Charles Taylor ahuriye kuri byinshi na Paul Kagame

Charles Taylor ahuriye kuri byinshi na Paul Kagame arton8538-190x300Charles-Taylor_2112061b-211x300Muri iki cyumweru gishize twumvise amakuru y’ukuntu Urukiko rw’umuryango w’Abibumbye rwahamije icyaha Bwana Charles Taylor wahoze ari umukuru w’igihugu cya Liberia, yaregwaga ibyaha by’intambara n’ibindi byibasiye inyoko muntu byabereye muri Sierra Leone bigera kuri 11, ariko urukiko rwashoboye kumuhamya ibyaha 8 gusa. Charles Taylor ibyo byaha yarabihakanye anavuga ko atigeze akandagira muri Sierre Leone. Kagame nawe yakandagiye muri Congo gake cyane!

Nyuma yo kumva aya makuru twakoze igereranya hagati ya Charles Taylor na Paul Kagame.

1.Bose batangiye ari inyeshyamba bafashijwe n’ibihugu by’ibihangange (Amerika n’ibindi) bibakingira ikibaba mu bibi bakoraga bigira indakoreka (Kuri Kagame we birakomeje)

2.Bose bumvaga bafite ingufu za gisirikare ku buryo mu turere baturanye bari barigize ibihangange bakica bagakiza bakumva ko ntawabakoraho (kuri Kagame niko bimeze ubu)

3.Bateye intambara mu bihugu by’abaturanyi bakoresheje imitwe y’inyeshyamba bihitana abasiviri batagira ingano (Kagame we birakomeje muri Congo) Taylor yakoresheje RUF muri Sierre Leone, Kagame yakoresheje AFDL, RCD, UPC, CNDP, Ubu noneho ageze mu bahoze muri FDLR na Mai Mai kugira ngo basahure amabuye y’agaciro y’ibyo bihugu (Kagame we arakomeje muri Congo)

4. Bombi bakandamije abaturage b’ibihugu byabo bakoresheje igitugu n’iterabwoba, bakunze kwibeshya ko abaturage babakunda kandi ahubwo babatinya. Abaturage ba Liberia babwiraga Taylor bati: wishe mama, wishe data, ariko nzagutora kugira ngo nanjye nshobore kubaho utanyica. Na Kagame iyo yibeshya ko abanyarwanda bamukomera amashyi yarabiciye ababyeyi n’abavandimwe ntakibeshye ko ari ukumukunda ahubwo n’ugutinya ko nabo yabica nk’uko aba yarishe bene wabo.

5. Bose bafite imitungo myinshi bakuye mu busahuzi bw’ibihugu byabo cyangwa by’abaturanyi, bagenda batagaguza bagura abantu batandukanye kugira ngo bitwe ibihangange. (urugero:Taylor yashatse guha diamant Naomi Campbell, naho Kagame yashatse kugura bamwe muri Obama administration).

6.Bombi bari bafite amayeri yo kugura no gutera ibipindi ababarwanya ngo babigarurire babashyire ku ruhande rwabo.
Charles Taylor yakagombye kubera urugero Paul Kagame, ariko nta kundi byagenda kuko Paul Kagame amaze kurenga ihaniro, abanyarwanda twizere ko amahanga azagera aho akareba inzirakarengane zikomeje guhohoterwa akirengagiza inyungu afite kuri Kagame.

Marc Matabaro
Rwiza News

 


6 commentaires

  1. ukuri dit :

    abahutu bamwe bamwe bafite ubwenge bukye vraiment kagame ni incomparable nta muntu numwe jye namugereranya nawe il est l homme le plus fort ,courager,kandi ukunda abanyarwanda bose mbese wibaza ko iyaba twari ku ngoma yu muhutu abatutsi ba kagira izo comments mugira uwo president wu muhutu ntiyakwiirenza aba tutsi bari mugihugu mwarangiza mukavuga ngo ingoma yi gitugu ntasoni mufite sha azabatwara mpaka hadi ,ibyo birunga muvuga biri muguturika biza turikira murimwebwe kuko mufite imitima yuzuye ishari na magambo ataco amariye abanyarwanda ,sinzi ukuntu nabunvisha ukuntu kagame akunzwe mu rwanda reka no mu rwanda gusa na handi hose,uretse abantu bibisambo bashaka kuzuza imifuka yabo akabyanga aribo bagenda ba musebya namwe murihanze mufite ibyo mutinya ariko ndatangazwa niyo courage mugira muta umwanya wanyu mubwira abanyarwanda ngo bange kagame never never never ntibizabaho murarushwa nubusa ,tuzi aho yakuye u rwanda jye nageze mu rwanda muri 1994 uko narusanze rwari ruteye imbabazi ama poto ya matara yaraguye imihanda yarangiritse za building wa zibara mbega nabonaga kugira rube neza byafata igihe kirekire cyane atari imyaka 18 gusa none amaze kurugira rwiza ngo ni ngoma yigitugu ko mutabivuze mbere ya 1994 cyangwa muri za 1998 ubu rero mushaka kuza mu byuzuye ,yababwiye ngo mutahe nta wutangira umwana ujya iwabo mureke ubusambo na magambo

  2. kinyogote dit :

    haaaaaa mwankunguzi mwe mureke guca umugani kumanywa kagame numwicanyi ruharwa abyiza abagejejeho se nundi wese yabikora igihe nicyacyo nundi uzasimbura kagame haricyo azakora

  3. jb dit :

    Ba rukarabankaba ni mwebwe mwa bivume mwe!!!!Amaraso y’abatutsi mwamenye niyo abavugisha ibyo!!!Azabatera umwaku mpaka!!!! Kuva 1990 mutuka Kagame, byafashe iki!!!Ibikombe amaze guhabwa n’abareba ukuri bingana iki se!!!Nimukomeze muzerere iyo mu mahanga, imyaka 18 irashize mumutuka, ariko dusonga mbere. Oya s’ukumutuka tubabwira iki!!!!Muzagera kuki!!!!!!Se mwaje mu rwa Gasabo, aho komongana iyo mu mahanga mutuka Kagame mutazanamushobora!!! Arinzwe n’imana sha yamutwihereye!!!!!!!!!!!

  4. Zu dit :

    hahhaahahah!

    Intore rwose ni iza mbere! Niko ngo Kagame ni RUDASUMBWA! Nibyo koko, ntacyo narenzaho ..! Reka mvuge ibindeba, abanjye yirengeje anyuze muri bya BITSIMBANYI bye ngo ni IBINGIRA + izindi ntore zabutorewe mu kwica, ubuse mvuge iki ndeke iki, ni RUDASUMBWA koko!
    Ngo ni MESSIA, hahahaha! Yewe yewe, uyu ugereranya Kagame na MESSIA aho yaba azi messia uwo ARIWE (MESSIA wabayeho ni umwe, ntiyigeze avugirizwa induru nk’uko uwo Kagame amerewe, yaje arangwa n’INEZA ari nako yamamaza ingoma y’Imana + inkuru nziza y’umukiro)!

    N’aho ubundi, mujyane Capitain Rucyahana na RUKARABANKABA-RUDASUMBWA banyu ..!

  5. mr dit :

    Matabaro we uribeshya, ibigereranyo byawe ntaho bihuriye. Kagame ni Rudasumbwa, aho atugejeje nitwe tuhazi, u Rwanda ntirwigeze ruba rwiza nkuko rumeze ubu. Twe twabayeho ku ngoma ya Kayibanda na Habyarimana nitwe tuzi agaciro ka Kagame. Uko yatangiye urugamba muri 1990, akabatsinda, mwagera muri Congo mushaka kongera gutsemba imbaga akabatsinda, niko azakomeza kubatsinda. Yabatsinze nta ntwaro afite, ubu nibwo muzamutsinda se? Umunsi mutsemba inzira karengane, imana yarabavumye, itwoherereza messie ari we Kagame. Muribeshya rero, Kagame arakunzwe cyane, azi ubwenge, amahanga aramwemera, ntako mutamuharabitse, ariko ntacyo bizafata. Tubabwira iki, mumwite DICTATEUR, UMWICANYI, IBIBI BYOSE, nta gaciro na gato tubiha. Turamufite mpaka 2017, kandi uko tumuzi, ntazongera kwiyamamaza, FPR ifite ibihangange byinshi, na DR HABUMUREMYI yamusimbura kandi ntakizahinduka. Ahubwo, inama nabagira, nimutahe, mumusabe imbabazi, azazibaha. Gutegereza ko azamera nka TAYLOR uko mubivuga, amaso azahera mu kirere, muzapfa mudakandagiye mu rwa Gasabo. Urumva Matabaro we, numvise wogeza na NYAMWASA, yewe uri mu ndoto koko, ihangane, ayo n’amahanga akvugisha gutyo. NYAMWASA muri South Afrika, Matabaro wenda Norvege, muzahurira he la ngo muvaneho Kagame. Yewe!!!!!!!!!!!!!!!!

  6. Rwajekare dit :

    Ko numva se ari impanga mu manyanga? Ngaho nibakore ibyo bashaka ariko nanone nihaba impinduka bajye bemera bataruhanije, ikibababaje ni amaraso baba baramennye y’inzirakarengane, iriya foto ya Kagame muyikureho urabona ko yambaye impeta itamukwira? Mumubwire abanze ajye kwambara yikwize, iratakara da!!!

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste