Rwanda:49% by’abanyarwanda bemeza ko nta jambo bafite mu gihugu.

Rwanda:49% by'abanyarwanda bemeza ko nta jambo bafite mu gihugu. ParliamentBuilding

Abanyarwanda benshi binubira ko batagira uruhare rusesuye mu itorwa ry'abadepite

Ubwo icyegeranyo cyakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi bugamije amahoro cyamurikwaga, byabonetse ko hari ibyemezo abaturage bashyikirizwa batazi aho byafatiwe.

Muri ubu bushakashatsi kandi ngo abaturage binubiyeko ko abategetsi batabegera ngo bagaragaze ibyo bifuza ko igihugu kibakorera .

Iki cyegeranyo cyakozwe mu gihe cy’umwaka wose kibanda ku bantu 1200 , 49% muri bo bavuga ko inzego zibayobora zibaturaho ibyemezo byamaze gufatwa kandi ari bo bagomba kubyubahiriza .

Ikindi kibazo abaturage bavuga ko batishimiye ni amatora nk’ay’abadepite bemeza ko batagiramo uruhare rusesuye kandi ntibagire n’ijambo ku batowe muri iyi myanya mu gihe baba batishimye imikorere yabo.

Mu itorwa ry’amategeko na ho ngo hari aho abaturage batabazwa ibitekerezo byabo. Urugero ni Itegeko ryakuruye impaka ndende rijyanye no gukuramo inda . Ubu rimaze gutorwa mu mutwe w’abadepite ndetse no muri Sénat rikaba rishigaje gusa umukono w’umukuru w’igihugu kugira ngo ryemezwe .

Icyagaragajwe n’abashakashatsi ni uko hagomba kubaho umuco w’impaka kabone n’iyo zaba zinenga ibikorwa n’abategetsi.

Nubwo buri tegeko ritamurikirwa abaturage mbere yo kwemezwa, izi mpuguke zisanga bagomba guhabwa ijambo rikomeye cyane cyane ku mategeko arebana n’ubuzima bw’umuturage bwa buri munsi. Muri ayo baravuga nk’ajyanye n’isaranganya ry’amasambu, gahunda zo gutuzwa mu midugudu ndetse n’umugambi wo guhitamo imbuto zihingwa mu karere runaka .

Source: BBC Gahuza-Miryango

 


2 commentaires

  1. Anonyme dit :

    Oya murabivuga uko bitari rwose!Ahubwo leta iriho irivugira haba muri gvt haba no muri parlement. Nta muturage ugira ijambo ahubwo abatuyobora nibo byose mu Rwanda; muri make baravuga bakisubiza.

  2. Anonyme dit :

    49% gusa ?
    Bavuze ahubwo se ko 98% ari bo batagira Ijambo !

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste