu cyitwa u Rwanda, yabufashe mu buryo namwe muzi kandi akaba azabukurwaho na none mu buryo namwe muzi.

  2. Gapira dit :

    Quelle honte!!

  3. twahirwa dit :

    birababaje kandi biteyisoni gusa bacumugani ngo wirukankana umugabo akalicyera
    ngo ukamumara ubwoba .

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste