Police imaze guta muri yombi abayoboke b’ishyaka PS Imberakuri!
Amakuru mashya ni uko abarwanashyaka ba PS Imberakuri bagera ku munani batawe muri yombi n’igipolisi cya Kigali i Nyamirambo aho bari bahuriye gusura no gufata mu mugongo umukecuru ubyara Me Bernard Ntaganda ufungiye muri gereza nkuru ya Kigali.
Abatawe muri yombi bakaba ari bamwe mu bagize komite nkuru y’ishyaka na komite y’umujyi wa Kigali bakaba ubu babarizwa kuri station ya polisi itaramenyekana aho bamwe bakeka ko baba bajyanywe i Nyamirambo.
abafashwe ni:
Sinyigenga Beatrice Vice-President wa kabiri
Ndamira Jean Claude President w’Umujyi wa Kigali
Nigirente James ushinzwe ubukangura mu mujyi wa Kigali
Twahirwa Jean de la Croix Vice president mu Mujyi wa Kigali
Mukarurema Marie Chantal Umubitsi
Mpakaniye Deny Umubitsi mu Mujyi wa Kigali
Niyitegeka Protais Umunyamabanga ukoraho
Shadia bita maman Mahoro
Birababaje kubona igipolisi cy’u Rwanda gikomeje guhohotera abatavugarumwe n’ubutegetsi mu gihe baba bashaka gusura umwe muri bo cyangwa undi wese baba bifuza gusura. Ibi ni urukozasoni ku gipolisi no ku gihugu kwirirwa gihiga abanyagihugu ku buryo bugeze hariya bitarigeze bibaho mu Rwanda.
Abakunda u Rwanda nimutabare amazi atararenga inkombe.
Majyambere Juvénal
Kigali
Turatabariza abayoboke ba PS Imberakuri
Bavandimwe,
Amakuru aturutse i Kigali aratumenyesha ko uyu munsi kucyumweru tariki ya 29 mata 2012 mu gica munsi, Police y’igihugu yateye urugo rwa Président wa PS-IMBERAKURI Me NTAGANDA Bernard ubu ikaba yarugose.
Abagize Comité Nyobozi na Comité y’umugi wa Kigali ba PS-IMBERAKURI bari bagiye gusura umubyeyi wa Me Ntaganda Bernard kugira ngo bifatanye nawe nyuma yakiriya cyemezo cyo gufungwa imyaka ine cyasomwe n’urukiko rwikirega.
Ikiboneka n’uko Police ishaka gufata Bwana Alexis Bakunzibake, Visi-Peresida hamwe n’umunyamabanga mukuru ba PS-IMBERAKURI.
Nyabuneka ni mutabare aba basore n’inkumi badakorerwa ibyo abandi bakomeje gukorerwa, byo kubavutsa uburenganzira cyangwa ubuzima bwabo.
Niduhaguruke twirengere.
Karangwa Semushi Gérard
PDP-Imanzi
Ese ubushake Bishop John Rucyahana afite nibwo abandi bayobozi bafite?
Bishop John Rucyahana, Perezida wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge (NURC) yagiranye ikiganiro na Radio Ijwi rya Rubanda, muri icyo kiganiro yagaragaje ikinyabupfura nk’umuntu wihaye Imana kandi yagaragaje kubaha abatumva ibintu kimwe nawe. Ibi bitandukanye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Dr Jean Baptiste Habyalimana, wagaragaje ubwoba no kurimanganya.
Tubibutse ko Bishop Rucyahana yahoze akuriye Diyosezi ya Shyira y’itorero ry’abangilikani.
Bishop John Rucyahana yavuze ku nshingano za Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge no kubyagezweho muri iyi myaka 18 ku birebana n’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda. Yavuze ko inshingano ya mbere ya Komisiyo ari ukunga abanyarwanda bose mu mibanire no mu mikoranire yabo, ngo ubumwe bw’abanyarwanda nizo mbaraga zabo zibafasha kubaka igihugu, kwiyubaka ubwabo no kwigarurira abaciro bataye kubera amateka mabi baciyemo. Yavuze ko imibare komisiyo ifite ku rugero rw’ubwiyunge ari uko ngo hafi 80% by’abanyarwanda biyumvamo ubunyarwanda kurusha kwiyumva mu moko nk’uko byahoze.
Ibi ariko ntabwo abivugaho rumwe n’abanyarwanda benshi babona ko iyo komisiyo ari iy’umurimbo gusa, kuko idashaka kwinjira mu bibazo by’abanyarwanda ibihereye mu mizi ahubwo ikikorera gahunda za Leta, kandi mubyo abanyarwanda bashinja iyo Leta ari ukubangamira ubwiyunge bw’abanyarwanda ikoresha politiki y’ivangura mu mayeri ibeshya ngo nta moko aba mu Rwanda, itoteza, no kugerageza kugoreka amateka ngo ikingire ikibaba bamwe mu bayigize bahohoteye abanyarwanda.
Kandi Bishop John Rucyahana yasubije ibibazo bya Radiyo Ijwi Rya Rubanda ku birebana n’ubusumbane mu Rwanda no ku buryo abaturage bataka abategetsi ntibabumve ndetse tutibagiwe ivangura hagati y’impfubyi z’abahutu n’abatutsi mu gufashwa.
Mu gusoza Bishop John Rucyahana avuga ku byakorwa kugira ngo abanyarwanda b’ingeri zose bumvikane ku kibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge; ni naho ahuriza n’abanyarwanda benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi ku gitekerezo cy’uko habaho inama ihuza intumwa za Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge n’abanyarwanda bari mu Burayi, kugira ngo abazayizamo bashobore kwungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bugerweho. Ambasade ngo zinafite n’amabwiriza yo gutegura bene iyo mibonano.
Ikiganiro mushobora kucyumva hano hasi:
http://mixlr.com/ijwi-rya-rubanda/showreel/ijwi-rya-rubanda-kuva-kuwa-kane-26042012-saa-0940-london-time
igice cya mbere ni uguhera kuri 10:30:30 kugeza kuri 10:58:00
igice cya kabili ni uguhera kuri 11:36:15 kugeza kuri 12:01:30
igice cya gatatu ni uguhera kuri 12:38:30 kugeza kuri 12:51:40
Marc Matabaro
Rwiza News
Ishyaka PS Imberakuri riramagana ikatirwa rya Me Bernard Ntaganda
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 09/P.S.IMB/012
Nyuma yuko urukiko rw’ikirenga rushimangiye icyemezo cy’urukiko rukuru rwa Kigali cyo gufunga umuyobozi w’ishyaka Me Bernard NTAGANDA imyaka ine, ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza ritangarije abanyarwanda,incuti z’u Rwanda n’ Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira:
- Kuri uyu wa Gatanu kuwa 27/04/2012 nibwo urukiko rw’ikirenga rwashimangiye icyemezo urukiko rukuru rwa Kigali rwari rwafatiye umuyobozi w’ishyaka Me Bernard NTAGANDA kuwa 16/01/2011 cyo kumufunga imyaka ine hamwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana;
- Mu bujurire bwe, Me Bernard NTAGANDA yari yifuje ko abamushinja bahamagarwa mu rukiko bagasobanura mu ruhame ibyo bamushinja kugirango nawe ashobore kubyisobanuraho. Ishyaka ry’IMBERAKURI riributsa kandi ko ubujurire bwari bwarateganijwe kuwa 02/11/2011 bukaza kwimurwa nyuma y’aho bamwe mubo ubushinjacyaha bwakoresheje ngo bamushinje bandikiye urukiko rw’ikirenga kuwa 24/10/2011 basaba guhabwa umwanya wo kwisobanura ku buhamya umushinjacyaha abitirira. Abandikiye urukiko ubwo bahise bashyirwa ku nkeke basabwa ngo kubonana n’ubushinacyaha mbere y’uko urubanza rw’ubujurire rutangira.
- Mu minsi ibiri y’ubujurire bw’uru rubanza, abatanga buhamya ntibigeze bahabwa umwanya wo kugirango bahangane na Me Bernard NTAGANDA kubyo ubushinjacyaha bumurega. Ibyo nibyo byatumye Me Bernard NTAGANDA afata icyemezo cyo kudaha agaciro icyemezo icyo aricyo cyose kizamufatirwa n’urukiko rw’ikirenga. Aha, twakwibutsa ko iki cyemezo cyari gusomwa kuwa 20/04/2012 saa ine, babonye ishyaka ry’IMBERAKURI ritabyitabiriye, urukiko rukimurira saa kumi m’imwe. Mu ma saa kumi n’ebyiri, niho umucamanza yavuzeko icyemezo kizasomwa kuwa 27/04 ariho uyu munsi.
- Dushingiye rero kubyirirwa bikorerwa umuyobozi mukuru w’ishyaka aho afungiye, amakinamico yose yakozwe kugirango afungwe ndetse n’imanza z’abandi batavuga rumwe na leta zabanjirije uru rubanza, ishyaka ry’IMBERAKURI risanga nta gitangaza cyabaye kuko byari kuba igitangaza iyo biba ukundi. Ntabwo wakumva icyemezo uru rukiko rwafatiye umuyobozi wa PDP Imanzi bwana Deo MUSHAYIDI, ngo wumve icyafatiwe abanyamakuru b’umurabyo Madamu NKUSI UWIMANA Agnes na MUKAKIBIBI Saidate ngo wongere wumve icy’ubushinjacyaha buri gusabira umuyobozi wa FDU Inkingi Mme INGABIRE UMUHOZA Victoire ndetse n’uko ubucamanza bukora muri rusange aho bwahindutse urukuta rw’amategeko rwo kwikiza abo leta idashaka bose, ngo nurangiza witegure ko hari ikindi cyemezo cyafatirwa Me Bernard NTAGANDA wafashe iya mbere mu kunenga leta imbonankubone.
Ishyaka ry’IMBERAKURI rirahamagarira abanyarwanda kumva ko iyi ari imwe mu nzira abifuza impinduka banyuramo. Bityo ibyemezo nk’ibi ntihagire uwo bica intege, ahubwo birusheho kubongerera imbaraga zo gukora no gukorera hamwe kugirango turwanye mu mahoro ibi byemezo bifatirwa abanyarwanda by’umwihariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali.
Ishyaka ry’IMBERAKURI ryongeye kwereka inshuti z’u Rwanda ikibazo cyugarije abanyarwanda ribibutsa kandi ko kudatabara uwagutabaje bifatwa nk’ubufatanyacyaha.
Ntagushidikanya ukuri guca mu ziko ariko ntigushya. Mukomeze mugire Urukundo, Ubutabera n’Umulimo.
Bikorewe i Kigali kuwa 27/04/2012
Alexis BAKUNZIBAKE
Visi prezida wa mbere