Maître Bernard Ntaganda amaze gukatirwa imyaka 4 n’urukiko rukuru!

Maître Bernard Ntaganda amaze gukatirwa imyaka 4 n'urukiko rukuru! Bernard-Ntaganda4

Maître Ntaganda Bernard, Umukuru wa PS IMBERAKURI

Inkuru dukesha urubuga igihe.com, aravuga ko Urukiko Rukuru rwanze ubujurire bwa Maître Ntanganda Bernard ku bw’ibyaha yaregwaga birimo kuvutsa igihugu umudendezo n’abo bafatanyije, gukora imyigaragambyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda.

Maître Ntaganda ntabwo yabonetse mu rukiko kuri uyu wa Gatanu ubwo yakatirwaga igifungo cy’imyaka ine.

Maître Ntaganda yafashwe tariki 24 Kamena 2010. Icyo gihe polisi ikaba yaratangaje ko yamuhamagaje kuko akekwaho amacakubiri no kuba afite uruhare mu gikorwa cy’ubwicanyi cyari kigiye gukorerwa Christine Mukabunani, kuri ubu uwo Mukabunani akaba ayoboye igice cya PS-Imberakuri cyagerageje kubohoza iryo shyaka ngo kirishyire mu kwaha kwa FPR-Inkotanyi ndetse n’uwo mutegarugori akagirwa umwe mu bakuru ba Forum y’abashyaka ya politiki akorera mu Rwanda.

Ku munsi Maître Ntaganda yafatiweho nibwo habaye imyigaragambyo y’abayoboke be bashakaga ko iryo shyaka ryagira abarihagararira muri Komisiyo y’Amatora. Bamwe muri bo bakaba baravuze ko yafashwe kubera iyo myigaragambyo, mu gihe polisi yo yavuze ko byabaye impurirane.

Ibibera mu Rwanda ni agahomamunwa koko! Taliki 25 Mata 2012 ubushinjacyaha buti:” Madame Victoire Ingabire umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yemeye ibyaha asaba imbabazi Perezida Kagame mu ibaruwa ngo yanditse taliki 16 Ugushyingo 2011!”

Déogratias Mushayidi umukuru w’ishyaka PDP Imanzi naryo ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ajugunywe muri Gereza ya Mpanga taliki 26 Mata 2012!

Ibi bikaba biri muri gahunda ya leta yo gucecekesha abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame nk’uko ahora abishinjwa n’abanyarwanda n’abanyamahanga. Ibi bikaba ari ibyo kwamaganwa n’isi yose kandi umunyagitugu akwiye guhagarikwa nk’uko byagenze mu bindi bihugu.
Marc Matabaro
Rwiza News

 


Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste