UMUVUGIZI WA FDLR YAGANIRIYE NA RADIO IJWI RYA RUBANDA.

UMUVUGIZI WA FDLR YAGANIRIYE NA RADIO IJWI RYA RUBANDA. Congo45

Bamwe mu basirikare ba FDLR muri Congo

Umuvugizi w’Urugaga Ruharanira Démocratie no Kubohoza u Rwanda (FDLR), Bwana La Forge Fils Bazeye yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Simeon Musengimana wa Radio Ijwi rya Rubanda.

Bwana La Forge Fils Bazeye yasobanuye amavu n’amavuko ya FDLR, asobanura ko FDLR yabayeho kubera ko Ingabo za Leta y’u Rwanda iyobowe na Kagame zateye mu nkambi zo muri Congo (ikitwa Zaïre) izo ngabo zikica impunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bari muri izo nkambi.

Akomeza avuga ko FDLR yavutse kugira ngo irinde izo mpunzi ziri ku butaka bwa Congo ngo zireke kwicwa. Ariko avuga ko Leta ya Perezida Kagame nikomeza kunangira ikanga kugirana imishyikirano n’abanyarwanda bayirwanya bizaba ngombwa ko FDLR ikoresha intwaro kugira ngo ihirike iyo Leta y’igitugu.

Yemeza kandi ko Ingabo z’u Rwanda zitigeze ziva muri Congo ahubwo zihindura imyenda zambara gusa zikurikije imitwe y’abakongomani zifatanije nayo, nka AFDL, RCD, CNDP none ubu ngo zisigaye zambara imyenda y’ingabo za Congo (FARDC) mu bikorwa byazo byo gusahura Congo, guteza umutekano mucye no guhiga impunzi z’abahutu.

Yabajijwe impamvu hari abasirikare ba FDLR bakomeza gutahuka mu Rwanda. Bwana Laforge Bazeye yasobanuye ko FDLR abayigize ari abakorerabushake ko ntawe batangira ubaye ikigwari yigendera nta kibazo.

Abajijwe abayoboke FDLR ifite uko bangana, yavuze ko FDLR ifite abayoboke benshi haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Ku bujyanye n’amashyaka ya Politiki arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba bakorana, yasubije ko FDLR iyashyigikiye mu bikorwa akora ariko yanze gutangaza niba hari ayo FDLR ikorana nayo n’ayariyo.

Ku kibazo cy’ahari icyicaro cya FDLR yavuze ko FDLR ifite icyicaro muri Congo ariko adashobora gutangaza ahariho kubera ko ari ibanga rya gisirikare.

Yavuze ko umuyobozi w’ingabo za FDLR ari Général Major Mupenzi akaba ngo yarahoze mu Nzirabwoba (hari amakuru avuga ko iryo zina rikoreshwa na Général Major I.G. Sylvestre Mudacumura).

Amakuru avuga ko FDLR yaba ikora ibyaha bijyanye no guhotera abaturage ba Congo birimo ubwicanyi, yasubije ko ibyo bikorwa by’urugomo bikorwa n’ingabo za Leta y’u Rwanda ndetse n’indi mitwe y’abarwanyi akenshi bikitirirwa FDLR kuko ngo hari imitwe imwe igizwe n’abavuga ikinyarwanda. Yatanze urugero rwa Gen Bosco Ntaganda ngo ukorera u Rwanda mu bikorwa by’urugomo, avuga ko ngo agiye gufatwa ko kandi ashobora kuzavamo abamukoresha aribo Leta y’u Rwanda.

Umuvugizi wa FDLR yavuze kandi ko Umutwe abereye umuvugizi ufite intego y’uko mu Rwanda habaho ubutegetsi bugendera kuri demokarasi, bwubaha abaturage bose kandi bukurikiza amategeko.

Ku kibazo cy’uko ngo FPR nayo yaje ikoresha intwaro ivuga ko izanye demokarasi ariko nyuma yaho igakora ibitandukanye n’ibyo yavuze. La Forge Bazeye yasobanuye ko muri FDLR bo baramutse bafashe ubutegetsi baha uburenganzira abanyarwanda bose kandi bakareka demokarasi ikaganza mu Rwanda.

Marc Matabaro

Rwiza News

 


3 commentaires

  1. kabukire dit :

    icyambere sugutuka aba FDLR nokubaharabika nokubashinja icyaha cg jonoside ako nakazi kabacamanza ibyo kwirirwa barata gushyira intambara imbere siwo muti wikibazo ikibabaje nuko abasore bigize abasilikare ba FDLR muri 1994 mugihe harimo hakorwa jonoside barabana bato cyaneeeee bakaba aribo barimo gupfira ubusa mumashyamba ya congo banyirabayazana bigaramiye mubigugu bitandukanye byisi igihe kirarageze ko FDLR isubiza amaso inyuma bagatahuka murwababyaye nabo bakagira uruhare mweterambere rihambaye u rwanda rugezeho nibazako nuzashaka kuba umusilikare nyawe batazabimwangira nanabonye nanabonye mugisirikare ncyo mu rwanda ndaronda karere irimo umfa kuba ufite ubushacye abanya rwanda bikigihe iturufu ya demokarasi izanwe namasasu ntiyabarya umuti wabyoze nugutaha murwanda noneho kagame na leta ye nibaheza cg akabafata uko bidakwiye tubone aho tumuhera tugaragaza ibimenyetso bifatika kuko iterambere kagame arimo gushyira mubanyarwanda kugirango abanyarwanda babumve birikure cyaneeeeeeee

  2. ndumiwe dit :

    ariko mana biratangaje aho abantu nkabo basize bahekuye u rwanda aribo ubu bavuga ngo bazazana amahoro na demokarasi mbere hose se ko mutabi koze ntasoni mufite,imana ntabwo izabyemera nibyo muvuga ngo abasirikare bu rwnda nibo bakora amahano muri congo murabeshya kuko abasirikare bo kwa habyara nibo bamenyreye ku viola abana na bagore kandi bagiye babikoze mu rwanda, ubwo inkotanyi zo zatabara uwariwewese nta mahoro tubateze ko ayo mutaduhaye mbere ubu niho mugiye kuyaduha ni mugende mwarashobewe, ariko ndabunva ni murwane ni bura muticwa ni nzara iyo ni ntambara yi nzara kandi nta nu rwanda muriko muratera ahubwo ubwo nubwoba ngo inkotanyi za basanga naho ngo reka mufe nka bagabo nta mwanya tubafitiye mufe urwo mufuye

  3. karahanyuze salvator dit :

    kuki utamubajije icyo bavuga ku itsembabwoko?Ushaka uryite iry’Abanyarwanda ushatse uryite iry’Abatutsi ariko kuko twibwirako Fdlr ikomoka kungabo n’interahamwe zagize uruhare rukomeye muri génocide ntibyumvikana ukuntu mwavuze byose mukibagirwa ingingo ikomeye kurusha izindi nyinshi zitoroshye mu mateka yacu?

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste