Archive pour 28 avril, 2012

Charles Taylor ahuriye kuri byinshi na Paul Kagame

Charles Taylor ahuriye kuri byinshi na Paul Kagame arton8538-190x300Charles-Taylor_2112061b-211x300Muri iki cyumweru gishize twumvise amakuru y’ukuntu Urukiko rw’umuryango w’Abibumbye rwahamije icyaha Bwana Charles Taylor wahoze ari umukuru w’igihugu cya Liberia, yaregwaga ibyaha by’intambara n’ibindi byibasiye inyoko muntu byabereye muri Sierra Leone bigera kuri 11, ariko urukiko rwashoboye kumuhamya ibyaha 8 gusa. Charles Taylor ibyo byaha yarabihakanye anavuga ko atigeze akandagira muri Sierre Leone. Kagame nawe yakandagiye muri Congo gake cyane!

Nyuma yo kumva aya makuru twakoze igereranya hagati ya Charles Taylor na Paul Kagame.

1.Bose batangiye ari inyeshyamba bafashijwe n’ibihugu by’ibihangange (Amerika n’ibindi) bibakingira ikibaba mu bibi bakoraga bigira indakoreka (Kuri Kagame we birakomeje)

2.Bose bumvaga bafite ingufu za gisirikare ku buryo mu turere baturanye bari barigize ibihangange bakica bagakiza bakumva ko ntawabakoraho (kuri Kagame niko bimeze ubu)

3.Bateye intambara mu bihugu by’abaturanyi bakoresheje imitwe y’inyeshyamba bihitana abasiviri batagira ingano (Kagame we birakomeje muri Congo) Taylor yakoresheje RUF muri Sierre Leone, Kagame yakoresheje AFDL, RCD, UPC, CNDP, Ubu noneho ageze mu bahoze muri FDLR na Mai Mai kugira ngo basahure amabuye y’agaciro y’ibyo bihugu (Kagame we arakomeje muri Congo)

4. Bombi bakandamije abaturage b’ibihugu byabo bakoresheje igitugu n’iterabwoba, bakunze kwibeshya ko abaturage babakunda kandi ahubwo babatinya. Abaturage ba Liberia babwiraga Taylor bati: wishe mama, wishe data, ariko nzagutora kugira ngo nanjye nshobore kubaho utanyica. Na Kagame iyo yibeshya ko abanyarwanda bamukomera amashyi yarabiciye ababyeyi n’abavandimwe ntakibeshye ko ari ukumukunda ahubwo n’ugutinya ko nabo yabica nk’uko aba yarishe bene wabo.

5. Bose bafite imitungo myinshi bakuye mu busahuzi bw’ibihugu byabo cyangwa by’abaturanyi, bagenda batagaguza bagura abantu batandukanye kugira ngo bitwe ibihangange. (urugero:Taylor yashatse guha diamant Naomi Campbell, naho Kagame yashatse kugura bamwe muri Obama administration).

6.Bombi bari bafite amayeri yo kugura no gutera ibipindi ababarwanya ngo babigarurire babashyire ku ruhande rwabo.
Charles Taylor yakagombye kubera urugero Paul Kagame, ariko nta kundi byagenda kuko Paul Kagame amaze kurenga ihaniro, abanyarwanda twizere ko amahanga azagera aho akareba inzirakarengane zikomeje guhohoterwa akirengagiza inyungu afite kuri Kagame.

Marc Matabaro
Rwiza News

IBIHUHA BYARANZE IKI CYUMWERU GISHIZE

IBIHUHA BYARANZE IKI CYUMWERU GISHIZE rumors11. Hari amakuru avuga ko impamvu ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda rwimuye umunyapolitiki Déogratias Mushayidi rukamuvana muri Gereza ya Kigali rukamujyana muri Gereza ya Mpanga. Icyo gikorwa ngo kigamije gutatanya imfungwa za politiki kubera ko ngo hari amakuru bari babonye avuga ko ngo hari abasirikare b’ingabo z’u Rwanda bashyigikiye Lt Gen Kayumba bashakaga gutera Gereza ya Kigali ngo batorokeshe imfungwa za politiki. Ngo umutekano wahise ukazwa ahantu hose!

2. Uruganda Inyange rwa FPR, ubu rufite amata menshi mu bubiko bwarwo yabuze abaguzi kubera ko ahenze. None ngo abahanga mu gutekinika ba FPR bize imitwe yo gukora igikorwa cyo kujya batanga amata ahabaye ibikorwa n’amanama ya Leta n’abaturage ngo mu rwego rwo kuzamura imirire myiza y’abaturage. Amata atanzwe n’Inyange yishyurwa na Ministère y’Ubuhinzi na Ministère y’ubuzima.umug6-bf546-300x169

3. Nyuma y’aho Charles Taylor ahamijwe icyaha n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI/ICC), ubu Perezida Kagame arahangayitse cyane kuko hari n’amakuru avuga ko Gen Bosco Ntaganda kubera ko asumbirijwe arashaka kwishyikiriza urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI/ICC) ingabo za Kagame zitaramushyikira ngo zimwice atazashinja Kagame mu rukiko.

4. Inka zitangwa na Leta muri gahunda ya Gira inka ni imfashanyo zatanzwe n’amahanga, amafaranga yatanzwe agura inka mu ma farms y’abasirikare bakuru zigahabwa abaturage, badashobora kugira icyo bazikoraho badasabye uruhushya mbese bisa nk’aho Leta yazibaragije! Hari abavuga ngo ubuhake umwami Rudahigwa yaciye bwaragarutse! Amata akagurishwa mu ruganda Inyange rwa FPR ku giciro cyo hasi!

Marc Matabaro
Rwiza News

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste