Ese ubushake Bishop John Rucyahana afite nibwo abandi bayobozi bafite?

Ese ubushake Bishop John Rucyahana afite nibwo abandi bayobozi bafite? mi-dr-uchyahanaBishop John Rucyahana, Perezida wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge (NURC) yagiranye ikiganiro na Radio Ijwi rya Rubanda, muri icyo kiganiro yagaragaje ikinyabupfura nk’umuntu wihaye Imana kandi yagaragaje kubaha abatumva ibintu kimwe nawe. Ibi bitandukanye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Dr Jean Baptiste Habyalimana, wagaragaje ubwoba no kurimanganya.

Tubibutse ko Bishop Rucyahana yahoze akuriye Diyosezi ya Shyira y’itorero ry’abangilikani.

Bishop John Rucyahana yavuze ku nshingano za Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge no kubyagezweho muri iyi myaka 18 ku birebana n’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda. Yavuze ko inshingano ya mbere ya Komisiyo ari ukunga abanyarwanda bose mu mibanire no mu mikoranire yabo, ngo ubumwe bw’abanyarwanda nizo mbaraga zabo zibafasha kubaka igihugu, kwiyubaka ubwabo no kwigarurira abaciro bataye kubera amateka mabi baciyemo. Yavuze ko imibare komisiyo ifite ku rugero rw’ubwiyunge ari uko ngo hafi 80% by’abanyarwanda biyumvamo ubunyarwanda kurusha kwiyumva mu moko nk’uko byahoze.

Ibi ariko ntabwo abivugaho rumwe n’abanyarwanda benshi babona ko iyo komisiyo ari iy’umurimbo gusa, kuko idashaka kwinjira mu bibazo by’abanyarwanda ibihereye mu mizi ahubwo ikikorera gahunda za Leta, kandi mubyo abanyarwanda bashinja iyo Leta ari ukubangamira ubwiyunge bw’abanyarwanda ikoresha politiki y’ivangura mu mayeri ibeshya ngo nta moko aba mu Rwanda, itoteza, no kugerageza kugoreka amateka ngo ikingire ikibaba bamwe mu bayigize bahohoteye abanyarwanda.

Kandi Bishop John Rucyahana yasubije ibibazo bya Radiyo Ijwi Rya Rubanda ku birebana n’ubusumbane mu Rwanda no ku buryo abaturage bataka abategetsi ntibabumve ndetse tutibagiwe ivangura hagati y’impfubyi z’abahutu n’abatutsi mu gufashwa.

Mu gusoza Bishop John Rucyahana avuga ku byakorwa kugira ngo abanyarwanda b’ingeri zose bumvikane ku kibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge; ni naho ahuriza n’abanyarwanda benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi ku gitekerezo cy’uko habaho inama ihuza intumwa za Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge n’abanyarwanda bari mu Burayi, kugira ngo abazayizamo bashobore kwungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bugerweho. Ambasade ngo zinafite n’amabwiriza yo gutegura bene iyo mibonano.
Ikiganiro mushobora kucyumva hano hasi:

http://mixlr.com/ijwi-rya-rubanda/showreel/ijwi-rya-rubanda-kuva-kuwa-kane-26042012-saa-0940-london-time

igice cya mbere ni uguhera kuri 10:30:30 kugeza kuri 10:58:00
igice cya kabili ni uguhera kuri 11:36:15 kugeza kuri 12:01:30
igice cya gatatu ni uguhera kuri 12:38:30 kugeza kuri 12:51:40

Marc Matabaro
Rwiza News

 


Un commentaire

  1. Twihangane pacifique shareef dit :

    Mukomere cyane nongeye kubashimira cyane ibitekereZo byanyu byiza mutugezaho . Ariko nkanabagaya cyane kuko politiki yanyu kenshimbona ibayerekeza ahomwakanzi ashaka bikanantangaza kuko kenshi yonumvise abatavuga rumwe na leta ya kigali nabo ubwabo bivanavananamo ntibumvikane kandi umwanzi wabo ari umwe bumva bababatari month kumutiza umurindi koko?
    Gutyo RNC bayigizeho ikibazo none ubwabo ibyo bakora nibihe imyaka bamaze mibuhungiro irenga18 bakoze iki kubwejagurira iburaya gusa ntibaze no gushinga branch zayomashyakayabo hano muri africa bigaragazako baba bamaze kurengwa imireti twe muri africa ntakigambo dukeneye ibikorwa reba nka RNC umwaka umwe gusa isi yose bafiteyo branchs niyo mpamvu kagome yaramaze gutitira namwe mumanuke mureke urusaku niba munaniwe mureke RNC ikore mureke kuyica intege yo ifite abayo boke nomurwanda kandi bafite imbaraga muri africa yose namwe mumanuke mureke umurengwe mureke kudukina kumubyimba turibabariye murakoze good nighta.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste