”Kagame arashaka ko Gen Ntaganda yicwa kugirango atazamushinja”: Dr Rudasingwa

”Kagame arashaka ko Gen Ntaganda yicwa kugirango atazamushinja”: Dr Rudasingwa 577429_336076749786567_100001527334406_847265_527293998_nUmuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda RNC, Dr Théogène Rudasingwa yagiranye ikiganiro na Radio Itahuka ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC. Icyo kiganiro yagitanze ageze muri Amerika nyuma y’urugendo yari amazemo ukwezi n’igice mu bihugu by’u Burayi nk’u Bubiligi, u Bufaransa, Danmark, Sweden, Luxembourg..

Yabwiye umunyamakuru wa Radio Itahuka muri make uko urugendo rwagenze ndetse baganira no ku bindi bibazo byugarije u Rwanda n’abanyarwanda.

Nk’uko Dr Rudasingwa abivuga ngo urwo urugendo rwari rugamije:
-Gusura abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda RNC mu Burayi
-Gukangurira abanyarwanda kujya muri RNC no kwitabira ibikorwa byayo.
-Kureba ibikorwa bya RNC bimaze umwaka n’igice bikorwa no kumenyana n’abayobozi b’Ihuriro mu Burayi
-Ibikorwa bya Diplomasi, mu bihugu bitandukanye by’u Burayi
-Gushimangira umubano n’abandi bafatanije na RNC nka FDU-Inkingi, kurebera hamwe ibikorwa by’ubufatanye
-Guha ubuhamya Umucamanza w’Umufaransa Trévidic ukora iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana.
-Amahugurwa ku bayoboke b’Ihuriro Nyarwanda bari baturutse mu bihugu bitandukanye by’u Burayi, yabereye mu gihugu cy’u Bubiligii.
-Habaye n’umuhango wo kwibuka mu gihugu cy’u Bubiligi wari wateguwe n’imitwe ya politiki FDU-Inkingi na RNC, wahuje abanyarwanda b’amoko yose, abahutu n’abatutsi bibukira hamwe ababo baguye mu bihe bibi igihugu cyacu cyaciyemo.

Yagize icyo avuga ku iva mu rubanza ndetse uburyo ubushinjacyaha busabira Madame Ingabire igihano cyo gufungwa burundu. Yavuze ko ari ibintu bibabaje kandi biteye isoni. Ko ariko iryo terabwoba ritazabuza abanyarwanda gukomeza mu nzira biyemeje yo guhindura ibintu, hakajyaho ubutegetsi bugendera ku mategeko kandi abanyarwanda bose bibonamo.

Dr Théogène Rudasingwa yagize icyo abwira abari muri FPR no mu gisirikare cy’u Rwanda, yababwiye ko igihe ari iki cyo gufata gahunda nzima bakitandukanya n’ubutegetsi bubi. Ikintu cyamutangaje cyane n’ukuntu mu minsi ishize abasirikare bazamuwe mu ntera hafi 100% baturuka mu bwoko bumwe kandi ubwo bwoko akaba aribwo nyamuke mu gihugu. Ngo abo basirikare bagombye kubona ngo ko birimo risque nini cyane kuko ni uburyo Kagame akoresha bwo kubareshya akabashyira mu byaha bazabazwa Kagame atagihari ku buryo ahubwo n’abatutsi bose bashobora kuzabazwa ibyo bikorwa bibi bya Kagame.

Abona abasirikare b’abanyarwanda bagombye kujya ku ruhande rw’abashaka ko ibintu bihinduka bagahitamo neza bakajya mu nzira yo gukuraho ubutegetsi bw’igitugu hagaharanirwa ko hajyaho inzego abanyarwanda bose bibonamo.

Ikindi ngo abona kibabaje ngo n’ukuntu abahutu ngo biswe generation Ngwino Urebe, akibaza ukuntu umuntu ahamagarwa ngo aze kureba ibintu bye. Yabigereranije n’ukuntu umuntu yahamagara umwana ngo amuratire ibintu by’ababyeyi be.
Icyo kiganiro cyakomeje mu rurimi rw’icyongereza, aho umunyamakuru Jennifer Fierberg yaganiriye na Dr Théogène Rudasingwa, mbese byari nko gusubiramo ibibazo Dr Rudasingwa yari yavuze mu kinyarwanda.

Dr Rudasingwa yatangaje kandi ko Gen Bosco Ntaganda ari igikoresho cya Leta ya Kagame, nk’uko Gen Nkunda nawe yari cyo. Kagame akaba yarabakoreshaga mu gusahura Congo no guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Kuri Dr Rudasingwa ikibazo cya Gen Ntaganda gishobora kugira ingaruka mbi kuri Leta ya Kagame, niyo mpamvu Dr Rudasingwa abona ngo nk’umuntu uzi Kagame neza, ngo ubu harimo gushakishwa uburyo Gen Ntaganda yakwicwa ngo atazagera imbere y’urukiko agashinja Shebuja Kagame. Kandi ibyo bishobora gukorwa vuba kubera igitutu cy’amahanga.

Ku mubano w’u Rwanda na Uganda wongeye kuburwa, Dr Rudasingwa asanga u Rwanda ntacyo rwapfaga na Uganda kigaragara uretse ko hari ikibazo cyo guhatanira kuba igihangange mu karere hagati ya Kagame na Museveni.

Ku kibazo cy’uko abona izamurwa mu ntera ry’abasirikare bakuru, yasubije ko bitangaje kubona u Rwanda nk’igihugu gitoya gifite abasirikare bakuru bo mu rwego rwa jenerali benshi batangana n’akazi gahari ko gukorwa, akabona ari uburyo bwo gushaka gushimisha abasirikare kuko Perezida Kagame azi neza ko adakunzwe mu gisirikare. Kandi ngo mu kuzamura abo basirikare mu ntera ntabwo bibuza kagame kubasuzugura no kubakoresha uko yishakiye nk’aho ari ibikoresho. Ntabwo yahagarariye aho kuko yagaragaje impungenge z’ukuntu Republican Guard igenda iba igisirikare mu kindi, ku buryo imikorere yayo isa nk’aho ari igisirikare cya Kagame bwite.

Ku kibazo cy’uko abona ibivugwa n’abahutu ko bakorewe genocide muri Congo no mu Rwanda, yasubije ko atari we wakwemeza ko ari genocide cyangwa atari yo, ariko avuga ko ibyaha byose byibasira inyokomuntu uko byaba byitwa kose ari bibi ari igisebo ku banyarwanda bose ahubwo abanyarwanda bose bagombye kumva ko bagize uruhare mu kugiranira nabi icyangombwa bagombye guharanira amahoro n’ubwumvikane ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi mu Rwanda.

Ibijyanye n’uko Perezida Kagame yaba akoresha kohereza abasirikare mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye kw’isi nk’uburyo bwo gushyira igitutu ku muryango mpuzamahanga. Dr Rudasingwa yasubije ko ari byo, atanga urugero rw’ukuntu muri 2010, igihe hasohokaga Mapping report ku bwicanyi bwakozwe n’ingabo za Kagame muri Congo. Kagame yashize iterabwoba ku muryango w’abibumbye ko agiye gukura ingabo z’u Rwanda mu butumwa b’amahoro muri Darfur, ku buryo umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban ki-moon yagombye kujya i Kigali kwinginga Kagame. Ibi ngo bikaba bitera ingaruka nini, kuko hari ibimenyetso byinshi n’ubuhamya butabarika byerekana ibibi bibera muri Congo kandi Kagame abifitemo uruhare ariko amahanga arabyirengagiza kubera gutinya ko Kagame yakura ingabo z’u Rwanda mu butumwa bwa ONU, n’ikimenyimenyi ngo nyuma y’imyaka 2 itangajwe Mapping report isa nk’aho igiye kwibagirana.

Dr Rudasingwa yanavuze ko Leta ya Kagame ifite inyungu mu iterwa ry’ibisasu bya Grenade kugira ngo ibone ibyo irega abatavuga rumwe nayo no kubangisha abanyarwanda.

Kuri Dr Rudasingwa arasanga niba Leta y’u Rwanda ikomeje kunangira ikanga gukemura ibibazo by’abanyarwanda, bishobora kuganisha ku mvururu zatuma amaraso yongera kumeneka mu Rwanda no mu karere ndetse natahakana ko hashobora kuba na genocide. Agasaba amahanga n’abo bireba bose ko bakora uko bashoboye hakabaho amahinduka mu mahoro.
Mushobora kumva icyo kiganiro hao hasi:

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2012/04/27/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda-1

Marc Matabaro

Rwiza News

 


5 commentaires

  1. Anonyme dit :

    mujye mwumva namwe kandi ubwo rudasingwa ngo ni dogiteri ubwo se buriya uwize avuga ibintu nkabiriya njyewe mbabajwe nabanyarwanda baba bumva uriya mwanda uva mu kanwa kiriya ngirwa dogiteri

  2. gatwa dit :

    Ikiboneka nuko Abatutsi bamwe bibeshya ko Kagame ar’umukiza wabo,ahubwo aho azatujugunya tuzavayo Nyabarongo ishigaje Uruho.

    Ndisabira na Rudasingwa hamwe nabo bafatanije ko bakwiye kureba kure maze ntibazagwe mu mutego wa Bagashakabuhake nkuko Kagame yabigenje.

    Ikibabaje nuko amafuti yose mwese mufitemo uruhare azishyurwa n’abadukomokaho,rero ngo muzi kurwana!

    kubona Amaraso y’Abatutsi baguye kurugamba muyakubye nubusa birababaje

    kubona Amaraso y’Abatutsi baguye muri jenoside muyahinduye ubusa bizabarushya

    kubona Imyaka mwamaze mubuhunzi icyo mwahize arurwango rumwe umuntu atabona uburyo asobanura

    Reka nibarize Abatutsi bumva ko Kagame azabakiza?kubakiza nugufunga Ingabire na Ntaganda na Mushayidi maze tukamererwa neza?ese bariya Bakongomani bavuga Ikinyarwanda baheze munkambi hirya hino ntimubona ko ari Kagame bazize?ese Kagame n’Ingabo yita ize bagiye muri Kongo gushaka Interahamwe koko? Umuhutu leta ya Kagame ishaka gukoresha niyo yaba yarishe Abantu Igihumbi ntawumuvuga,ese iyo politiki niyo izabakiza nako izadukiza?Uwabasha kunsubiza adatukana twaganira.Imana ifashe Urwanda

  3. Karinda Callixte dit :

    Ngaho rero, uheka kenshi impyisi ikageraho ikakurya!

  4. Benejuru dit :

    Ibihuha n’ibinyoma bya Rudasingwa bisigaye bisa nkibya wamugabo muli histoire y’u Rwanda bitaga SEMUHANUKA.
    Semuhanuka ngo yahimbaga ibihuha n’ibinyoma bishekeje Shebuja, bukeye Shebuja ati aho gujeje, bizakunyagisha.

    Benejuru.

  5. Rukataza dit :

    Yibutse ibitereko yasheshe. Abamaze kumushinja barahagije nashaka yimanike.

Répondre

archivesallahalwatanalmalik |
pk2012legislatives |
rectificador |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | thevoiceofpresidentielles
| legislative2012
| cournonpartisocialiste